Mu kwizera itegereze amakamba azambikwa abanesheje; wumve indirimbo y’agahozo y’abacunguwe bavuga bati, Umwana w’Intama watambwe ni We ukwiriye, ni We ukwiriye, kuko yaducunguriye kuba abana b’Imana! Gerageza kubitekereza nk’aho ubibona biba. Sitefano, Umukristo wa mbere wahowe Kristo, ubwo yari ku rugamba ahanganye n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru, yaravuze ati, “Dore mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana” (Ibyakozwe n’Intumwa 7:56). Umucunguzi w’isi yamubonekeye asa nk’ureba hasi ari mu ijuru amurebana ubushake bukomeye, maze umucyo w’icyubahiro cya Kristo ugaragara kuri Sitefano urabagirana cyane ku buryo n’abanzi be babonye mu maso he harabagirana nk’aha malayika. IY 58.2
Iyaba twemereraga ibitekerezo byacu kwibanda cyane kuri Kristo n’ibyo mu ijuru, twabasha guhabwa imbaraga yadufasha kurwana intambara y’Umwami wacu. Ubwibone no gukunda iby’isi bizagenda bigabanuka ubwo tuzagenda turushaho gutekereza k’ubwiza bw’iyo si twitegura kuzaturamo ari ho iwacu. Nitureba urukundo rwa Kristo, ibinezeza by’isi bizaba bitagifite agaciro. IY 58.3
Ntihakagire uwibwira ko adashyizeho umwete ku ruhande rwe ashobora guhabwa ibyasezeranywe n’urukundo rw’Imana. Iyo ibitekerezo bikomeje kwibanda ku by’isi cyane, biragoye guhindura imico y’imitekerereze. Ibyo amaso areba n’ibyo amatwi yumva, akenshi ni byo bitwara umwanya w’umuntu bigaherana n’ubushake. Ariko iyaba twabashaga kwinjira mu murwa w’Imana, tukareba Yesu n’icyubahiro Cye, twagombye kwimenyereza kumubonesha amaso yacu yo kwizera tukiri hano. Amagambo n’imico bya Kristo ni byo bikwiriye guhora muri gahunda z’ibitekerezo byacu n’ibiganiro byacu, kandi buri munsi dukwiriye kugira igihe cyo gusenga no gutekereza ku by’Imana. IY 58.4