Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 43 - PAWULO ARI I ROMA

    (Ikigicegishingiye mu Byak. 28:11-31 n’Unvadiko rwandikiwe Filemoni)

    Igihe cyo kuvugama kigeze, umutware w’abasirikare n’imbohe yari ajyanye nazo bakomeje urugendo rwabo berekeza i Roma. Ubwato bwari buvuye Alekizanderiya bwitiriwe imana z’impanga bwari bumaze amezi y’imbeho n’umuyaga bwikinze ku kirwa cya Melita bwerekezaga iburengerazuba maze abagenzi babwinjiramo. Nubwo bakererejwe n’imiyaga yahuhaga ituruka iyo berekezaga, urugendo rwasojwe amahoro maze ubwo bwato babutsika ku mwaro wa Puteyoli ku nkengero ya Italiya.INI 276.1

    Aho ngaho hari Abakristo bake maze basaba Pawulo kumarana na bo iminsi irindwi. Umutware uyobora abasirikare yemeye iki cyifuzo n’umutima mwiza. Kuva igihe Abakristo bo mu Italiya baboneye urwandiko Pawulo yandikiye ab’i Roma, bategereje gusurwa n’intumwa Pawulo bafite ubwuzu. Ntibigeze batekereza y’uko bazamubona aje ari imbohe; ariko imibabaro ye yatumye barushaho kumukunda. Kuva i Puteyoli ukagera i Roma hari intera ya kirometero 225 kandi amakuru yahoraga ava ku mwaro akagera mu murwa mukuru. Ibyo byatumye Abakristo b’i Roma bamenya ko Pawulo ari hafi maze bamwe muri bo batangira kujya kumusanganira no kumuha ikaze.INI 276.2

    Ku munsi wa munani bamaze kugera ku nkombe, Yuliyo, umutware w’abasirikare n’imbohe ze berekeje i Roma. Mu byo yari afitiye ubushobozi byose, Yuliyo yemereye Pawulo kwishyira akizana; ariko ntiyashoboraga kugira icyo ahindura ku mibereho ya Pawulo nk’imbohe cyangwa ngo abe yamubohora umunyururu wari umufatanyije n’umusirikare wari umurinze. Igihe Pawulo yakoraga urugendo (yari yariteze igihe kirekire) rwo kujya gusura Umurwa mukuru w’isi yari afite umutima uremerewe. Mbega ukuntu yagize ibihe bitandukanye n’uko yari yarabitekereje! Yashoboraga kwamamaza ubutumwa bwiza ate aboshye kandi yaraharabitswe? Ibyiringiro bye byo kwemeza abantu benshi ukuri i Roma byasaga n’ibitazasohora.INI 276.3

    Amaherezo abagenzi bageze ku Isoko rya Apiyo ahari ku birometero 64 uturutse i Roma. Igihe banyuraga mu mbaga y’abantu bari buzuye inzira, umusaza w’imvi [Pawulo] wari ubohanywe n’itsinda ry’abagome barebanaga umutima unangiye, ni we abantu bakwenaga bakamugira urwa amenyo.INI 276.4

    Urusaku rw’ibyishimo rwumvikanye bitunguranye maze umuntu umwe ava muri iyo mbaga y’abantu agwa mu ijosi rya Pawulo, amuhoberana amarira n’ibyishimo nk’uko umwana yakwakira umubyeyi badaherukana. Abantu bakomeje kujya bamuhobera, bamwitegerezanya amatsiko maze abantu benshi babona ko uwo muntu uboshywe ari wa wundi wari warababwiye amagambo y’ubugingo ari i Korinto, i Filipi na Efeso.INI 276.5

    Igihe abo bigishwa bari banezerewe mu mitima bazaga ari benshi bakazenguruka umubyeyi wababyaje ubutumwa bwiza, abantu bose bari kumwe na Pawulo baje guhagarara. Abasirikare barambiwe n’uko gutinda aho ngaho nyamara nta mutima wo kurogoya uko kubonana kwari kunejeje kubera ko na bo bari bamaze kumva ko bakwiriye kumwubaha no kumuha agaciro. Nubwo mu maso ha Pawulo hari hananutse kandi hashenguwe n’umubabaro, abigishwa bamurebanaga ishusho ya Kristo. Bagaragarije Pawulo ko batamwibagiwe cyangwa ngo babe bararetse kumukunda; kandi ko bamufitiye umwenda kubera ibyiringiro by’umunezero byari byuzuye imibereho yabo kandi bikabahesha amahoro ku Mana. Kubera urukundo bari bamufitiye, iyo babihererwa uburenganzira, bari kumuheka ku bitugu inzira yose bakamugeza mu mujyi.INI 277.1

    Abantu bake ni bo basobanukirwa n’amagambo ya Luka avuga ko igihe Pawulo yabonaga abavandimwe, ” yashimye Imana kandi biramukomeza cyane.” (Ibyak 28:15). Igihe itsinda ry’abizera bariraga, bamugaragariza urukundo kandi badakojejwe isoni n’iminyururu ye, intumwa Pawulo yasingije Imana mu ijwi rirenga. Igicu cy’agahinda cyari mu mutima we cyaratamurutse. Mu mibereho ye ya Gikristo yahoraga mu bigeragezo, mu mibabaro no guhemukirwa, ariko muri uwo mwanya yiyumvisemo ko ahumurijwe bikomeye. Yakomeje urugendo rwe akomeye kandi anezerewe mu mutima. Ntiyashoboraga kwicuza ibyamubayeho mu gihe cyashize cyangwa ngo atinye ahazaza. Yari azi ko iminyururu no kubabazwa byari bimutegereje nyamara yari azi ko afite inshingano yo gukura abantu mu bubata burushijeho kuba bubi maze anezezwa no kubabazwa ku bwa Kristo.INI 277.2

    Bageze i Roma Yuliyo wayoboraga abasirikare ijana yashyikirije imbohe yari azanye umusirikare wayoboraga abarinzi b’umwami w’abami. Amakuru meza yavuze kuri Pawulo n’urwandiko rwari rwaturutse kuri Fesito byatumye uwo musirikare mukuru afata Pawulo neza kandi aho kugira ngo yohereze Pawulo mu nzu y’imbohe yamuhaye uburenganzira bwo kuba mu nzu yikodeshereje. Nubwo Pawulo yari akiziritswe ku musirikare, yari afite umudendezo wo gusurwa n’incuti ze no gukora kugira ngo umurimo wa Kristo ujye mbere.INI 277.3

    Abenshi mu Bayahudi bari barabujijwe kuza i Roma, mu myaka mike yari ishize bari baremerewe kuhagaruka ku buryo wahabasangaga benshi. Mbere ya byose, Pawulo yiyemeje kumenyesha abo bantu ibimwerekeyeho ndetse n’umurimo we. Yagambiriye kubikora mbere y’uko abanzi be babona akito ku kumwangisha abo bantu. Nyuma y’iminsi itatu ageze i Roma, Pawulo yateranyije abakuru bo mu Bayahudi, maze mu mvugo yoroheje kandi itaziguye, abamenyesha impamvu yatumye azanwa i Roma ari imbohe.INI 277.4

    Yaravuze ati: “Bagabo bene Data, nubwo ntagize ikibi nagiriye ubwoko bwacu cyangwa imigenzo ya ba sogokuruza, nabohewe i Yerusalemu, bankurayo, bampa Abaroma. Na bo bamaze kumbaza, bashaka kundekura, kuko nta mpamvu yambonetseho yo kunyicisha. Ariko Abayuda bagiye impaka, mpatwa kujuririra Kayisari, icyakora si uko mfite icyo ndega ubwoko bwacu. Ni cyo nabatumiriye ngo tuvugane duhanganye: kuko ibyo Abisirayeli biringira kuzabona, ari byo byatumye mboheshwa uyu munyururu.” Ibyak 28:17-20.INI 278.1

    Ntacyo yigeze avuga ku kuntu Abayahudi bamugiriye nabi cyangwa ngo avuge ku bico bahoraga bamucira kugira ngo bamwice. Amagambo ye yarangwaga n’ubwitonzi n’ubugwaneza. Ntabwo yashakaga kwikururiraho cyangwa kwikundisha abantu, ahubwo yashakaga kurwanirira ukuri no gutuma ubutumwa bwiza bukomeza kubahwa.INI 278.2

    Mu gusubiza, abamwumvaga bavuze ko batari barigeze bagezwaho ibirego bye haba mu mabaruwa yandikiwe abantu muri rusange cyangwa ay’umwihariko; kandi ko mu Bayahudi bari baje i Roma nta n’umwe wari waramureze ubugome ubwo ari bwo bwose. Bagaragaje icyifuzo gikomeye bari bafite cyo kwiyumvira ubwabo impamvu atanga zo kwizera Kristo kwe. Baravuze bati: ” Kuko icyo gice tuzi ko bakivuga nabi hose.” Ibyak 28:22.INI 278.3

    Kubera ko bo ubwabo babyifuzaga, Pawulo yabasabye gushaka umunsi yazabagezaho ukuri k’ubutumwa bwiza. Igihe bemeranyijeho kigeze, bamusanze ari benshi, “arabibasobanurira, ahamya ubwami bw’Imana, abemeza ibya Yesu, abikuye mu mategeko ya Mose no mu byahanuwe, ahera mu gitondo ageza nimugoroba.” (Ibyak 28:23). Yabarondoreye ibyamubayeho kandi yerekana ingingo zo mu Byanditswe mu Isezerano rya Kera mu buryo bworoheje, avugisha ukuri kandi afite imbaraga.INI 278.4

    Intumwa Pawulo yerekanye ko idini idashingiye ku migenzo n’imihango, amahame n’ibivugwa mu magambo gusa. Iyo biba bimezwe bityo, umuntu wa kamere yashoboraga kuyisobanukirwa yifashishije gucukumbura nk’uko asobanukirwa ibintu by’isi. Pawulo yigishaga ko idini ari imbaraga ikora, imbaraga ikiza, ihame riva ku Mana yonyine, ukumenya imbaraga y’Imana itera umutima kuba mushya k’umuntu ku giti cye.INI 278.5

    Yerekanye ukuntu Mose yari yarerekeje Isirayeli kuri Kristo nka wa Muhanuzi bagombaga kumva; abereka ukuntu abahanuzi bose bari baramuhamije nk’umuti ukomeye Imana yatanze wo gukiza icyaha, Umuziranenge wagombaga kwishyiraho ibyaha by’abanyabyaha. Pawulo ntiyigeze yerekana ko ikosa ryabo riri mu kuziririza imigenzo n’imihango, ahubwo yerekanye ko mu gihe bakomeje kuziririza imihango bakayitondera cyane, babaga birengagiza uwo ibyo bakoraga byose byashushanyaga.INI 278.6

    Pawulo yavuze ko ubwo yari atarahinduka yari yaramenye Kristo, atari uko bari baribonaniye, ahubwo nk’uko yari abihuriyeho n’abandi, byari byaraturutse ku myumvire yari yihambiyeho yerekeye imibereho n’umurimo wa Mesiya wari kuzaza. Yari yaranze kwemera Yesu w’i Nazareti amufata nk’uwiyitirira icyo atari cyo kuko atuzuzaga uko bamutekerezaga. Ariko ubu noneho, uko Pawulo yumvaga Kristo n’umurimo we byari birushijeho kwimbika mu by’umwuka kandi byagutse kubera ko yari yarahindutse. Intumwa Pawulo yemeje ko atabagaragarije Kristo akurikije umubiri. Herode yari yarabonye Kristo mu gihe cy’ubumuntu bwe; Ana yari yaramwiboneye, Pilato, abatambyi n’abatware bari baramubonye; abasirikare b’Abanyaroma bari baramubonye nabo. Nyamara ntibari baramurebesheje amaso yo kwizera. Ntabwo bari baramubonye nk’Umucunguzi wahawe icyubahiro. Gusobanukirwa Kristo bitewe no kwizera, kumumenya mu buryo bw’umwuka byagombaga kurushaho kwifuzwa kurusha kwibonanira nawe imbona nkubone igihe yari ku isi. Gusabana na Kristo Pawulo yari yishimiye ubu, kwari kurushijeho gukomera kandi gushikamye kurusha kubana no kugirana ubucuti bisanzwe byo ku isi kandi bya kimuntu.INI 279.1

    Igihe Pawulo yavugaga ibyo azi kandi agahamya ibyo yari yarabonye byerekeye Yesu w’i Nazareti we wari ibyiringiro bya Isirayeli, abashakaga kumenya ukuri babikuye ku mutima baranyuzwe. Mu bitekerezo bya bamwe, amagambo ye yabinjiyemo ku buryo atigeze ahanagurika. Ariko abandi barinangiye banga kwemera ubuhamya bugaragara bw’Ibyanditswe ndetse n’igihe babugezwagaho n’uwabaga yaramurikiwe mu buryo bwihariye na Mwuka Muziranenge. Ntibashoboraga guhakanya ibyo yababwiraga, ariko banze kwemera imyanzuro ye.INI 279.2

    Pawulo amaze kugera i Roma, hashize amezi menshi mbere yuko Abayahudi b’i Yerusalemu baza kumurega. Aba Bayahudi bari baragiye batsindwa incuro nyinshi mu migambi yabo ariko noneho ubu Pawulo yagombaga gucirirwa urubanza mu rukiko rw’ikirenga rw’ingoma y’Abanyaroma. Bityo ntabwo bifuzaga kongera gutsindwa. Lisiya, Feliki, Fesito na Agiripa bose bari baremeje ko Pawulo ari umwere. Abanzi be bibwiraga ko bazatsinda gusa bakoresheje uburyarya bwo kwiyegereza umwami w’abami kugira ngo azabashyigikire. Gutinda kujya mu rubanza byari gutuma bagera ku mugambi wabo kuko byari kubaha igihe cyo kunoza no gusohoza imigambi yabo. Bityo bategereje igihe gihagije mbere yuko batanga ibirego baregaga Pawulo.INI 279.3

    Mu mbabazi z’Imana, uku gutinda kwatumye ubutumwa bwiza bwamamara. Binyuze mu buntu bw’abari bashinzwe Pawulo, yahawe uburenganzira bwo kuba mu nzu yagutse aho yashoboraga kubonana n’incuti ze mu mudendezo ndetse buri munsi akabwira ukuri abazaga kumwumva. Bityo yakomeje umurimo we mu gihe cy’imyaka ibiri, “akabwiriza iby’ubwami bw’Imana, akigisha ibyo Umwami Yesu Kristo ashize amanga rwose, kandi nta wamubuzaga.” Ibyak 28:31.INI 280.1

    Muri icyo gihe ntabwo yibagiwe amatorero yari yarahanze mu bihugu byinshi. Amaze kubona amakuba yari yugarije abahindukiriye ukwizera gushya, Pawulo yashatse gukora uko ashoboye kose kugira ngo akemure ubukene bwabo akoresheje inzandiko zo kubaburira no kubaha amabwiriza bagomba gukurikiza. Pawulo yoherereje aya matorero abakozi bejejwe bavuye i Roma atari ukugira ngo bakore umurimo muri ayo matorero gusa ahubwo banakorere aho we ubwe atari yarasuye. Aba bakozi, nk’abungeri b’abanyabwenge, bateye imbaraga umurimo Pawulo yari yaratangiye; kandi intumwa Pawulo yakomeje kujya abwirwa amakuru y’uko ayo matorero ameze ndetse n’ingorane zayo bityo binyuze mu guhora ahererekanya amakuru na yo yashoboye gukurikirana ibyayo neza.INI 280.2

    Bityo mu gihe byagaragaraga ko umurimo we wahagaritswe, ni ho Pawulo yateje impinduka zikomeye kandi zimara igihe kurusha ubwo yari kuba afite umudendezo wo kuyasura nk’uko byari byaragenze mu myaka yabanje. Nk’imbohe y’Umwami Yesu, Pawulo yarushijeho gukundwa n’abavandimwe be mu kwizera; kandi amagambo ye (yanditswe n’uwari uboshywe azira Kristo) yatumye abantu bayitaho cyane kandi bayaha agaciro kurusha igihe yabanaga na bo. Abizera baje gusobanukirwa neza uburemere bw’umutwaro yari yarihanganiye ku bwabo igihe yari atakiri hamwe na bo. Kuva mbere kugeza icyo gihe, bari baranze gusohoza inshingano no kwihanganira ibirushya kubera ko batari bafite ubwenge nk’ubwe, ubushishozi n’imbaraga itadohoka; ariko ubu noneho basigaye bahuzagurika biga ibyigisho bari barirengagije. Bahaye agaciro imiburo ye, inama ze n’amabwiriza ye kuruta uko bari barahaye agaciro umurimo yari yarakoreye muri bo we ubwe. Maze bamaze kumenya ubutwari bwe no kwizera yagize mu gihe kirekire yamaze mu nzu y’imbohe, byatumye bashishikarira kugira ubudahemuka n’umwete mu gukora umurimo wa Kristo.INI 280.3

    Mu bantu bafashije Pawulo ari i Roma harimo benshi bari baragendanye na we mbere ndetse n’abakozi bagenzi be. Luka, “umuganga ukundwa” wari waramubaye hafi mu rugendo rw’i Yerusalemu, mu myaka ibiri yamaze mu nzu y’imbohe i Kayisariya ndetse no mu rugendo ruruhije ajya i Roma, yari akiri kumwe nawe. Timoteyo na we yakoraga ibyo kumuhumuriza. Tukiko, “umuvandimwe ukundwa kandi akaba umufasha w’indahemuka wari ufatanyije umurimo wa Nyagasani na Pawulo” yamubaye bugufi ashikamye. Dema na Mariko nabo bari bari hamwe na we. Arisitariko na Epafura bari ” imbohe bagenzi be.”Kol 4:7-14.INI 280.4

    Kuva mu myaka ya mbere yo kwizera kwe, imibereho ya Gikristo ya Mariko yari yarimbitse. Kubera ko yari yarize neza imibereho n’urupfu bya Kristo, yari yarasobanukiwe neza umurimo w’Umukiza, imiruho ndetse n’intambara bijyana nawo. Mariko asomye mu nkovu zo mu biganza no mu birenge bya Kristo akabonamo ibimenyetso by’umurimo yakoreye inyokomuntu, ndetse n’uburyo bukomeye kwitanga kwe kwamuteye gukiza abazimiye kandi barimbuka, yari yarahisemo gukurikira Shebuja mu nzira yo kwitanga. Noneho ubu ubwo yari afatanyije imibabaro na Pawulo wari imbohe, yasobanukiwe neza kurusha mbere yaho ko kuronka Kristo ari inyungu ihebuje naho kuronka iby’isi bikaba igihombo gikabije no kubura ubugingo bw’umuntu Kristo yaseseye amaraso kugira ngo amucungure. Mu bigeragezo bikomeye no kurwanywa, Mariko yakomeje ashikamye, aba umufasha w’umunyabwenge kandi ukundwa w’intumwa Pawulo.INI 281.1

    Dema wari ushikamye igihe kimwe, yaje kureka umurimo wa Kristo. Igihe Pawulo yavugaga kuri ibi yaranditse ati: “Kuko Dema yantereranye abitewe no gukunda iby’iyi si.” (2Tim 4:10). Ibintu byose bikomeye kandi byubahwa [by’ubwami bwa Kristo] Dema yabiguranye inyungu z’iby’isi. Mbega ukugurana kwe kurangwa no kureba hafi! Dema yari umukene wo kubabarirwa kubwo kugira ubutunzi n’icyubahiro by’isi byonyine nubwo yashoboraga kubyirata abyita ibye. Ariko Mariko we wari warahisemo kubabazwa ku bwa Kristo, yari afite ubutunzi buhoraho kuko yabarwaga mu ijuru nk’ufite umurage w’Imana ndetse akaba umuraganwa n’Umwana wayo.INI 281.2

    Mu bantu beguruye Imana imitima binyuze mu murimo Pawulo yakoreye i Roma harimo Onesimo, akaba yari inkoreragahato y’umupagani yari yarahemukiye shebuja witwaga Filemoni wari Umukristo w’i Kolosi. Uyu Onesimo yari yarahungiye i Roma. Mu bugwaneza bw’umutima we, Pawulo yashatse kugabanya ubukene n’umubabaro bya Onesimo wari ubabaye, kandi Pawulo akora uko ashoboye kose kugira ngo ageze umucyo w’ukuri mu bitekerezo bye byari byijimye.INI 281.3

    Onesimo yategeye amatwi amagambo y’ubugingo yicuza ibyaha bye maze ahereko ahindukirira kwizera Kristo. Onesimo yakunzwe na Pawulo bitewe n’ubugwaneza bwe no kuba umunyakuri, utaretse n’uko yahumurizaga intumwa Pawulo ndetse n’ishyaka yagiraga mu guteza imbere umurimo w’ubutumwa bwiza. Pawulo yamubonyemo ingeso zari gutuma amubera umufasha w’ingirakamaro mu murimo w’ivugabutumwa kandi amugiriye inama yo guhita asubira kwa Filemoni, akamusaba imbabazi maze akabona gutegura ibyo azakora mu gihe kizaza. Pawulo yamusezeranije ko yishingiye kuzishyura agaciro kose k’ibyo yari yaramwibye. Igihe yari hafi kohereza Tukiko ngo ashyire inzandiko amatorero atandukanye yo muri Aziya ntoya, yamwohereje ari hamwe na Onesimo. Kwitanga mu maboko ya shebuja yari yarahemukiye, cyari ikigeragezo gikomeye kuri uyu mugaragu; ariko yari yarahindutse by’ukuri bityo ntabwo yigeze yanga gusohoza iyi nshingano.INI 281.4

    Urwandiko Pawulo yandikiye Filemoni yaruhaye Onesimo ngo abe ari we urujyana kandi mu buhanga n’ubugwaneza bwe busanzwe, Pawulo yingingiye uyu mugaragu wari warihannye kandi yerekana ko yifuza kumukoresha mu gihe kizaza. Urwo rwandiko rutangirana n’indamutso y’urukundo kuri Filemoni nk’incuti ndetse nk’umukozi mugenzi we:INI 282.1

    “Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo. Nshima Imana yanjye iteka ngusabira uko nsenze, kuko numvise iby’urukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu n’abera bose; kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, kubwo kumenya ikiza cyose kiri muri twe, duheshwa no kuba muri Kristo.” (Filemoni 1:3-6). Intumwa Pawulo yibukije Filemoni ko buri mugambi mwiza wose n’ingeso nziza z’imibereho myiza yari afite zaturukaga ku buntu bwa Kristo; kandi ubwo buntu bwonyine bwamutandukanyaga n’abanyabibi n’abanyabyaha. Ubwo buntu bwashoboraga gutuma umugome ucishije bugufi cyane ahinduka umwana w’Imana n’umukozi w’ingirakamaro mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.INI 282.2

    Pawulo yashobora kuba yarasabye Filemoni gukora inshingano ye nk’Umukristo; nyamara yahisemo gukoresha imvugo yo kumwinginga. Yaravuze ati, “Pawulo umusaza, kandi none ndi n’imbohe ya Kristo Yesu. Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye, Onesimo utakugiriraga umumaro kera, ariko none akaba awutugirira twembi.”Filemoni 1:9-11.INI 282.3

    Pawulo ahereye ku guhinduka kwa Onesimo, yasabye Filemoni kwakira uwo mugaragu wihannye nk’umwana we bwite, amwereka urwo rukundo kugira ngo yongere ahitemo kubana na shebuja we wa mbere, “ariko ubu bwo ntamufate nk’imbata ye, ahubwo aruta imbata, ari mwene Se ukundwa.” (Filemoni 1:16). Yagaragaje icyifuzo cye cyo kugumana Onesimo nk’uwari kumufasha mu kuba imbohe kwe nk’uko Filemoni ubwe yari kubikora, nubwo atifuje ko yakorana na Onesimo keretse Filemoni ubwe ahaye umudendezo uwo mugaragu.INI 282.4

    Intumwa Pawulo yari izi neza ukuntu ba shebuja bashaririraga abagaragu babo, kandi yari azi ko Filemoni yari yarababaye cyane bitewe n’imyitwarire y’umugaragu we. Yagerageje kumwandikira mu buryo bwashoboraga gukangura amarangamutima y’ubugwaneza nk’Umukristo. Guhinduka kwa Onesimo kwari kwaramugize umuvandimwe we mu kwizera kandi igihano cyose cyari guhabwa uyu muntu mushya wari uhindutse, Pawulo yari kugifata nk’aho ari we gihanwe.INI 282.5

    Pawulo ubwe kubw’ubushake bwe yishyizeho umwenda wa Onesimu kugira ngo uwahamwaga n’icyaha akurweho igisebo cyari gutuma ahanwa, kandi ngo yongere anezerezwe n’amahirwe yari yarivukije. Yandikiye Filemoni ati: “Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo, umwakire nk’uko wanyakira. Kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho. Ni jye Pawulo wanditse n’ukwanjye kuboko yuko nzabyishyura.” Filemoni 1:17-19.INI 283.1

    Mbega imfashanyigisho nyayo yerekana urukundo rwa Kristo ku munyabyaha wihannye! Umugaragu wari waribye shebuja nta kintu na kimwe yari afite cyo kwishyura ibyo yibye. Umunyabyaha wamaze imyaka myinshi adakorera Imana ntacyo afite cyo kwishyura uwo umwenda. Yesu ahagarara hagati y’umunyabyaha n’Imana akavuga ati, “Nzishyura umwenda.” “Reka umunyabyaha ye kwishyuzwa; nzababazwa mu cyimbo cye.”INI 283.2

    Pawulo amaze kwemera ko azishyura umwenda wa Onesimo, yibukije Filemoni uburyo we ubwe amubereyemo umwenda ukomeye. Uwo mwenda yari Filemoni ubwe kuko Imana yari yarakoresheje Pawulo mu guhindura Filemoni. Bityo mu kwinginga kuzuye ubugwaneza no kwiyoroshya, Pawulo yinginze Filemoni amubwira ko nk’uko kubera gutangana ubuntu kwe yari yararuhuye intore z’Imana, bityo yashoboraga kuruhura umutima wa Pawulo agatuma anezerwa. Pawulo yongeyeho ati, “Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n’ibiruta ibyo mvuze.” Filemoni 1:21.INI 283.3

    Urwandiko Pawulo yandikiye Filemoni rwerekana uburyo ubutumwa bwiza bugira icyo buhindura ku isano iba hagati y’umugaragu na shebuja. Kugira inkoreragahato yari gahunda yari yarashinze imizi mu Bwami bw’Abanyaroma bwose ku buryo ari ba shebuja n’inkoreragahato babonekaga mu matorero menshi Pawulo yabwirizaga. Mu mijyi, aho inkoreragahato zarutaga cyane abaturage bafite umudendezo, babonye ko gushyiraho amategeko akomeye cyane ari ngombwa kugira ngo bazigumishe mu buretwa. Umunyaroma w’umukungu kenshi yatungaga inkoreragahato nyinshi z’ingeri zose, zikomotse impande zose kandi zishobora gukora ibintu by’uburyo bwose. Umuntu w’umukungu, kubera ko yabaga afite ububasha bwose ku mitima n’imibiri y’izo nkoreragahato zitagiraga kirengera, yashoboraga kuzibabaza mu buryo bwose yihitiyemo. Igihe umwe muri izo nkoreragahato yageragezaga kwiganzura shebuja, umuryango wose w’uwo wabaga yivumbuye washoboraga guhanwa mu buryo butari ubwa kimuntu. Agakosa gatoya cyane, impanuka cyangwa kutita ku bintu kenshi byahanwaga nta mbabazi.INI 283.4

    Ba shebuja bamwe b’abanyambabazi kurusha abandi, bagiriraga neza inkoreragahato zabo; ariko umugabane munini w’abakire n’abanyacyubahiro bakoreshwaga n’irari no kwifuza n’ubusambo, bakoreraga inkoreragahato zabo iby’ubugome bukabije no kubakandamiza. Iyo mikorere yose yo gutunga inkoreragahato yaziteshaga agaciro bikabije.INI 284.1

    Ntabwo wari umurimo wa Pawulo guhita ahindura gahunda yari yarashyizweho mu bwami bw’Abanyaroma. Kugerageza gukora ibi byari ukudindiza umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ariko yigishije amahame yototeraga urufatiro rwo gukoresha abantu agahato, kandi iyo aya mahame akurikizwa yari gutuma iyo mikorere yose isenyuka buhoro buhoro. Pawulo yaravuze ati, “Kandi aho Umwuka w’Umwami ari, ni ho haba umudendezo.” (2Kor 3:17). Iyo inkoreragahato yabaga yihanye, yahindukaga urugingo rw’umubiri wa Kristo kandi kubera ibyo yagombaga gukundwa no gufatwa nk’umuvandimwe, umuragwa w’imigisha y’Imana n’amahirwe atangwa n’ubutumwa bwiza nka shebuja mugenzi we. Ku rundi ruhande, inkoreragahato zagombaga gusohoza inshingano zabo, “badakorera ijisho bakibahagarikiye gusa, ngo bamere nk’abanezeza abantu, ahubwo bamere nk’imbata za Kristo, bakora ibyo Imana ishaka, babikuye ku mutima.” Abefeso 6:6.INI 284.2

    Ubukristo ni umurunga ukomeye uhuza umugaragu na shebuja, umwami n’uwo ayobora, umuvugabutumwa bwiza n’umunyabyaha w’insuzugurwa wabonye guhanagurwaho icyaha muri Kristo. Bose buhagiwe mu maraso amwe, bayoborwa na Mwuka umwe; kandi bagizwe umwe muri Kristo Yesu.INI 284.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents