Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 51 - MWUNGERI UDAHEMUKA

    (Iki gice gishingiye ku Rwandiko nva 1 Rwanditswe na Petero)

    Mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa harimo bikeya bivugwa ku byo intumwa petero yakoze mu bihe bye biheruka. mu myaka y’ivugabutumwa yakurikiye isukwa rya mwuka Muziranenge ku munsi wa pantekote, petero yari mu bantu bakoze byimazeyo kugira ngo bagere ku bayahudi bari baje i yerusalemu gusenga mu gihe cy’iminsi mikuru y’umwaka.INI 318.1

    Uko umubare w’abizera wiyongeraga i yerusalemu ndetse n’ahandi hasurwaga n’intumwa z’umusaraba, ubushobozi bwihariye petero yari afite bwagaragariye itorero rya mbere rya gikristo ko ari ubw’agaciro katarondoreka. uruhare rw’ubuhamya bwe bwerekeye yesu w’i nazareti bwamamaye hirya no hino. petero yari yarahawe inshingano ebyiri. yahamije ibijyanye na mesiya imbere y’abantu batizera, akorana umwete kandi abikuye ku mutima kugira ngo bahinduke; kandi ari nako akorera abizera umurimo wihariye, akabakomereza mu kwizera kristo.INI 318.2

    Petero yahamagariwe gukora nk’umwungeri muto nyuma yuko yiyanze akiyegurira imbaraga mvajuru. kristo yari yarabwiye petero mbere y’uko amwihakana ati: “nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.” (luka 22:32). aya magambo yari afite icyo avuga ku murimo mugari kandi utanga umusaruro iyi ntumwa yagombaga kuzakorera abajyaga kuzizera. petero yari yarateguriwe uyu murimo binyuze mu mibereho ye bwite y’icyaha, umubabaro no kwihana. amaze kumenya intege nke ze ni bwo yasobanukiwe uko umwizera akeneye kwishingikiriza kuri kristo. igihe yari hagati mu muraba w’ibigeragezo nibwo yaje gusobanukirwa ko umuntu ashobora kugenda neza gusa iyo aretse kwiyiringira ubwe akisunga umukizaINI 318.3

    Ubwo abigishwa bahuraga na kristo bwa nyuma ku nyanja, ubwo petero yageragezwaga abazwa ikibazo kimwe incuro eshatu ngo, “urankunda?” (yohana 21:15-17), yasubijwe mu mwanya we mu bigishwa cumi na babiri. yahawe umurimo we; yagombaga kuragira umukumbi w’uwiteka. ubu noneho ubwo yari amaze guhinduka no kwemerwa, ntabwo yagombaga gushaka uko yakiza abari hanze y’umukumbi gusa, ahubwo yanagombaga kuba umwungeri w’intama.INI 318.4

    Kristo yamenyesheje petero ikintu kimwe cya ngombwa kugira ngo amukorere- “urankuda?” iki ni cyo cy’ingenzi akwiye kugira. nubwo petero yari kugira ibindi byose ariko ntagire urukundo rwa kristo ntiyashoboraga kuba umwungeri wizerwa wo kuragira umukumbi w’imana. ubumenyi, kugira neza, imvugo inoze n’umwete byose ni ingezi mu murimo mwiza; nyamara nta rukundo rwa kristo ruri mu mutima, umurimo w’umubwiriza w’umukristo uba ari imfabusa.INI 318.5

    Urukundo rwa Kristo ntabwo ari ibyo umuntu yiyumvamo bihindagurika, ahubwo ni ihame rizima rigomba kugaragazwa nk’imbaraga iba mu mutima. Igihe imico n’imyifatire y’umwungeri ari urugero rufatika rw’ukuri yamamaza, Uwiteka azashyira ikimenyetso ku murimo akora ahamye ko awemera. Umwungeri n’umukumbi bazaba umwe, bahujwe n’ibyiringiro bahuriyeho muri Kristo.INI 319.1

    Uburyo umukiza yakoranye na petero, byahaye icyigisho petero n’abavandimwe be. nubwo petero yari yarihakanye umwami we, urukundo kristo yamukundaga ntirwigeze rucogora. mu gihe petero yagombaga gukora umurimo wo kugeza ku bandi ijambo ry’imana, yagombaga guhangana n’umwanzi yihanganye, afite impuhwe, imbabazi n’urukundo rubabarira. mu kwibuka intege nke ze no gutsindwa kwe, yagombaga kwita ku ntama n’abana bazo nk’uko kristo yari yaramugenjereje.INI 319.2

    Abantu biyeguriye gukora icyaha, babogamira gufata nabi abageragezwa n’abayoba. ntibashobora gusoma ibiri mu mutima kandi ntibazi intambara n’umubabaro byawo. bakeneye kwiga ibyo gucyaha kuje urukundo, iby’igihano gikomeretsa kikomora n’umuburo utanga ibyiringiro.INI 319.3

    Mu gihe cyose cy’umurimo we, petero yaragiye neza umukumbi yashinzwe maze muri ubwo buryo agaragaza ko ashoboye gusohoza inshingano yahawe n’umukiza. buri gihe yererezaga yesu w’i nazareti nk’ibyiringiro bya isiraheli, akaba n’umukiza w’inyokomuntu. ubuzima bwe yabweguriye kugengwa na shebuja. mu buryo bwose bushoboka yashakaga uko amenyereza abizera gukora umurimo bagombaga gushishikarira. urugero rwe rwiza no gukora adacogora byatumye abasore benshi basezerana kwitangira gukora umurimo w’ivugabutumwa. uko igihe cyahiga, ni ko uruhare rwa petero nk’umwigisha n’umuyobozi rwiyongeraga; kandi nubwo atigeze arambika umutwaro yari afite wo gukorera abayahudi by’umwihariko, yatanze ubuhamya bwe mu bihugu byinshi kandi akomereza ukwizera kw’imbaga y’abantu mu butumwa bwiza.INI 319.4

    Mu myaka iheruka y’umurimo we, petero yabwiwe n’imana kwandikira abizera “batataniye i ponto, i galatiya, i kapadokiya, mu aziya n’i bituniya.” (1 petero 1:1). inzandiko ze zari uburyo bwo kongera kubyutsa ubutwari no gukomeza ukwizera kw’abo bihanganiraga ibigeragezo n’ingorane, ndetse no kugarura ku mirimo myiza abari mu kaga ko kuva ku mana bitewe n’ibigeregezo binyuranye. izi nzandiko zigaragaza ko zanditswe n’umuntu wahuye n’imibabaro ya kristo no guhumurizwa na we; umuntu ubuzima bwe bwose bwari bwarahinduwe n’ubuntu, kandi wari ufite ibyiringiro nyakuri ndetse bihamye by’ubugingo buhoraho.INI 319.5

    Ku itangiriro ry’urwandiko rwe rubanza, umugaragu w’imana wari usheshe akanguhe yasingije umwami we kandi aramushima. yaravuze ati: “imana y’umwami wacu yesu kristo, ni yo na se, ishimwe, kuko yatubyaye ubwa kabiri, nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima, tubiheshejwe no kuzuka kwa yesu kristo, tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura, cyangwa kugajuka, ni wo na mwe mwabikiwe mu ijuru, mwebwe abarindwa n’imbaraga z’imana ku bwo kwizera, murindirwa agakiza kiteguwe kuzahishurwa mu gihe cy’imperuka.” 1petero 1:3-5.INI 320.1

    Abakristo ba mbere bishimiraga muri ibi byiringiro by’umurage nyakuri mu isi izagirwa nshya, ndetse n’igihe babaga bari mu bihe by’ibigeragezo bikomeye no mu makuba. petero yanditse agira ati: “ni cyo gituma mwishima, nubwo ahari mukwiriye kumara igihe gito mubabazwa n’ibibagerageza byinshi; kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko kurusha izahabu igiciro cyinshi (kandi izahabu, nubwo ishira, igeragereshwa umuriro), kandi kugira ngo kwizera kwanyu kugaragare ko ari uk’ukuri, amaherezo kuzabahesha ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro, ubwo yesu kristo azahishurwa. uwo mumukunda mutaramubona, kandi nubwo none mutamureba, ni cyo gituma mwishima ibyishimo byiza bitavugwa, kuko muhabwa agakiza k’ubugingo bwanyu, ni ko ngororano yo kwizera kwanyu.” 1 petero 1:6-9.INI 320.2

    Amagambo y’intumwa petero yandikiwe kugira ngo ahugure abizera bo mu bihe byose, kandi afite ubusobanuro budasanzwe ku bariho mu gihe “iherezo rya byose riri bugufi.” (1 petero 4:7). uguhugura n’imiburo bye, amagambo ye yo kwizera n’ubutwari bikenewe n’umuntu wese wifuza gushikama ku kwizera kwe “ngo gukomere kugeza ku mperuka.” abaheburayo 3:14.INI 320.3

    Intumwa petero yashatse kwigisha abizera uburyo ari ingenzi kwirinda kwerekeza ibitekerezo byabo ku nyigisho zibuzanijwe cyangwa ngo bakoreshe imbaraga zabo bavuga ku ngingo zidafite agaciro. abadashaka kugwa mu mutego w’uburiganya bwa satani bagomba kurinda mu buryo bwose inzira ibyinjira mu bugingo binyuramo; bagomba kwirinda gusoma, kureba cyangwa kumva ibyabatera kugira intekerezo zanduye. ibitekerezo ntibikwiriye kurekwa ngo bitinde ku ngingo yose ibonetse umwanzi w’abantu ashobora kubishyira imbere. umutima ugomba kurindwa neza, nibitaba bityo ibibi bivuye hanze bizabyutsa ibiri imbere ku buryo umuntu azarindagirira mu mwijima. petero yaranditse ati: “nuko mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo yesu kristo azahishurwa;… ntimwishushanye n’irari mwagiraga kera mukiri injiji. ahubwo, nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose. kuko byanditswe ngo ‘muzaba abera kuko ndi uwera.’”INI 320.4

    “Mumare iminsi y’ubusuhuke bwanyu mutinya. kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ni yo ya kristo, wamenywe n’imana kera, isi itararemwa, ariko akerekanwa ku mperuka y’ibihe ku bwanyu, abo yahaye kwizera imana yamuzuye, ikamuha icyubahiro; kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku mana.” 1 petero 1:13-21.INI 321.1

    Iyo ifeza n’izahabu biza kuba bihagije kugira ngo bigure agakiza k’umuntu, mbega ukuntu kari gusohozwa mu buryo bworoshye n’uwavuze ati: “ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye.” (hagayi 2:8).INI 321.2

    Nyamara amaraso y’igiciro cyinshi y’umwana w’imana ni yo gusa yari gutuma umunyabyaha acungurwa. inama y’agakiza yagaragariye mu gitambo. intumwa pawulo yaranditse ati: “kuko muzi ubuntu bw’umwami wacu yesu kristo, uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu, kugira ngo ubukene bwe bubatungishe.” (2 kor 8:9). kristo ubwe yaratwitangiye kugira ngo aducungure mu bicumuro byose. kandi nk’umugisha w’agakiza uhebije indi yose “impano y’imana ni ubugingo buhoraho muri yesu kristo umwami wacu.” abaroma 6:23.INI 321.3

    Petero yakomeje agira ati: “nuko rero ubwo mwiyejejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima.” (1 petero 1:22). ijambo ry’imana ari ryo “kuri” ni umuyoboro uwiteka yerekaniramo mwuka we n’imbaraga ye. kumvira ijambo ry’imana kwera imbuto y’icyo umuntu akeneye ari cyo- “gukundana bya kivandimwe nta buryarya.” (1petero 1 :22). uru rukundo ruturuka mu ijuru kandi ruyobora ku mpamvu nyazo zihanitse no ku bikorwa bitarimo kwikubira.INI 321.4

    Iyo ukuri guhindutse ihame rituye mu bugingo, umuntu aba ” abyawe ubwa kabiri, atabyawe n’imbuto ibora, ahubwo abyawe n’imbuto itabora, abiheshejwe n’ijambo ry’imana rizima rihoraho.” (1 petero 1 :23). uku kuvuka gushya ni ingaruka yo kwakira kristo-jambo w’imana. iyo ukuri kw’imana kwinjiye mu mutima bitewe na mwuka muziranenge, ibitekerezo bishya birakanguka, imbaraga zisanzwe zisinziriye zikabyukirizwa gufatanya n’imana.INI 321.5

    Uku ni ko byagendekeye petero n’abigishwa bagenzi be. kristo niwe wahishuriye ukuri abatuye isi. ni we wabibye imbuto itabora (ari ryo jambo ry’imana) mu mitima y’abantu. nyamara nyinshi mu nyigisho z’ingenzi z’umwigisha mukuru zabwiwe abantu batazumvise. nyuma yo gusubira mu ijuru kwa yesu, mwuka muzizranenge yagiye yibutsa abigishwa inyigisho ze ku buryo bavuye mu bitotsi. ubusobanuro bw’uku kuri bwaje mu bitekerezo byabo nk’ihishuriwa rishya kandi ukuri kuboneye kandi kutavanze kwihaye icyicaro. bityo imibereho y’ubuzima bwe butangaje yahindutse iyabo. jambo yatanze ubuhamya abubanyujijemo, maze abo yitoranyirije baherako bamamaza ukuri gukomeye bati, “jambo uwo yabaye umuntu abana natwe,… yuzuye ubuntu n’ukuri.” “kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi.” yohana 1:14-16.INI 322.1

    Intumwa petero yahuguriye abizera kwiga ibyanditswe, bityo binyuze mu kubisobanukirwa neza, bazashobore gukora umurimo nyawo w’iteka ryose. petero yabonye ko mu mibereho y’umuntu wese uzatsinda hazabamo ibimutera guhangayika ndetse n’ibigeragezo; ariko kandi yari azi ko gusobanukirwa ibyanditswe bizashoboza ugeragezwa kwibuka amasezerano azahumuriza umutima kandi agakomeza kwizera ushobora byose.INI 322.2

    Yaravuze ati: “kuko abafite imibiri bose bahwanye n’ibyatsi; ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bw’ibyatsi. ibyatsi biruma, uburabyo bwabyo bugahunguka: ariko ijambo ry’uwiteka ryo rihoraho iteka. kandi iri ni ryo jambo ry’ubutumwa bwiza mwabwirijwe.” ” nuko mwiyambure igomwa ryose n’uburiganya bwose n’uburyarya n’ishyari no gusebanya kose, mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza: niba mwarasogongeye mukamenya yuko umwami wacu agira neza.” 1 petero 1:24, 25; 2:1-3.INI 322.3

    Abenhi mu bizera petero yandikiye bari batuye mu bapagani, kandi benshi bishingikirizaga ku kuba indahemuka ku muhamagaro wabo ukomeye wo kwizera kwabo. petero yabamenyesheje amahirwe bafite nk’abayoboke ba kristo yesu. yaranditse ati: “ariko mwebweho muri ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu imana yaronse, kugira ngo mwamamaze ishimwe ry’iyabahamagaye, ikabakura mu mwijima, ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza. kera ntimwari ubwoko, ariko none muri ubwoko bw’imana: kera ntimurakababarirwa ariko none mwarababariwe.” “bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo. mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo, nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, izabatere guhimbaza imana ku munsi wo kugendererwamo.” 1 petero 2:9-12.INI 322.4

    Intumwa petero yavuze yeruye uko abizera bakwiriye kwifata imbere y’ubutegetsi bw’isi. aravuga ati: “mugandukire ubutware bwose bw’abantu kubw’umwami wacu: naho yaba umwami, kuko ari we usumba bose, cyangwa abatware, kuko ari bo batumwe na we guhana inkozi z’ibibi, no gushima abakora neza. kuko ibyo imana ishaka ari uko mujibisha abantu b’abapfapfa, batagira icyo bamenya, gukora neza kwanyu: mumeze nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi, ahubwo mugenze nk’imbata z’imana. mwubahe abantu bose, mukunde bene data, mwubahe imana, mwubahe umwami.” 1 petero 2:13-17.INI 322.5

    Abari abagaragu bagiriwe inama yo gukomeza kugandukira ba shebuja “babubashye rwose, atari abeza n’abagira ineza gusa, ahubwo n’ibigoryi. petero yarasobanuye ati: “kuko igishimwa ari uko umuntu yakwihanganira imibabaro bamuhoye ubusa, azize umutima utunganiye imana. ariko se, niba mwihanganira gukubitwa ibipfunsi babahora icyaha, muzashimwa iki? icyakora, niba mukora neza, akaba ari byo mubabarizwa, mukabyihanganira, ibyo ni byo imana ishima: kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na kristo yabababarijwe, akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye: nta cyaha yakoze, nta n’uburiganya bwabonetse mu kanwa ke: yaratutswe, ntiyabasubiza; yarababajwe, ntiyabakangisha; ahubwo aritanga yiha idaca urwa kibera. ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we, abibambanwa ku giti; kugira ngo dupfe ku byaha, duhereko tubeho ku gukiranuka. imibyimba ye ni yo yabakijije. kuko mwari nk’intama zizimiye, ariko none mukaba mwaragarukiye umwungeri w’ubugingo bwanyu, ni we murinzi wabwo. “1 petero 2:19-25.INI 323.1

    Petero yahuguriye abagore bizera kwirinda mu biganiro bagira no kudakabya mu myambarire no mu myifatire. yatanze inama ati, “Umurimbo wanyu we kuba uw’inyuma, uwo kuboha umusatsi, cyangwa uwo kwambara izahabu, cyangwa uwo gukanisha imyenda : ahubwo ube uw’imbere, uhishwe mu mitima, umurimbo utangirika w’umwuka ufite ubugwaneza n’amahoro: ni wo w’igiciro cyinshi mu maso y’imana.”1 petero 3 :3, 4.INI 323.2

    Iki cyigisho kireba abizera bo mu bihe byose. ” nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.” (matayo 7 :20). umurimbo w’imbere urangwa n’umwuka wo kwiyoroshya no gutuza ni uw’igiciro gihebuje. mu mibereho y’umukristo nyakuri umurimbo w’inyuma iteka uba ujyaniranye n’amahoro no gutungana by’imbere mu mutima. kristo yaravuze ati: “umuntu nashaka kunkurikira, yiyange, yikorere umusaraba we, ankurikire.” (matayo 16:24). kwiyanga no kwitanga bizaranga imibereho ya gikristo. igihamya cy’uko ibyo umuntu ashyira imbere byahindutse kizagaragarira mu myambarire y’abantu bose bagendera mu nzira yaharuriwe abacunguwe n’uwiteka.INI 323.3

    Birakwiriye gukunda ibyiza no kubyifuza; ariko imana yifuza ko dukunda kandi tugashaka ubwiza burutaho aribwo butangirika. nta murimbo w’inyuma ushobora kugereranywa mu gaciro cyangwa ubwiza “n’umutima w’ubugwaneza n’amahoro,” “imyenda y’ibitare myiza, yera, kandi itanduye” , iyo abera bo ku isi bose bazambara. (ibyahishuwe 19:14). uyu mwambaro uzatuma bagaragara neza kandi bagire igikundiro, kandi hanyuma uzababera ikimenyetso kibahesha kwinjira mu ngoro y’umwami. isezerano rye ni iri ngo: “bazagendana nanjye bambaye imyenda yera, kuko babikwiriye.” ibyahishuwe 3:4.INI 323.4

    Yitegereje imbere, mu iyerekwa rya gihanuzi maze akareba ibihe biruhije itorero rya kristo ryagombaga kunyuramo, intumwa petero yasabye abizera gushikama mu gihe cy’ibigeragezo n’imibabaro. yabandikiye agira ati: “bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu, ngo mumere nk’abagushije ishyano.” 1 petero 4:12.INI 324.1

    Ibigeragezo ni umugabane umwe mu nyigisho zitangwa mu ishuri rya kristo kugira ngo bitunganye abana b’imana bibakureho inkamba z’iby’isi. kubera ko imana ari yo iyiboye abana bayo bituma bahura n’ibibagerageza. ibigeragezo n’inzitizi ni uburyo imana yatoranyije kugira ngo itunganye imyifatire y’abana bayo kandi babashe kunesha. usoma imitima y’abantu ni we uzi neza intege nke zabo kurusha uko bashobora kuzimenya. abona ko bamwe bafite ibyangombwa bishobora gutuma umurimo we utera imbere igihe biramutse bikoreshejwe mu nzira nyayo. mu bwenge bwe, ashyira aba bantu mu myanya itandukanye no mu bihe bitandukanye, kugira ngo bavumbure inenge batashoboraga kumenya ubwabo. abaha amahirwe yo gutsinda izo nenge kugira ngo ubwabo bashobore kumukorera. kenshi yemera ko umuriro w’imibabaro ikomeye ugurumana kugira ngo babashe gutunganywa.INI 324.2

    Imana ntihwema kwita ku murage wayo. imana ntiyemera ko abana bayo banyura mu mibabaro keretse iyo ibonye ko ari ngombwa kubw’ibyiza by’igihe barimo cyangwa iby’iteka ryose. izatunganya itorero ryayo, ndetse nk’uko kristo yatunganyije urusengero igihe yakoreraga umurimo we ku isi. ibyo yemera byose ko biba ku bantu bayo mu bibazo n’ibigeragezo, biberaho kugira ngo bagire ubutungane bwimbitse n’imbaraga zihagije zo kwamamaza insinzi y’umusaraba.INI 324.3

    Hari igihe kimwe mu byo petero yanyuzemo ubwo atifuzaga kubona umusaraba mu murimo wa kristo. ubwo umukiza yamenyeshaga abigishwa imibabaro n’urupfu byari bimutegereje, petero yariyamiriye ati: “biragatsindwa, mwami; ibyo ntibizakubaho na hato.” (matayo 16:22). kwibabarira kwa petero gukomotse ku kwifatanya na kristo mu kababaro kwamuteye guhubuka yamagana ibyajyaga kuba kuri yesu. kuri petero ryari isomo risharira kandi yarisobanukiwe buhoro buhoro, amenya ko inzira ya kristo ku isi yanyuraga mu kubabazwa cyane no gucishwa bugufi. nyamara mu bushyuhe bw’itanura ry’umuriro niho petero yagombaga kwigira isomo ry’inzira ya kristo. ubwo imbaraga ze zari zimaze kudohorwa n’ubusaza n’imirimo, yabashije kuvuga ati, “bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu, ngo mumere nk’abagushije ishyano. ahubwo munezezwe n’uko mufaganije imibabaro ya kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.” 1 petero 4:12, 13.INI 324.4

    Abwira abakuru b’amatorero ibyerekeranye n’inshingano zabo nk’abungeri b’umukumbi wa kristo, intumwa petero yaranditse ati: “muragire umukumbi w’imana wo muri mwe, mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze, nk’uko imana ishaka; atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo kubw’umutima ukunze; kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi. kandi umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika.” 1petero 5:2-4.INI 325.1

    Abahamagariwe kuba abungeri bakwiriye kurinda cyane umukumbi w’umwami. ibi ntabwo bigomba kuba umurimo wo kuwuhozaho ijisho bawutwaza igitugu, ahubwo ni ugutera ubutwari, gukomeza no kuzahura. ivugabutumwa rirenze kubwiriza; bisobanura umurimo umuntu ku giti cye akora ashishikariye. itorero ku isi rigizwe n’abagabo n’abagore b’abanyantege nke bakeneye ubihanganira, ubafata neza kugira ngo batozwe kandi banagurirwe gukora bemerwa muri ubu buzima no mu buzima buzaza buzambikwa icyubahiro no kudapfa. hakenewe abapasitoro (abashumba b’abizerwa) bazabwizanya abantu b’imana ukuri, batababwizanya umushiha, ahubwo bakabagaburira umutsima w’ubugingo. abo ni abantu mu mibereho yabo ya buri munsi bahora biyumvamo imbaraga ihindura ya mwuka muziranenge kandi bafitiye abo bashinzwe urukundo rutikanyiza.INI 325.2

    Hari umurimo ugomba gukoranwa ubushishozi umwungeri akwiye gukora igihe ahamagariwe kurwanya kwitandukanya, gusharira, irari n’ishyari mu itorero, kandi kugira ngo ashyire ibintu kuri gahunda azaba akwiriye gukora afite umwuka wa kristo. imiburo nyakuri igomba gutangwa, ibyaha bigacyahwa, ibibi bigakosorwa, atari ku ruhimbi gusa, ahubwo kubw’umurimo we wihariye. umutima winangiye ushobora guhinyura ubutumwa, kandi umugaragu w’imana agafatwa uko atari ndetse akanengwa. reka yibuke ko “ubwenge buva mu ijuru, irya mbere buboneye kandi bukaba ubw’amahoro, ni ubw’ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza, butarobanura ku butoni, kandi butagira uburyarya. kandi ko imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n’abahesha abandi amahoro.” yakobo 3:17, 18.INI 325.3

    Umurimo w’umubwiriza w’ubutumwa bwiza ni “ukujijura bose ngo bamenye uburyo iby’ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n’imana.” (abefeso 3:9). umuntu winjiye muri uyu murimo agahitamo kwitanga igice gito, akishimira kubwiriza maze umurimo wo kuvuga ubutumwa mu buryo bwihariye akawurekera undi muntu, ntabwo imirimo ye izemerwa n’imana. abantu kristo yapfiriye baragenda barimbuka kubera kubura k’umurimo uboneye, umurimo agomba gukora ku giti cye, kandi uwo mugabura winjiye mu murimo w’imana akaba adashaka gukora umurimo wihariye umukumbi usaba, ntaba azi icyo yahamagariwe.INI 325.4

    Umwuka w’umwungeri nyakuri ni uwo kwiyibagirwa. ntiyirebaho ubwe kugira ngo ashobore gukora umurimo w’imana. iyo abwiriza ijambo ry’imana kandi agasura abantu mu miryango, amenya ibyo bakeneye, agahinda kabo, ibigeragezo banyuramo; kandi afatanyije na yesu kristo, afatanya nabo mu mibabaro yabo, akabahumuriza mu majune yabo, akabamara inzara y’umutima kandi agatuma imitima yabo igarukira imana. muri uyu murimo umubwiriza afashwa n’abamarayika bo mu ijuru, kandi we ubwe arahugurwa ndetse akamenyeshwa ukuri kumuhesha ubwenge bumuyobora ku gakiza.INI 326.1

    Ku bijyanye n’amabwiriza yahaye abari mu myanya y’ingenzi mu itorero, petero yatanze amahame amwe rusange yagombaga gukurikizwa n’abagize itorero bose. abakiri bato bo mu mukumbi bagiriwe inama yo gukurikiza urugero rw’ababakuriye bafite kwicisha bugufi nka kristo. “namwe basore, mugandukire abakuru. mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane: kuko imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu. nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe. mwirinde ibisindisha, mube maso; kuko umurezi wanyu satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera. mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye…”1 petero 5:5-9.INI 326.2

    Uko ni ko petero yandikiraga abizera mu gihe cy’ibigeragezo bikomeye ku itorero. abenshi bari baramaze gusogongera ku mibabaro ya kristo, kandi bidatinze itorero ryari rigiye kujya mu karengane gakomeye. mu gihe cy’imyaka mike benshi mu bari barabaye abigisha n’abayobozi mu itorero, bari bagiye kubura ubuzima bwabo bazize ubutumwa bwiza. bidatinze ibirura byari bigiye kwinjira, ntibibabarire umukumbi. nyamara nta na kimwe muri ibi cyari guca intege abari bafite ibyiringiro muri kristo. petero akoresheje amagambo yo kubakomeza no kubatera umunezero, yakuye ibitekerezo by’abizera ku bigeragezo byari bibugarije n’imibabaro yari ibari imbere, maze abyerekeza ku “murage utabasha kubora cyangwa kwandura cyangwa kugajuka.” yabasabiye agira ati: “imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri kristo, izabatunganya rwose ubwayo, ibakomeze, ibongerere imbaraga, nimumara kubabazwa akanya gato. icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo iteka ryose. amen! ” 1 petero 1:4.1 petero 5:10-11.INI 326.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents