Go to full page →

Kuzirikana uko ahantu hameze IZI2 179

Mu gihe turiho turwanya kugira inda nini no kutirinda, dukwiriye kumenya urugero ab’urugo barimo. Imana yateguye ibikwiriye gutunga abantu batuye mu bihugu bitari bimwe byo mu isi. Abifuza kuba abakozi bafatanyije n’Imana bakwiriye kuzirikana bitonze mbere yo kurobanura ibyokurya bikwiriye kuribwa n’ibidakwiriye kuribwa. Dukwiriye kubana n’abantu. Iby’ubugorozi bw’iby’umuze muke biramutse byigishijwe mu buryo bukabije ku bafite inkomyi zibabuza kubikurikiza, mu cyimbo cyo gukiza byakwangiza. Iyo mbwiriza ubutumwa mu bakene, nigishijwe kubabwira kurya ibyokurya bishobora gutunga umubiri, ntabwo mbabwira nti: “Ntimukwiriye kurya amagi, no kunywa amata, no kurya umkoko. Ntimukwiriye gukoresha amavuta mu byokurya.” Ubutumwa bukwiriye kubwirizwa abakene, ariko igihe ntikiragera cyo gutegeka ibyokurya bikwiriye kuribwa. IZI2 179.1