Go to full page →

Ahazaza H’ubwoko Bw’imana UB2 310

Abantu bacu bagiye bafatwa nk’abatagira agaciro ku buryo bakwitabwaho, nyamara hazabaho impinduka; kandi hari ibiri gukorwa ubu. Ubu isi ya Gikristo hari ibyo iri gukora bizatuma uko byagenda kose abantu bubahiriza amategeko y’Imana bagaragara. Buri munsi habaho gusimbuza ukuri kw’Imana amagambo n’inyigisho z’ibinyoma zahimbwe n’abantu. Hari za gahunda n’ibikorwa biri gushyirwaho kugira ngo bigire imbata intekerezo z’abari bakwiriye kuba indahemuka ku Mana. Imbaraga zishyiraho amategeko zizarwanya ubwoko bw’Imana. Buri muntu wese azageragezwa. Iyaba nk’ubwoko bw’Imana twabaga abanyabwenge maze kubw’amabwiriza n’urugero dutanga tukageza ubwo bwenge ku bana bacu! Buri ruhande rwose rwo kwizera kwacu ruzagenzurwa, kandi niba tutari abigishwa bashishoza ba Bibiliya, bashikamye, bakomeye kandi batanyeganyezwa, ubwenge bw’abahanga bo ku isi buzadusaba.- Ibaruwa 12, 1886. UB2 310.4