Go to full page →

Imana Ntiyahindutse IY 45

Imico y’Imana ntiyahindutse. Ni Imana ifuha n’uyu munsi nk’uko yari imeze igihe yatangaga amategeko yayo ku musozi Sinayi ayo yayandikishije n’urutoki rwayo ku bisate by’amabuye. Abasiribanga amategeko yera y’Imana babasha kuvuga bati, “Ndi uwera”; ariko kuba uwejejwe by’ukuri, no kwirata ko wejejwe, ni ibintu bibiri bitandukanye. IY 45.1

Isezerano Rishya ntiryigeze rihindura amategeko y’Imana. Ukwera kw’Isabato yo mu itegeko rya kane ni iby’iteka ryose nk’uko intebe ya Yehova iri. Yohana yaranditse ati: “Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome. Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo. Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.” (1 Yohana 3:4-6). Abibwira ko bari muri Kristo, kandi bibwira ko bejejwe nyamara bakibereye mu kwica amategeko y’Imana, dusabwa kubafata nk’uko Yohana yabafataga. Yahuye n’itsinda ry’abameze kimwe n’abo duhura na bo. Yaravuze ati, “Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk’uko Uwo ari umukiranutsi. Ukora ibyaha ni uwa Satani kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.” (umurongo 7, 8). Aha umwigishwa avuga mu buryo busobanutse, yerekana uko bigomba kugenda. IY 45.2

Inzandiko za Yohana zuzuyemo umwuka w’urukundo. Ariko iyo asakiranye n’iryo tsinda ry’abica amategeko y’Imana nyamara bavuga ko bariho batagira icyaha, ntazuyaza kubacyaha abereka ukwishuka kwabo guteye ubwoba. “Nituvuga yuko dufatanije na Yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri, ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na Yo iri mu mucyo, tuba dufatanyije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranuka kose. Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.” (1 Yohana 1:6-10). IY 45.3