Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 28 - IMINSI Y’IMIRUHO N’IBIGERAGEZO

    (Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 19:21-41; 20:1)

    Efeso yabaye isangano ry’umurimo wa Pawulo mu gihe cy’imyaka irenga itatu. Itorero yahahanze ryarakuraga cyane, maze ubutumwa bwiza buturuka muri uyu mujyi busakara mu ntara ya Aziya haba mu Bayahudi n’Abanyamahanga.INI 180.1

    Pawulo yari yaratekereje gukora urundi rugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza. “Pawulo agambirira mu mutima we kunyura i Makedoniya na Akaya, ngo ajye i Yerusalemu, yibwira ati: ‘Nimara kugerayo, nkwiriye kureba n’i Roma na ho.” Bihuye n’uyu mugambi “Atuma abamufashaga babiri, ari bo Timoteyo na Erasito, kujya i Makedoniya.” (Ibyak 19:21, 22). Nyamara yumvise ko umurimo wo muri Efeso wari ugikeneye ko ahaba, yafashe icyemezo cyo kuhaguma kugeza umunsi wa Pentekote urangiye. Nyamara hari ikintu cyabaye cyatumye yihutira kugenda.INI 180.2

    Incuro imwe mu mwaka, hari imihango idasanzwe yabaga mu mujyi wa Efeso yo kubahiriza ikigirwamanakazi cya Aritemi. Iyi mihango yakururaga imbaga y’abantu bavuye impande zose z’intara. Muri iki gihe ibirori byakorwaga mu byishimo birenze kamere.INI 180.3

    Iki gihe cy’ibirori cyari ikigeragezo ku bari bamaze kwemera ubutumwa bwiza. Itsinda ry’abizera ryari ryarahuriye mu ishuri rya Turano bari imbogamizi muri ibyo birori, bityo barasuzugurwaga, bakanegurwa kandi bakabatuka uko bishakiye. Imirimo ya Pawulo yari yaratesheje agaciro imisengere ya gipagani, maze ingaruka yabyo iba kugabanyuka kugaragara kw’abazaga mu minsi mikuru y’igihugu ndetse haba no kugabanyuka k’ubwuzu bw’abaramyaga Aritemi. Uruhare rw’inyigisho za Pawulo rwaragiye rurenga abayobotse ukwizera bazwi. Abantu benshi batari baremeye inyigisho nshya ku mugaragaro baje kumurikirwa bigeza ubwo batongeye kwiringira ibigirwamana byabo.INI 180.4

    Hariho indi mpamvu yo kutanyurwa. Muri Efeso hari hamaze kuvuka ubucuruzi bukomeye kandi buzana inyungu zivuye mu bintu bakoraga by’ibishushanyo bisa n’urusengero n’igishushanyo cya Aritemi. Abari barayobotse ubu bucuruzi, babonye inyungu zabo zigabanyuka maze bose bemeza ko iryo hinduka riturutse ku byo Pawulo yakoraga.INI 180.5

    Demetiriyo wacuraga ibishushanyo by’urusengero mu ifeza, yateranyirije abo bakoranaga uwo mwuga maze arababwira ati: “Mwa bagabo mwe, muzi yuko ubutunzi bwacu buva kuri uyu mwuga. Murareba kandi murumva yuko atari mu Efeso honyine ahubwo no mu Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje abantu benshi, akabahindura ati: ‘ imana zaremwe n’abantu si imana nyakuri.’ Nuko uretse ko umwuga wacu wajya mu kaga ugahinyurwa, n’urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi na rwo rwahinyurwa, kandi iy’abo mu Asiya bose n’abari mu isi yose basenga yakurwaho icyubahiro cyayo gikomeye.” Aya magambo yabyukije ubwaka bw’abantu. “Na bo babyumvise batyo bagira umujinya mwinshi, barasakuza bati: ‘Arutemi y’Abefeso irakomeye!” Ibyak 19:25-28.INI 180.6

    Ibyo Demetiriyo yavuze byahise bimenyekana vuba. ” Maze umudugudu wose uravurungana.”(Ibyak 19:29). Bashakishije Pawulo ariko ntibashobora kumubona. Abavandimwe be mu kwizera bamaze kumenya akaga kari kibasiye Pawulo, bahise bamucikisha bamukura aho hantu. Abamarayika b’Imana bari boherejwe kugira ngo bamurinde kuko igihe cye cyo gupfa azize ukwizera kwe cyari kitaragera.INI 181.1

    Uruvunge rw’abatuye uwo mujyi bananiwe kubona uwari wabarakaje, “bafashe Gayo na Arisitariko b’Abanyamakedoniya, bagendanaga na Pawulo,” barabakurubana babajyana mu kibuga cy’ikinamico.” Ibyak 19:29.INI 181.2

    Aho Pawulo yari yihishe ntabwo hari kure maze mu kanya gato amenya ko abavandimwe be yakundaga bari mu kaga. Yiyibagije uko umutekano we wari umeze, yifuza guhita ajya mu kibuga cy’ikinamico ngo agire icyo abwira abateye umuvurungano. Ariko “Abigishwa baramubuza.” Gayo na Arisitariko ntabwo ari bo abantu bashakishaga; nta n’ubwo babagiriye nabi. Nyamara iyo Pawulo yigaragaza imbere yabo bakamuca iryera, byari kubyutsa umujinya wabo ku buryo nta muntu wari gushobora gukiza ubugingo bwe.INI 181.3

    Pawulo yari acyifuza kugaragaza ko ashigikiye ukuri imbere y’imbaga y’abantu; ariko yaje gucibwa intege n’ubutumwa bw’imbuzi buturutse kuri cya kibuga cy’ikinamico. “Ndetse na bamwe bo mu bategetsi b’incuti ze bamutumaho, bamusaba kudahinguka ku kibuga.” Ibyak 19:31. (BII)INI 181.4

    Umuvurungano wari ugikomeje muri icyo kibuga. “ Nuko abo mu iteraniro bamwe basakuza ukwabo abandi ukwabo, badahuriye ku kintu kimwe, kuko iteraniro ryari rivurunganye, abenshi batari bazi igitumye baterana.” (Ibyak 19:32). Kuba Pawulo na bamwe mu bagendanaga nawe barakomokaga mu Baheburayo byarakaje Abayahudi bituma berekana ku mugaragaro ko batamushyigikiye ndetse n’umurimo we. Bihitiyemo umuntu umwe muri bo wo kuvugira icyo kibazo imbere y’abantu. Uwahiswemo kugira ngo avuge ni Alekizanderi, umwe mu bacuzi b’imiringa, uwo Pawulo yaje kuvugaho nyuma y’aho ko “ Yamugiriye inabi nyinshi.” 2Timoteyo 4:14. Alekizanderi yari umugabo wari ufite ubushobozi maze akoresha imbaraga ze zose kugira ngo yerekeze umujinya w’abantu wose kuri Pawulo na bagenzi be. Nyamara abantu babonye ko ari Umuyahudi baramwamagana, maze “bose basakuriza icyarimwe, bamara nk’amasaha abiri, bati: ‘Arutemi y’Abefeso irakomeye!” Ibyak 19:34.INI 181.5

    Amaherezo bananiwe baraceceka, haba ituza ry’akanya gato. Maze umunyamabanga w’umugi acecekesha abantu kandi kubera umurimo yakoraga bituma bamutega amatwi. Yegereye abantu mu bitekerezo byabo maze ababwiye ko nta mpamvu y’iyo mivurungano yariho. Yavuganye nabo yifashishije ibyo bazi aravuga ati: “ Bagabo bo mu Efeso, ni nde utazi yuko umudugudu w’Abefeso ari wo urinda urusengero rw’imanakazi ikomeye Arutemi n’igishushanyo cyamanutse mu ijuru? Nuko kuko ari ntawe ubasha guhakana ibyo, mukwiriye guhora, ntimuhutireho kugira icyo mukora mutitonze: kuko muzanye aba bantu, batibye ibyo mu rusengero, kandi batatutse imanakazi yacu. Nuko Demetiriyo n’abacuzi bari kumwe na we, niba bafite uwo barega, hariho iminsi yagenewe kuburanirwamo, kandi n’abacamanza barahari, baregane. Ariko rero niba hari ikindi mushaka, kizategekerwa mu rukiko rusanzwe. Erega ubu turi mu kaga ko kuregwa ubugome, kuko nta mpamvu y’iyi mivurungano ihari, twakwireguza. Avuze ibyo asezerera iteraniro.” Ibyak 19:35-41.INI 182.1

    Mu magambo ye, Demetiriyo yari yavuze ati: “Uyu mwuga wacu uri mu kaga.” Aya magambo ahishura impamvu nyakuri yo kuvurungana kwabaye mu Efeso ndetse anerekana intandaro yo gutotezwa kwakurikiranye intumwa mu murimo wazo. Demetiriyo na bagenzi be b’abacuzi babonye ko ubucuruzi bwabo bwo gucura ibishushanyo buri mu kaga bitewe no kwigisha no kwamamaza ubutumwa bwiza. Umutungo abatambyi b’abapagani ndetse n’abanyamyuga binjizaga wari mu kaga bituma bahagurukira kurwanya Pawulo bivuye inyuma.INI 182.2

    Icyemezo cy’umunyamabanga w’umugi ndetse n’abandi bari bafite imirimo ikomeye muri uwo mugi cyari cyaragaragaje ko Pawulo ari umwere, ko nta kintu yakoze kinyuranyije n’itegeko. Iyi yari indi nsinzi y’Ubukristo butsinda ikinyoma n’ubupfumu. Imana yari yarahagurukije umucamanza ukomeye wo kuburanira intumwa yayo no gucecekesha abantu bigaragambyaga. Umutima wa Pawulo wuziye gushima Imana kuko ubuzima bwe bwarinzwe kandi ko Ubukristo butari bwagayishijwe mu Efeso n’imivurungano.INI 182.3

    Imidugararo imaze gushira, Pawulo atumira abigishwa, arabahugura, abasezeraho, avayo, ajya i Makedoniya.” (Ibyak 20:1). Mu rugendo rwe yaherekejwe na bene se babiri b’inyangamugayo bo muri Efeso ari bo Tukiko na Tirofimo.INI 182.4

    Imirimo ya Pawulo mu Efeso yari isojwe. Yari yarahakoreye umurimo nta kuruhuka, ahagirira ibigeragezo byinshi n’umubabaro ukomeye. Yari yarigishije abantu mu ruhame no mu ngo, abahugura kandi ababurira n’amarira menshi. Yakomeje kurwanywa n’Abayahudi batigeze bahwema kumutereza rubanda.INI 182.5

    Mu gihe yari ahanganye n’abamurwanyaga, agakomeza gukora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza afite umwete udacogora, kandi akarinda inyungu z’Itorero ryari rikiri rito mu kwizera, ni nako yari afite umutwaro uremereye w’amatorero menshi mu mutima we.INI 183.1

    Amakuru avuga ubuyobe mu matorero yari yarahanze yamuteraga agahinda kenshi. Yatinyaga ko byazagaragara ko yari kuba yararuhiye ubusa. Igihe yamenyaga inzira zakoreshejwe mu kurwanya umurimo we, yararaga amajoro menshi atagohetse, asenga kandi atekereza. Igihe yabaga abonye uburyo kandi abona ko bikwiye, yandikiraga amatorero akayahana, akayagira inama, akayaburira kandi akayakomeza. Muri izi nzandiko, ntabwo Pawulo atinda ku bigeragezo yahuye na byo, nyamara hari aho yagiye avuga ku miruho n’imibabaro yagize ku bwa Kristo. Gukubitwa no gufungwa, imbeho, inzara n’inyota, ingorane yahuye nabyo ari ku butaka no mu nyanja, ari mu mugi no mu butayu; byose biturutse muri bene wabo, mu bapagani ndetse no bizera b’icyitiriro; ibi byose yabyihanganiye kubw’ubutumwa bwiza. “Yashinjwe ibinyoma,” “akozwa isoni”, “asuzugurwa muri byose,” ” yabujijwe amahoro,” “yaratotejwe,” “yabujijwe amahwemo impande zose,” “aba mu kaga buri gihe, ” “agahora atangwa ngo yicwe ku bwa Kristo.”INI 183.2

    Mu muraba udatuza w’abamurwanyaga, mu rusaku rukomeye rw’abanzi be ndetse no gutereranwa n’incuti ze, iyi ntumwa y’intwari yari igiye gucika intege. Nyamara yasubije amaso inyuma areba i Karuvali, maze n’imbaraga nshya, akomeza kwamamaza Uwabambwe. Yagendaga mu nzira isize amaraso Kristo yari yaranyuzemo mbere. Ntiyigeze areka urugamba kugeza igihe yarambikiye intwaro ze ku birenge by’Umucunguzi.INI 183.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents