Go to full page →

Mwaguzwe igiciro IZI2 41

Irari ribi ryamaze kubona umwanya mu mubiri riwukoreramo. Aya magambo “inyama” cyangwa “mu buryo bw’umubiri”cyangwa IZI2 41.3

“kwifuza k’umubiri” avuga kamere mbi, yo kubora. Umubiri ubwawo ntubasha gukora ibinyuranye n’iby’ Imana ishaka. Dutegetswe kubamba kamere n’iruba n’irari byayo. Tuzabikora dute? Dukwiriye kubabaza imibiri yacu? Ashwi da; ahubwo dukwiriye kwica ibidushukashukira gukora icyaha. Ibitekerezo bibi bikwiriye kutwamururwamo. Intekerezo z’uburyo bwose zikwiriye kugirwa imbata ya Yesu Kristo. Irari ryose rya kinyamaswa rikwiriye gutegekwa n’imbaraga y’ubwiza bw’umutima. Urukundo rw’Imana ni rwo rukwiriye kwimikwa. Kristo ni we ukwiriye kwicara ku ntebe y’ubwami. Imibiri yacu ikwiriye kuzirikanwa ko ari iye, yarayiguriye. Ingingo z’umubiri zikwiriye kuba ibikoresho byo gukiranuka IZI2 42.1