Go to full page →

Inyifato Y’umubiri Siyo Ngombwa Gusa UB2 21

Iyobokamana nyakuri ntirisaba ihinduka ryo ku mubiri mu buryo bukomeye... Icyo sicyo gihamya cy’uko Mwuka w’Imana ahari. Mu 1843 na 1844 twahamagariwe guhangana n’ubwaka nk’ubwo. Abantu baravugaga bati, “Mfite Mwuka Muziranenge w’Imana”, maze bakaza mu materaniro bakikaraga nk’uruziga; bityo kubera ko abantu bamwe batashoboraga kwemera ko ibyo ari igihamya cyo gukoreshwa na Mwuka w’Imana, bafatwaga nk’abanyabyaha. Uwiteka yantumye kujya hagati muri ubwo bwaka ... Abantu bamwe bazaga aho ndi maze bakambaza bati, “Ni mpamvu ki utifatanya nabo?” Narabasubizaga nti, “Mfite undi Muyobozi utari uyu, Umuyobozi w’umugwaneza kandi woroheje mu mutima, utarigeze akora nk’ibi muri gukora ahangaha, cyangwa ngo yirate atya. Iyi nyifato ntabwo ikomoka kuri Kristo ahubwo ni ku mubi.”- Manuscript 97, 1909. UB2 21.1