Go to full page →

Ibihembo By’abakozi Bakora Mu Bigo UB2 151

Umurimo wo gukwirakwiza inyandiko washinzwe kubwo ubwitange. Washyigikiwe n’ubuntu bw’Imana budasanzwe. Twatangiye dufite ubukene bukomeye. Ntitwagiraga ibyokurya n’imyambaro biduhagiije. Igihe inyanya zabaga zabaye ingume tugomba kuzigura ziduhenze, twazisimbuzaga izindi mboga zihendutse. Mu myaka ibanza y’umurimo wacu twahembwaga amadorari atandatu mu cyumweru. Twari dufite umuryango mugari; nyamara twaguraga ibyo ukeneye mu bushobozi twabaga dufite. Ntabwo twashoboraga kugura ibyo twifuza byose; ahubwo twibandaga ku byo dukeneye. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo, twari twariyemeje ko abatuye isi bagomba kugerwaho n’umucyo w’ukuri kw’iki gihe; kandi umwuka, ubugingo n’umubiri byari byomatanye n’umurimo. Twakoraga kare kare kandi tugasoza dukerewe, ntitwagiraga ikiruhuko 2 ndetse n’ikidutera gushishikarira imishahara.... Nyamara Imana yari kumwe natwe. Uko gukungahara kwageraga mu murimo wo gusohora inyandiko ni ko twongeraga imishahara nk’uko bikwiriye kuba. UB2 151.1