Go to full page →

Ingeso zo mu ijuru zikwiriye kubonerwa mu isi IZI2 108

Ntimuyobe, Imana ntinegurizwa izuru. Nta kintu kizabategurira kujya mu ijuru kitari ukwera. Kubaha Imana k’ukuri ni ko konyine kubasha kubaha kubonera n’ingeso nziza kandi kukababashisha kwinjira mu bwiza bw’Imana, iba mu mucyo utegerwa. Ingeso zo mu ijuru zikwiriye kubonerwa mu isi, niba atari ko biri ntizibasha kubonwa na gato. Nuko herako utangire. We kwishuka wibwira yuko hazaza igihe ubwo uzagira umwete mwinshi bikoroheye kuruta ubu. Uko umunsi ukeye ni ko wongera ikirere kigutandukanya n’Imana. Itegure guhabwa ubugingo buhoraho ufite umwete utigeze ugira. Igisha ubwenge bwawe gukunda Bibiliya, gukunda amateraniro yo gusenga, gukunda amasaha yo gutekereza iby’Imana kandi kuruta byose ukunde igihe umutima wawe uvuganiramo n’Imana. IZI2 108.1

Niba ushaka gufatanya n’abaririmbyi bo mu ijuru mu mazu yo mu ijuru, jya utekereza ibyo mu ijuru. 521267,268; IZI2 108.2