Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 46 - PAWULO AHABWA UMUDENDEZO

    Ubwo Imana yahaga imigisha umurimo wa Pawulo mu murwa wa Roma ku buryo abantu benshi bihanaga kandi abizera bagakomezwa ndetse bakagira ubutwari, abandi benshi barikusuganyaga atari ukugira ngo babangamire umutekano we bwite ahubwo no kwishyira ukizana kw’Itorero. Ageze i Roma yashyizwe mu maboko y’umusirikare wayoboraga abarindaga ibwami. Uwo musirikare yari umugabo utabera kandi w’inyangamugayo. Kubera impuhwe uyu musirikare yagiraga, yaje guha Pawulo umudendezo wo gukomeza umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza. Ariko mbere yuko imyaka ibiri yo gufungwa kwa Pawulo irangira, uyu mugabo yasimbuwe n’undi Pawulo atari yiteze kugiriraho amahirwe.INI 300.1

    Abayahudi bari bashishikariye kurwanya Pawulo kurusha ikindi gihe, maze bahera ko babona umufasha ushoboye. Uwo yari umugore wuzuye ubugome umwami Nero yari yaragize umugore we wa kabiri, kandi kuko yari yarayobotse idini ya Kiyahudi, yabemereye gukoresha ubushobozi bwe bwose kugira ngo abafashe gusohoza imigambi yabo mibisha bari bafitiye icyamamare mu Bukristo.INI 300.2

    Pawulo ntiyiringiraga kubonera ubutabera imbere ya Kayisari yari yarajuriyeho. Nero yari yarangiritse cyane mu mico mbonera, ntacyo yahaga agaciro mu mico ye, kandi yari afite ubugome bukomeye kurusha abayobozi bamubanjirije. Ntabwo ubutegetsi bwagombaga guhabwa umutegetsi wakandamizaga nkawe. Umwaka wa mbere w’ingoma ye waranzwe no kuroga murumuna we muto wo ku mugore wa se kuko ari we wagombaga kuzamusimbura ku ngoma. Nero yari yaragiye ava ku rwego rumwe rw’ingeso n’ubugome akajya ku rundi kugeza igihe yishe nyina wamubyaye nyuma akurikizaho umugore we. Nta kibi na kimwe cyangwa igikorwa kibi bikabije atakoraga. Umuntu wese ushyira mu gaciro yaramwishishaga kandi akamuzinukwa.INI 300.3

    Ibyaha byakorerwaga iwe byari bikojeje isoni cyane kandi biteye ubwoba ku buryo ntawashoboraga kubisobanura. Ubugome bwe bukabije bwateye na benshi mu bari barahatiwe gufatanya na we kumuzinukwa no kumwanga urunuka. Bahoraga batewe ubwoba n’ibibi bikomeye yashoboraga kubabwira gukora. Nyamara ubwo bugome bwa Nero ntibwigeze buhungabanya ubudahemuka bw’abo yayoboraga. Yari azwi nk’umwami w’ikirenga mu isi yose yari yarateye imbere y’icyo gihe. Ikirenze ibyo yari yarahawe icyubahiro cy’ijuru kandi bakamuramya nk’ikigirwamana.INI 300.4

    Ukurikije uko umuntu yabibonaga, byagaragaraga ko Pawulo azacirirwa iteka imbere y’umucamanza nk’uwo. Nyamara intumwa Pawulo yiyumvagamo ko nta na kimwe yagombaga gutinya igihe cyose yari indahemuka ku Mana. Uwari yaramurinze mu bihe byashize ni nawe wari kumukingira ubugome bw’Abayahudi n’imbaraga za Kayisari.INI 300.5

    Imana yakingiye umugaragu wayo. Igihe hagenzurwaga ibya Pawulo, ibyo yaregwaga ntibashoboye kubimushinja ngo bimuhame, bityo mu buryo bunyuranye n’uko muri rusange byari byitezwe ndetse n’ubutabera bunyuranye n’umuco we, Nero yamugize umwere. Pawulo yakuwe mu minyururu yari imuboshye maze yongera kuba mu mudendezo.INI 301.1

    Iyo urubanza rwe rujya gutinzwa cyangwa hakaba impamvu ituma akomeza gufungirwa i Roma kugeza mu mwaka wari gukurikiraho, nta gushidikanya yari kuba yaraguye mu itotezwa ryabayeho icyo gihe. Igihe Pawulo yari afunzwe, abantu bayobotse Ubukristo bari barabaye benshi cyane ku buryo byakanguye intekerezo kandi bibyutsa urwango rw’abategetsi. Umujinya w’umwami w’abami wabyukijwe by’umwihariko no guhinduka kw’abo mu rugo rwe bwite, bityo ahita abona urwitwazo rwo gutoteza Abakristo mu buryo bukomeye cyane.INI 301.2

    Muri icyo gihe umuriro ukaze wadutse mu murwa wa Roma maze utwika hafi kimwe cya kabiri cy’umujyi. Byaje kuvugwa ko Nero ubwe ari we yatumye ibibatsi by’umuriro bicanwa, ariko kugira ngo akureho urwikekwe, yitwaje kugaragaza ubugwaneza afasha abatari bafite aho bikinga n’abatindi nyakujya. Nyamara yaje gushinjwa ubwo bugome. Abantu baravurunganye kandi bararakara kandi kugira ngo Nero yigire umwere kandi ngo akize umujyi itsinda ry’abantu yatinyaga kandi yangaga, icyo kirego yagishyize ku Bakristo. Amayere ye yageze ku ntego, kandi ibihumbi byinshi by’abayoboke ba Kristo (abagabo, abagore n’abana) bicwa urw’agashinyaguro.INI 301.3

    Pawulo yasimbutse ako karengane kuko nyuma gato yo kurekurwa yahise ava i Roma. Iki gihe cya nyuma yari afite umudendezo yarushijeho gukora neza abwiriza amatorero. Yashakaga gutuma habaho ubumwe bukomeye hagati y’amatorero y’Abagiriki n’ay’iburasirazuba no gukomeza ibitekerezo by’abizera bakarwanya inyigisho z’ibinyoma zinjiraga mu matorero kugira ngo zimunge ukwizera.INI 301.4

    Ibigeragezo n’amakuba Pawulo yari yarihanganiye byari byaraciye intege imbaraga ze z’umubiri. Yari afite intege nke ziturutse ku bukure. Yumvaga ko ariho akora umurimo we uheruka, kandi uko igihe cy’umurimo we cyagendaga kiba gito niko yarushagaho kugira umuhati. Byagaragaraga ko umwete yari afite nta mbibi wari ufite. Pawulo yari yaramaramaje mu migambi ye, ntazuyaze mu mikorere kandi akomeye mu kwizera. Yagiye ava ku Itorero rimwe ajya ku rindi, akagera ahantu henshi kandi agakoresha uburyo bwose bushoboka mu mbaraga yabaga afite mu gukomeza abizera kugira ngo babashe gukora umurimo utunganye bazana abantu kuri Kristo; kandi ngo mu bihe by’ibigeragezo bari bagiye kugeramo bazashobore gukomeza gushikama ku butumwa bwiza baba abahamya ba Kristo b’inyangamugayo.INI 301.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents