Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 34 - UMURIMO WERA

    Mu buzima n’inyigisho bye Kristo yatanze urugero ndakemwa rw’umurimo ukoranywe kutikanyiza ufite isoko yawo ku Mana. Mu mibereho yayo, Imana ntiyihugiraho. Mu kurema isi, no kubeshaho ibintu byose, Imana ihora yita ku bantu. “Kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.” (Matayo 5:45). Umurimo nk’uyu ni wo Data wa twese yahaye Umwana we. Yesu yahawe kuyobora inyokomuntu, maze yitangaho urugero rwigisha icyo gukorera abandi bisobanuye. Imibereho ye yose yarangwaga no kwitangira umurimo. Yafashije bose kandi akorera bose.INI 222.1

    Kenshi na kenshi Yesu yagerageje gushyira iri hame mu bigishwa be. Igihe Yakobo na Yohana basabaga guhabwa isumbwe, Yesu yaravuze ati, “Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu: nk’uko Umwana w’Umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.” Matayo 20:26-28.INI 222.2

    Kuva Yesu asubiye mu ijuru, yakomeje umurimo we ku isi akoresheje intumwa yatoranyije. Akoresha izo ntumwa akabwira abana b’abantu kandi akabakorera ibyo bakeneye. Umuyobozi ukomeye w’Itorero ahagarikira umurimo we akoresheje abantu bejejwe n’Imana kugira ngo bayihagararire.INI 222.3

    Umwanya w’abahamagawe n’Imana kugira ngo bakore bakurikije ijambo ry’Imana n’amahame yayo bityo bubake Itorero ryayo, ni umwanya ujyana n’inshingano ikomeye. Mu cyimbo cya Kristo, bagomba kwingingira abagabo n’abagore kwiyunga n’Imana, kandi bashobora gusoza inshingano yabo gusa igihe babonye ubwenge n’imbaraga mvajuru.INI 222.4

    Abagabura ba Kristo ni abarinzi mu by’Umwuka ku bantu bashinzwe. Umurimo wabo wagereranyijwe n’uw’abarinzi. Mu bihe bya kera, akenshi abarinzi bashyirwaga ku nkike z’imidugudu ahirengeye bakitegereza ahantu hakomeye hagombaga kurindwa, kandi bakaburira abantu ko umwanzi ari hafi. Umutekano w’abari imbere mu mudugudu bose wabaga ushingiye ku budahemuka bw’abarinzi. Mu bihe bitandukanye bizwi, abarinzi bari bategetswe guhamagarana kugira ngo bamenye ko bose bari maso kandi ko nta waba yagwiririwe n’amakuba. Urusaku rw’ibyishimo cyangwa urwo gutanga umuburo rwavaga ku muntu rujya ku wundi, buri wese agasubira mu byo undi avuze kugeza ubwo urusaku rusakaye umudugudu wose.INI 222.5

    Uhoraho abwira buri mugabura wese w’ijambo rye ati: “Nuko rero, mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli; nuko wumve ijambo riva mu kanwa kanjye, ubanyihanangirize. Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we, gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa, azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza. Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye,…uzaba ukijije ubugingo bwawe.” Ezekiyeli 33:7-9.INI 223.1

    Amagambo y’umuhanuzi agaragaza inshingano ikomeye y’abantu bashyizweho nk’abarinzi b’Itorero ry’Imana, ibisonga by’ubwiru bw’Imana. Bagomba guhagarara nk’abarinzi ku nkike za Siyoni kugira ngo bavuze impuruza ko umwanzi ari hafi. Abantu bari mu kaga ko kugwa mu bigeragezo kandi bazarimbuka keretse gusa abakozi b’Imana nibaba indahemuka ku nshingano yabo. Niba kubera impamvu runaka barabaye ibipfamatwi mu by’umwuka ku buryo badashobora kumenya amakuba; kandi abantu bakarimbuka bitewe n’uko batashoboye kubaburira, Imana izababaza amaraso y’abo barimbutse.INI 223.2

    Kuba hafi y’Imana no kumvira Mwuka wayo, ni amahirwe y’abarinzi bo ku nkike za Siyoni kugira ngo Imana ishobore gukorera muri bo maze bamenyeshe abagabo n’abagore akaga bashobora guhura nako kandi babayobore aho bagomba guhungira. Baba indahemuka mu kubaburira ibyerekeye ingaruka zo gucumura kwabo kandi bakaba n’indahemuka mu kurinda inyungu z’Itorero. Nta na rimwe bakwiriye gucogora kuba maso. Umurimo wabo ni umurimo usaba gukoresha ubushobozi bwabo bwose., Amajwi yabo akwiriye kurangurura bavuza impanda kandi ntibakwiriye kuvuza n’ijwi na rimwe ryo gushidikanya. Ntibagomba gukorera igihembo, nyamara nta kundi babigenza kuko babona ko bazagusha ishyano niba batabwirije ubutumwa bwiza. Batoranyijwe n’Imana kandi bejeshejwe amaraso bityo bagomba gutabara abantu bakabakiza kurimbuka kwegereje.INI 223.3

    Umubwiriza ukorana na Kristo azazirikana ukwera k’umurimo we, anahangayikishwe n’umuruho n’igitambo gikenewe kugira ngo awukore neza. Ntabwo yishakira ibyo kwinezeza cyangwa kumererwa neza ubwe. Ntabwo yikanyiza. Iyo ashaka intama zazimiye ntabona ko we ubwe ananiwe, akonje cyangwa afite inzara. Imbere ye ahafite intego imwe yo gukiza icyazimiye.INI 223.4

    Umuntu ukorera munsi y’ibendera risize amaraso rya Emanweli azasabwa gukora ibintu bizasaba umuhati w’ubutwari no kwihangana. Nyamara umusirikari w’umusaraba ahagarara ashikamye ku ruhembe rw’imbere ku rugamba. Iyo umwanzi amurwanyije, uwo musirikare ahungira ku gihome gikomeye kugira ngo afashwe, kandi uko abwira Uwiteka amasezerano yo mu ijambo rye, ahabwa imbaraga mu nshingano agomba gukora. Abona ko akeneye imbaraga ziva mu ijuru. Insinzi agenda ageraho ntabwo zituma yishyira hejuru, ahubwo bimutera kurushaho kwishingikiriza cyane ku Ushoborabyose. Igihe yishingikirije kuri iyo Mbaraga, ashobozwa kuvuga ubutumwa bw’agakiza afite imbaraga ku buryo bukora ku mitima y’abandi.INI 223.5

    Uwigisha ijambo ry’Imana agomba buri gihe gusabana n’Imana asenga kandi yiga Ijambo ryayo, kuko muri byo ari ho hari isoko y’imbaraga. Gusabana n’Imana bizatuma imirimo y’umubwiriza igira imbaraga irenze iy’ibyo abwiriza. Ntabwo akwiriye kwemera kuvutswa iyi mbaraga. Mu kuri kudashidikanywaho, agomba gusaba Imana kumuha imbaraga no kumukomeza mu mirimo no mu bigeragezo kandi ikamukoza ikara ryaka ku munwa. Kenshi intumwa za Kristo zifata iby’ijuru nk’ibintu byoroheje. Abantu nibagendana n’Imana izabahisha mu Rutare. Igihe bahishe bashobora kubona Imana nk’uko Mose yayibonye. Kubw’imbaraga n’umucyo Imana itanga bashobora kurushaho gusobanukirwa no gukora ibirenze ibyo ibitekerezo byabo bigira aho bigarukira byabonaga ko bishoboka.INI 224.1

    Uburiganya bwa Satani bukoreshwa cyane mu kurwanya abacitse intege. Igihe umubwiriza ahuye n’ibikangisho bimuca intege, niyereke Imana ibyo akeneye byose. Pawulo yiringiye Imana byuzuye igihe ijuru ryahinduka nk’irimukingirijwe n’umuringa. Pawulo yari asobanukiwe n’ibijyanye n’imibabaro kurenza abantu benshi; nyamara nimwumve ukuntu yavugije impundu zo gutsinda atera intambwe yerekeje mu ijuru kandi yari yugarijwe n’ibigeragezo n’intambara. Yaravuze ati, “Kuko kubabazwa kwacu kw’igihwayihwayi kw’akanya ka none kwiyongeranya kuturemera ubwiza bw’iteka ryose bukomeye. Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka: kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba ari iby’iteka ryose.” (2 Kor 4:17, 18). Amaso ya Pawulo yahoraga atumbiriye ibitaboneka kandi by’iteka ryose. Abonye ko yarwanaga n’imbaraga zidasanzwe, yishyize mu maboko y’Imana kandi aha niho imbaraga ze zari zishingiye. Mu kureba Itabonwa niho hakomoka imbaraga n’ubutwari by’umutima kandi imbaraga z’isi zirwanya intekerezo n’imico zigatsindwa.INI 224.2

    Umupasitoro akwiye gusabana n’abantu ashinzwe kugira ngo namenyerana nabo ashobore kumenya uburyo ahuza inyigisho ze n’ubukene bwabo. Igihe umubwiriza abwirije, ni ho umurimo we uba utangiye. Hari umurimo yihariye agomba gukora. Akwiriye gusura abantu mu ngo zabo, aganira kandi asengana nabo mu kuri no kwicisha bugufi. Hari abantu bari mu miryango itazagezwaho ukuri kw’ijambo ry’Imana keretse gusa ibisonga by’ubuntu bwayo nibyinjira mu ngo zabo bikabaganisha mu nzira ijya mu ijuru. Ariko imitima y’abakora uyu murimo ikwiriye gukangukira mu gusabana n’umutima wa Kristo.INI 224.3

    Hari byinshi bisobanukira muri iri tegeko rivuga riti: “Sohoka ugende mu nzira nyabagendwa no mu mihora, ubahate kwinjira, kugira ngo urugo rwanjye rwuzure.” (Luka 14:23). Reka abagabura b’ijambo ry’Imana bigishe ukuri mu miryango, begera abo bashinzwe kandi uko bakorana n’Imana, ni ko izabambika imbaraga y’umwuka. Kristo azabayobora mu murimo wayo, abahe amagambo bavuga azashinga imizi mu mitima y’ababatega amatwi. Ni amahirwe ya buri mugabura wese gushobora kuvuga nka Pawulo ati, “Kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.” “Kandi muzi yuko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe, … kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.” Ibyak 20:27, 20, 21.INI 225.1

    Umukiza yagendaga ava ku rugo ajya rundi, avura abarwayi, ahoza abarira, ahumuriza abababaye, abwira ubutumwa bw’amahoro abihebye. Yafataga abana bato mu maboko ye akabaha umugisha kandi akabwira amagambo y’ibyiringiro kandi akomeza ababyeyi b’abagore barushye. Mu kwiyoroshya no mu bugwaneza adacongora yahuye n’umubabaro n’ingorane by’uburyo bwose by’abantu. Yari umugaragu w’abantu bose. Ibyokurya bye n’ibyo kunywa bye byari uguha ibyiringiro n’imbaraga abo yahuraga nabo bose. Uko abagabo n’abagore bumvaga ukuri kwavaga mu kanwa ke gutandukanye n’imigenzo n’amahame byigishwaga n’abigisha bakuru, ibyiringiro byasabaga imitima yabo. Mu nyigisho ze harimo ukuri kwatumaga amagambo ye agira imbaraga yemeza imitima.INI 225.2

    Abagabura b’iby’Imana bagomba kwiga uburyo Kristo yakoreshaga kugira ngo bavome mu nzu y’ububiko bw’ijambo rye ibizamara ubukene mu by’umwuka bw’abo bashinzwe. Ubwo nibwo buryo bwonyine bashobora gusohoza inshingano yabo. Umwuka umwe nk’uwari muri Kristo igihe yahuguraga abantu ababwira inyigisho yahoraga ahabwa, ugomba kuba isoko y’ubumenyi bw’abagabura n’ibanga ry’imbaraga zabo mu gukora umurimo w’Umukiza ku isi.INI 225.3

    Abantu bamwe bakora mu ivugabutumwa bananiwe kugera ku nsinzi bitewe n’uko batigeze biyegurira umurimo w’Uwiteka burundu. Abagabura b’ijambo ry’Imana ntibakwiriye kugira izindi nyungu ku ruhande zinyuranye n’umurimo ukomeye wo kuyobora abantu ku Mukiza. Abarobyi Kristo yahamagaye bahise bata inshundura zabo baramukurikira. Abagabura b’ijambo ry’Imana ntibashobora gukorera Imana umurimo wemewe kandi ngo bikorere umutwaro uremereye wo gukora ibijyanye n’inyungu zabo bwite. Ayo maharakubiri y’ibyo umuntu agamije yijimisha imyumvire yabo y’iby’Umwuka. Intekerezo n’umutima biba byuzuyemo iby’isi maze umurimo wa Kristo ugafata umwanya wa kabiri. Bakora umurimo w’Imana bashingiye ku bibabaho mu mibereho yabo aho kugira ngo ibibabaho byose bigendere kubyo Imana ibasaba.INI 225.4

    Imbaraga z’umugabura w’ijambo ry’Imana zose zirakenewe kubw’umuhamagaro we ukomeye. Imbaraga ze ziruta izindi ni iz’Imana. Ntabwo akwiriye kujya mu bimurangaza cyangwa mu nyungu zindi zizamuteshura ku murimo we ukomeye. Pawulo yaravuze ati: “Nta waba umusirikari, kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare.” (2 Timoteyo 2:4). Uko niko intumwa Pawulo yashimangiye uko umubwiriza akeneye kwitanga byimazeyo mu murimo wa Shebuja. Umugabura w’Ijambo ry’Imana wiyeguriye Imana burundu yanga gukora undi murimo ushobora kumubera inkomyi mu kwitangira kuzuza inshingano ye yera. Ntaharanira icyubahiro cyangwa ubutunzi by’isi; ahubwo umugambi we rukumbi ni ukubwira abandi iby’Umukiza witanze kugira ngo aheshe abantu ubutunzi bw’ubugingo buhoraho. Icyifuzo cye gikomeye si ukurunda ubutunzi muri iyi si, ahubwo ni ukugaragariza ukuri kw’iteka ryose abatagira icyo bitaho n’abatubaha. Ashobora gukururirwa kujya mu bintu bimusezeranya inyungu y’ikirenga y’iby’isi, ariko kuri ibyo bigeragezo akwiriye gusubiza ati: “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe?” Mariko 8:36.INI 226.1

    Satani yashyize ubu bushukanyi imbere ya Kristo, azi yuko niyemera, isi itazigera icungurwa. Na none kandi mu kwiyoberanya kunyuranye, muri iki gihe ashyira icyo kigeragezo imbere y’abagabura azi yuko abarashukwa na cyo batazasohoza inshingano yabo.INI 226.2

    Ntabwo ari ubushake bw’Imana ko abagabura b’ijambo ryayo bamaranira kugira ubutunzi. Ku byerekeye iyi ngingo Pawulo yandikiye Timoteyo ati: “Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose. Hariho abantu bamwe bazirarikiye, barayoba, bava mu byo kwizera, bihandisha imibabaro myinshi. Ariko wehoho, muntu w’Imana, ujye uhunga ibyo: ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n’ubugwaneza.” Mu byo akora no mu byo avuga, intumwa ya Kristo ikwiriye “kwihanangiriza abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona, cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana, iduha byose itimana, ngo tubinezererwe; kandi bakore ibyiza, babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga, bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.” 1 Timoteyo 6:10,11, 17-19.INI 226.3

    Imibereho y’intumwa Pawulo n’inyigisho ze zijyanye no kwera k’umurimo w’umubwiriza ni isoko y’ubufasha no kugambirira by’abari mu murimo w’ivugabutumwa. Umutima wa Pawulo wagurumanaga urukundo yakundaga abanyabyaha kandi imbaraga ze zose yazishyize mu murimo wo gukiza abandi. Ntihigeze habaho umukozi umurusha kwiyanga no kwihangana. Imigisha yabonye yayihaye agaciro mu kuyikoresha ahesha abandi umugisha. Nta na rimwe yigeze atakaza amahirwe yari afite yo kuvuga iby’Umukiza cyangwa gufasha abari mu kaga. Yavaga ahantu ajya ahandi, abwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo kandi agahanga amatorero. Igihe cyose yahuraga n’abashobora kumwumva yageragezaga kurwanya ikibi kandi akagarura abantu mu nzira y’ubutungane.INI 226.4

    Pawulo ntiyibagiwe amatorero yari yarahanze. Igihe yabaga amaze gukora urugendo rw’ivugabutumwa, we na Barinaba basubiraga inyuma bagasura amatorero bari barahanze, bagatoranya abantu muri ayo matorero bo gutoza kugira ngo babafashe kwamamaza ubutumwa bwiza.INI 227.1

    Ibi byerekeranye n’umurimo wa Pawulo bifite inyigisho y’ingenzi ku bavugabutumwa bo muri iki gihe. Guhugurira urubyiruko umurimo w’ivugabutumwa Pawulo yabigize umugabane umwe w’umurimo we. Yajyanaga nabo mu ngendo z’ivugabutumwa maze muri ubwo buryo bakagira icyo bunguka cyabashobozaga kuzuza inshingano y’ubuyobozi nyuma yaho. Igihe yatandukanaga nabo, yakomezaga kumenya uko umurimo wabo ugenda kandi inzandiko yandikiye Timoteyo na Tito ni ibihamya byerekana ukuntu yabifurizaga cyane ko batera imbere.INI 227.2

    Abakozi b’iki gihe bafite uburambe mu kazi bakora umurimo w’icyubahiro iyo batoza abakozi bakiri bato bakabikoreza imitwaro aho kugira ngo bagerageze kuyikorera yose bonyine.INI 227.3

    Pawulo nta gihe na kimwe yigeze yibagirwa inshingano ze nk’umubwiriza wa Kristo. Nta n’ubwo yigeze yibagirwa ko niba abantu bashobora kuzimira biturutse ku kutiringirwa kwe, Imana yari kuzabimubaza. Yavuze ku butumwa bwiza ati: “Iryo nahindukiye umubwiriza, nkurikije ubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugira ngo mbwirize abantu ijambo ry’Imana ryose, ari ryo bwa bwiru bwahishwe, uhereye kera kose n’ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo, abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga; ni bwo Kristo uri muri mwe, ni byo byiringiro by’ubwiza. Ni we twamamaza, tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose; kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganiriza rwose muri Kristo: icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete, nk’uko Imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane.” Abakolosayi 1:25-29.INI 227.4

    Aya magambo agaragariza Umukozi wa Kristo intego yo hejuru akwiye kugeraho. Nyamara iyi ntego ishobora kugerwaho n’abemera kuyoborwa n’Umwigisha Mukuru kandi bigira mu ishuri rya Kristo buri munsi. Imbaraga iturutse ku Mana nta rubibi igira, kandi umuvugabutumwa ufite ibyo akeneye cyane maze akihererana n’Uwiteka, ashobora kwizezwa ko azahabwa ikizabera abamwumva impumuro y’ubugingo itanga ubugingo.INI 227.5

    Inyandiko za Pawulo zerekana ko umubwirizabutumwa bwiza akwiriye kuba urugero rw’ukuri yigisha, “ntagire igisitaza ashyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo utagira umugayo.” Ku byerekeye umurimo we bwite, Pawulo yadusigiye ishusho yawo mu rwandiko yandikiye abizera b’i Korinto. Yaranditse ati: “Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro, nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo; twihangana cyane mu makuba, mu mibabaro, mu byago, mu biboko, mu mazu y’imbohe, mu midugararo, no mu mihati; tuba maso, twirirwa ubusa, dufite umutima uboneye, dufite ubwenge, tutarambirwa, tugira neza, dufite Umwuka Wera, dufite n’urukundo rutaryarya; tuvuga ijambo ry’ukuri, dufite imbaraga z’Imana, kandi dufite intwaro zo gukiranuka z’iburyo n’iz’ibumoso; mu cyubahiro no mu buhemu, mu mugayo no mu ishimwe. Dutekerezwa ko turi abashukanyi, ariko turi ab’ukuri; dutekerezwa ko turi abatamenyekana, nyamara turi ibirangirire; imbere y’Imana, dusa n’abagiye gupfa, ariko dore turi bazima; dusa n’abahanwa, ariko ntitwicwa; dusa n’abababara ariko twishima iteka; dusa n’abakene, nyamara dutungisha benshi, dusa n’abatagira icyo bafite nyamara dufite byose. ” 2 Kor 6:3, 4-10.INI 228.1

    Yandikiye Tito ati: “N’abasore ni uko, ubahugure kudashayisha; wiyerekane muri byose nk’ikitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe, ugaragaze uko uboneye, udapfa gutera waraza; n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha amware, atabonye ikibi yakuvuga.” Tito 2:6-8.INI 228.2

    Nta kintu na kimwe gifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana kuruta abagabura bayo bagenda ahantu hasuzuguritse ku isi babiba imbuto z’ukuri, barindiriye umusaruro. Uretse Kristo, nta muntu n’umwe ushobora gupima uguhangayika kw’abagaragu be mu gihe bashaka inzimizi. Abaha Mwuka we, kandi kubw’imihati yabo, abantu bakurwa mu cyaha bakajya mu butungane. INI 228.3

    Imana irahamagara abantu bifuza kureka imirima yabo, ubucuruzi bwabo ndetse byaba ngombwa bagasiga n’imiryango yabo kugira ngo bahinduke abavugabutumwa bayo kandi guhamagara kwayo kuzasubizwa. Mu bihe byahise habayeho abantu barehejwe n’urukundo rwa Kristo n’ubukene bw’abazimiye maze bareka kumererwa neza mu miryango yabo no kubana n’incuti zabo, ndetse n’abagore n’abana babo, bajya mu bindi bihugu mu basengaga ibigirwamana n’abari batuye mu mashyamba kugira ngo bamamaze ubutumwa bw’imbabazi. Mu kugerageza gukora uwo murimo, benshi batakaje ubuzima bwabo; nyamara abandi bagiye bahagurutswa kugira ngo bakomeze umurimo. Muri ubwo buryo, buhoro buhoro, umurimo wa Kristo wakomeje kujya imbere kandi imbuto yabibanwe agahinda yatanze umusaruro mwinshi cyane. Kumenya Imana byaramamajwe bigera kure cyane kandi ibendera ry’umusaraba ryazamuwe mu bihugu by’abapagani.INI 228.4

    Kugira ngo umunyabyaha umwe ahinduke, umubwiriza agomba gukoresha ibyo afite byose mu buryo bwimazeyo. Umuntu Imana yaremye kandi Kristo yacunguye, afite agaciro kanini kubera ubushobozi buri imbere ye, amahirwe mu by’Umwuka yagenewe, ubushobozi abasha igihe asubijwemo ubugingo n’ijambo ry’Imana, ndetse no kudapfa ashobora kubonera mu byiringiro biri mu butumwa bwiza. Kandi niba Kristo yararetse intama mirongo cyenda n’icyenda kugira ngo ashake kandi akize intama imwe yazimiye, twebwe dushobora kugaragazwa ko turi mu kuri dute igihe dukora ibiri munsi y’ibyo? Mbese ntabwo ari ukwirengagiza gukora nk’uko Kristo yakoze, kwitanga nk’uko yitanze, mbese si ugutatira inshingano yera, mbese si igitutsi ku Mana?INI 229.1

    Umutima w’umugabura nyakuri wuzuyemo kwifuza gukiza abantu. Akoresha igihe n’imbaraga, ntabwo ahunga umuhati wuzuye imiruho kubera ko abona ko abandi bagomba kumva ukuri kwatumye agira ibyishimo, amahoro n’umunezero. Mwuka wa Kristo amubaho. Arinda abantu nk’ugomba kuzababazwa. Ahanga amaso ku musaraba w’i Kaluvari, akitegereza Umukiza wabambwe, akishingikiriza ku buntu bwe yizeye ko Kristo azabana nawe kugeza ku iherezo kandi ko azamubera ingabo imukingira, imbaraga ze n’ubushobozi bwe maze agakorera Imana abikuye ku mutima. Ashaka uko yakiriza Yesu imitima agahamagara abazimiye afite kwinginga kuvanze n’amasezerano y’urukundo rw’Imana, kandi mu ijuru ashyirwa mu mubare w’ “abahamagawe, batoranyijwe kandi bakiranuka.” Ibyahishuwe 17:14.INI 229.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents