Go to full page →

Guhura n’Ikigeragezo IY 15

Zimwe mu nyama zashyirwaga ku meza y’umwami harimo n’iz’ingurube n’izindi zitejejwe nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kandi Abaheburayo bakaba bari babujijwe kuzirya. Aha Daniyeli yahuye n’ikigeragezo gikomeye. Ese yari guhitamo gukurikiza ibyo yigishijwe n’ababyeyi be ku byerekeye ibyo kurya no kunywa, maze akarakaza umwami, ndetse bibasha kumuviramo kubura umwanya we ndetse n’ubugingo bwe? Cyangwa yabashaga kwirengagiza itegeko ry’Imana, maze agakomeza gutona ku mwami, bikamuhesha amahirwe n’ubwenge no kwamamara by’iyi si by’akanya gato? IY 15.4

Daniyeli ntiyazuyaje. Yahisemo guhagararira ukuri, ngo ahasigaye bigende uko bishaka. Maze “agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami, cyangwa vino yanywaga” (Daniyeli 1:8). IY 15.5