Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 37 - PAWULO AJYA I YERUSALEMU BWA NYUMA

    (Iki gice gishingiye ku Byakozwe n’Intumwa 20:4-21:16).

    Pawulo yifuzaga cyane kugera i Yerusalemu mbere ya Pasika kugira ngo ashobore guhura n’abantu baturukaga hirya no hino ku isi baje muri uwo munsi mukuru. Yari yaragize icyizere ko igihe kimwe azahinduka igikoresho cyo gukuraho imyumvire ya bene wabo batizeraga kugira ngo bayoborwe ku kwemera umucyo ukomeye w’ubutumwa bwiza. Yifuzaga kandi guhura n’Itorero ry’i Yerusalemu kugira ngo abashyikirize impano zoherejwe n’amatorero y’abanyamahanga ngo zihambwe abavandimwe babo mu kwizera b’abakene b’i Yudaya. Muri uku gusura yiringiraga gutuma habaho ubumwe bukomeye hagati y’Abayahudi n’abanyamahanga bahindukiriye kwizera.INI 240.1

    Arangije umurimo we w’i Korinto, yiyemeje kwambuka yerekeza ku cyambu kimwe cyo ku nkengero za Palesitina. Imyiteguro yose yari yarakozwe kandi igihe yari hafi kwinjira mu bwato nibwo yamenyeshejwe iby’imigambi mibisha y’Abayahudi bashakaga kumwica. Mu bihe byari byarashize, aba bantu barwanyaga ukwizera bari baragerageje mu buryo bwose gutuma umurimo w’intumwa Pawulo uhagarara.INI 240.2

    Iterambere ryabaga mu murimo w’ibwirizabutumwa ryongeye kubyutsa uburakari bw’Abayahudi. Hirya no hino haturukaga inkuru zivuga ku gukwirakwira kw’inyigisho nshya zatumaga Abayahudi babohorwa ku kubahiriza imigenzo y’amategeko y’imihango kandi n’abanyamahanga bagahabwa uburenganzira bungana nk’abana ba Aburahamu. Igihe Pawulo yabwirizaga i Korinto, yavuze ingingo zimwe nk’izo yakoresheje mu nzandiko yabandikiye. Amagambo ashimangira yavuze agira ati, “ntihariho Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utarakebwe,” (Abakolosayi 3:11) yafashwe n’abanzi be ko ari ugutuka Imana maze baherako biyemeza kumucecekesha.INI 240.3

    Pawulo amaze kuburirwa ibyerekeye uwo mugambi mubisha, yafashe umwanzuro wo kujya i Makedoniya. Umugambi we wo kugera i Yerusalemu mbere ya Pasika kugira ngo ayitabire yagombaga kuwureka nyamara yari yizeye ko Pentekote izaba ahari.INI 240.4

    Abajyanaga na Pawulo na Luka ni “Sopatero w’i Beroya, na Arisitariko na Sekondo b’i Tesalonike, na Gayo w’i Derube, na Timoteyo na Tukiko na Tirofimo bo mu Asiya.” (Ibyak 20:4). Pawulo yari yitwaje amafaranga menshi cyane yahawe n’amatorero y’abanyamahanga. Pawulo yari afite umugambi wo gushyikiriza aya mafaranga abari bashinzwe ivugabutumwa i Yudaya. Kubera iyi mpamvu yakoze gahunda yo kujyana na ziriya ntumwa zari ziharariye abandi ziturutse mu matorero atandukanye yatanze izi mpano kugira ngo bamuherekeze i Yerusalemu.INI 240.5

    Pawulo ageze i Filipi, yarahatinze kugira ngo yubahirize Pasika. Luka wenyine ni we wasigaranye na we maze abandi bari kumwe na we barakomeza bajya i Tirowa aba ari ho bamutegerereza. Mu bantu Pawulo yari yaratumye bahinduka, Abanyafilipi nibo bari bafite urukundo ruhebuje n’umutima w’ukuri kandi mu gihe cy’iminsi munani Pawulo yamaranye na bo mu minsi mikuru yanezejwe no kubana na bo mu mahoro no mu busabane.INI 241.1

    Pawulo na Luka barambutse bava i Filipi bagera i Tirowa aho basanze bagenzi babo nyuma y’iminsi itanu maze bamarana iminsi irindwi n’abizera baho. INI 241.2

    Bigeze ku mugoroba wa nyuma wo kuba i Tirowa abavandimwe mu kwizera “bateraniye hamwe bamanyagura imitsima.” (Ibyak 20:7). Kubera ko umwigisha wabo bakundaga yari hafi gutandukana na bo, byatumye haza abantu benshi birenze uko byari bidasanzwe. Bateraniye mu ” cyumba cyo hejuru” mu igorofa rya gatatu. Kubera urukundo no kubitaho cyane byatumye Pawulo abwiriza kugeza mu gicuku.INI 241.3

    Muri rimwe mu madirishya yari akinguye hari hicaye umusore witwaga Utuko. Utuko yari yicaye aho hantu hateje akaga arasinzira aza kugwa hasi ku mbuga. Muri uwo mwanya ibintu byabaye induru n’urujijo. Utuko yazamuwe mu nzu yo hejuru yapfuye maze abantu benshi bamukikiza bavuza induru kandi bamuririra. Ariko Pawulo anyura mu bantu bari bafite ubwoba, aramuhobera maze asengana umutima ushengutse asaba Imana kugira ngo imugarurire ubuzima. Gusaba kwe kwarasubijwe. Ijwi ry’intumwa ryumvikanye riruta amarira n’imiborogo y’abari aho. Yaravuze ati: “Mwiboroga, kuko ubugingo bwe bumurimo.” Abizera bongeye guteranira mu cyumba cyo hejuru banezerewe. Basangiye ifunguro maze Pawulo “akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso.” Ibyak 20:11.INI 241.4

    Ubwato Pawulo na bagenzi be bari bagiye gukomezanya urugendo bwari hafi kugenda maze bahereyeko bihutira kubujyamo. Nyamara intumwa Pawulo we yahisemo gukurikira inzira y’ubusamo yo ku butaka iva i Tirowa ijya Aso aho yahuriye na bagenzi be. Ibyo byatumye abona igihe gito cyo kuvugana n’Imana no gusenga. Ibijyanye n’ingorane n’akaga bijyana n’igihe cyo gusura yari agiye kugirira i Yerusalemu, uko amatorero yaho yamubonaga n’umurimo we kimwe n’uko amatorero yari ameze ndetse n’inyungu z’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu tundi turere; ibyo byose byari bimuhagaritse umutima maze abona amahirwe yo gukoresha uyu mwanya udasanzwe wo gusaba Imana imbaraga ngo imuyobore.INI 241.5

    Igihe abagenzi bamanukaga mu bwato bava Aso bahitaga ku mujyi wa Efeso aho Pawulo yari yarakoreye umurimo. Pawulo yari yarifuje cyane gusura Itorero ryaho kuko yari afite amabwiriza n’inama by’ingenzi yagombaga kubagezaho. Amaze kubitekerezaho yiyemeje kwihuta kuko yifuzaga ko ” niba bishoboka, umunsi wa Pentekote wazaba ari i Yerusalemu.” Ibyakozwe 20:16. Nyamara bageze i Mileto nko mu birometero mirongo ine n’umunani uvuye mu Efeso, yabwiwe ko bishoboka ko yavugana n’abizera mbere y’uko ubwato butsuka. Uwo mwanya yahise atuma ku bakuru b’amatorero abasaba kwihutira kuza i Mileto kugira ngo babonane mbere yo gukomeza urugendo rwe.INI 242.1

    Bahereye ko baza maze ababwira amagambo akomeye, amagambo akora ku mutima yo kubahugura no kubasezeraho. Yarababwiye ati: “Ubwanyu muzi uko nabanaga namwe iteka ryose, uhereye umunsi natangiriye kujya mu Asiya, nkorera Umwami nicisha bugufi cyane, kandi ndira, nterwa ibingerageza n’inama z’Abayuda. Kandi muzi y’uko ari nta jambo ribafitiye akamaro nikenze kubabwira cyangwa kubigishiriza imbere ya rubanda no mu ngo zanyu rumwe rumwe. Nahamirije Abayuda n’Abagiriki kwihana imbere y’Imana, no kwizera Umwami Yesu Kristo.” Ibyak 20:18-21.INI 242.2

    Pawulo yari yarerereje amategeko y’Imana. Yari yarerekanye ko muri yo nta mbaraga irimo yo gukiza abantu ngo ibakure mu gihano cyo kutumvira. Abantu b’inkozi z’ibibi bagomba kwihana ibyaha byabo kandi bakicisha bugufi imbere y’Imana, Iyo batumye uburakari bwayo bubazaho kubera kutubahiriza amategeko yayo. Bagombaga kandi kwizera amaraso ya Kristo nk’uburyo bwonyine rukumbi bwo kubabarirwa. Umwana w’Imana yapfuye ari igitambo cyabo kandi yari yarazamuwe mu ijuru kugira ngo ahagarare imbere ya Data wa twese nk’umuvugizi wabo. Kubwo kwihana no kwizera bashoboraga gukurwaho gucirwaho iteka kubera icyaha kandi kubw’ubuntu bwa Kristo bagashobozwa kumvira amategeko y’Imana kuva ubwo.INI 242.3

    Pawulo yakomeje avuga ati: “None dore, ngiye i Yerusalemu, mboshwe mu mutima; ibizambaho ngezeyo simbizi; keretse yuko Umwuka Wera ampamiriza mu midugudu yose, yuko ingoyi n’imibabaro bintegererejeyo. Ariko sinita ku bugingo bwanjye, ngo nibwire ko ari ubw’igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiza urugendo rwanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu wo guhamya ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana. None dore, nzi yuko mutazongera kumbona, abo nanyuzemo mwese mbabwiriza iby’ubwami bw’Imana. ” Ibyak 20:22-25.INI 242.4

    Pawulo ntiyari yiteguye gutanga ubu buhamya; ariko igihe yavugaga, Mwuka Muziranenge yamujeho amwemeza iby’ubwoba yari afite ko ubwo bwari ubwa nyuma abonanye n’abavandimwe be mu kwizera bo mu Efeso.INI 242.5

    “Ni cyo gituma mbahamiriza uyu munsi yuko amaraso ya bose atandiho, kuko ntikenze mbabwira ibyo Imana yagambiriye byose.” (Ibyak 20:26, 27). Pawulo ntiyatewe ubwoba no kuba yakomeretsa abantu mu magambo, cyangwa ngo yifuze gukundwa no gushimagizwa ku buryo byamutera kwirinda kuvuga amagambo Imana yamuhaye ngo abigishe, ababurire cyangwa abahugure. Muri iki gihe, Imana yifuza ko abagaragu bayo babwiriza ijambo ryayo kandi bagashyira mu bikorwa ibyo iryo jambo risaba badatinya. Umugabura wa Kristo ntakwiriye kwigisha abantu ukuri kubanezeza gusa ngo ye kubabwira ukundi kuri gushobora kubatoneka. Akwiriye kuba maso akita ku buryo imico y’abantu igenda itera imbere. Igihe abonye ko bamwe mu mukumbi bagundiriye icyaha, nk’umwungeri udahemuka agomba kubabwira impanuro ziva mu ijambo ry’Imana zihuje n’ikibazo bafite. Igihe abaretse ngo bakomeze mu kwiyemera kwabo atababuriye, azabazwa ubugingo bwabo. Umugabura usohoza inshingano ye ikomeye agomba kwigisha abantu ashinzwe inyigisho nyazo zigendanye na buri ngingo yose y’ukwizera kwa Gikristo, akabereka icyo bagomba kuba cyo n’icyo bagomba gukora kugira ngo ku munsi w’Imana bazahagarare ari intungane. Uwigisha ukuri w’indahemuka gusa ni we ku iherezo ry’umurimo we uzasobora kuvuga nka Pawulo ati, “Amaraso ya bose ntandiho.” Ibyak 20:26.INI 243.1

    Intumwa Pawulo yagiriye inama abavandimwe be mu kwizera ati: “Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose Umwuka Wera yabashyiriyeho kuba abarinzi, kugira ngo muragire Itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso yayo.” (Ibyak 20:28). Iyaba abagabura b’ubutumwa bwiza bahoraga bazirikana ko abo babwiriza ari abaguzwe amaraso ya Kristo, basobanukirwa byimbitse n’agaciro k’umurimo wabo. Bagomba kwirinda ubwabo bakarinda n’umukumbi baragijwe. Urugero rwabo bwite rugomba kwerekana no gushimangira inyigisho zabo. Nk’abigisha b’iby’inzira y’ubugingo, ntibakwiye gutanga icyuho cyo gutuma ukuri gutukwa. Nk’abahagarariye Kristo, bakwiriye gukomeza guhesha izina rye icyubahiro. Kubwo gusenga kwabo, imibereho yabo itunganye n’ibiganiro byabo birangwa no kubaha Imana bakwiriye kugaragaza ko bahamagariwe umurimo w’agaciro kanini babikwiriye.INI 243.2

    Intumwa Pawulo yahishuriwe akaga kari kuzibasira Itorero rya Efeso. Yaravuze ati: “Nzi yuko, nimara kuvaho, amasega aryana azabinjiramo, ntababarire umukumbi. Kandi muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavugira ibigoramye kugira bakururire abigishwa inyuma yabo.” (Ibyak 20:29, 30). Pawulo yarebye ahazaza maze ahindishwa umushitsi n’ibitero Itorero ryari rigiye kuzahangana na byo biturutse ku banzi b’imbere muri ryo n’abandi b’inyuma yaryo. Pawulo ashize amanga, yasabye abavandimwe be mu kwizera kuba maso bakarinda icyizere Imana yabagiriye. Mu rwego rwo kubaha urugero yaberekeje ku mirimo yakoreye muri bo atadohoka. Yaravuze ati: “Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro guhugura umuntu wese muri mwe, ndira.INI 243.3

    Pawulo yakomeje avuga ati: “Kandi none mbaragije Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo ribasha kububaka no kubahana ibiragwa n’abejejwe bose. Sinifuje ikintu cy’umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda.” (Ibyak 20:31-33). Bamwe mu bizera bo mu Efeso bari abakungu, nyamara Pawulo ntiyari yarigeze na rimwe kubashakamo inyungu ye bwite. Mu butumwa bwe ntiyigeze agaragaza ibyo akenye kandi ngo ashishikarize abantu kwita ku nyungu ze bwite. Yaravuze ati: “Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye n’abo twari turi kumwe.” (Ibyak 20:34). Mu mirimo ye iruhanije n’ingendo nyinshi yagenze kubw’umurimo wa Kristo, ntiyashoboraga kwimara ubukene gusa ahubwo yagiraga icyo azigamira gufasha bagenzi be bakoranaga ndetse n’abakene babikwiriye. Ibi yabishobojwe gusa no kwitanga cyane mu gukora ndetse n’ubutunzi yari yarizigamiye. Yashoboraga rwose kwitangaho urugero avuga ati, « Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo, ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati: ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’INI 244.1

    “Amaze kuvuga atyo, arapfukama, asengana na bo bose. Bose bararira cyane, Pawulo bamugwa mu ijosi, baramusoma. Cyane cyane bababajwe n’ijambo yababwiye yuko batazongera kumubona. Nuko baramuherekeza, bamugeza ku nkuge.” Ibyak 20:35-37.INI 244.2

    Pawulo na bagenzi be bavuye i Mileto batsukiraga mu “nkuge baromboreza bajya i Kosi, maze ku munsi ukurikiyeho bafata i Rodo, bavayo bafata i Patara,” ku nkombe y’amajyepfo y’iburengerazuba bwa Asiya Ntoya, aho basanze “inkuge yendaga kwambuka ijya i Foyinike bayikiramo, baratsuka baragenda.” (Ibyak 21:1,2). Bageze i Tiro aho inkuge yakurirwagamo imitwaro n’abantu, bahasanze abigishwa bamwe bemerewe kumarana nabo iminsi irindwi. Biturutse kuri Mwuka Muziranenge, aba bigishwa baburiwe ibijyanye n’akaga Pawulo yari agiye kuzagirira i Yerusalemu, maze bamusaba “ko adakwiriye kujya i Yerusalemu.” (Ibyak 21:4.) Nyamara intumwa Pawulo ntiyigeze yemerera ubwoba bwo gutinya imibabaro no gushyirwa mu nzu y’imbohe bumuteshura ku mugambi we.INI 244.3

    Ku iherezo ry’icyumweru yamaze i Tiro, abavandimwe mu kwizera bose hamwe n’abagore babo n’abana babo baherekeje Pawulo bamugeza ku bwato maze mbere yuko yinjiramo, bapfukama ku mwaro barasenga. Yarabasabiye nabo baramusabira.INI 244.4

    Bakomeje urugendo rwabo bagana mu majyepfo, maze bageze i Kayisariya “binjira mu nzu ya Filipo umubwiriza w’ubutumwa bwiza, n’umwe muri ba bandi barindwi, bacumbika iwe.” (Ibyak 21:8). Muri uru rugo Pawulo yahamaze iminsi mike afite amahoro kandi yishimye. Uwo ni wo wabaye umudendezo nyawo wa nyuma yagombaga kwishimira igihe kirekire.INI 244.5

    Luka avuga ko igihe Pawulo yari agitinze i Kayisariya, “haje umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya.” Luka aravuga ati, “Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo, awibohesha amaguru n’amaboko, aravuga ati: ‘Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir’uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y’abapagani.” Ibyak 21:10, 11.INI 245.1

    Luka akomeza avuga ati: “Tubyumvise, twebwe n’abantu b’aho turamwinginga ngo atajya i Yerusalemu.” Ariko Pawulo ntiyashoboraga kureka inzira y’umurimo we. Yagombaga gukurikira Kristo byaba ngombwa akajya mu nzu y’imbohe ndetse akanapfa. Yaravuze ati: “Ni iki gitumye murira mukamena umutima? Uretse kuboherwa i Yerusalemu gusa, niteguye no gupfirayo kubw’izina ry’Umwami Yesu.” (Ibyak 21:13). Babonye ko bamubabaje kandi nta cyo byahinduye ku mugambi we, abavandimwe be mu kwizera bahagaritse kumwinginga maze baravuga bati: “Ibyo Umwami ashaka bibeho.” Ibyak 21:14.INI 245.2

    Igihe cyarageze maze umwanya muto yagombaga gutinda i Kayisariya uba urarangiye maze Pawulo na bagenzi be bava aho berekeza i Yerusalemu baherekejwe na bamwe mu bavandimwe babo mu kwizera. Imitima yabo yari ihangayikishijwe cyane no gutekereza ingorane zari zibategereje.INI 245.3

    Mbere y’icyo gihe, nta na rimwe Pawulo yari yarigeze ajya i Yerusalemu n’umutima ufite agahinda atyo. Yari azi ko azahura n’incuti nke n’abanzi benshi. Yari hafi kwinjira mu mujyi wari waranze kandi warishe Umwana w’Imana; umudugudu wari urindirijwe umujinya w’Imana. Yibutse uko we ubwe yagiriraga urwango rukomeye abayoboke ba Kristo, yagiriye impuhwe bene wabo bayobejwe. Mbega uburyo atiringiraga cyane ko ashobora kubafasha! Umujinya wuzuye ubuhumyi wari warigeze kugurumanira mu mutima we ubwe, ni wo noneho wagurumanaga mu mitima y’ishyanga ryose ryahagurukiye kumurwanya n’imbaraga zitagereranywa. INI 245.4

    Nta n’ubwo Pawulo yashoboraga kwishingikiriza ku mpuhwe n’ubufasha by’abavandimwe be mu kwizera. Abayahudi batigeze bahinduka bari baragiye bamukurikirana, ntibigeze bahwema gukwirakwiza amakuru mabi i Yerusalemu bakoresheje kwivugira ubwabo cyangwa kwandika inzandiko ku byerekeye Pawulo n’umurimo we. Abantu bamwe ndetse bo mu ntumwa n’abakuru b’amatorero bari barafashe ayo makuru nk’ukuri ntibagerageza kuyavuguruza kandi ntibanerekane ko bifuza gukorana na we.INI 245.5

    Nubwo Pawulo yari hagati y’ibimuca intege, ntiyigeze yiheba. Yizeraga ko Ijwi ryari ryaravuganye n’umutima we bwite ryari kuvugana n’imitima ya bene wabo, kandi ko Umutware wakundwaga n’abigishwa bagenzi be kandi bakamukorera azahuriza imitima yabo n’uwe mu murimo wo kwigisha ubutumwa bwiza.INI 245.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents