Go to full page →

IGICE CYA 54 - UMUSAMARIYA W’UMUNYAMPUHWE UIB 337

(Iki gice gishingiye muri Luka 10:25-37)

Mu gitekerezo cy’Umusamariya w’umunyampuhwe, Kristo agaragaza imiterere y’idini nyakuri. Yerekana ko idini nyakuri ritagaragarira mu nzego zaryo, amahame yaryo cyangwa imihango yaryo, ahubwo rishingiye ku gukora ibikorwa by’urukundo, kugirira abandi neza n’ubugwaneza nyakuri. UIB 337.1

Igihe Kristo yigishaga abantu, “umwigisha w’amategeko umwe yahagurukijwe no kumugerageza, aramubaza ati: “Mwigisha, nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?” Abari bateraniye aho bategereje igisubizo ari bumuhe batuje cyane. Abatambyi n’abigisha bari bashatse kugusha Yesu mu mutego bakoresheje umwigisha w’amategeko ngo amubaze iki kibazo. Nyamara Umukiza we ntiyashatse guhangana nabo. Ahubwo yashatse ko umubajije ikibazo yaba ari we ubwe utanga igisubizo. Yarabajije ati: “Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?” Abayahudi baregaga Yesu ko adaha agaciro amategeko yatangiwe ku musozi Sinayi; ariko ikibazo kirebana n’agakiza yacyerekeje ku kubahiriza amategeko y’Imana. UIB 337.2

Umwigisha w’amategeko yarasubije: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Yesu yaramubwiye ati: “Unshubije neza. Nugenza utyo uzagira ubugingo.” (Yohana 10: 27). UIB 337.3

Umwigisha w’amategeko ntabwo yari ashimishijwe n’imyumvire ndetse n’ibikorwa by’Abafarisayo. Yari amaze igihe yiga Ibyanditswe yifuza by’ukuri kumenya ubusobanuro bwabyo. Yari ashishikariye gusobanukirwa n’iby’ubugingo ni cyo cyatumye abaza abikuye ku mutima ati: “Nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?” Mu gisubizo cye ku cyo amategeko asaba, yirengagije amabwiriza yose y’iby’imihango n’imigenzo. Ibi ntabwo yabihaga agaciro, ariko yavuze amahame abari y’ingenzi amategeko n’ibyanditswe n’abahanuzi byose bishamikiyeho. Iki gisubizo Yesu yaracyemeye, kandi cyamuhesheje icyubahiro ku bigisha bakomeye b’Abayahudi. Ntibashoboraga kugira icyo bamurega kuko yari yemeje amagambo avuzwe n’umwigisha w’amategeko. UIB 337.4

Yesu yaravuze ati: “Nugenza utyo uzagira ubugingo.” Yerekanye ko amategeko ari ihame rimwe rikomoka ku Mana, kandi iri somo ryigishije ko bidashoboka gukurikiza itegeko rimwe ngo wice irinde; kuko ihame ari rimwe kandi riyabumbatiye yose. Amaherezo y’umuntu azagenwa n’uburyo yumviye amategeko yose. Gukunda Imana ku rwego rwo hejuru no gukunda abandi utarobanura ni amahame akwiye kugaragarira mu mibereho. UIB 337.5

Umwigisha w’amategeko yasanze atayakurikiza. Amagambo ya Yesu akora ku mutima yaramutsinze. Ugutungana kw’amategeko yavugaga ko asobanukiwe, ntiyari yarigeze agushyira mu bikorwa. Ntiyigeze agaragariza urukundo mugenzi we. Yasabwaga kwihana, ariko aho kugira ngo yihane, yagerageje kwigira mwiza. Aho kugira ngo yemere ukuri, yashatse uburyo yagaragaza ko gusohoza amategeko bikomeye. Bityo, ntiyashakaga kwemera gutsindwa, kandi yifuzaga kwishyira heza imbere y’abantu. Amagambo y’Umukiza yerekanye ko ikibazo cy’uwo muntu kitari ngombwa kubera ko yashoboye kugisubiza ubwe. Nyamara yongeye kubaza ikindi kibazo agira ati: “Harya mugenzi wanjye ni nde?” UIB 337.6

Iki kibazo cyakunze gutera impaka z’urudaca mu Bayahudi. Bari bazi neza abapagani n’Abasamariya abo ari bo. Abapagani n’Abasamariya bari abanyamahanga ndetse n’abanzi babo. Ariko se ni irihe tandukaniro ryari hagati mu ishyanga ryabo ndetse no nzego zitandukanye z’abarigize? Ni nde abatambyi, abigisha, n’abakuru b’idini bagombaga kubona nka mugenzi wabo? Bamaraga igihe kirekire mu mibereho yabo bahugiye mu mihango yo kwiyeza. Bigishaga ko kwegerana n’abakene badafite icyo bazi, byashoboraga kubanduza ku buryo kwiyeza byagombaga kubatwara imbaraga nyishi. Mbese bagombaga gufata abo bantu “banduye” nka bagenzi babo? UIB 338.1

Aha na none, Yesu yanze kujya mu mpaka na bo. Ntabwo yamaganye ubugome bw’abari bategereje kumuciraho iteka. Ariko akoresheje igitekerezo cyoroheje, yeretse abamwumva bose ishusho y’urukundo mvajuru maze rukora ku mitima y’abamwumvaga bose kandi bitera wa mwigisha w’amategeko kwemera ukuri. UIB 338.2

Uburyo nyabwo bwo kwirukana umwijima ni ukwemera umucyo. Uburyo bwiza bwo guhangana n’ubuyobe ni ukwerekana ukuri. Guhishurwa k’urukundo rw’Imana ni ko kugaragaza kuyoba ndetse n’icyaha cy’umutima wihugiraho. UIB 338.3

Yesu yaravuze ati: “Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa. Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera. N’Umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera.” Luka 10: 30-32. Iki nticyari igitekerezo cy’igihimbano, ahubwo ni ibyabayeho kandi byari bizwi ko ari ko byagenze nk’uko Yesu yabibabwiye. Umutambyi n’Umulewi bari barakikiye bakigendera bari aho mu bari bateze Yesu amatwi. UIB 338.4

Iyo umuntu yavaga i Yerusalemu ajya i Yeriko, byabaga ngombwa ko anyura mu gice cy’ubutayu bwa Yudaya. Inzira yanyuranga ahantu h’imanga kandi hadatuwe n’abantu. Aho hantu habaga abambuzi kandi akenshi hakorerwaga urugomo. Aho ni ho uwo mugenzi yahuriye n’abambuzi bamwambura ibyo yari afite byose, baramukubita, baramukomeretsa cyane, maze barigendera bamusiga aho ku nzira ashigaje hato agapfa. Ubwo yari akiryamye aho, umutambyi yarahanyuze, ariko icyo yakoze gusa ni ukumama akajisho kuri uwo muntu wari wakomeretse. Hanyuma Umulewi na we yaraje. Yagize amatsiko yo kumenya ibyabaye, maze arahagarara yitegereza iyo nkomere. Mu mutima we yumvise icyo akwiriye gukora ariko ntiwari umurimo yemerewe gukora. Yicujije icyamuteye kunyura muri iyo nzira maze bigatuma abona iyo nkomere. Yiyemeje mu mutima we ko ibyo bitamureba. UIB 338.5

Abo bantu bombi bari mu myanya y’icyubahiro mu by’idini, kandi bavugaga ko basobanukiwe n’Ibyanditswe. Bari bamwe mu bagize itsinda ry’abantu batoranijwe ngo bahagararire Imana imbere y’abantu. Bagombaga “kwihanganira abatagira ubwenge n’abayobye” (Abaheburayo 5:2), kugira ngo bayobore abantu ku gusobanukirwa urukundo rukomeye Imana ikunda inyokomuntu. Umurimo bari barahamagariwe gukora ni umwe n’uwo Yesu ubwe yavuze ko yahamagariwe gukora ubwo yavugaga ati: “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, ni cyo cyatumye ansigira kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza. Yantumye kumenyesha imbohe ko zibohorwa, n’impumyi ko zihumuka, no kubohora ibisenzegeri.” Luka 4:18. UIB 338.6

Abamarayika bo mu ijuru bareba imibabaro igera ku muryango w’Imana uri ku isi, kandi biteguye gufatanya n’abantu kugira ngo akarengane n’umubabaro biri mu bantu bigabanyuke. Imana mu kugira neza kwayo yatumye umutambyi n’Umulewi banyura muri iyo nzira aho iyo nkomere yari iryamye kugira ngo babone uko akeneye kugirirwa impuhwe n’ubufasha. Abo mu ijuru bose bitegereje bafite amatsiko kugira ngo barebe niba imitima y’abo bagabo bombi iribugirire impuhwe uwari mu kaga. Umukiza ni we wahaye amabwiriza Abaheburayo igihe bari mu butayu; mu nkingi y’igicu n’umuriro yari yarigishije icyigisho gitandukanye n’icyo abantu bigishwaga n’abatambyi ndetse n’abigisha babo muri icyo gihe. Ibikorwa by’impuhwe biteganywa n’amategeko byagenewe kugezwa no ku matungo matoya adashobora gusobanura ibyifuzo ndetse n’akababaro kayo mu magambo yumvikana. Imana yahaye Mose amabwiriza yerekeranye n’ibyo kugira ngo ayahe abana b’Isirayeli, igira iti: “Nuhura n’inka y’umwanzi wawe cyangwa indogobe ye izimira, ntukabure kuyimuzanira. Kandi nusanga indogobe y’umwanzi wawe umutwaro ihetse yawugwanye, ukagira ngo wirengagize kumufasha, ntukabure kumufasha.” Kuva 23:4, 5. UIB 339.1

Ariko ubwo Yesu yavugaga iby’umuntu wakomerekejwe n’abambuzi, yagaragaje ko ari umuvandimwe wari mu kaga. Mbega uburyo imitima yabo yari ikwiriye kugirira impuhwe uwo muntu kuruta amatungo aheka imitwaro! Imana yari yarabahaye ubutumwa ibinyujije kuri Mose igira iti: “Kuko Uwiteka Imana yanyu ari Imana nyamana, ni Umwami w’abami, ni Imana ikomeye y’inyambaraga nyinshi, iteye ubwoba, icira impfubyi n’abapfakazi imanza zibarengera, ikunda umusuhuke w’umunyamahanga.” Niyo mpamvu itegeka iti: “Nuko mukunde umusuhuke w’umunyamahanga. ubasuhukiyemo umukunde nk’uko wikunda.” Guteg. 10:17-19; Abalewi 19:34. UIB 339.2

Yobu nawe yari yaravuze ati: “Nta mushyitsi naraje hanze, ahubwo umugenzi wese naramwugururiraga.” Kandi n’igihe abamarayika babiri banyuze i Sodomu bigize nk’abantu, Loti yikubise imbere yabo yubamye aravuga ati: “Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, muharare bucye.” Yobu 31:32; Itang. 19:2. Umutambyi n’Umulewi bari bazi izi nyigisho nyamara ntibigeze bazishyira mu bikorwa mu mibereho yabo. Kubera ko bari baratorejwe mu ishuri ryabo bigishirizagamo inyigisho z’uburyarya, bari barahindutse ba nyamwigendaho, bihugiraho kandi baheza abandi. Igihe babonaga uwo muntu wakomeretse, ntibashoboye kumenya niba ari uwo mu ishyanga ryabo cyangwa atari we. Bibwiye ko ari uwo mu basamariya maze barahindukira barigendera. UIB 339.3

Mu byo umutambyi n’Umulewi bakoze nk’uko byavuzwe na Yesu, umwigisha w’amategeko ntacyo yayibonyemo gihabanye n’ibyo yari yarigishijwe byerekeye ibyo amategeko amusaba. Nyamara Yesu yongeye kuvuga ikindi gitekerezo ati: UIB 339.4

Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe. Ntabwo yigeze ashaka kubanza kumenya niba iyo nkomere yari Umuyahudi cyangwa Umunyamahanga. Uwo Musamariya yari azi neza ko iyo aza kuba ari we wagize ingorane, uwo Muyahudi yari kumucira mu maso akamunyuraho amuzinutswe. Nyamara ntiyagingimiranyije kubera ibyo. Nta nubwo yazirikanye ko nawe ubwe ashobora kugirirwa nabi abitewe no gutinda aho hantu. Icyo yari yimirije imbere ni ugutabara umuntu wari ukeneye ubufasha kandi wababazwaga. Yiyambuye umwitero we aramufubika. Amavuta ya elayo na vino yari yitwaje ngo bimuramire mu rugendo rwe, yabikoresheje mu kuramira no komora uwari mu kaga. Yaramuteruye amushyira ku ndogobe ye, agenda buhoro yigengesereye kugira ngo atamutoneka bikamwongerera uburibwe. Amujyana mu icumbi ry’abashyitsi, hanyuma amurwaza ijoro ryose kandi amwitaho n’ibambe ryinshi. Mu gitondo, ubwo uwo murwayi yari amaze kugenda yoroherwa, Umusamariya yagambiriye gukomeza urugendo rwe. Ariko mbere yuko agenda, yamushinze nyir’icumbi, yishyura umwenda amaze kugeramo, ndetse asiga n’amafaranga yo kumutunga mu gihe cyari gisigaye ndetse anamusezeranira kuzishyura ibindi byari kuzakenerwa, maze abwira nyir’icumbi ati: “Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.” Luka 10: 35. UIB 340.1

Igitekerezo cyararangiye, Yesu ahanga amaso uwo mwigisha w’amategeko, amurebana indoro yasaga n’isoma intekerezo ze, maze aravuga ati: “None utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w’uwo waguye mu bambuzi?” Luka 10: 36. UIB 340.2

Uwo mwigisha w’amategeko ntabwo yifuzaga kuvuga izina ry’Umusamariya n’iminwa ye, maze arasubiza ati, “Ni uwamugiriye imbabazi.” Yesu aramubwira ati: “Genda nawe ugire utyo.” UIB 340.3

Bityo, ikibazo cyabazaga ngo, “Harya mugenzi wanjye ni nde?” cyasubijwe by’iteka. Kristo yagaragaje neza ko mugenzi wacu atari uwo dusangiye kwizera gusa cyangwa wa wundi dusengera hamwe. Mugenzi wacu si uwo dusangiye ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa icyiciro runaka mu mibereho yacu. Mugenzi wacu ni umuntu wese ukeneye ubufasha bwacu. Mugenzi wacu ni umuntu wese wakomerekejwe n’umwanzi. Mugenzi wacu ni umuntu wese kuko ari ikiremwa cy’Imana. UIB 340.4

Mu gitekerezo cy’Umusamariya w’umunyampuhwe, Yesu yerekanye ishusho ye ubwe ndetse n’iy’umurimo we. Umuntu yari yarashutswe n’umwanzi Satani, aramukomeretsa, aramunyaga kandi aramwangiza maze amusiga ari intere; ariko Umukiza yabonye uburyo tutagira kirengera maze atugurira impuhwe. Yasize icyubahiro cye, maze aza kudutabara. Yasanze turi hafi gupfa maze araturwaza. Yomoye inguma zacu. Yadutwikirije ikanzu ye yo gukiranuka. Yatuboneye icumbi ry’ubuhungiro, kandi adusigira ibyangombwa byose atanze ikiguzi ku bwacu. Yarapfuye kugira ngo aducungure. Yitanzeho urugero, maze abwira abayoboke be ati: “Ibyo mbibategekeye kugira ngo mukundane.” “Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.” Yohana 15: 17; 13:34. UIB 340.5

Ikibazo umwigisha w’amategeko yari yabajije Yesu cyari iki ngo: “Nkore iki?” maze Yesu wari uzi neza ko gukiranuka kose gukubiye mu gukunda Imana n’abantu, yaramubwiye ati: “Nugenza utyo uzabaho.” Umusamariya yari yumviye ibyo umutima we w’ineza n’urukundo wamusabaga gukora, bityo yagaragaje ko akora ibyo amategeko asaba. Kristo yabwiye umwigisha w’amategeko ati: “Genda nawe ugire utyo.” Gukora igikorwa, atari amagambo gusa; nicyo gitegerejwe ku bana b’Imana. “Kuko uvuga ko ahora muri we, akwiriye nawe kugenda nk’uko yagendaga.” 1 Yohana 2:6. UIB 340.6

Icyigisho nk’iki gikenewe n’abatuye isi muri iki gihe nk’uko cyari gikenewe igihe cyasohokaga mu kanwa ka Yesu. Kwikanyiza n’imihango idafite ireme byageze aho byenda kuzimya umuriro w’urukundo, kandi byavanyeho ubuntu bwagombaga kuranga imico yacu. Abantu benshi biyitirira izina rye bamaze kwirengagiza ko Abakristo bakwiye kurangwa n’imico nk’iya Kristo. Nituramuka tutagize icyo twigomwa mu buryo bufatika kugira ngo abandi bamererwe neza, haba mu miryango yacu, mu baturanyi bacu, mu itorero ndetse n’aho twaba turi hose, uko twaba duhamya kwizera kwacu kose, icyo gihe ntabwo tuba turi Abakristo. UIB 341.1

Kristo yahuje inyungu ze n’iz’ikiremwamuntu, kandi adusaba gufatanya nawe mu gukiza inyokomuntu. “Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.” (Matayo 10:8). Icyaha ni cyo kibi gihatse ibindi byose, kandi ni inshingano yacu kugirira impuhwe no gufasha umunyabyaha. Hari benshi bararagira, kandi bazi ikimwaro bafite ndetse n’ubupfu bwabo. Abo bakeneye amagambo yo kubakomeza. Bahugira ku mafuti n’amakosa byabo kugeza ubwo bibageza hafi yo kwiheba burundu. Ntabwo dukwiye kwirengagiza abantu nk’abo. Niba turi Abakristo, ntabwo tuzakikira ngo tunyure kure y’abakeneye ubufasha bwacu cyane. Nitubona abantu bababaye, byaba bitewe n’ibyago cyangwa se bikomotse ku cyaha, ntituzigera tuvuga tuti: Ibi ntibindeba. UIB 341.2

“Mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza.” (Abagalatiya 6:1). Mukumire imbaraga y’umwanzi mukoresheje kwizera no gusenga. Muvuge amagambo yo kwizera kandi arema umutima kugira ngo abere umuti womora uwakomeretse. Abantu benshi cyane baguye igihumure kandi bacika intege mu rugamba rukomeye barwana mu buzima bwabo kandi ijambo rimwe ry’ubugwaneza ryo kubakomeza ryashoboraga kubatera inkunga bakanesha. Nta na rimwe dukwiriye kunyura ku muntu ubabaye tutagerageje kumuhumurisha ihumure natwe twahawe n’Imana. UIB 341.3

Ibi byose ni ukuzuza ihame ry’icyo amategeko asaba. Iryo ni ihame rivugwa mu gitekerezo cy’Umusamariya w’umunyampuhwe ndetse rikanagaragarira mu mibereho ya Yesu. Imico ye igaragaza ubusobanuro nyakuri bw’amategeko kandi yerekana icyo gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda bisobanuye. Iyo abana b’Imana bagaragarije abantu bose impuhwe, ineza n’urukundo, burya baba berekana imiterere y’amategeko y’ijuru. Baba bahamya neza ko “amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo.” (Zaburi 19:7). Umuntu wese utagaragaza uru rukundo aba yica amategeko avuga ko akurikiza kuko imyifatire yacu kuri bagenzi bacu igaragaza neza imyifatire yacu ku Mana. Urukundo rw’Imana ruri mu mutima nirwo soko yonyine rukumbi y’urukundo dukunda bagenzi bacu. “Umuntu navuga ati, ‘Nkunda Imana’ akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.” “Nyamara nidukundana, Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.” 1Yohana 4:20, 12. UIB 341.4