Go to full page →

Mwomatane! Mwomatane! UB2 299

Mutekereze ko buri munsi tugerageza guhuriza hamwe imitima yacu mu rukundo rwa Gikristo. Umuhamya Nyakuri aravuga ati, “Mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere” (Ibyahishuwe 2:4). Na none kandi aravuga ati, “Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkure igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana” (Ibyahishuwe 2:5). Impamvu ni iyihe? Ni uko mu kwitandukanya tuba dutandukanye na Kristo. Dukeneye gukorera hamwe. Mbega uburyo inshuro nyinshi ubwo nasaga n’uri imbere y’Imana n’abamarayika bera, numvise umumarayika avuga ati, “Mwomatane, Mwomatane, Mwomatane. Mwe kwemerera Satani gushyira umwijima we w’urugomo hagati y’abavandimwe. Mwomatane; mu bumwe hari imbaraga.” UB2 299.5

Nongeye kubasubiriramo ubu butumwa. Igihe muraba mugiye mu ngo zanyu, mwiyemeze komatana; mushake Imana n’umutima wose muzayibona, kandi urukundo rwa Kristo ruruta ibyo mwamenya ruzaza mu mitima yanyu no mu mibereho yanyu.-General Conference Daily Bulletin, April 13, 1891. UB2 300.1