Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 52 - gushikama kugeza ku gupfa

    (Iki gice gishitigiye ku Rwandiko rwa 2 rwanditswe na Petero)

    Mu rwandiko rwa kabiri Petero yandikiye abari barakiriye ” kwizera kw’igiciro cyinshi” nka we, intumwa Petero yerekana gahunda y’Imana yo gutuma imico ya Gikristo ijya mbere. Yaranditse ati:INI 327.1

    “Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu : kuko imbaraga z’ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kubaha Imana, tubiheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi, bikomeye cyane, kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.INI 327.2

    ” Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose; kwizera mukongereho ingeso nziza; ingeso nziza muzongereho kumenya; kumenya mukongereho kwirinda; kwirinda mukongereho kwihangana; kwihangana mukongereho kubaha Imana; kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data; gukunda bene Data mukongereho urukundo. Kuko ibyo nibiba muri mwe, bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.” 2 Petero 1 :2-8.INI 327.3

    Aya magambo yuzuyemo guhugura kandi atanga urufunguzo rw’insinzi. Intumwa Petero ashyira imbere y’abizera urwego rw’amajyambere ya Gikristo aho buri ntambwe yarwo ihagarariye kujya mbere mu kumenya Imana kandi mu kuruzamuka akaba ari nta hantu ho guhagarara hahari. Kwizera, ingeso nziza, kumenya, kwirinda, kwihangana, kubaha Imana, gukunda bene Data n’urukundo byose ni ingazi zigize uru rwego. Dukizwa no kuzamuka ingazi ku yindi, Tuzamuka intambwe ku ntambwe kugeza tugeze ku rugero Kristo atwifuriza. Bityo Kristo arema muri twe ubwenge, ubutungane, kwezwa no gucungurwa.INI 327.4

    Imana yahamagariye abantu bayo ikuzo n’imico myiza, kandi ibi bizagaragarira mu mibereho y’abantu bose bomatanye na yo mu kuri. Iyo bamaze guhabwa umugabane ku mpano y’ijuru, bakwiriye gukomeza kuba intungane, “bakarindwa n’imbaraga z’Imana ku bwo kwizera.” (1 Petero 1 :5). Ni ikuzo ry’Imana guha abana bayo imico yayo myiza. Imana yifuza kubona abagabo n’abagore bageze ku rwego rwo hejuru; kandi igihe ku bwo kwizera bishingikirije ku mbaraga ya Kristo, igihe basabye amasezerano ye adakuka, kandi bagasaba kuyasohorezwa nk’ayabo bwite, iyo bakomeje kwinginga bashaka imbaraga ya Mwuka Muziranenge, bazuzurizwa muri we.INI 327.5

    Umwizera umaze kwakira ukwizera kuva ku butumwa bwiza, icyo akwiriye gukurikizaho ni ukongera ingeso nziza ku mico ye, bityo umutima we ukezwa kandi agategurira intekerezo kwakira ubumenyi bw’Imana. Ubu bumenyi ni urufatiro rw’inyigisho nyakuri zose n’umurimo wose utunganye. Ubu bumenyi ni bwo burinzi bwonyine nyakuri burinda ibishuko; kandi ni bwo bwonyine bushobora gutuma umuntu asa n’Imana mu mico. Kubwo kumenya Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo, umwizera ahabwa “ibintu byose bijyanye n’ubugingo no kugira neza.” Nta mpano nziza ivutswa umuntu wifuza guhabwa ubutungane bw’Imana abikuye ku mutima.INI 328.1

    Kristo yaravuze ati: “Ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.” ( Yohana 17 :3). N’umuhanuzi Yeremiya yaravuze ati : “Umunyabwenge ye kwirata ubwenge bwe, n’intwari ye kwirata ubutwari bwayo, umutunzi ye kwirata ubutunzi bwe; ahubwo, uwirata yirate ibi, yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka, ugirira imbabazi no kutabera, no gukiranuka mu isi: kuko ibyo ari byo nishimira.” (Yeremiya 9 :23, 24). Birakomeye kugira ngo ibitekerezo by’umuntu bishobore gusobanukirwa ubugari, uburebure bw’ikijyepfo n’uburebure bw’igihagararo bw’ibyo umuntu ubonye ubu bumenyi ageraho mu by’umwuka.INI 328.2

    Nta n’umwe udakeneye kugera ku butungane n’imico ya Gikristo uko ari kose. Kubera igitambo cya Kristo, amahirwe yaratanzwe kugira ngo uwizera wese ahabwe ibintu byose bijyanye n’ubugingo no kubaha Imana. Imana iduhamagarira kugera ku rwego rw’ubutungane kandi ikatwereka urugero rw’imico ya Kristo. Mu bumuntu bwe bwatunganijwe n’imibereho yahoraga irwanya ikibi, Umukiza yerekanye ko binyuze mu gufatanya n’Ubumana, abantu bashobora kugera ku mico itunganye muri ubu buzima. Ubu ni ubwishingizi Imana yaduhaye ko natwe dushobora gutsinda rwose.INI 328.3

    Imbere y’umwizera hari ubushobozi butangaje bw’uko ashobora kumera nka Kristo, akubahiriza amahame yose y’amategeko. Nyamara kubwe umuntu ntashobora ryose kubyigezaho. Ubutungane ijambo ry’Imana rivuga ko akwiriye kugeraho mbere y’uko akizwa, bukomoka ku murimo w’ubuntu bw’Imana igihe umuntu yicishije bugufi akemera kugororwa no kuyoborwa na Mwuka w’ukuri. Kubaha k’umuntu gushobora gutungana gusa ku bw’umubavu w’ubutungane bwa Kristo, ari nabwo bwuzuza impumuro mvajuru buri gikorwa cyo kumvira. Uruhare rw’Umukristo ni ukwihanganira gutsinda buri kosa. Buri gihe akwiriye gusaba Umukiza kuvura ibidatunganye mu buzima bwe burwaye icyaha. Nta bwenge cyangwa imbaraga zo gutsinda afite; ibi byose ni iby’Imana kandi ibiha abayishaka ngo ibafashe biyoroheje kandi bihana.INI 328.4

    Umurimo wo guhindura umunyabyaha akaba intungane ni umurimo ukomeza. Imana ikora ubudasiba kugira ngo umuntu yezwe kandi nawe akwiriye gukorana na yo afite umuhati udacogora kugira ngo akuze ingeso zikwiriye. Agomba kongera ubuntu ku bundi; kandi uko yongera, Imana na yo iramukubira. Umukiza wacu ahora yiteguye kumva no gusubiza isengesho ry’umutima umenetse, kandi ubuntu n’amahoro byongererwa abamwizera. Yishimira kubaha imigisha bakeneye mu ntambara barwana n’ibibi bibugarije.INI 329.1

    Hariho bamwe bagerageza kuzamuka urwego rw’iterambere rya Gikristo; ariko uko bakomeza kujya mbere batangira kwiringira imbaraga z’umuntu, maze mu kanya gato bakareka guhanga amaso kuri Yesu we Nkomoko n’Iherezo ryo kwizera kwabo. Ikivamo ni ugutsindwa bakabura ibyo bari barungutse byose. Imibereho ibabaje cyane ni iy’abarushwa n’inzira maze bakemerera umwanzi wabo kubanyaga ubuntu bwa Gikristo bwagiye bukurira mu mutima yabo no mu mibereho yabo. Intumwa Petero yaravuze iti : « Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi, ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera.” 2 Petero 1 :9.INI 329.2

    Intumwa Petero yari ifite uburambe mu murimo w’Imana. Kwizera imbaraga z’Imana kwe, kwari kwaragiye gukomera uko imyaka yahitaga kugeza ubwo yemeje nta gushidikanya ko nta buryo bushoboka bwo gutsindwa buri imbere y’umuntu utera intambwe mu kwizera, akazamuka ingazi ku ngazi yerekeza ku ngazi ya nyuma y’urwego rugera ku marembo y’ijuru.INI 329.3

    Imyaka myinshi Petero yagiye ashishikariza abizera uko bakeneye guhora bakurira mu buntu no kumenya ukuri. Abonye ko igihe cye cyegereje cyo kwicwa azira kwizera kwe, Petero yongeye kuzirikana amahirwe akomeye buri mwizera yari afite imbere ye. Mu byiringiro bishyitse byo kwizera kwe, umwigishwa wari ugeze mu za bukuru yihanangirije bene Se gushikama ku mugambi wabo mu mibereho ya Gikristo. Yarabasabye ati : « Mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu; kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato, ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ni we Mwami n’Umukiza wacu. » (2Petero 1 :10, 11). Mbega icyizere gihebuje! Mbega uburyo ibyiringiro by’umwizera bihebuje uko kubwo kwizera ajya imbere asatira uburebure bw’ubutungane bwa Gikristo!INI 329.4

    Petero yarakomeje ati: « Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu. Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa, nkiri muri iyi ngando; kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk’uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje. Ariko nzajya ngira umwete, kugira ngo nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo, iminsi yose. » 2 Petero 1 :12-15.INI 329.5

    Intumwa Petero yari ishoboye kuvuga ku migambi Imana ifitiye inyokomuntu kubera ko mu murimo wa Kristo ku isi, Petero yari yarabonye kandi yarumvise byinshi bijyanye n’ubwami bw’Imana. Yibukije abizera ati, « Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye. Kuko yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane, rimubwira riti: ‘Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’ Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.” 2Petero 1 :16-18.INI 330.1

    Nubwo hari icyemezo cy’ukuri cy’ibyiringiro by’abizera, hariho n’ikindi gihamya kiruseho kiri mu buhanuzi cyari gutuma ukwizera kwa bose gukomezwa kandi kugashikama. Petero yaravuze ati: «Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe, rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk’itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n’Umwuka Wera.» 2 Petero 1 :19-21.INI 330.2

    Mu gihe yererezaga « ijambo ryahanuwe rirushaho kuba impamo» nk’umuyobozi nyawe mu bihe by’akaga, Petero yaburiye Itorero kwirinda umucyo w’ubuhanuzi bw’ibinyoma bwari kwamamazwa « n’abigisha b’ibinyoma ,” bari kwinjiza rwihishwa «inyigisho z’ubuyobe bukomeye, ndetse bakihakana n’ Uwiteka. » Aba bigisha b’ibinyoma badutse mu Itorero kandi bakemerwa na benshi mu bavandimwe babo mu kwizera, intumwa Petero yabagereranyije n’ «amasoko akamye, n’ibihu bijyanwa n’inkubi y’umuyaga kandi bakaba barindiwe umwijima w’icuraburindi.” (2 Petero 2 :17). Petero yaravuze ati : «… Ibya nyuma byabo biba birushije ibya mbere kuba bibi. Icyajyaga kubabera cyiza, iyaba batigeze kumenya inzira yo gukiranuka, biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.” 2 Petero 2 :20, 21.INI 330.3

    Yitegereje uko ibihe byagiye bisimburana maze arareba ageza ku mperuka, Petero yahumekewemo kwerekana uko ibintu bizaba ku isi mbere yo kugaruka kwa Kristo. Yaranditse ati: «Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y’imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, babaza bati, ‘Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze uhereye ku kuremwa kw’isi.» (2 Petero 3 :3,4). Ariko « ubwo bazaba bavuga bati ‘Ni amahoro, nta kibi kiriho’ , ni bwo kurimbuka kuzabatungura.» (1 Abatesalonike 5 :3). Nyamara ntabwo ari bose bari kugwa mu mutego w’uburiganya bw’umwanzi. Mu gihe imperuka y’ibintu byose by’isi izaba yegereje, hazaba hariho indahemuka zizashobora gusobanukirwa ibimenyetso by’ibihe. Ubwo umubare munini w’abavuga ko bizera bazahakana ukwizera kwabo mu byo bakora, hazaba hariho abasigaye bazihangana kugeza ku mperuka.INI 330.4

    Petero yakomeje mu mutima we kuzirikana ibyiringiro byo kugaruka kwa Kristo maze ahamiriza Itorero ibyerekeye gusohora gutazabura kw’isezerano ry’Umukiza rivuga riti, «Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye.» (Yohana 14 :3). Ku bageragezwa n’indahemuka, kugaruka k’Umukiza kwasa n’aho gutinze, ariko intumwa Petero yarabahamirije ati : «Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana. Ariko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’umujura, ubwo ijuru rizavaho, hakaba n’umuriri ukomeye, maze iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bikayengeshwa no gushya cyane, isi n’imirimo iyirimo bigashirira.INI 331.1

    « Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w’Imana uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby’ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bigashongeshwa no gushya cyane ! Kandi nk’uko yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.INI 331.2

    Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza, nk’uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye,… Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu. Ahubwo mukurire mu buntu bw’Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n’Umukiza.» 2 Petero 3 :9-18.INI 331.3

    Imana mu burinzi bwayo, yemereye Petero kurangiriza umurimo yakoreraga i Roma aho umwami w’abami Nero yategekeye ko afungwa igihe Pawulo yendaga gufatwaga bwa nyuma. Bityo, izo ntumwa ebyiri z’intwari zari zigeze mu za bukuru zari zaratandukanyijwe mu myaka myinshi mu mirimo zakoraga, zagombaga guhamiriza Kristo ubuheruka mu mujyi wari ukomeye kurusha indi muri icyo gihe, kandi muri uyu mujyi ni ho zagombaga gusesa amaraso yazo nk’imbuto izera umusaruro mwinshi w’intungane n’abazahorwa ukwizera kwabo.INI 331.4

    Uhereye igihe Petero yisubiragaho nyuma yo kwihakana Kristo, yari yarahanganye n’ingorane atadohoka kandi yari yarerekanye ubutwari abwiriza Umukiza wabambwe, akazuka, kandi akazamurwa mu ijuru. Igihe yari aryamye mu kumba yari afungiwemo, yibutse amagambo Kristo yari yaramubwiye ati : «Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko ukiri umusore wikenyezaga, ukajya aho ushaka hose, ariko nusaza uzarambura amaboko undi agukenyeze, akujyane aho udashaka.” (Yohana 21 :18). Uko niko Yesu yari yaramenyesheje Petero uburyo azapfa, ndetse amuhanurira ko azarambura amaboko ye ku musaraba.INI 332.1

    Nk’Umuyahudi kandi akaba n’umwimukira, Petero yaciriwe urubanza rwo gukubitwa cyane no kubambwa. Atekereje ibyo urupfu ruteye ubwoba yagombaga gupfa, Petero yibutse icyaha cye gikomeye cyo kwihakana Yesu ubwo bamuciraga urubanza. Icyo gihe ntiyari yiteguye kuzirikana umusaraba, ariko ubu bwo yabonye ko ari ibyishimo gutanga ubugingo bwe kubera ubutumwa bwiza. Yiyumvishije ko gupfa nk’uko Shebuja yapfuye byari icyubahiro gikomeye kuri we wari warigeze kwihakana Umwami we. Petero yari yaricujije icyo cyaha abikuye ku mutima kandi Kristo yari yarakimubabariye nk’uko bigaragazwa n’inshingano ikomeye Kristo yamuhaye yo kuragira intama n’abana bazo bo mu mukumbi. Ariko we ntiyigeze na rimwe yibababarira. Nta n’ubwo gutekereza umubabaro we wa nyuma byigeze bicogoza agahinda yari afite no kwihana kwe. Nk’amahirwe ya nyuma yihaye, yasabye abagombaga kumwica ko bamubamba bamucuritse. Gusaba kwe kwarumviwe, bityo intumwa ikomeye Petero ipfa muri ubu buryo.INI 332.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents