Mbega icyubahiro Daniyeli yahawe n’umutware w’ijuru! Yahumurije umugaragu we wahindaga umushyitsi amwizeza ko gusenga kwe kumvikanye mu ijuru. Mu gisubizo cyo kwinginga kwe malayika Gaburiyeli yaroherejwe ngo akore ku mutima w’umwami w’i Peresi. Umwami yari yarinangiye umutima mu gihe cy’ibyumweru bitatu Daniyeli yamaze yiyiriza ubusa anasenga, ariko igikomangoma cy’ijuru Malayika ukomeye, Mikayeli, yohererejwe guhindura umutima w’umwami wari winangiye ngo afate icyemezo gisubiza amasengesho ya Daniyeli. IY 35.1
“Ayo magambo yayambwiye nubitse umutwe ku butaka, ntinya kugira icyo mvuga. Nuko haza usa n’umuntu ankora ku munwa . . . Uwo wambaye imyambaro yera arambwira ati ‘Yewe muntu watoneshejwe n’Imana gira amahoro witinya. Komera! Komera! Akimvugisha ndamubwira nti ‘Nyakubahwa, ampaye imbaraga none gira icyo umbwira.” (imirongo 15-19). Ni icyubahiro gihebuje cyahishuriwe Daniyeli ku buryo atabashaga kwihanganira uwo mucyo. Maze intumwa mvajuru itwikira uwo mucyo maze yiyereka umuhanuzi isa n’umuntu” (umurongo wa 6). Binyuze mu mbaraga mvajuru, Malayika yakomeje uyu mugabo w’inyangamugayo kandi wiringira, ngo yumve amagambo Imana imwoherereje. IY 35.2
Daniyeli yari umugaragu w’Isumbabyose witanga. Imibereho ye yaranzwe n’ibikorwa by’ingenzi byo gukorera Shebuja. Imico ye izira amakemwa no kwizera kwe kudahungabana bigaragazwa no kwicisha bugufi no kugira umutima umenetse imbere y’Imana. Tubisubiremo, imibereho ya Daniyeli yaranzwe no kuba icyitegererezo cyiza cy’umuntu wejejwe by’ukuri. IY 35.3