Go to full page →

IGICE CYA 54 - UMUHAMYA W’INDAHEMUKA INI 337

(Iki gice gishingiye ku Rwandiko rwa 1 Rwanditswe na Yohana)

Kristo amaze gusubira mu ijuru, Yohana yabaye umukozi wizerwa kandi nyakuri mu murimo yakoreraga Shebuja. Kimwe n’abandi bigishwa, na we yanezejwe no gusukwa kwa Mwuka Muziranenge ku munsi wa Pentekote, kandi yaje gukomezanya ishyaka n’imbaraga abwira abantu amagambo y’ubugingo, agashaka kuyobora intekerezo zabo k’Utaboneshwa amaso. Yari umubwiriza ukomeye, umunyamwete kandi uvugisha ukuri. Mu mvugo nziza ifite ijwi rimeze nk’indirimbo, yavuze ku magambo n’imirimo bya Kristo, akavuga mu buryo bwatumaga imitima y’abamuteze amatwi ikabakabwa. Koroha kw’amagambo ye, imbaraga ikomeye y’ukuri yavugaga ndetse no gushira amanga byarangaga inyigisho ze byatumye agera ku bantu b’inzego zose. INI 337.1

Imibereho y’intumwa Yohana yari ihuje n’inyigisho ze. Urukundo yari afitiye Kristo rwagurumanaga mu mutima we rwamuyoboye gukorera bagenzi be abishishikariye kandi adacogora ariko by’ umwihariko abavandimwe be bo mu Itorero rya Gikristo. INI 337.2

Kristo yari yarategetse abigishwa ba mbere gukundana nk’uko yabakunze. Muri ubwo buryo bagombaga guhamiriza isi ko Kristo ari muri bo, we byiringiro by’ubwiza. Kristo yari yaravuze ati: “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.” (Yahana 13:34). Igihe ayo magambo yavugwaga, abigishwa ntibashoboye kuyasobanukirwa; ariko ubwo bari bamaze kubona imibabaro ya Kristo, nyuma yo kubambwa kwe, kuzuka no gusubira mu ijuru na nyuma y’aho Mwuka Muziranenge abamanukiye ku munsi wa Pentekote, bahereyeko basobanukirwa neza urukundo rw’Imana bagombaga gukundana kandi basobanukirwa na kamere yarwo. Bityo, Yohana yashoboraga kubwira abigishwa bagenzi be ati: INI 337.3

“Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu: natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data. “1Yohana 3:16. INI 337.4

Nyuma yo kumanuka kwa Mwuka Muziranenge ubwo abigishwa bajyaga kwamamaza Umukiza uriho, icyifuzo cyabo rukumbi cyari agakiza k’abantu. Bishimiraga uko basabanye n’abizera. Bari abagwaneza, bazirikana, ntibikundaga, kandi bifuzaga gutanga icyo ari cyo cyose kubera ukuri. Mu mikoranire yabo ya buri munsi, bagaragazaga urukundo Kristo yari yarabategetse. Bakoresheje amagambo n’ibikorwa bitarangwamo inarijye baharanira gukongeza uru rukundo mu bandi. INI 337.5

Uru ni rwo rukundo abizera bagombaga guhorana. Bagombaga kujya mbere bubahiriza itegeko rishya. Muri ubwo buryo bagombaga komatana na Kristo kugira ngo babashishwe gusohoza ibyo yabasabaga byose. Imibereho yabo yagombaga kugaragaza imbaraga y’Umukiza washoboraga kubagira intungane kubw’ubutungane bwe. INI 338.1

Nyamara impinduka yaje buhoro buhoro. Abizera batangiye gushakisha amakosa ku bandi. Batsimbaraye ku makosa, baha icyicaro kunegurana, bibagirwa Umukiza n’urukundo rwe. Barushijeho gukabya ku bijyanye n’imihango igaragara, bita cyane ku bumenyi bw’amagambo kurusha gushyira ukwizera mu bikorwa. Mu mwete bari bafite wo gucira abandi imanza, birengagije amakosa yabo ubwabo. Batakaje urukundo rwa kivandimwe Kristo yari yarabategetse, kandi ikintu giteye agahinda muri byose ni uko batari bazi igihombo bari bafite. Ntibigeze babona ko ibyishimo n’umunezero byavaga mu mibereho yabo kandi ko nyuma yo gukingiranira urukundo rw’Imana hanze y’imitima yabo, bari bagiye kugendera mu mwijima. INI 338.2

Yohana amaze kubona ko urukundo rwa kivandimwe rugenda rugajuka mu Itorero, yabwiye abizera ko bakeneye uru rukundo buri gihe. Inzandiko yandikiye amatorero zuzuyemo iki gitekerezo. Yandika avuga ati: “Bakundwa dukundane; kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana, kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana, kuko Imana ari urukundo. Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe, ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. Muri iki ni mo urukundo ruri, si uko twebwe twakunze Imana, ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu. Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.” 1 Yohana 4:8-11. INI 338.3

Intumwa Yohana yanditse ivuga ku buryo bwihariye uru rukundo rwagombaga kugaragazwa n’abizera. Yaranditse ati: “Ariko ndababwira itegeko rishya, ni ryo ry’ukuri kuri we no kuri mwe: kuko umwijima ushize, umucyo w’ukuri ukaba umaze kurasa. Uvuga ko ari mu mucyo, akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n’ubu. Ukunda mwene Se, aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we: naho uwanga mwene Se ari mu mwijima, kandi agendera mu mwijima; ntazi aho ajya, kuko umwijima wamuhumye.” (1 Yohana 2:8-11). “Ubu ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane.” “Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu. Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi: kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we. Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu: natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.” 1 Yohana 3:11;14 -16. INI 338.4

Ntabwo kurwanywa n’ab’isi ari byo cyane biteza ingorane Itorero rya Kristo. Icyaha kigundiriwe mu mitima y’abizera ni cyo kibateza ingorane ziteje agahinda kandi mu by’ukuri ni cyo kidindiza umurimo w’Imana. Nta buryo nyabwo buca intege imibereho y’iby’umwuka kurusha kugundira irari, urwikekwe, kubona amakosa mu bandi no kunegurana. Ku rundi ruhande, igihamya gikomeye ko Imana yohereje Umwana wayo mu isi ni ubwumvikane n’ubumwe mu bantu b’imico itandukanye bari mu Itorero ryayo. Gutanga ubu buhamya ni amahirwe ku bayoboke ba Kristo. Nyamara kugira ngo babutange, bagomba kuba munsi y’itegeko rya Kristo. Imico yabo igomba guhwana n’iye kandi ubushake bwabo nabwo bugahwana n’ubwe. INI 339.1

Kristo yaravuze ati: “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.” (Yahana 13 :34). Mbega imvugo nziza; ariko, mbega ukuntu ikoreshwa nabi! Muri iki gihe urukundo rwa kivandimwe rubuze mu Itorero ry’Imana mu buryo bubabaje. Abantu benshi bavuga ko bakunda Umukiza ntibakundana ubwabo. Abatizera bitegereza niba ukwizera kw’abavuga ko ari Abakristo hari icyo guhindura ku mibereho yabo; kandi bihutira kubona ibidatunganye mu mico no guhuzagurika mu bikorwa. Reka Abakristo be guha umwanzi icyuho cyo kubatunga agatoki ngo ageze ubwo avuga ati: Dore uko ba bandi bahagaze munsi y’ibendera rya Kristo bangana ubwabo. Abakristo bose ni abavandimwe b’umuryango umwe, bose ni abana basangiye Se wo mu ijuru kandi basangiye n’ibyiringiro by’umugisha byo kuzabaho iteka. Umurunga ubahuza wagombye kuba ukomeye kandi wuje ineza. INI 339.2

Urukundo mvajuru rukabakaba ku mutima iyo ruduhamagariye kugaragaza impuhwe Kristo yagiraga. Umuntu ufitiye mugenzi we urukundo rutikanyiza ni we ufitiye Imana urukundo nyakuri. Umukristo nyakuri ntazigera areka umuntu uri mu kaga kandi ufite icyo akeneye ngo agende atamuburuye cyangwa ngo amwiteho. Ntazigera yirengagiza abayoba, ngo abareke baheneberere mu mubabaro no gucika intege cyangwa ngo bagwe mu ruhande rwa Satani mu ntambara barwana. INI 339.3

Abantu batigeze bagira urukundo rwuje ineza rwa Kristo ntibashobora kuyobora abandi ku isoko y’ubugingo. Urukundo rwe mu mutima ni imbaraga ihata abantu, ikabayobora kumugaragaza mu biganiro, mu mwuka w’ubugwaneza n’impuhwe no mu kuzahura ubuzima bw’abo babana nabo. Abakozi b’Abakristo bagera ku ntego yabo mu mihati bagira bagomba kumenya Kristo; kandi kugira ngo bamumenye, bagomba kumenya urukundo rwe. Ukuba bakwiriye mu murimo wabo nk’abakozi, mu ijuru gupimirwa ku bushobozi bwabo bwo gukunda nk’uko Kristo yakundaga no gukora nk’uko yakoraga. INI 339.4

Intumwa Pawulo iravuga iti: “Twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri.” (1 Yohana 3:18). Ukuzura kw’imibereho ya Gikristo kugerwaho iyo imbaraga ihatira umuntu gufasha abandi no kubahesha umugisha ihora itemba imuturukamo. Umwuka urangwa n’uru rukundo rugose umutima w’umwizera ni wo utuma aba impumuro y’ubugingo izana ubugingo kandi ugatuma Imana ihira umurimo we. INI 340.1

Urukundo ruhebuje dukunda Imana n’urukundo rutikanyiza dukunda bagenzi bacu: iyi ni yo mpano iruta izindi Data wa twese wo mu ijuru ashobora gutanga. Uru rukundo si ibyo umuntu yiyumvamo by’umwanya muto; ahubwo ni ihame mvajuru, ni imbaraga ihoraho. Umutima utejejwe ntushobora kugira uru rukundo. Ruboneka gusa mu mutima Yesu atuyemo nk’umwami. “Turayikunda, kuko ari yo yabanje kudukunda.” (1 Yohana4:19). Mu mutima wagizwe mushya n’ubuntu bw’Imana, urukundo ni ihame rigenga imikorere. Ruhindura imico, rukayobora imbaraga imutera gukora, rutegeka ibyifuzo kandi rugatuma umuntu akunda ibyo kubahwa. Iyo uru rukundo ruri mu mutima w’umuntu rutuma ubuzima bwe bugubwa neza kandi rugakwiza imbaraga itunganya mu bamukikije bose. INI 340.2

Yohana yaharaniraga kuyobora abizera ku gusobanukirwa amahirwe akomeye bari kuzagira binyuze mu kwimenyereza kugira umwuka w’urukundo. Iyi mbaraga icungura, iyo yuzura umutima yari kugenga buri mpamvu yose kandi ikazamura abayifite bakiganzurira imbaraga z’isi ziganisha mu bibi. Kandi uko uru rukundo rwari gutangwa ku buryo bwuzuye kandi rukaba imbaraga iyobora mu buzima, ibyiringiro byabo no kwizera Imana, ndetse n’uko yakoranaga na bo byari kuba bishyitse. Bashoboraga kuza ku Mana bafite ibyiringiro byo kwizera gushyitse, bazi ko bazahabwa ikintu cyose bakeneye mu gihe cyabo ndetse n’ibyiza by’iteka ryose. Yanditse agira ati: “Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w’amateka, kuko uko ari, ari ko turi muri iyi si. Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba.” “Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye, ni uko atwumva, iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka,…tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.” 1Yohana 4:17, 18; 5:14, 15. INI 340.3

“Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo, kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora, nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ni we Yesu Kristo ukiranuka. Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa, ahubwo ni iby’abari mu isi bose.” “Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu, no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1 Yohana 2:1, 2 ; 1:9). Ibyagomba bikenewe kugira ngo umuntu agirirwe imbabazi n’Imana biroroshye kandi birumvikana. Uwiteka ntabwo adusaba gukora ikintu kitubabaza kugira ngo tubabarirwe. Ntabwo dukeneye gukora ingendo ndende kandi ziruhije cyangwa ngo twibabaze cyane, ngo twogeze imitima yacu imbere y’Imana cyangwa ngo duhongerere ibicumuro byacu. “Uwatura ibicumuro bye akabireka, azababarirwa.” Imigani 28:13. INI 340.4

Mu ijuru, Kristo asabira Itorero rye- asabira abo yishyuriye igiciro cy’incungu cy’amaraso ye. Imyaka amagana menshi ntishobora kugabanya ubushobozi bw’igitambo cye cy’impongano. Bwaba ubugingo cyangwa urupfu, uburebure bw’igihagararo cyangwa uburebure bw’ikijyepfo ntibishobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu; bidatewe n’uko tumufata tukamukomeza cyane; ahubwo bitewe n’uko ari we udufata akadukomeza. Iyaba agakiza kacu katurukaga ku mihati yacu bwite, ntitwashoboraga gukizwa; ahubwo gashingiye ku watanze amasezerano yose. Kumufata kwacu gushobora kugaragara ko gutentebutse; ariko urukundo rwe ni urwa mukuru wacu. Igihe cyose dukomeje komatana na we, nta n’umwe ushobora kudukura mu kiganza cye. INI 341.1

Uko imyaka yahitaga indi igataha kandi n’umubare w’abizera ukiyongera, Yohana yakoranye ubunyangamugayo n’ukuri akorera abavandimwe be. Ibyo bihe byari ibihe by’ingorane ku Itorero. Ibinyoma bya Satani byari ahantu hose. Hifashishijwe kwerekana ibintu uko bitari ndetse n’ibinyoma, abambari ba Satani bashatse kurwanya inyigisho za Kristo bityo haba ingaruka z’uko kwirema ibice n’ubuyobe bishyira Itorero mu makuba. Abantu bamwe bagaragazaga ko ari abayoboke ba Kristo, bavugaga ko urukundo rwe rubabohora ku kumvira amategeko ry’Imana. Ku rundi ruhande, abandi benshi bigishaga ko byari ngombwa kubahiriza imihango n’imigenzo bya kiyahudi; bakigisha ko kubahiriza amategeko gusa nta kwizera amaraso ya Kristo byari bihagije kugira ngo umuntu akizwe. Bamwe bavugaga ko Kristo yari umuntu mwiza; ariko bagahakana ubumana bwe. Abantu bamwe bishushanyaga bagasa n’abashyigikiye umurimo w’Imana, bari ababeshyi, kandi mu byo bakoraga bahakanaga Kristo n’ubutumwa bwe bwiza. Binjizaga ubuyobe mu Itorero biberaho mu bicumuro. Muri ubwo buryo abantu benshi bayoborwaga mu gushidikanya no mu buyobe. INI 341.2

Igihe Yohana yabonaga izi nyigisho z’ibinyoma zigenda zinjira mu Itorero, yuzuye agahinda kenshi. Yabonaga ingorane zari zugarije Itorero maze ahangana n’icyo kibazo adatindiganyije kandi amaramaje. Inzandiko za Yohana zirimo umwuka w’urukundo. Bisa nk’aho yandikishaga ikaramu yinitswe mu rukundo. Ariko igihe yahuraga n’abantu batumviraga amategeko y’Imana nyamara bemezaga ko ari intungane, ntiyigeze agingimiranya kubaburira ku byerekeye ubushukanyi bwabo buteye ubwoba. INI 341.3

Igihe yandikiraga umuntu wafashaga mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, akaba yari umugore washimwaga n’abantu kandi wari ufitiwe icyizere cyane, yaravuze ati: “Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu si, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya, kandi ni we Antikristo. Mwirinde, mutabura iby’imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije. Umuntu wese urengaho, ntagume mu byo Kristo yigishije, ntafite Imana: naho uguma mu byo yigishije, ni we ufite Data wa twese n’Umwana we. Nihagira uza iwanyu, atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire, kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”; kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.” 2 Yohana 7-11. INI 341.4

Nk’uko umwigishwa ukundwa yabigenje ni ko natwe dukwiriye kugenza abavuga ko bari muri Kristo nyamara bakabaho batumvira amategeko y’Imana. Muri ibi bihe bya nyuma hariho ibibi bisa n’ibyari byugarije kugubwa neza kw’Itorero rya mbere; kandi inyigisho z’intumwa Yohana kuri izi ngingo zikwiriye kwitonderwa. “Mugomba kugira urukundo”, ni ijwi ryumvikanira ahantu hose, by’umwihariko mu bantu bavuga ko bejejwe. Nyamara urukundo nyakuri ruratunganye cyane ku buryo rudashobora gutwikira icyaha kiticujijwe. Nubwo tugomba gukunda abantu Kristo yapfiriye, ntabwo tugomba gushyigikira ikibi. Ntidukwiriye gufatanya n’ibyigomeke ngo tubyite urukundo. Muri iki gihe Imana isaba abantu bayo guhagararira ukuri tudatezuka nk’uko Yohana yakoze ahangana n’ubuyobe burimbuza abantu. INI 342.1

Intumwa Yohana yigisha ko nubwo dukwiriye kugirirana imbabazi bya Gikristo, twemererwa gucyaha ku mugaragaro icyaha n’abanyabyaha. Ibi ntibinyuranyije n’urukundo nyakuri. Yohana yandika agira ati: “Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome. Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha, kandi nta cyaha kimurimo. Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha: umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye, kandi ntiyamumenye.” 1Yohana 3:4-6. INI 342.2

Nk’umuhamya wa Kristo, Yohana ntiyigeze yishora mu mpaka cyangwa mu makimbirane. Yavugaga ibyo azi, ibyo yari yarabonye n’ibyo yiyumviye. Yari yarasabanye na Kristo bihagije, yari yarumvise inyigisho ze kandi yari yariboneye ibitangaza bye bikomeye. Abantu bake nibo bashoboraga kubona ubwiza bw’imico ya Kristo nk’uko Yohana yayibonaga. Umwijima wari waratamurutse kuri we; umucyo nyakuri ari wo wamumurikiraga. Ibyo yahamyaga bijyanye n’imibereho y’Umukiza n’urupfu rwe byarumvikanaga kandi bifite imbaraga. Yavuganaga umutima usabwe n’urukundo yakundaga Umukiza; kandi nta mbaraga yashoboraga kuvuguruza amagambo ye. INI 342.3

Yaravuze ati: “Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje, intoki zacu zikamukoraho, ni we Jambo ry’ubugingo; …Ibyo twabonye tukabyumva, ni byo tubabwira, kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo.” 1Yohana 1:1-3. Bityo rero, binyuze mu byo we bwite yagiye ahura na byo, umwizera wese nyakuri yari akwiriye kwemeza ko ” Imana ari inyakuri” (Yohana 3:53). Ashobora guhamya ibyo yiboneye, ibyo yiyumviye n’ibyageze mu ntekerezo ze byerekeye imbaraga ya Kristo. INI 342.4