Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 31 - UBUTUMWA BWAKIRIWE

    (Ikigicegishingiye ku Rzvandiko rwu2 nvcmdikiwe Abanyukorinti)

    Avuye mu Efeso, Pawulo yafashe urundi rugendo rw’ivugabutumwa. Muri urwo rugendo yari yizeye kongera gusura aho yari yarigeze gukorera mu Burayi. Yatinze i Tirowa igihe gito “abwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo” maze abona abantu bamwe bari biteguye gutera amatwi ubutumwa bwe. Nyuma y’aho yaje kuvuga iby’umurimo yahakoreye agira ati: “Nakinguriwe urugi n’Umwami wacu.” (2 Kor 2:12). Nyamara nubwo umurimo we i Tirowa wagendaga neza, ntiyashoboraga kuhatinda. “Guhagarika umutima kubera amatorero yose”, ariko by’umwihariko Itorero ry’i Korinto, byari bimuremereye mu mutima. Yari yariringiye ko azabona Tito i Tirowa kandi akamubaza uko abavandimwe be mu kwizera b’i Korinto bakiriwe amagambo y’inama no gucyaha yari yarabandikiye nyamara ntibyamushobokeye. Yanditse ku byamubayeho agira ati: “Nabuze uko nduhura umutima wanjye kuko ntasanzeyo Tito mwende Data.” (2 Kor 2:13). Yahereye ko ava i Tirowa arambuka ajya i Makedoniya, aho yahuriye na Timoteyo i Filipi.INI 199.1

    Muri iki gihe yari ahagaritse umutima kubera Itorero ry’i Korinto, Pawulo yiringiraga ko bizagenda neza cyane, nyamara incuro nyinshi yagiraga agahinda kenshi mu mutima atekerezaga ko inama n’imiburo bye bitumvikanye neza. Yaje kwandika ati: “Imibiri yacu ntirakaruhuka na hato, ahubwo twababajwe uburyo bwose. Inyuma hari intambara, imbere hari ubwoba. Ariko Imana ihumuriza abicisha bugufi, yaduhumurishije kuza kwa Tito.” 2 Kor 7:5, 6.INI 199.2

    Iyi ntumwa y’indahemuka yazanye inkuru inejeje ko hari uguhinduka gutangaje kwari ryarabaye mu bizera b’i Korinto. Benshi bari baremeye inama zari mu rwandiko rwa Pawulo kandi bari barihanye ibyaha byabo. Imibereho yabo ntiyari ikiri igisebo ku Bukristo, ahubwo yari yaragize uruhare runini mu gutuma habaho kubaha Imana.INI 199.3

    Intumwa Pawulo yuzuye ibyishimo, yoherereje abizera b’i Korinto urundi rwandiko rwerekana ibyishimo yari afite mu mutima bitewe n’umurimo mwiza wabakorewemo. Yarababwiye ati: “Nubwo urwandiko nabandikiye rwaba rwarabateye agahinda, sinicuza ko narwanditse. Nari ngiye kubyicuza igihe mbonye ukuntu rwabateye agahinda akanya gato.2 Kor 7:8INI 199.4

    Igihe yari ahagaritswe umutima n’uko amagambo ye atazahabwa agaciro, rimwe na rimwe Pawulo yicuzaga impamvu yabandikiye yeruye kandi abashaririye. Yakomeje agira ati: “None ndishimye. Icyakora sinishimishijwe n’uko mwagize agahinda, ahubwo ni uko ako gahinda kabateye kwihana, kuko mwagize agahinda ko mu buryo bw’Imana ngo mutagira icyo mubura ku bwacu. Agahinda ko mu buryo bw’Imana gatera kwihana kuticuzwa.” (2 Kor 7:9, 10). Uko kwihana kuzanwa mu mutima n’ubuntu mvajuru, kuzatuma habaho kwicuza icyaha no kukireka. Izo ni zo mbuto intumwa yavuze ko zari zarabonetse mu mibereho y’abizera b’i Korinto. Pawulo yarabandikiye ati: “Mbega ibyiza mwazaniwe n’agahinda gahuje n’ibyo Imana ishaka! Mbega umwete kabateye wo kwita ku byabaye ngo mwiregure! Mbega ukuntu kabateye kurakara no guhagarika umutima! Mbega ibyifuzo n’ishyaka kabateye ngo mwemere guhana uwagize nabi! ...”2 Kor 7:11 (Bibiliya Ijambo ry’Imana).INI 200.1

    Pawulo yamaze igihe afite umutwaro ku mutima we kubera amatorero. Uwo mutwaro wari uremereye cyane ku buryo kuwihanganira byari bimukomereye. Abigisha b’ibinyoma bari baragerageje kumwangisha abizera no gushimangira inyigisho zabo bwite zigasimbura ukuri k’ubutumwa bwiza. Impungenge no gucika intege byari bigose Pawulo bigaragarira muri aya magambo: “...Twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa.” 2 Kor 1:8.INI 200.2

    Ariko noneho ubu impamvu imwe yo kugira impungenge yakuweho. Igihe Pawulo yumvaga inkuru nziza ko urwandiko yandikiye Abanyakorinto barwemeye, yavuze aya magambo yo kwishima ati: “Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana, kuko nk’uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo. Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa, tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n’iyo natwe tubabazwa. Ni cyo gituma ibyo tubiringiyeho bishikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro mufatanije no guhumurizwa. ” 2 Kor 1:3-7.INI 200.3

    Mu kugaragaza ibyishimo yatewe no kongera guhinduka kw’Abanyakorinto no gukurira mu buntu kwabo, Pawulo yashimiye Imana uku guhinduka k’umutima n’imibereho. Yaravuze ati: “Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kuneshereza muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya, kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka.” 2 Kor 2:14, 15.INI 200.4

    Byari umuco w’icyo gihe ko umusirikari mukuru utsinze urugamba atahukana abo yafasheho iminyago. Icyo gihe hateganywaga abagomba gutwara imibavu kandi igihe abasirikari bagarukanaga insinzi bagenda kuri gahunda, impumuro y’imibavu ku bafashweho iminyago yari impumuro y’urupfu yerekanaga ko igihe cyo kwicwa kwabo cyegereje. Ariko ku bafashwe nk’imbohe bababariwe n’ababafashe, batagomba kwicwa, iyo yari impumuro y’ubugingo kubera ko yaberekaga ko bari hafi kubohorwa.INI 201.1

    Icyo gihe Pawulo yari yuzuye ukwizera n’ibyiringiro. Yiyumvisemo ko Satani atashoboraga gutsinda umurimo w’Imana i Korinto, bityo mu magambo yo gushima, yagaragaje ishimwe ryari mu mutima we. Pawulo n’abakozi bagenzi be bari kwizihiza insinzi yabo ku banzi ba Kristo n’ukuri, bagendana umwete mushya bakajya kwamamaza Umukiza. Nk’umubavu uhumura neza, impumuro y’ubutumwa bwiza yagombaga gukwirakwizwa ku isi yose. Ubutumwa bwari kubera impumuro y’ubugingo itanga ubugingo abari kwemera Kristo; ariko ku bari gukomeza kwinangira mu kutizera, ubutumwa bwari kubabera impumuro y’urupfu izana urupfu.INI 201.2

    Amaze kubona ukuntu umurimo wagukaga, Pawulo yaratangaye ati: “Kandi ibyo ni nde ubikwiriye.” Ni nde ushobora kubwiriza ibya Kristo ku buryo abanzi be batabona impamvu igaragara yo gusebya intumwa cyangwa ubutumwa itwaye? Pawulo yifuje gushishikariza abizera inshingano ikomeye y’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ubudakemwa mu kubwiriza Ijambo ry’Imana bifatanije n’imibereho itunganye kandi idakebakeba, ni byo byonyine bishobora gutuma imihati y’abagabura b’ijambo ry’Imana yemerwa n’Imana kandi ikagirira abantu akamaro. Abagabura b’ijambo ry’Imana b’iki gihe cyacu bumva ko umurimo ubaremereye cyane, bashobora kuvuga nka Pawulo bati: “Kandi ibyo ni nde ubikwiriye?”INI 201.3

    Hari bamwe bari barashinje Pawulo ko mu rwandiko rwe rwa mbere yisingizaga we ubwe. Pawulo yavuze kuri iyi myumvire abaza abagize Itorero niba barasobanukiwe n’icyabimuteye. Yarababajije ati: “Mbese noneho dutangiye kongera kwiyogeza? Cyangwa dukwiriye inzandiko zo kutwogeza mwandikiwe cyangwa zanditswe na mwe nk’uko abandi bamwe bajya bazishaka?” (2 Kor 3:1). Abizera bajyaga ahandi hantu akenshi batwaraga inzandiko z’ubuhamya zivuye mu Itorero bari basanzwe babarizwamo; ariko abayobozi, abahanze ayo matorero bo ibi ntibyabarebaga. Abizera b’ i Korinto bari barakuwe mu gusenga ibigirwamana bakayoboka ukwizera kuvugwa n’ubutumwa bwiza, ubwabo nibo bari inzandiko zo guhamya Pawulo yari akeneye. Kuba barakiriye ukuri ndetse no guhinduka kwari kwarabaye mu mibereho yabo, byari ubuhamya bugaragaza ubudakemwa bw’imirimo ye n’ubushobozi bwe bwo gutanga inama, gucyaha no guhendahenda abantu nk’umubwiriza watumwe na Kristo.INI 201.4

    Pawulo yafataga abavandimwe be mu kwizera b’i Korinto nk’abahamya be. Yaravuze ati: “Ni mwe rwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yacu, urwo abantu bose bamenya bakarusoma. Kandi koko biragaragara ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe, rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe Umwuka w’Imana Ihoraho, rutanditswe ku bisate by’amabuye ahubwo rwanditswe ku by’inyama, ni byo mitima yanyu.” 2 Kor 3:2, 3.INI 202.1

    Guhinduka kw’abanyabyaha no kwejeshwa ukuri kwabo ni cyo gihamya gikomeye umubwiriza w’ijambo ry’Imana ashobora kugira cyerekana ko Imana yamuhamagariye uwo murimo. Icyerekana ko ari intumwa cyanditswe ku mitima y’abo bahindutse kandi bigahamywa n’imibereho yabo yahinduwe mishya. Kristo we byiringiro by’ikuzo, atura muri bo. Umubwiriza w’ijambo ry’Imana akomezwa n’ibi bimenyetso by’umurimo we.INI 202.2

    Muri iki gihe abagabura batowe na Kristo bakwiriye kugira ubuhamya nk’ubwo Itorero ry’i Korinto ryagaragarije mu mirimo ya Pawulo. Ariko nubwo muri iki gihe hari ababwiriza benshi, habuze cyane abagabura bashoboye kandi bera- abantu buzuye urukundo rwabaga mu mutima wa Kristo. Ubwibone, kwiyemera, gukunda iby’isi, gushakisha amakosa mu bandi, gusharira n’irari ni imbuto zerwa n’abantu benshi bavuga ko bemera idini ya Kristo. Imibereho yabo, ihabanye cyane n’imibereho y’Umukiza, akenshi yerekana ubuhamya buteye agahinda bw’imiterere y’umurimo w’ivugabutumwa watumye bahinduka.INI 202.3

    Nta cyubahiro gikomeye umuntu yagira cyaruta kwemerwa n’Imana nk’umubwiriza w’ubutumwa bwiza. Nyamara abo Uwiteka aha umugisha w’imbaraga no guhirwa mu murimo we ntabwo birata. Bazi ko bagomba kumwishingikirizaho rwose, basobanukiwe ko bo ubwo nta mbaraga bafite. Bifatanyije na Pawulo baravuga bati: “Si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk’aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana. Ni yo yatubashishije kuba ababwiriza b’isezerano rishya.” 2 Kor 3:5, 6.INI 202.4

    Umubwiriza nyakuri akora umurimo wa Shebuja. Yumva umumaro w’umurimo we, akabona ko, haba ku Itorero no ku isi, asegagaseye isano nk’iyo Kristo yasegagaseye. Akora atadohoka ngo ayobore abanyabyaha ku buzima bw’igiciro kandi buhebuje kugira ngo bazahabwe ingororano y’umuneshi. Iminwa ye ikozwaho ikara ryaka umuriro ryo ku rutambiro, kandi yerereza Yesu we byiringiro rukumbi by’umunyabyaha. Abamwumva bamenya ko yiyegereje Imana mu isengesho rivuye ku mutima kandi rifite icyo rihindura. Mwuka Muziranenge abana na we, umutima we ukumva umuriro ubeshaho, uva mu ijuru kandi agashobora kugereranya iby’umwuka n’iby’umwuka bindi. Ahabwa imbaraga zo gusenya ibihome bya Satani. Igihe abwira abantu urukundo rw’Imana, imitima irameneka maze benshi bakabaza bati: “Nkore iki kugira ngo nkizwe?”INI 202.5

    “Nuko rero, ubwo dufite uwo murimo wo kugabura iby’Imana kubw’imbabazi twagiriwe, ntiducogora ahubwo twanga ibiteye isoni bikorwa rwihishwa, tutagendera mu buriganya kandi tutagoreka ijambo ry’Imana, ahubwo tuvuga ukuri tweruye bigatuma umuntu wese adushimisha umutima we imbere y’Imana. Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiririwe abarimbuka ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira. Kuko tutabwiriza abantu ibyacu, ahubwo tubabwiriza ibya Kristo Yesu ko ari we Mwami, natwe tukaba abagaragu banyu ku bwa Yesu. Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo.” 2Kor 4:1-6.INI 203.1

    Muri ubwo buryo, intumwa Pawulo yerekanye ubuntu n’imbabazi by’Imana bigaragarira mu cyizere mvajuru yagiriwe nk’umubwiriza wa Kristo. Kubw’imbabazi nyinshi z’Imana zitagira akagero, Pawulo na bene se bari barakomejwe mu ngorane, mu byago no mu makuba. Ntabwo bigeze bashaka guhuza kwizera n’inyigisho byabo n’ibyifuzo by’ababumvaga, cyangwa ngo bareke kuvuga ukuri kwa ngombwa kwerekezaga ku gakiza kugira ngo batume inyigisho zabo zikundwa b’abantu. Bari baragaragaje ukuri mu buryo bworoshye kandi bwumvikana, bagasenga kugira ngo abantu bemezwe mu mitima kandi bahinduke. Kandi bari barakoze ibishoboka byose ngo imyitwarire yabo ibe ihuye n’inyigisho zabo kugira ngo ukuri bigishaga gushobore kwigaragariza intekerezo z’umuntu wese.INI 203.2

    Pawulo yakomeje agira ati: “Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.” (2Kor 4:7). Imana yashoboraga kuba yaramamaje ukuri kwayo ikoresheje abamarayika batacumuye; nyamara uyu ntabwo ari wo mugambi wayo. Ihitamo abantu, abantu bafite ubusembwa ngo babe ibikoresho mu gusohoza imigambi yayo. Ubutunzi butagereranywa bwashyizwe mu nzabya z’ibumba. Imigisha y’Imana igomba kugezwa ku batuye isi binyuze mu bantu. Binyuze muri bo kandi, ikuzo ryayo rigomba kumurika mu mwijima w’icyaha bantu. Mu ivugabutumwa ryuje urukundo, bagomba gusanga abanyabyaha n’abakene bakabayobora ku musaraba. Mu murimo wabo wose, bakwiriye guha ikuzo, icyubahiro no gusingiza usumba byose.INI 203.3

    Pawulo yerekeje ku mibereho ye bwite, yerekana ko mu guhitamo umurimo wa Kristo atari yarawujyanywemo n’impamvu zo kwikunda kuko inzira ye yari yaragiye yugarizwa n’ingorane n’ibigeragezo. Yaranditse ati: “Dufite amakuba impande zose, ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye, turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu.” 2 Kor 4:8-10.INI 203.4

    Pawulo yibukije abavandimwe be mu kwizera ko we n’abakozi bagenzi be nk’intumwa za Kristo, bahoraga mu kaga. Imiruho bihanganiye yagendaga igabanya imbaraga zabo. Yaranditse ati: “Kuko twebwe abazima dutangwa iteka ngo dupfe baduhora Yesu, kugira ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu izapfa. Nuko rero urupfu ni rwo rukorera muri twe, naho muri mwebwe ubugingo ni bwo bubakoreramo.” (2 Kor 4:11, 12). Muri uko kubabazwa umubiri binyuze mu bukene n’imiruho, imibereho y’aba bakozi ba Kristo yahamanyaga n’urupfu rwa Kristo. Nyamara icyabateraga urupfu nicyo cyazaniraga ubugingo bw’umwuka n’ubuzima Abanyakorinto bizeraga ukuri bakagirwa abaragwa b’ubugingo buhoraho. Kubera ibyo, abayoboke ba Kristo bagombaga kwigengesera kugira ngo kubwo gusuzugura no kudakundana, batongera imiruho n’ibigeragezo by’abakozi ba Kristo.INI 204.1

    Pawulo yakomeje agira ati: “Ariko dufite uwo mutima wizera uvugwa mu byanditswe ngo ‘ Nizeye, ni cyo cyatumye mvuga’, natwe turizeye nicyo gituma tuvuga.” (2 Kor 4:13). Pawulo yari yaremeye rwose ko ukuri yashinzwe kwamamaza ari ukuri nyako, bityo nta kintu na kimwe cyashoboraga gutuma agoreka ijambo ry’Imana cyangwa ngo ahishe ibyo yemeraga mu mutima we. Ntiyishakiraga ubutunzi, icyubahiro no kwinezeza yemeranya n’imitekerereze y’isi. Nubwo yari mu kaga ko kwicwa azira ukwizera yari yarabwirije Abanyakorinto, ntabwo yigeze atinya kuko yari azi ko Uwari warapfuye hanyuma akazuka ari we uzamuzura mu bapfuye kandi akazamwerekana imbere ya Data wa twese.INI 204.2

    Yaravuze ati: “Burya ibyo byose bibaho ku bwanyu, kugira ngo uko ubuntu bw’Imana burushaho gusaga, abe ari ko n’ishimwe rya benshi rirushaho gusaga ngo Imana ihimbazwe.” (2 Kor 4:15). Ntabwo intumwa zabwirije ubutumwa bwiza kugira ngo zishyire hejuru. Ahubwo ibyiringiro byo gukiza abantu ni byo byatumye barundurira imibereho yabo mu gukora uyu murimo. Kandi ibi byiringiro ni byo byatumye badacika intege bitewe n’akaga kabatinyishaga cyangwa umubabaro barimo.INI 204.3

    Pawulo yaravuze ati: “Ni cyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye.” (2 Kor 4:16). Pawulo yumvaga imbaraga y’umwanzi, nyamara nubwo imbaraga ze z’umubiri zagendaga zigabanyuka, yavuze ubutumwa bwiza bwa Kristo zidahemuka kandi zitagamburura. Iyi ntwari y’umusaraba, yambaye intwaro zose z’Imana, yakomeje kujya imbere mu ntambara. Amagambo ye y’ubutwari yamuhinduye umuneshi mu rugamba. Yahanze amaso ye ku ngororano izahabwa indahemuka, maze atera hejuru mu ijwi ryo gutsinda ati: ” Kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. Natwe ntitureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba iby’iteka ryose.” 2Kor 4:17, 18.INI 204.4

    Amagambo y’irarika rya Pawulo yari ay’ukuri kandi akora k mutima ku buryo yatumye abizera b’i Korinto bongera kuzirikana urukundo rutagira akagero rw’Umucunguzi wabo. Yaranditse ati: “Kuko muzi ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe.” (2 Kor 8:9). Muzi aho yamanutse ava, no gucishwa bugufi yamanutse akageraho. Amaze kuyoboka inzira yo kwiyanga no kwitanga, ntabwo yigeze areba impande kugeza igihe yatangiye ubugingo bwe. Ntabwo yigeze agira ikiruhuko na kimwe hagati y’umusaraba n’ikamba.INI 205.1

    Incuro nyinshi Pawulo yasubiye mu magambo yagiye avuga kugira ngo abazasoma urwandiko rwe bazashobore gusobanukirwa neza uburyo butangaje Umukiza yicishije bugufi ku bwabo. Pawulo yerekanye Kristo nk’uko yari ari igihe yari ku rwego rumwe n’Imana ndetse agahabwa ikuzo n’abamarayika. Intumwa yavuze inzira Kristo yanyuzemo kugeza ubwo yageze ku rwego rwo hasi cyane rwo gucishwa bugufi. Pawulo yari azi ko Abanyakorinto nibasobanukirwa igitambo gitangaje cyatanzwe na Nyiricyubahiro wo mu ijuru, ukwikunda kose kwari guhezwa mu mibereho yabo. Yerekanye ukuntu Umwana w’Imana yiyambuye ikuzo rye, yihitiramo kwambara kamere muntu maze yicisha bugufi nk’umugaragu, arumvira yemera gupfa “ndetse urupfu rwo ku musaraba,” (Abafilipi 2:8) kugira ngo akure umuntu mu gusyigingira maze amugeze mu byiringiro, ibyishimo n’ijuru.INI 205.2

    Iyo twize imico y’Imana mu mucyo w’umusaraba tubona impuhwe, kwiyoroshya n’imbabazi bivanze n’ubutungane n’ubutabera. Ku ntebe y’ubwami tuhabona Ufite inkovu mu biganza, ku birenge no mu rubavu. Izo nkovu ni ibimenyetso by’imibabaro yihanganiye kugira ngo yunge umuntu n’Imana. Tubona Data wa twese, Uhoraho, utuye mu mucyo utegerwa nyamara utwakira binyuze mu byo Umwana we yakoze. Igicu cyo kwihorera cyagaragazaga umubabaro no kubaho nta byiringiro gusa, mu mucyo umurikaga uva ku musaraba iki gicu gihishura amagambo y’Imana ivuga iti: “Urakabaho, munyabyaha, urakabaho! Mwe abicuza, bantu bizera, murakabaho! Natanze incungu!INI 205.3

    Iyo twitegereje Kristo, twishingikiriza ku rukundo rutagereranywa. Tugira umuhati wo kuvuga iby’uru rukundo ariko ntitubone uko turuvuga. Tuzirikana imibereho ye ku si, igitambo yadutangiye, umurimo akorera mu ijuru nk’umuvugizi wacu n’amazu ari gutegurira abamukunda, bityo tugaherako dutangara tuti, ‘Mbega uburebure bw’igihagararo n’uburebure bw’ikijyepfo by’urukundo rwa Kristo!’ “Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana, ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.” “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana.” 1Yohana 4:10; 3:1.INI 206.1

    Uru rukundo rugereranywa n’umuriro wera, rugurumana ku rutambiro rw’umutima wa buri mwigishwa nyakuri wese. Ku isi ni ho urukundo rw’Imana rwahishuriwe muri Kristo. Ku isi kandi ni ho abana b’Imana bagomba kugaragariza uru rukundo binyuze mu mibereho izira amakemwa. Bityo abanyabyaha bazayoborwa ku musaraba kugira ngo bitegereze Umwana w’Intama w’Imana.INI 206.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents