Wabasha kumenya ute ko wemewe n’Imana? Jya wiga Ijambo ryayo usenga. Ntukaribike ngo ugire ikindi gitabo usoma cyose. Icyo gitabo eyemeza umuntu icyaha. Gihishura inzira y’agakiza cyeruye. Gitera umuntu kurabukwa ingororano irabagirana kandi y’ubwiza. Kiguhishurira Umukiza ushyitse, kandi kikakwigisha yuko mu mbabazi ze gusa zitagira uko zingana ari ho ubasha gutega guhabwa agakiza. IZI1 77.3
Ntukirengagize gusengera mu rwiherero, kuko ari byo mutima w’idini. Nusaba ufite umwete kandi ushishikaye, jya usaba kubonezwa umutima. Jya usabana umwete, ubishishikariye, usabire ubugingo bwawe kuko bupfa kandi buri mu kaga. Jya uguma imbere y’Imana ugeze aho ibyifuzo bitarondoreka bikubyarira agakiza, kandi ikibihamya cyiza ni uko uhabwa kubabarirwa icyaha. 14. IZI1 77.4
Yesu ntiyakuretse ngo utungurwe n’amakuba n’ibyago. Yamaze kukubwira ibyabyo byose, kandi yakubwiye yuko utazagwa ngo ugire icyo uba amakuba natera. Reba Yesu, Umucunguzi wawe, maze ugubwe neza kandi wishime. Amakuba arusha ayandi gukomera, akwiriye kwihanganirwa, ni ayo duterwa na bene Data n’incuti zo mu miryango yacu; ariko ayo nayo ashobora kwihanganirwa. Yesu ntaryamye mu mva nshya ya Yosefu. Yarazutse maze arazamuka ajya mu ijuru, aho ariho adusabira. Dufite Umukiza wadukunze cyane bituma adupfira, kugira ngo muri we abe arimo tubonera ibyiringiro, n’imbaraga n’ubutwari, kandi tuzabone umwanya wo kubana na we ku ntebe y’ubwami. Ashobora kandi yemera kugufasha igihe cyose aho uzamutabariza. IZI1 78.1
Mbese wiyumvamo yuko udakora neza mu mwanya wahawe ugiriwe icyizere? Ibyo bishimire Imana. Uko urushaho kwiyumvamo intege nkeya. ni ko uzarushaho gushaka ugutabara. “Mwegere Imana, nayo izabegera. ” (Yakobo 4:8). Yesu ashaka yuko unezerwa, kandi ukagubwa neza. Ashaka yuko ukora neza cyane ukoresheje ububasha Imana yaguhaye, maze ukiringira ko Uwiteka agufasha kandi ko azahagurutsa abazagufasha kwikorera imitwaro. IZI1 78.2
Ntugakundire amagambo mabi y’abantu kukubabaza. Mbese nta bantu bavuze Yesu ibintu by’ubugiranabi? Urafudika, kandi rimwe na rimwe ubasha guha ibibi akito; ariko Yesu ntabwo yabikoze. Yari imbonera, atagira ikizinga, atanduye. Ntukiringire kubona ibirushijeho kuba byiza muri ubu bugingo biruta iby’Umwami w’ubwiza yari afite. Igihe abanzi bawe bareba yuko bashobora kukubabaza, bazishima, na Satani azishima. Reba Yesu, maze umukorere uhanze amaso ubwiza bwe. Komereza umutima wawe mu rukundo rw’Imana. 15. IZI1 78.3