Go to full page →

“Uhoraho Arankomeza” UB2 190

Kuwa 7 Nyakanga, 1892. Kubw’ubuntu bwe Uhoraho anyongera imbaraga kugira ngo nandike amabaruwa y’ingirakamaro. Incuro nyinshi abavandimwe baransanze kugira ngo mbagire inama. Ndumva mfite icyizere gikomeye ko uyu mubabaro ukabije ubereyeho guhesha Imana ikuzo. Ntabwo nzivovota kubera ko iyo nkangutse nijoro, mbona bisa nk’aho Yesu ampanze amaso. Igice cya mirongo itanu na kimwe cya Yesaya ni icy’agaciro gakomeya kuri njye. Umukiza yikorera imitwaro yacu yose. Nsoma iki gice mfite icyizere n’ibyiringiro. -Manuscript 19, 1892. UB2 190.1