Go to full page →

Abayobozi N’abavugabutumwa — Babishoboye UB2 165

Hakwiriye kubaho abantu bageze ku rwego rwo hejuru, atari ugushaka kubaka amazu manini ahubwo ari ukubaka z’abantu bafite ubushobozi kugira ngo babashe kumenya gucunga izo nyungu zagutse. Hakwiriye kubaho ibitangwa, umutungo ugakoreshwa, hakabaho ikigega kigenewe kwigisha abagabo n’abagore bo mu bindi bihugu ndetse n’abo mu gihugu cyacu kugira ngo babe abantu bakwiriye kugera ku rwego rwo hejuru. Mu mashami atadukanye y’umurimo dufitemo abakozi bake bafite impano kandi babishoboye. -Letter 44, 1887. UB2 165.3