Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    Umutwe 8—Gukurira muri Kristo

    Guhinduka k'umutima gutuma tub'abana b'lmana, muri Bibliya kwitwa “kubyarwa ubga kabiri.” Maze kandi, kugereranywa n'imbut' umuhinz' atera, zikamera, Abacyihana ngo bumvire Kristo, bameze nk'impinja, bakwiriye gukura, ngo bab'abagabo n'abagore bahamye Cyangwa se bameze nk' imbuto nziza zabibge mu murima, bakwiriye gukura no kwer'imbuto Yesaya yavuze ko bazitwa “ibiti byo gukiranuka, iby'Uwiteka yateye, kugira ngo yogezwe.” Yesaya 61:3. Ibyo n'ibyitegererezo bitwerek'uburyo tubasha gusobanukirwa n'iby'Umwuka bitagaragara, turebeye ku bigaragara dusanganywe.KY 33.1

    Nubgo twagir'ubgenge bgahe, n'ubuhanga, ntitwabasha kurem'akantu na kanzinya gafit'ubugingo Ubugingo Imana yatanze ni bgo bgonyme buh imbuto cyangw'ibizima kubaho. Uko ni k'ubugingo bukomoka ku Mana bubyarira mu mitima y'abantu ubugingo bg'Umuwuka Umuntu “utabyawe n'umwuka ntabasha guhabga ku bugingo Kristo yazanye.” Yohana 3:3.KY 33.2

    Uk'ubugingo bumera, ni ko no gukura kumera Imana ni y'itum'umugengararo ubyara, n'ururabyo rwer'imbuto. Imbaraga yayo ni y'ih'imbuto kugondora, “habanz'akatsi, maz'umugengararo, hanyuma zikab'amahundo, afit'imbuto.” Mariko 4:28. Umuhanuzi Hosea we, avuga kw ab'lsiraeli bazakura nk'amasaka, ati: “Bazashibuka nk'amasaka, bakure nk'umuzabibu.” Hosea 14:5, 7. Kandi Yesu atugir'inama ati: “Mutekerez'uburabyo uko bumera.” Luka 12:27. Uburabyo n'ibindi ntibipfa kumera bibyihaye, ahubgo bimera kukw Imana yabihaye ubugingo Umwana ntabasha kwiha gukur'ukw abishaka Namwe nuko, ntimubasha kwiha gukura mu by'Umwuka, kubg' umwete wanyu Ar imbuto, cyangw'umwana, bikuzwa n ibibikikije, bibigaburira, — ari byo umwuka, n'izuba, n'ibyo kurya Uk'ubgo buntu bg'lmana bumerer'ibizima n'imbuto, ni ko na Kristo amerera abamwiringira Ni we “Mucyo wabo w'iteka,” “ni we zuba ryabo n'ingabo yabo.” Yesaya 60:19, Zaburi 84:11. Azamera nka “ikime ku Bisiraeli,” “n'imvura ku bgatsi buciwe.” Hosea 14:5; Zaburi 72:6. Ni we mazi y'ubugingo, umutsima w'lmana .. umanuka mw ijuru, ugah'abari mw is' ubugingo Yohana 6:33.KY 33.3

    Kubg'ubuntu butagir'akagero bg'Umwana Wayo yazengurukij' isi imbabazi, nk'ukw izengutswe n'umwuka Abahisemo bose guhumek'izo mbabazi bazabaho, kandi bagakura, bashyikir'urugero rw'abagabo n'abagore muri Kristo Yesu.KY 33.4

    Uk'uburabyo bgereker'izuba, kugira ngw imyambi yaryo ibufashe kuba bgiza no gutungana, ni ko dukwiriye kwerekera Zuba Ryo Gukiranuka, kugira ng'umucyo wo mw ijuru utuvire, ngw ingeso zacu zibone kumera nk'iza Kristo.KY 33.5

    Icyo ni cyo yigishij'ubgo yavugaga ati: “Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nkukw ishami ritabasha kwera imbuto, ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha ni mutaguma muri jye ... kukw ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.” Yohana 15:4, 5. Ukw ishami rigomb'igiti, ngo rikure, no kwer'imbuto, namwe nuko ni ko mugomba Kristo ni mushaka kugir'ubugingo bgera. Mutandukanijwe na we, nta bugingo mwagira. Ubganyu nta mbaraga bgite mufite yo kurwany'ibishuko cyangwa se gukurira mu buntu no kwera. Ni muguma muri we, ni ho muzatungana. ly'ubugingo bganyu bumukomotsemo, ntimwuma ngo murumbe. Muzahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi.KY 33.6

    Benshi bibgira yuko harihw ibyo bakwiriye gukor'ubgabo. Biringiye Kristo kubababarir'ibyaha, bakubitiraho kugeragez'ubgabo kugir'ubugingo buboneye. Nta wabigenz'atyo wabura kunanirwa. Yesu yaravuz'ati: “Nta cyo mubasha gukora mutamfite.” Ibyacu byose, —ar'ugukurira mu buntu, cyangw' umunezero wacu, cyangw'akamaro kacu, —byos'uko bingana tubikesha kubana na Kristo.KY 34.1

    Igituma dukurira mu buntu, n'ukubana na Yesu iminsi yose, no kuguma muri we. Ni we Banze ryo kwizera kwacu, kandi ni na w'ugusohoza. Kristo ni we Tangiriro, kandi ni we Herezo, ni w'uhorahw iteka ryose. Akwiriye kubana natwe, si mw itangira ry' urugendo, cyangwa mw iherezo ryarwo gusa, ahubgo tumukwiriye mu ntambge yose dutambuka. Dawidi yaravuz'ati: “Nshyiz' Uwiteka imbere yanjy'iteka. Kukw ar'i buryo bganjye, sinzanyeganyezwa.” Zaburi 16:8.KY 34.2

    Murabaza muti “Naguma nte muri Kristo?” — Igisubizo n'iki ngo “Nkuko mwakiriye Yesu Kristo Umwami wacu ab'ari ko mugendera muri we.” “Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.” Abakolosayi 2:6, Abaheburayo 10:38. Mwiyegurir'lmana ngo mub'abayo rwose, muyikorere, muyumvire, kuko Kristo mwamugiz'Umukiza wanyu. Ubganyu ntimwabasha guhongerer' ibyaha byanyu, cyangwa guhindur'imitima yanyu, ariko noneho ubgo mwiyeguriy'lmana, mwizera ko yabibakoreye kubga Yesu Kristo Kwizera ni kwo kwabahesheje kub'abantu ba Kristo, kandi kwizera ni ko gutuma mukurira muri we. Mukwiriye gutanga byose, —ari byo mutima wanyu, n'ubgenge bganyu, n'ubushake bganyu, —mukitangira kuyumvira muby'ibā ka byose, maze kandi mukwiriye no kwakira Kristo, Nyir'imigisha yose, ngw agume mu mitima yanyu, ab'imbaraga yanyu, abe no gukiranuka kwanyu, n'umufasha wany'itek'iteka, abah'imbaraga yo kumwumvira.KY 35.1

    Muiye mwiyegurir'lmana uko bukeye; ab'ari byo mugira nyambere mu gitondo, mutarakor'ibindi byose Mujye musenga muti “Nyagasani nyakir' ungir'uwawe rwose Inama zanjye zose nzirambitse ku birenge byawe Unkoreshe, mb'uwawe uyu munsi. Tubane Nyagasani, kand'imirimo yanjye yose nyikorane nawe” Uko ni ko mukwiriye kugenz'uko bukeye Mu gitondocyose mujye mwiyegurir'lmana kubg'uwo munsi. Inama zanyu zose, muzishyir'imbere yayo ngw ab'ari y'izisohoza, cyangwa se, ngo yenda izireke Mur'ubgo buryo ni bgo mubasha gushyir'ukubaho kwanyu mu maboko y'lmana iminsi yose, kandi ni bg'ukubaho kwanyu kuzajya kurushaho gukurikiz'ukwa Kristo.KY 35.2

    Kuba muri Kristo bizana kubaho kw'ihumure Ahari nta munezer'uhebuie mwabona, ariko rero mukwiriye kugir'ibyiringiro by'amahoro bitagir'impinduka Si mwe mwitezehw amakiriro, ahubgo mwizigire Kristo Murek'integer nke zanyu zifatanye n'imbaraga ye, ubujiji bganyu bufatanye n'ubgenge bge. Ni cyo gituma mudakwiriye kwihang'amaso, ahubgo mwizigire Kristo Urukundo rwe, ineza ye, gukiranuka kwe, ingeso ze zitunganye, ab'ari byo muhora mutekereza Kristo, uko yigomwe, Kristo uko yicishije bugufi, Kristo, ukw aboney'akera; Kristo, ukw akunda bihebuje, iby'ab'ari by'imitima yacu izirikana Kumukunda, kumwigana, kumutegahw amakiriro, ni byo bikwiriye kuduhindura, ngo duse na we.KY 35.3

    Yesu yaravuz'ati: “Mugume muri jye.” Ayo ni yo magamb'adutera gutekerez'iby'amahoro, kudahindagurika, no gushir'amanga Maze kandi Kristo yakubitiyeho kuturarik'ati: “Nimuze, abarushye, n'abaremerewe, ndabaruhura.” Matayo 11:28. Ibyavuzwe na Dawidi bihwanye n'ibyo, ngo “Turiz'Uwiteka, umutegereze wihanganye.” Zaburi 37:7. Yesaya na we yarabisongey'ati: “Ituza no kwiringira ni byo imbaraga yany'izabamo Yesaya 30:15. Uko kuruhuka ntikubamw ubudeshyi; kuk'Umukiza yaturarikiye kuruhuka, abifatanya no gukor'ati: Mwemere kub abagaragu banjye, ... ni ho muzabon'uburuhukiro.” Matayo 11:29. Umutim'urushaho kuruhukira muri Kristo ni w'urushaho gushimikira no gushishikarira kumukorera.KY 35.4

    Iy'umutima witekerej'ubgawo, wimura Kristo, ya Soko y imbaraga n'ubugingo. Ni cyo gituma Satani adahwema kugerageza guhuz amaso yacu. ngw atareb'umukiza no gushyikirana na we. Ibinezeza byo muri iyi si, n'amaganya, n'imitim'ihagaze, n'ishavu, n'ibicumuro by abandi, ndetse n'ibicumuro byanyu, — ibyo ni byo Satani azajy'agerageza gukuruz amaso yanyu. Ntimukemer'imitego ye. Hariho benshi batar'indyarya bifuza kubana n'lmana, maze Satani agaherako akabatez'ibicumuro byabo n'intege nke zabo, yibgira ko n'abasha kubatandukanya na Kristo, atazabura kubanesha. Nta bgo dukwiriye kwihugiraho n'ubgoba n'imitim' ihagaze kuko bidutera gushidikanya ko tutazakira. Ibyo byose byibagiz'imitima yacu Isoko y'imbaraga.KY 35.5

    Mukundir'lmana kurindir'imitima yanyu, muyiringire. Mujye muganira, mutekereze Yesu, ngw ibye ab'ari byo bibatwar'umutima. Mureke gushidikanya kwose; murek'ibibater'ubgoba. Muvuge nk'lntumwa Paulo, muti: “Ndiho, nyamara si jy'uriho, ahubgo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizer'Umwana w'lmana wankunz' akanyitangira” Abagalatiya 2:20. Muruhukire mu Mana. Ibasha kubarindir' ibyo mwayibikije. Nimwirekere mu maboko yayo, kand'izabaganziriza kubg'Uwabakunze.KY 36.1

    Igihe Kristo yigiz'umuntu, yizirikishijehw abantu umurunga w'urukundo utabasha gucibga n'imbaraga zose, kerets'umunt'abyishakiy'ubge. Satani azahor'agerageza kudushukashuka guc'uwo murunga, ngo duhitemo kwitandukanya na Kristo. Aho ni ho dukwiriye kubera maso, turwana, dusenga, kugira ngo hatagir'ikidushukashukira gukez' ubundi buhake; kukw ari nta byatubuza kubikora tubishatse. Ahubgo tujye dutumbira Kristo, kukw azaturinda. lyo dutumbiriye Kristo, tuba dukize. Nta cyabasha kudushikuza, ngo kimudukure mu maboko. Kandi, iyo tumuhojejehw amaso “duhindurwa, tugashushanywa n'ishusho ye, duhabg'ubgiza bukurikirana, nk'abahindurwa n'Umwami.” 2 Abakorinto 3:18.KY 36.2

    Uko ni kw abigishwa ba mbere bahawe gusa n'Umukiza wabo bakundaga cyane. Abo bigishwa bamaze kumv'amagambo ya Yesu, basobanukiw'uko bamukennye. Bamushatse, baramubona, baramukurikira. Bahoranaga na we mu nzu, bagasangira, bakamukurikira n'ahiherereye no mu nteko z'abantu. Babanaga na w' ukw abigishwa babana n'umwigisha wabo, bumv' amagambo y'ukuri yavaga mu kanwa ke iminsi yose.KY 36.3

    Bamuhakwagaho, nk'abagaragu bahakwa na bashebuja, bakamwigirahw ibyo bakwiriye gukora. Abo bigishwa bar'abantu bameze nka twe. Yakobo 5:17 Barwanyag'ibibi nka twe. Bagombaga kugirirw'imbabazi nka twe, kugira ngo bagire kubaho kwera.KY 36.4

    Ndetse na Yohana, wa mwigishwa Yesu yatoneshaga, ari we warushag' abandi bose kumera nka we, ingeso ze nziza ntizari kamere. Atarihana, yishyirag'imbere, akifuz'icyubahiro, agakubitiraho no guhutiraho. lyo yagirag'ikimubabaza yararakaraga. Arik'ubgo yabonag'ingeso z'Uwo wavuye mw ijuru, yimenyagahw ibibi, akicisha bugufi. Imbaraga no kwihangana, ububasha n'ubugwaneza, icyubahiro no kwicisha bugufi, yajyag'abonan' Umwana w'lmana iminsi yose, byamuteraga kūmirwa no kumukunda. Iminsi yos'umutima we wakururwaga na Kristo, agez'ah'urukundo akunda Kristo rumutera kwiyibagirwa. Ingeso ze zo kwirarira no guhutiraho ziyengeshwa n'imbaraga za Kristo Umutima we uhmdurw'ukundi n'imbaraga y'Umwuka Wera ukiza Ayo ni yo maherezo atabura y'umunt'ushyira hamwe na Yesu Kristo ly'ari mu mutima w'umuntu ingeso ze zose zirahinduka Umwuka wa Kristo, urukundo rwe, byoroshy'umutima, biwerekeza ku Mana no mw ijuru.KY 36.5

    Igihe Kristo agiye mw ijuru, abigishwa be basigaye bameze nk ahw akiri kumwe na bo Bari basigarany'ingeso ze zuzuy'urukundo n'umucyo Yesu wa Mukiza, wahorag'agendana na bo, bakaganira, bagasengera hamwe, wari warabahumurije, akabakomeza imitima Agiye kubakurwamo ngw ajyanwe mw ijuru, ubg'abamaraika bari bamushagaye, yaravuz'ati “Dore ndi kumwe namw'iminsi yose, kugeza ku mperuka y'isi.” Matayo 28:20. Nukw aherakw azamuka ajya mw ijuru, afit'ishusho y'umuntu, ahagarar'imbere y'intebe y'lmana, akir'inshuti yabo n'Umukiza wabo. Bari bazi kandi yuk' umutima we utahindutse, ko yar'agifatanya n'imibabaro y'ab'isi Yagaragazag'imbere y'lmana umumaro w'amaraso ye atunganye, yerek'Imana inkovu zo mu biganza bye no ku birenge bye Ibyo byar'urwibutso rw'inshungu yatangiw abari mw isi Abigishwa be bari bazi yuko yaiyanywe mw ijuru no kubategurir'ahabo, ngw azagaruke, kubaiyan ahw ari, ngo babane na we.KY 37.1

    Ubgo bari bateraniye hamwe, Yesu amaze kuzamurwa mw ijuru, bari bafit'umwete wo gusaba Data wa Twese mw izina rye Bapfukamany'icyubahiro cyinshi, badasiba kuvug'isezerano yari yarabasezeraniie ngo “Icyo muzasaba Data cyose, mw izina ryanye, azakibaha Kugeza none nta cyo mwasabye mw izina ryanjye MUSENCE, muzahabga, ng'umunezero waniy'ube mwinshi.” Yohana 16:23, 24. Ukuboko kwabo kwo kwizera bagutungaga kw ijuru bati “Kristo Yesu ni we wadupfiriye, ibirutaho yarazutse, ar'i buryo bg'lmana, aradusabira.” Abaroma 8:34.KY 37.2

    Yesu Kristo avug'iby'Umufasha, yaravuz'ati “Azabana namwe Ku munsi wa Pentekote ni hw iryo sezerano ryashohojwe Kandi Yesu yarongey'aravug ati “Ikizagir'icyo kibamarira, n'uko ngenda, kuko ni ntagenda. Umufasha atazabazamo, ariko ni ngenda nzamuboherereza.” Yohana 16:7. Uherey' ubgo bari bagiye kubana na Yesu, noneho mu buryo bg'Umwuka Wera Uko bari bamez'igihe babanaga n'Umwuka Wera, byarushaga uko bari bameze, igihe babanaga na Yesu Umucyo n urukundo, n'imbaraga bya Kristo byarabagiraniraga muri bo, ndetse byatumag'abantu batangara bibuka ko babanaga na Yesu.” Ibyakozwe 4:13.KY 37.3

    Uko Kristo yaberey'abigishwe be ba mbere, ni na kw ashaka kuber abana be na none Ubgo yaherukaga guseng'ari kumwe n abigishwa bamwe yaravuz'ati “Sinsabir'aba bonyine, ahubgo ndasabira n abazanyizezwa n ijambo ryabo.” Yohana 17:20.KY 37.4

    Yesu yaradusabiye, asaba kugira ngo tub'umwe na we nkuko na we yar'umwe na Data wa Twese Mbeg'ubumwe bg'isābāne butagir'uko busa Umukiza yavuz'ibimuherereyeho, ati “Nta cy'Umwana w Imana abasha gukor'ubge.” “Data uguma muri jye, ni w'ukor'imirimo ye.” Yohana 5:19; 14:10. Noneho Kristo n'aba mu mitima yacu, azadutera “gukunda no gukor ibyo yishimira.” Abafilipi 2:13. Ni ho tuzagenz'uko yagenzaga tuzagir umutim uhwanye n'uwe Uko ni ko tuzamukunda no kuguma muri we, dukurire muri we muri byose.” Abefeso 4:15.KY 37.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents