Urukundo rutizigama no kwitanga bigaragara mu buzima n’imico ya Yohana bitanga ibyigisho by’agaciro gahebuje ku Itorero rya Kristo. Abantu bamwe babasha kumugaragaza nk’uwari ufite urukundo rutandukanye n’ubuntu bw’Imana; ariko Yohana yari afite muri kamere ye, imico idatunganye; yariyemeraga kandi ashaka umwanya wo hejuru, kandi yihutiraga kurakazwa n’ibimukomerekeje. IY 37.1
Umurava ukomeye no gushyikirana bya Yohana n’Umukiza we ntibyaterwaga n’urukundo Kristo yamukundaga, ahubwo byaterwaga n’uko rwamuhinduye. Yohana yifuzaga kumera nka Yesu, kandi binyuze mu guhindurwa n’urukundo rwa Kristo, yabaye uwicisha bugufi kandi woroheje mu mutima. Inarijye yayihishe muri Yesu. Yari yomatanye n’umuzabibu w’ukuri, maze bimushoboza kugira kamere mvajuru. Ibi ni byo bizahora byerekana ingaruka yo gusabana na Kristo. Uku ni ko kwezwa nyakuri. IY 37.2
Habasha kuboneka imico itaboneye mu mibereho y’umuntu, nyamara iyo abaye umwigishwa nyakuri wa Yesu, imbaraga y’ubuntu mvajuru imuhindura icyaremwe gishya. Urukundo rwa Yesu ruramuhindura, rukanamweza. Ariko iyo abantu bavuga ko ari Abakristo, nyamara imyizerere yabo itabasha kubagira abagabo n’abagore beza mu mibanire n’abandi, bigateza abahagarariye Kristo bakemangwa mu mico, abo si abantu be. IY 37.3