Ikibazo cyawe ni iki ngo, ... “Mbese mu burwayi bwihutirwa dukwiriye guhamagara umuganga utizera Imana bitewe n’uko abaganga bo ku ivuriro ryacu bafite imirimo myinshi ku buryo batabona igihe cyo kuvurira hanze y’ivuriro ryacu ?” …..Niba abaganga bafite imirimo myinshi ku buryo badashobora kuvura abarwayi bari hanze y’ivuriro, mbese ntibyaba byiza ku bantu bose kwiyigisha uburyo bwo gukoresha imiti yoroheje ikomoka ku bimera aho kugira ngo bihutire gukoresha imiti yahawe izina rirerire kugira ngo hahishwe imiterere yayo bwite. Ni mpamvu ki hari umuntu wasuzugura ibyangombwa Imana yateganije birimo gukandisha amazi ashyushye n’ayakazuyazi. Ni byiza kumenya inyungu zo kurya mu buryo bukwiye igihe cy’uburwayi. Abantu bose bari bakwiriye gusobanukirwa ibyo bagomba kwikorera ubwabo. Bashobora kwifashisha umuntu usobanukiwe iby’ubuvuzi, ariko buri wese akwiriye kugira ubumenyi bwerekeye inzu atuyemo (umubiri we). Abantu bose bakwiriye gusobanukirwa n’ibyo bakora mu gihe habayeho uburwayi. UB2 231.1
Sinshobora gukora ku miti yabo batagaragaza ibyo ikozwemo bakayiha amazina y’ikilatini. Niyemeje kumenya amazina (mu cyongereza cyumvikana) y’ikintu cyose nshyira mu mubiri wanjye. UB2 231.3
Abantu barya imiti irimo uburozi baba batumviye umutimanama wabo kandi bashyira mu kaga imibereho yabo yose isigaye. Hariho ibyatsi bitangiza umubiri kandi kubikoresha bizakiza uburwayi bwinshi bugaragara ko bukomeye. Nyamara iyaba abantu bose bashakaga uko baba abanyabwenge mu byerekeye ibyo umubiri wabo ukeneye, indwara zaba nke cyane ako kugira ngo zibe gikwira. Kwirinda biruta kwivuza. — Manuscript 86, 1897. UB2 231.4