Kwezwa ni umurimo ukomeza. Intambwe dukwiriye gutera tuzibwirwa mu magambo ya Petero: “Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.” (2 Petero 1:5-8). “Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato, ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n’Umukiza wacu” (imirongo 10, 11). IY 60.2
Iyi ni yo nzira tubasha kwizezwa ko tutazatsindwa. Abakomeza iyo nzira ngo bagere ku rugero rukwiriye Umukristo bafite isezerano yuko Imana izahira imigambi yabo ikanabagwiriza impano z’Umwuka wayo. Petero abwira ababonye uko kwizera guhebuje agira ati: “Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu (umurongo wa 2). Kubw’ubuntu bw’Imana, abashaka bose babasha kuzamuka urwego rurabagirana bava ku isi bagana mu ijuru, maze noneho, “baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo” (Yesaya 35:10), binjire mu marembo y’umurwa w’Imana. IY 60.3
Umukiza wacu atubwira ko ibyo dukeneye byose bihari; icyo adusaba mbere na mbere ni ukugira ibitekerezo bitunganye, n’urukundo dukunda ruzira uburyarya. Niba koko dusangiye n’Imana imico yayo, ishimwe ryayo rizahora mu mitima yacu no ku minwa yacu. Ubuhungiro bwacu gusa ni ukumwiyegurira burundu kandi tugahora dukurira mu buntu no kumenya ukuri. IY 60.4