Go to full page →

Kwitegura Igihe Umutungo Winjira Uzagabanuka UB2 262

Iyaba mwarazigamye nk’uko bikwiriye, ubu mwagombye kuba mwari mufite umutungo wo gukoresha mu gihe habayeho ibyihutirwa cyane no mu gufasha umurimo w’Imana. Buri cyumweru umugabane umwe w’umushahara wanyu wagombye kubikwa kandi ntukorweho uko byagenda kose keretse gusa igihe habayeho igikenerwa mu buryo bukomeye cyangwa se igihe cyo kwitura uwabahaye mutura Imana amaturo…… UB2 262.3

Ntabwo umutungo mwinjije wakoreshejwe neza ku buryo hari icyo mwazigamye cyabunganira muramutse murwaye cyangwa muramutse mutacyinjiza mu muryango ibyawunganiraga. Umuryango wanyu wagombye kugira icyo wifashisha muramutse mugeze mu gihe cy’amage mutakibona amafaranga. -Ibaruwa 5, 1877. UB2 262.4