Go to full page →

Ntidukwiriye Kwirengagiza Abakene IyK 113

Kristo yigishije abigishwa be kujya mu nzira nyabagendwa no mu mihora, bataretse n’abakene n’abantu b’insuzugurwa. Mu mijyi minini no mu tuyira two mu giturage, hari imiryango n’abantu batari bamwe, ahari ni abanyamahanga batari mu gihugu cyabo, maze mu bwigunge bwabo bakaba bakwibwira ko Imana yabibagiwe. Benshi barigise mu byaha, baremererwa n’ibyo bifuza, no kutizera no gucika intege. Satani abagerageresha gushaka icyaborohereza ingorane zabo, irari n’ibibanezeza bijyana abantu mu irimbukiro. Bapfusha amafaranga yabo ubusa bashaka ikidashobora gutunga ubuzima. Muri izo mbabare twabonamo abo Kristo yaje gukiza. IyK 113.1

Imana yatanze itegeko rikomeye ko tugomba kwita ku muntu w’ahandi, ku ntabwa no ku banyantegenke batabasha kwitegeka. Nubwo barigise mu isayo y’ibyaha, haracyariho uburyo bwo kubakiza. IyK 113.2

Mukurikize urugero Kristo yatanze. Uko yavaga ahantu hamwe ajya ahandi, yagendaga ahumuriza imbabare agakiza n’abarwayi, maze akabereka ukuri kwerekeye ubwami bwe. Igihe mworohereza imbabare ku by’umubiri, mwabona n’uburyo bwo kuzifasha mu by’iyobokamana. Mushobora kugira icyo muvuga cyerekeye urukundo rw’Umuganga ukomeye, we wenyine ufite imbaraga yo gukiza. Mubwire abayobye ko batagomba kwiheba. Nubwo bateshutse inzira, Imana yishimira kujyana abo Satani yagize imbata ngo ibahindure imbata z’ubuntu bwayo. Mubabwire ko bafite umwanya wo kuzasangirira n’Umwami Yesu ku meza amwe. IyK 113.3