Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 47 - PAWULO AFATWA UBUHERUKA

    Nyuma y’uko Pawulo arekuwe i Roma, umurimo yakoreye mu matorero ntiwashoboraga kwihisha abanzi be bamugenzaga. Kuva itoteza rwatangizwa na Nero, ahantu hose Abakristo bari barabaye agatsiko kahawe akato. Nyuma y’igihe gito, Abayahudi batizeraga bagize igitekerezo cyo gushyira kuri Pawulo icyaha cyo kuba ari we watumye Roma itwikwa. Nta n’umwe muri bo watekerezaga ko icyo cyaha bamurega kimuhama; nyamara bari bazi ko ikirego nk’icyo, gitanganwe ubwitonzi, cyari gutuma ibye birangira. Biturutse ku muhati wabo, Pawulo yongeye gufatwa maze ahita ajyanwa gufungwa ubuheruka.INI 302.1

    Mu rugendo rwe rwa kabiri ajya i Roma, Pawulo yari aherekejwe n’abantu benshi b’incuti ze za kera. Abandi benshi bifuzaga cyane gufatanya na we umubabaro ariko yanze kubemerera ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga. Ibyiringiro byari imbere ye byari bike cyane ugereranyije n’igihe yari aherutse gufungwa. Itotezwa ryayobowe na Nero ryari ryaragabanyije cyane umubare w’Abakristo i Roma. Abantu ibihumbi byinshi bari barapfuye bazira ukwizera kwabo, abandi benshi bari baravuye mu mujyi kandi abari barasigaye bacibwaga intege kandi bagakangishwa cyane.INI 302.2

    Ageze i Roma, Pawulo yashyizwe muri gereza yijimye, aho yari kuguma kugeza ku iherezo ryo kubaho kwe. Yarezwe gukorera umujyi n’igihugu ubugome bukomeye cyane kurusha ubundi bityo aba uwo gushyirwaho umuvumo na bose.INI 302.3

    Abantu bake b’incuti ze bari barafatanyije imibabaro nawe, bahise batangira kwigendera, bamwe baramuhana abandi bajya mu murimo mu matorero atandukanye. Fijelo na Harimojene nibo bafashe iya mbere barigendera. Dema ni we wakurikiyeho, atewe ubwoba n’icuraburindi ry’ingorane n’amakuba maze atererana Pawulo warenganywaga. Kiresikenti yoherejwe na Pawulo mu matorero y’i Galatiya; Tito amwohereza i Dalumatiya; Tukiko ajya mu Efeso. Igihe yandikiraga Timoteyo amumenyesha ibi byamubayeho, Pawulo yaravuze ati: “Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye.” (2Timoteyo 4:11). Nta kindi gihe intumwa Pawulo yigeze akenera gufashwa n’abavandimwe be mu kwizera nk’iki kuko yari afite intege nke bitewe n’imyaka y’ubukuru, gukora cyane n’ubumuga kandi akaba yari afungiye ahantu hakonje kandi hijimye muri gereza y’i Roma. Ibyo Luka ( umwigishwa ukundwa kandi akaba incuti y’indahemuka ya Pawulo) yakoreraga Pawulo byaramukomeje cyane bimubashisha guhana amakuru n’abavandimwe be mu kwizera ndetse n’abandi bantu bari hanze ya gereza.INI 302.4

    Muri iki gihe gikomeye umutima wa Pawulo waterwaga ubutwari no guhora asurwa na Onesiforo. Uyu Munyefeso wari ufite ubwuzu yakoresheje imbaraga ze zose kugira ngo agabanye umutwaro wo gufungwa wari kuri Pawulo. Umwigisha we yakundaga yari mu minyururu azira ukuri mu gihe we yari mu mudendezo bityo ntiyabura gukoresha umuhati we wose kugira ngo atume Pawulo yoroherwa n’umubabaro yarimo.INI 303.1

    Mu rwandiko rwe ruheruka Pawulo yanditse, avuga kuri uyu mwigishwa w’indahemuka ati: “Umwami wacu agirire imbabazi abo kwa Onesiforo, kuko yanduhuraga kenshi, kandi ntaragakorwa n’isoni z’umunyururu wanjye, ahubwo ageze i Roma, agira umwete wo kunshaka, arambona. Umwami amuhe kuzabona imbabazi z’Umwami kuri urya munsi.” 2Timoteyo 1:16-18.INI 303.2

    Imana ubwayo ni yo ishyira mu mutima w’umuntu icyifuzo cy’urukundo n’impuhwe. Kristo, mu isaha y’umubabaro mwinshi i Gitsemane, yifuzaga ko abigishwa be bamukomeza. Na Pawulo nubwo yasaga n’utitaye ku miruho n’umubabaro, yari akeneye gukomezwa no kubona abamuba hafi. Gusura kwa Onesiforo kwagaragaje ubudahemuka bwe mu gihe cy’ubwigunge no gutereranwa, kwazaniye ibyishimo n’ihumure uwari yarakoresheje ubuzima bwe mu gukorera abandi.INI 303.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents