Go to full page →

IGICE CYA 42 - IMIGENZO UIB 268

(Iki gice gishingiye muri Matayo 15:1-20; na Mariko 7:1-23).

Abanditsi n’Abafarisayo bari biteze ko Yesu aza mu birori bya Pasika, maze bamutega umutego. Ariko Yesu kuko yari azi imigambi yabo, yaretse kuza muri iryo teraniro. “Nuko Abafarisayo n’Abanditsi bavuye I Yerusalemu baza aho Yesu ari.” Kubera ko atari yajyiye aho bari, bahisemo kumusanga aho ari. Hari hashize igihe bisa n’aho abantu b’i Galileya bifuza kwemera Yesu nka Mesiya, kandi byajyaga kuvanaho inzego z’ubuyobozi bwo muri ako karere. Umurimo w’abigishwa cumi na babiri, wari uwo kwagura ibikorwa by’umurimo wa Kristo, ari cyo cyatumye abigishamategeko bahangana n’abigishwa ba Yesu, kandi bigatera ishyari abategetsi b’i Yerusalemu. Abatasi bari barohereje I kaperinawumu agitangira umurimo, bagerageje kumurega kwica Isabato, nyamara bageze aho bagwa mu rujijo; ariko abigishamategeko bo biyemeje gukomeza umugambi wabo. Noneho batoranije irindi tsinda ryo kujya gukurikirana ibikorwa bye, kugira ngo babone ibyo bamurega. UIB 268.1

Nk’uko byari bimeze mbere, bitotombaga bishingikirije ku buryo atitaga cyane ku mategeko y’imihango yabo barutishaga amategeko y’Imana. Bavugaga ko iyo migenzo ari iyo kurinda iyubahiriza ry’amategeko y’Imana, ariko bayafataga nk’aho ariyo atunganye kurusha amategeko y’Imana ubwayo. Ayo mategeko y’imihango yabo iyo yagonganaga n’amategeko yatangiwe kuri Sinayi, bahitagamo amategeko y’imihango yabo. UIB 268.2

Imihango imwe baziririzaga cyane yari iyo kwihumanura. Iyo hari uwirengagizaga gukora uwo muhango mbere yo kurya, babibaraga nk’icyaha gikomeye, kigenerwa igihano muri iyi si no mu isi izaza; kandi byafatwaga nk’igikorwa kizarimbuza ugikoze. UIB 268.3

Amategeko y’imihango yo kwihumanura yari menshi cyane. Imyaka yo kubaho k’umuntu ntiyari ihagije kugira ngo umuntu ayige yose ayafate. Ubuzima bw’abageragezaga kubahiriza ayo mategeko y’imihango bwarangwaga n’intambara ihoraho yo kwirinda guhumana, bagahora iteka bakaraba ngo badahumana. Mu gihe abantu bari bahugiye muri iyo migenzo itagira akamaro, bakurikiza amabwiriza batigeze bahabwa n’Imana, bateraga umugongo amahame akomeye aboneka mu mategeko y’Imana. UIB 268.4

Kristo n’abigishwa be ntibaziririzaga iyo migenzo yo gukaraba, maze ababagenzaga babiheraho ngo bibe ikirego. Nyamara ntibahise barega Kristo we ubwe, ahubwo baje aho ari bamuregera abigishwa be. Bari imbere y’abantu benshi baravuze bati, “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y’abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?” UIB 268.5

Igihe ubutumwa bw’ukuri bugeze mu mutima bufite imbaraga, Satani ahagurutsa abakozi be kugira ngo batangire impaka ku bintu bito bidafite agaciro. Bityo agerageza kuvana intekerezo z’abantu ku kibazo nyamukuru. Iteka iyo igikorwa cyiza gitangijwe, hari abamenyereye kujya impaka z’urudaca, batangira guhangana ku byerekeye utuntu duto dukwiriye gukorwa, kugira ngo bavane intekerezo z’abantu ku by’ingenzi bikenewe. Iyo bigaragara ko Imana ishaka gufasha abantu bayo mu buryo bwihariye, ntibakwiriye gutangira guhangana mu bitagira umumaro kuko ibyo byangiza imitima yabo. Ikibazo dukwiriye kwibandaho kuruta ibindi ni iki ngo, Mbese mfite kwizera gukiza mu Mwana w’Imana? Mbese imibereho yanjye ihamanya n’amategeko y’Imana? “Uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho, ariko utumvira uwo Mwana ntazabona ubugingo.” “Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.” Yohana 3:36; 1 Yohana 2:3. UIB 268.6

Yesu ntiyigeze agerageza kwiburanira cyangwa ngo aburanire abigishwa be. Ntabwo yagize icyo avuga ku birego bamushinjaga, ahubwo yakomeje abereka umwuka warangaga abajyaga impaka bishingikirije ku mihango y’abantu. Yabahaye urugero rw’ibyo bakundaga gukora, ndetse n’ibyo bari bamaze gukora mbere yo kuza kumureba. “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry’Imana imigenzo yanyu? Kuko Imana yavuze iti, Wubahe so na nyoko, kandi iti, ututse se cyangwa nyina bamwice. Ariko mwebweho muravuga muti, Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana, umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina. Nuko ijambo ry’Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu.” Itegeko ry’Imana rya gatanu bari bararihinduye ubusa, ariko bakitondera ku buryo bwose imihango yashyizweho n’abayobozi babo. Bigishaga abantu ko gutanga ubutunzi bwabo bakabuzana mu rusengero byahabwaga umugisha kuruta gufasha ababyeyi babo; kandi bakavuga ko, no mu gihe byaba bikenewe cyane gufasha ababyeyi, cyari icyaha gikomeye gufashisha ababyeyi ibyahawe urusengero. Umwana utaragiraga icyo yitaho yasabwaga gusa kuvuga ijambo “Corban” ku byo atunze, maze akaba abyeguriye Imana, kandi yarabikomezaga akabyikoreshereza igihe cyose yabaga akiriho, yamara gupfa bikegurirwa urusengero. Bityo rero akiriho cyangwa amaze gupfa yahabwaga umudendezo wo kunyaga ababyeyi be, yitwikiriye gukorera Imana. UIB 269.1

Nta na rimwe, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, Yesu yigeze ahinyura inshingano zo gutura Imana ituro cyangwa impano. Kristo ubwe ni we watanze amabwiriza yo gutanga icya cumi n’amaturo. Akiri ku isi yashimiye wa mugore w’umukene watanze ibyo yari afite byose abizana mu rusengero. Ariko ubwuzu abatambyi n’abigishamategeko berekanaga ko bafitiye umurimo w’Imana, bwari ibinyoma bishaka gutwikira irari ryabo ryo kwigwizaho umutungo no kwikuza. Abantu barayobaga kubera ibikorwa byabo. Bikoreraga imitwaro iremereye Imana itigeze ibasaba gutwara. Ndetse n’abigishwa ba Yesu nabo hari imwe mu mitwaro bari barananiwe gutura, iyo bakomoye ku buyobozi bubi bw’abigishamategeko. Bityo rero, igihe Yesu yashyiraga hanze ukuri ku byerekeye umwuka warangaga abigishamategeko, yifuzaga kubohora ku ngoyi y’imigenzo abo bose bifuzaga gukorera Imana babikuye ku mutima. UIB 269.2

Yesu abwira abo baje kumugenza ati, “Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati, Ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure. Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.” Amagambo ya Kristo yashinjaga imikorere yose y’Abafarisayo. Yagaragaje ko abigishamategeko bashyiraga imigenzo yabo hejuru y’amategeko y’Imana, bityo bakishyira ku rwego rusumye urw’Imana. UIB 269.3

Abategetsi bavuye i Yerusalemu bagize uburakari bwinshi. Ntibashoboraga gushinja Kristo kwirengagiza amategeko yatangiwe kuri Sinayi, kuko yahamyaga ko asumba imigenzo yabo. Ingingo zikomeye mu mategeko y’Imana zagaragajwe na Yesu, zari zihabanye kure n’imigenzo abantu bari barishyiriyeho. UIB 269.4

Yesu yasobanuriye abantu benshi, hanyuma aza no gusobanurira abigishwa be, ababwira ko ibihumanya umuntu bidaturuka hanze y’umuntu, ko ahubwo bituruka imbere muri we. Guhumana no guhumanuka bikomoka ku mutima. Igikorwa kibi, amagambo mabi, intekerezo mbi, kwica amategeko y’Imana, ni byo bihumanya umuntu, ntabwo ari ukwirengagiza imigenzo ikorerwa hanze y’umubiri, yashyizweho n’abantu. UIB 270.1

Abigishwa babonye uburakari bw’abo baje kubagenza, igihe inyigisho mbi zabo zashyirwaga ahagaragara. Babonye mu maso habo hashaririye, kandi bumva bijujuta buhoro bakoresheje amagambo agaragaza kutanyurwa no gushaka kwihorera. Bibagiwe inshuro nyinshi Kristo yagaragaje ko asoma ibiri mu mitima, maze bamubwira iby’ingaruka y’amagambo ye. Biringiraga ko ari bugerageze kwiyunga n’abo bategetsi bafite uburakari, maze babwira Yesu bati, “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?” UIB 270.2

Yesu arabasubiza ati, “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa.” Imigenzo n’imihango byashyizweho n’abigishamategeko byari ibyo muri iyi si, ntabwo byakomokaga mu ijuru. Nubwo bari bafite ubushobozi bwinshi ku bantu, ntibashoboraga gutsinda ikigeragezo gikomotse ku Mana. Ibyahimbwe n’abantu byose bakabisimbuza amategeko y’Imana bizaba iby’agaciro gake kuri wa munsi ubwo “Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.” Umubwiriza 12:14. UIB 270.3

Gusimbuza amategeko y’Imana amabwiriza y’abantu biracyakorwa. No mu BaKristo ba none hari imihango n’ibikorwa bishingiye ku migenzo y’abakurambere. Iyo mihango ishingiye ku mabwiriza y’abantu, yasimbuye ibikorwa bikomoka ku Mana. Abantu batsimbarara ku migenzo yabo, bagaha agaciro imihango yabo, kandi bakagaragariza urwango abagerageza kubereka amakosa yabo. Muri iki gihe, ubwo duhamagarirwa kwitondera amategeko y’Imana no kwizera kwa Yesu, dusanga ko hariho urwango nk’urwariho mu gihe cya Kristo. Ku batoranijwe n’Imana, Bibliya iravuga iti, “Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.” Ibyahishuwe 12:17. UIB 270.4

Ariko “Igiti cyose kitatewe n’Imana yo mu ijuru, kizarandurwa.” Mu mwanya w’ubuyobozi bw’abiyita ababyeyi b’itorero, Imana idutegeka gukurikiza ijambo ry’Umubyeyi uhoraho, Umwami w’ijuru n’isi. Aho honyine ni ho dukura ukuri kutavanze n’ibinyoma. Dawidi yaravuze ati, “Mfite ubwenge buruta ubw’abigisha banjye bose, kuko ibyo wahamije ari byo nibwira. Ndajijuka nkarusha abasaza, kuko njya nitondera amategeko wigishije.” Zaburi 119:99, 100. Abemera amategeko y’abantu, imigenzo y’itorero, cyangwa imihango y’abakurambere, bakwiriye kwitondera umuburo uri mu magambo ya Kristo agira ati, “Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.” UIB 270.5