Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 33 - GUKORA MU GIHE KIRUHIJE

    Nubwo Pawulo yitondaga akabwira abo yari yarihanishije imyigisho zishyitse zo mu Byanditswe zerekeye uburyo bukwiye bwo gushigikira umurimo w’Imana, kandi nubwo we nk’umuvugabutumwa bwiza yavugaga ko “atemerewe kuruhuka” (1 Kor 9:6) ngo akore imirimo isanzwe kugira ngo yitunge, mu bihe bitandukanye igihe yabwirizaga ubutumwa mu mijyi minini, yakoze imirimo y’ubukorikori kugira ngo yitunge.INI 214.1

    Mu Bayuda gukoresha amaboko ntabwo byafatwaga nk’ikintu kidasanzwe cyangwa gitesha agaciro. Binyuze muri Mose, Abaheburayo bari barategetswe kumenyereza abana babo gukoresha amaboko yabo kandi kwemerera urubyiruko gukura rusuzugura gukora imirimo y’amaboko, byafatwaga nk’icyaha. Nubwo umwana yagombaga kwigishwa ngo ategurirwe gukora umurimo wera, yagombaga kumenya ko ubuzima bwo gukora ari ingenzi. Umusore wese yaba afite ababyeyi b’abakire cyangwa b’abakene, hari imyuga yigishwaga. Ababyeyi birengagizaga iyi nshingano ku bana babo bafatwaga ko bagomeye Uwiteka. Nk’uko uyu muco wabisabaga, Pawulo yari yarize umwuga wo kuboha amahema.INI 214.2

    Mbere yo guhinduka umwigishwa wa Kristo, Pawulo yari afite umwanya wo hejuru ku buryo atari akeneye gukoresha amaboko kugira ngo abone ibimutunga. Nyamara nyuma y’aho amaze gukoresha ibyo yari afite byose mu guteza umurimo wa Kristo imbere, rimwe na rimwe yifashishaga umwuga we kugira ngo abone uko abaho. By’umwihariko uku niko yabigenzaga igihe yabaga akorera ahantu bashoboraga kutamwumva neza.INI 214.3

    I Tesalonike ni ho hambere dusoma ko Pawulo yakoresheje amaboko ye kugira ngo yitunge igihe yabwirizaga ijambo ry’Imana. Igihe yandikiraga Itorero ry’abizera b’aho, yabibukije ko “ashobora kuba yarababereye umutwaro” ndetse yongeyeho ati: “Bene Data, mwibuke umuhati wacu n’imiruho, nk’uko twababwirije ubutumwa bwiza bw’Imana, dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo hatagira uwo muri mwe turemerera.” (1 Tes 2:6, 9). Na none kandi mu rwandiko rwa kabiri yabandikiye, yavuze ko igihe bari hamwe nabo, we n’umukozi mugenzi we wari hamwe nawe “batigeze bagira uwo barya iby’ubusa.” Yaranditse ati, ” Twakoraga ku manywa na nijoro kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera. Icyakora, si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegererezo, ngo mugere ikirenge mu cyacu.” 2 Tes 3:8, 9.INI 214.4

    Pawulo yari yarasanze abantu banze gukoresha amaboko yabo i Tesalonike. Iri tsinda ry’aba bantu niryo Pawulo yaje kwandikaho nyuma agira ati: “Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora, ahubwo bakaba ba kazitereyemo. Nuko rero, abameze batyo turabategeka tubihanangiriza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza, ngo babone uko barya ibyo kurya byabo ubwabo.” Igihe yakoreraga i Tesalonike, Pawulo yari yaritondeye kugaragariza bene abo bantu urugero rukwiriye. Yaranditse ati, “Kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.” 2 Tes 3:11, 12, 10.INI 214.5

    Mu bihe byose, Satani yagerageje kugwabiza imihati y’abagaragu b’Imana akoresheje kwinjiza umwuka w’ubwaka mu Itorero. Uko ni ko byari bimeze mu gihe cya Pawulo, kandi ni nako byagenze mu binyejana byakurikiyeho mu gihe cy’Ubugorozi. Wycliffe, Luther ndetse n’abandi benshi bahesheje isi umugisha kubera ibyo bakoraga no kwizera kwabo, bahuye n’amayere umwanzi yakoreshaga kugira ngo ayobore mu bwaka abantu bagiraga umwete w’indengakamere, abantu batari ku rugero rukwiriye kandi batejejwe. Abantu bayobye bigishije ko kugera ku butungane nyakuri bijyana intekerezo z’umuntu maze bikazirenza ibitekerezo by’isi maze bikayobora abantu ku kwirinda kugira umurimo bakora. Abandi bakabyaga ku masomo amwe yo mu Byanditswe, bigishije ko gukora ari icyaha; bakigisha ko Abakristo badakwiriye gutekereza ibyerekeranye imibereho yabo n’imiryango yabo by’igihe gito, ko ahubwo bakwiriye kurundurira imibereho yabo yose mu by’Umwuka. Inyigisho n’icyitegererezo by’intumwa Pawulo bicyaha iyo mitekerereze ikabije.INI 215.1

    Igihe Pawulo yari i Tesalonike ntabwo yakuraga ibimwunganira mu murimo w’amaboko ye gusa. Nyuma yaho ubwo yavugaga ku byamubayeho muri uwo mujyi yandikiye abizera b’i Filipi abashimira impano bamwohereje igihe yari i Tesalonike avuga ati, “Ndetse n’i Tesalonike, mwoherejeyo ibyo kunkenura, si rimwe risa.” (Abafilipi 4:16). Nubwo yakiriye ubu bufasha, yaritondaga agatanga urugero rwo kwihangana imbere y’Abanyatesalonike kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wabona impamvu yo kumurega kwifuza, kandi ngo n’abari bafite inyigisho z’ubwaka zerekeye gukoresha amaboko bacyahwe mu buryo bufatika.INI 215.2

    Igihe Pawulo yasuraga i Korinto bwa mbere, yisanze ari hagati y’abantu bagiraga urwikekwe ku mpamvu zigenza abantu batahasanzwe. Abagiriki babaga ku nkengero y’inyanja bari abacuruzi babikundaga. Igihe kirekire bari barimenyereje uko ubucuruzi bukorwa, ku buryo bari barageze aho bemera ko inyungu ikomoka ku Mana, kandi ko kunguka haba hakoreshejwe uburyo bwiza cyangwa uburiganya byari byemewe. Pawulo yari amenyereye imiterere yabo, bityo ntiyashoboraga kubaha icyuho cyo kuvuga ko yabwirizaga ubutumwa bwiza kugira ngo yikirire. Yashoboraga kuba yaratse ubufasha abari bamuteze amatwi b’i Korinto; nyamara ubwo burenganzira yari afite ntiyabukoresheje kugira ngo umumaro we n’insinzi yari agamije nk’umubwiriza bitangizwa no kumutekereza nabi ko yabwirizaga ubutumwa bwiza kugira ngo abone inyungu. Yashatse gukuraho inzitizi zose kugira ngo batamwumva nabi, kandi ngo ubutumwa bwe budatakaza imbaraga.INI 215.3

    Pawulo amaze igihe gito ageze i Korinto, yahasanze “Umuyuda witwaga Akwila, wavukiye i Ponto, wari uvanye mu Italiya vuba n’umugore we Purisikila.” (Ibyak 18:2-4). Aba “bari bahuje umwuga na Pawulo.” Kubera ko Kilawudiyo yari yarategetse Abayahudi bose kuva i Roma, Akwila na Purisikila bari baraje i Korinto bahashinga ubucuruzi bwabo bwo kuboha amahema. Pawulo yagenzuye imibereho yabo maze amaze kumenya ko bubahaga Imana kandi bashakaga kwirinda ibyabakururira kwifatanya n’abari babakikije, “yabanye nabo, bakorana imirimo…Agira impaka mu isinagogi amasabato yose, yemeza Abayuda n’Abagiriki.” (Ibyak 18:2-4).INI 216.1

    Nyuma y’aho, Sila na Timoteyo basanze Pawulo i Korinto. Aba bavandimwe be mu kwizera bazanye ubufasha bwo gushyigikira umurimo buturutse mu matorero y’i Makedoniya.INI 216.2

    Mu rwandiko rwa kabari yandikiye abizera b’i Korinto, akaba yararwanditse amaze kuhashinga Itorero rikomeye, Pawulo yagiye asubira mu buryo yitwaraga muri bo. Yarabajije ati, “Nabagejejeho Ubutumwa bwiza nta gihembo mbaka, nicishije bugufi kugira ngo mwe mushyirwe hejuru. Mbese icyo ni icyaha? Natungwaga n’amatorero ya Kristo y’ahandi- kwari nko kuyasahura kugira ngo mwebwe mbone uko mbakorera. Iyo nagiraga icyo nkenera igihe nari iwanyu, nta muntu n’umwe nigeze ndushya ngira icyo mwaka. Abavandimwe baturutse muri Masedoniya nibo bamaze ubukene bwose nari mfite. Bityo ku buryo bwose nirinze kubarushya kandi nzakomeza kubyirinda. Nshingiye ku kuri kwa Kristo kundimo, nta wuzambuza kwiratana ibyo ngibyo mu karere kose ka Akaya.” 2 Kor 11:7-10. (Bibiliya Ijambo ry’Imana).INI 216.3

    Pawulo avuga impamvu yari yaritwaye atya igihe yari i Korinto. Kwari ukugira ngo atazaha urwaho “abashaka impamvu” zo kumugaya. (2 Kor 11:12). Igihe yabohaga amahema yakomezaga kwamamaza ubutumwa bwiza. We ubwe avuga iby’imirimo ye ati, “Ni ukuri nakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ni byo bimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye.” Kandi arongera akavuga ati, “Mbese ayandi matorero yabarushije iki keretse yuko ubwanjye ntababereye ikirushya: mumbabarire iryo futi. Dore ubu ni ubwa gatatu nitegura kuza iwanyu: kandi sinzababera ikirushya. Si ibyanyu nshaka, ahubwo ni mwe … Ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose, nitangira ubugingo bwanyu.” 2 Kor 12:12-15.INI 216.4

    Mu gihe kirekire cy’umurimo we w’ivugabutumwa mu Efeso, aho yakomeje gukora umurimo muri iyo ntara yose mu myaka itatu, Pawulo yongeye gukora umwuga we. Muri Efeso kimwe n’i Korinto, intumwa Pawulo yanezejwe no kubona Akwila na Purisikila bari baramuherekeje igihe yasubiraga muri Aziya asoje urugendo rwe rwa kabiri rw’ivugabutumwa.INI 216.5

    Hari bamwe barwanyije gukoresha amaboko kwa Pawulo, bavuga ko bitajyanye n’umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza. Ni mpamvu ki Pawulo, umubwiriza wo mu rwego rwo hejuru, yagombaga gufatanya gukoresha amaboko no kubwiriza ijambo ry’Imana. Mbese umukozi ntiyari akwiriye gutungwa n’umurimo we? Kuki yagombaga kumara igihe aboha amahema agakoresha igihe yagombye gukoresha mu bifite akamaro kurutaho?INI 217.1

    Nyamara Pawulo we ntiyigeze abona ko icyo gihe cyari imfabusa. Ubwo yakoranaga na Akwila, yakomeje komatana n’Umwigisha Mukuru, ntapfushe ubusa amahirwe yo guhamya Umukiza no gufasha abari bakeneye ubufasha. Ibitekerezo bye buri gihe byashakaga iby’Umwuka. Yahuguye abakozi bagenzi be mu by’umwuka kandi anatanga urugero rwo gukora. Yari umukozi ukora vuba, agakorana ubuhanga n’umuhati, “ahirimbana mu mutima, kandi akorera Umwami.” (Abaroma 12:11). Igihe Pawulo yakoraga umwuga we, yahuraga n’abantu atari kuzashobora guhura nabo. Yerekaga bagenzi be ko ubuhanga mu mirimo y’ubukorikori isanzwe ari impano itangwa n’Imana, yo itanga impano n’ubwenge bwo kuyikoresha mu buryo bukwiriye. Yigishije ko no mu mihati ya buri munsi Imana igomba guhabwa icyubahiro. Imiganza bye byari byarakomejwe n’imihati yo gukora ntibyigeze bigira icyo bitwara imbaraga zo kurarika kwe kuje impuhwe nk’umubwiriza w’Umukristo.INI 217.2

    Rimwa na rimwe Pawulo yakoraga amanywa n’ijoro atari ukugira ngo yifashe gusa, ahubwo ari ukugira ngo afashe bagenzi be bakoranaga. Yagabanaga ibyo yungukaga na Luka, kandi agafasha Timoteyo. Ibihe bimwe yarasonzaga kugira ngo ashobore kumara ubukene bw’abandi. Ntabwo yari umunyabugugu. Ari hafi gusoza umurimo we, mu gihe yasezeraga ku bakuru b’amatorero bo mu Efeso, i Mileto, yashoboraga kuzamura ibiganza bye bifite amabavu imbere yabo akavuga ati, “Sinifuje ikintu cy’umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda. Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye n’abo twari turi kumwe. Nababereye ikitegererezo muri byose, yuko ariko namwe mukwiriye gukora imirimo, ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’” Ibyak 20:33-35.INI 217.3

    Niba abagabura bumva ko bahanganye n’imiruho n’ubukene kubw’umurimo wa Kristo, reka barebe kure mu bitekerezo byabo basure aho Pawulo yakoreraga. Reka bazirikane ko igihe uyu muntu watoranyijwe n’Imana yabaga aboha amahema, yabaga akorera ibyokurya yungutse mu mirimo ye nk’intumwa.INI 217.4

    Umurimo ni umugisha ntabwo ari umuvumo. Umwuka w’ubunebwe ukuraho kubaha Imana kandi ukababaza Mwuka w’Imana. Ikidendezi kidatemba giteza akaga, ariko isoko nziza itemba ikwirakwiza ubuzima n’umunezero ku butaka. Pawulo yari azi ko abirengagiza umurimo w’amaboko badatinda kugira intege nke. Yifuje kwigisha abagabura bakiri abasore ko mu gukoresha amaboko yabo bagatoza imihore y’umubiri wabo, bizatuma bakomera bagashobora kwihanganira ingorane n’ubukene byari bibategereje aho bazamamariza ubutumwa bwiza. Yabonye kandi ko inyigisho ze bwite zari kubura gukomera n’imbaraga iyo adakoresha ingingo zose z’umubiri mu buryo bukwiriye.INI 218.1

    Abantu b’abanebwe bahomba imibereho itagereranywa ibonerwa mu gukora neza imirimo y’ubuzima busanzwe. Uretse bake gusa, abantu benshi baberaho gusa kurya inyungu Imana ibaha mu mbabazi zayo. Bibagirwa kuzanira Imana amaturo yo gushima ava mu bintu yabashinze. Bibagirwa ko mu gukoresha neza itaranto Imana yabahaye bagomba kuba abakozi batanga umusaruro kandi bakawukenera. Iyaba basobanukirwaga umurimo Uwiteka yifuza ko bakora nk’abafasha be ntibakwanze inshingano.INI 218.2

    Akamaro k’abasore bumva ko bahamagarirwa n’Imana kubwiriza, gashingiye cyane ku buryo binjira mu mirimo yabo. Abatoranyijwe n’Imana ngo bakore umurimo w’ivugabutumwa bazagaragaza ko guhamagarwa kwabo gufite agaciro kandi mu buryo bwose bushoboka bazifuza guhinduka abakozi babishoboye. Bazaharanira kunguka imibereho izatuma bategura, bakagira gahunda kandi bakabishyira mu bikorwa. Mu rwego rwo guha agaciro umuhamagaro wabo wera, binyuze mu kwiyubaha, bazarushaho guhinduka nka Shebuja bagaragaza ubugwaneza bwe, urukundo rwe n’ukuri kwe. Kandi uko berekana ukuri mu guteza imbere itaranto bashinzwe, Itorero ryagombye kubafasha mu buryo bukwiye.INI 218.3

    Ntabwo abantu bose bumva ko bahamagariwe umurimo wo kubwiriza bakwiriye gushimishwa n’uko bo n’imiryango batungwa n’Itorero ibihe byose. Hari ingorane ko bamwe badafite uburambe mu murimo bashobora kwangizwa n’ibihendo by’ababahamagarira kwishimira gutungwa n’Itorero batagize icyo bakora ku ruhande rwabo. Umutungo wagenewe kwamamaza umurimo w’Imana ntugomba kumarwa n’abantu bifuza kubwiriza gusa kugira ngo babone ubufasha bityo bakuze ingeso yo kwikunda babaho ubuzima bworoshye.INI 218.4

    Abasore bifuza gukoresha impano zabo mu murimo w’ivugabutumwa, bazabona inyigisho yo kubafasha mu rugero rwa Pawulo ari i Tesalonike, i Korinto, Efeso n’ahandi. Nubwo Pawulo yari intyoza mu kuvuga, kandi yaratoranyijwe n’Imana kugira ngo akore umurimo wihariye, nta na rimwe yigeze areka umurimo w’amaboko, cyangwa ngo yigere ananirwa kwitangira umurimo yakundaga. Yandikiye Abanyakorinto ati, « Kugeza na n’ubu twishwe n’inzara n’inyota, kandi twambaye ubusa, dukubitwa ibipfunsi, turi inzererezi, dukoresha amaboko yacu imirimo y’imiruho. Iyo badututse, tubasabira umugisha, iyo turenganijwe turihangana.» 1 Kor 4:11, 12.INI 219.1

    Pawulo nk’umwe mu bigisha bakomeye, yakoze imirimo icishije bugufi ndetse n’imirimo y’icyubahiro yishimye. Mu murimo yakoreraga Shebuja, hari igihe byabaga ngombwa agakora umwuga we abikunze. Nyamara, yahoraga yiteguye kureka uwo murimo we kugira ngo ahangane n’abanzi b’ubutumwa bwiza cyangwa ngo arusheho kubona uburyo budasanzwe bwo kugarura abantu kuri Yesu. Umwete we no gukora byari ugucyaha abashaka ubuzima bw’ubunebwe kandi bifuza kwiberaho mu buryo bworoshye.INI 219.2

    Pawulo yatanze urugero rurwanya imyumvire ivuga ko ubutumwa bwiza bushoboraga kwamamazwa neza gusa n’abadafite indi mirimo y’amaboko. Yaje kumvwa n’abagize Itorero. Yatanze urugero mu buryo bufatika yerekana icyagombaga gukorwa n’abakorerabushake bitanze bari bari ahantu hatandukanye, aho abantu batari bamenyereye ukuri k’ubutumwa bwiza. Ibyo yakoraga byashishikarije abantu benshi biyoroheje bakora maze bagira icyifuzo cyo gukora icyo bashoboye kugira ngo umurimo w’Imana ujye mbere kandi banibesheho bakora imirimo yabo ya buri munsi. Ntabwo Akwila na Purisikila bigeze bahamagarirwa gutanga igihe cyabo cyose ngo bagikoreshe mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, nyamara aba bakozi bicishije bugufi bakoreshejwe n’Imana maze bayobora neza Apolo mu nzira y’ukuri. Uwiteka akoresha abantu batandukanye kugira ngo umugambi we usohozwe, kandi igihe bamwe bafite impano z’umwihariko batoranyijwe kugira ngo bakoreshe imbaraga zabo zose mu murimo wo kwigisha no kubwiriza ubutumwa bwiza, abandi benshi batigeze barambikwaho ibiganza bya kimuntu batoranywa, bahamagarirwa kugira uruhare rukomeye mu murimo wo gukiza abantu.INI 219.3

    Hariho umurimo munini uri imbere y’umukozi wamamaza ubutumwa bwiza kandi yifasha. Benshi bashobora kunguka imibereho ifite agaciro kanini mu ivugabutumwa mu gihe bakora igihe gito cyo gukoresha amaboko, kandi hifashishijwe ubu buryo abakozi bakomeye bashobora gutezwa imbere kugira ngo bakore umurimo ukomeye ahantu hakenewe.INI 220.1

    Umugaragu w’Imana witanga ukora atarambirwa, avuga ijambo ryayo n’amahame yayo, aba afite umutwaro uremereye ku mutima we. Ntabwo abarira umurimo we ku masaha. Ntabwo ibihembo bye ari byo bimutera uko yifata mu murimo we, cyangwa ngo areke inshingano ye kubera ibihe bitameze neza. Yahawe inshingano n’ijuru kandi ategereza igihembo azahabwa igihe umurimo yashinzwe uzaba urangiye. INI 220.2

    Ni umugambi w’Imana ko abakozi nk’abo batandukanywa no guhangayika kutari ngombwa, kugira ngo bagire amahirwe yuzuye yo kumvira ibyo Pawulo yasabye Timoteyo ati, “Ibyo ujye ubizirikana, kandi abe ari byo uhugukiramo.” (1Timoteyo 4:15). Nubwo bakwiye kwitonda bagakoresha intekerezo n’umubiri bihagije kugira ngo bikomeze kugira imbaraga, ntabwo ari umugambi w’Imana ko bamara igihe cyabo kirekire bakora umurimo w’iby’isi.INI 220.3

    Aba bakozi b’indahemuka nubwo bifuza gutanga ibyabo ndetse nabo bakitanga kubw’ubutumwa bwiza, ntabwo bakingiwe ibigeragezo. Mu gihe bahuye n’ingorane bakaremererwa n’umubabaro kubera ko Itorero ritashoboye kubaha ubufasha bukwiriye mu by’ubukungu, bamwe muri bo bibasirwa n’umushukanyi. Iyo babonye ko ibyo bakora bihawe agaciro gake, bacika intege. Mu by’ukuri bategereza igihe bazabona igihembo gikwiranye n’ibyo bakora kandi bikabashimisha; nyamara muri icyo gihe imiryango yabo igomba kurya no kwambara. Iyaba bashoboraga kwibwira ko inshingano bahawe n’ijuru bayikuweho, bajya gukoresha amaboko yabo bafite ubushake. Nyamara babona ko igihe bafite ari icy’Imana nubwo abagombaga gutanga ibibafasha bihagije batabibona neza. Birinda ibigeragezo byatuma bagera ahantu bifuza ibya mirenge kandi bagakomeza gukora kugira ngo bateze imbere umurimo bakunda kurusha ubuzima ubwabwo. Ariko kugira ngo babigereho, bashobora kwihatira gukurikiza urugero rwa Pawulo maze bagakoresha igihe gito bakoresha amaboko ari nako bakomeza gukora umurimo wabo w’ivugabutumwa. Ntabwo bakora ibi kugira ngo bateze imbere inyungu zabo bwite, ahubwo ni inyungu z’umurimo w’Imana ku si.INI 220.4

    Hariho ibihe bimwe bigaragara ko umugaragu w’Imana adashobora gukora umurimo ukenewe gukorwa bitewe no kubura ibyo kumwunganira kugira ngo akomeze gukora umurimo ukomeye. Bamwe batinya ko bifashishje ibyo bafite batashobora gukora ibyo batekereza byose ko ari inshingano bagomba gusohoza. Nyamara nibajya mbere mu kwizera, agakiza k’Imana kazahishurwa kandi no kugumbwa neza bizaherekeza imihati yabo. Uwabwiye abayoboke be kujya mu mpande zose z’isi ni nawe uzakomeza buri mukozi wumvira itegeko rye ashaka kwamamaza ubutumwa bwe.INI 221.1

    Mu guteza imbere umurimo we, ntabwo igihe cyose Uwiteka ahishurira ibintu byose abagaragu be mu buryo bwuzuye. Rimwe na rimwe agerageza icyizere cy’abantu be atuma habaho ibibatera gukomeza bajya imbere mu kwizera. Akenshi abashyira mu nzira zifunganye kandi zo kugeragezwa maze akabategeka gukomeza no mu gihe ibirenge byabo bisa n’aho bikandagiye mu mazi ya Yorodani. Ni mu bihe nk’ibi, ubwo amasengesho y’abagaragu b’Imana aba azamuka ajya kuri yo mu kwizera kutajegajega, nibwo Imana ibafungurira inzira ikabazana ahantu hagari.INI 221.2

    Igihe intumwa z’Imana zisobanukiwe n’inshingano yazo mu bijyanye n’ahantu hakennye mu ruzabibu rw’Uwiteka, ndetse no mu mwuka wa Shebuja zigakora zitarambirwa ngo abantu bahinduke, abamarayika b’Imana bazazitegurira inzira kandi n’ibikenewe kugira ngo umurimo ukomeze ujye mbere bizatangwa. Abakiriye umucyo bazatangana ubuntu kugira ngo bashyigikire umurimo wakozwe mu cyimbo cyabo. Bazasubiza buri hamagara ryose risaba ubufasha batangana umutima ukunze kandi Mwuka w’Imana azagenderera imitima yabo kugira ngo bashigikire umurimo w’Uwiteka atari hafi y’iwabo gusa ahubwo no mu turere twa kure. Muri ubwo buryo abakorera ahandi hantu bazahabwa imbaraga, kandi umurimo w’Uwiteka uzajya mbere binyuze mu nzira yateganyije ubwe.INI 221.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents