Go to full page →

Ntihakagire ubwo uhana umwana urakaye IZI2 122

Niba abana banyu ari abanyagasuzuguro, bakwiriye guhanwa. Mu gihe mutarabahana, mujye mujya ahiherereye, musabe Imana koroshya no gutuza imitima y’abana banyu kandi ibahe ubwenge bwo kumenya kubafasha. Ntabwo nari nabona na rimwe iyi nzira ibura kugira umumaro. Ntabwo mushobora kumvisha abana banyu iby’umwuka igihe umutima w’umubyeyi wuzuwe n’uburakari. IZI2 122.2

Mukwiriye guhanisha abana banyu urukundo. Ntimukabakundire ko bakora ibyo bishakiye kugeza ubwo murakara, ngo mubone kubahana. Bene uko guhana gufasha ibibi gusa mu kigwi cyo kubivura. IZI2 122.3

Kurakarira umwana wacumuye byongera ibibi. Bibyutsa uburakari bukaze bw’umwana kandi bikamutera kwiyumvamo yuko utamwitayeho. Yibwira yuko iyaba wari umwitayeho utaba wamugenjeje utyo. IZI2 123.1

Mbese mutekereza yuko Imana itazi uburyo abo bana bahanwa? Irabizi, kandi izi n’umugisha wari kuboneka iyo uwo murimo wo guhana ukorwa mu buryo bwo kumwiyegereza kuruta kumuhata. 24 CG 244, 245; IZI2 123.2