Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 12 - UWATOTEZAGA AHINDUKA UMWIGISHWA

    (Iki gice gishingixje mu Byakozwe n’Intumwa 9:1-18)

    Sawuli w’i Taruso yari umwe mu bayobozi bakomeye b’Abayahudi wamenyekanye ko yarakajwe cyane n’ukuntu umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza wageraga ku nsinzi. Sawuli yari umwenegihugu w’umunyaroma kubwo kuhavukira, nyamara inkomoko ye yari Umuyahudi wari warigishirijwe n’abigisha bakomeye cyane i Yerusalemu. “Ndi uwo mu bwoko bw’Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w’Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by’Amategeko; ku by’ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n’amategeko nari inyangamugayo.” Abafilipi 3 :5,6. Abigisha bakuru bamurebaga nk’umusore bizeraga cyane kandi bari bamufiteho ibyiringiro bikomeye nk’umuntu ushoboye kandi ufite ishyaka ryo kurwanirira imyizerere ya kera. Kuzamurwa kwe akagirwa umwe mu bagize urukiko rukuru rw’Abayahudi byamushyize mu mwanya ukomeye.INI 74.1

    Sawuli yari yaragize uruhare runini mu kuburanisha no guhata Sitefano kwemera ibyo atigeze akora. Ibyigaragaje bikomeye byerekanaga ko Imana yari hamwe n’uwatotejwe byari byaratumye Sawuli ashidikanya ukuri k’uruhande yari yarabogamiyemo arwanya abayoboke ba Yesu. Yumvise akozwe ku mutima cyane. Mu gushoberwa kwe, yitabaje abo yiringiraga bari bafite ubwenge no gushyira mu gaciro. Ibyo abatambyi n’abanditsi bamubwiye byaje kumwemeza ko Sitefano yari yaratutse Imana, kandi ko Kristo Sitefano yabwirizaga yari umutekamutwe. Bamwemeje ko abafite inshingano zera bafite ukuri.INI 74.2

    Sawuli yafashe umwanzuro bimugoye. Nyamara amaherezo ibyo yari yarize, uko yari asanzwe yumva ibintu, icyubahiro yahaga abari baramwigishije, n’uko yibonaga bitewe no kumenyekana cyane byatumye yinangira arwanya umutimanama we n’ubuntu bw’Imana. Amaze kwemera neza ko abatambyi n’abanditsi bari mu kuri, Sawuli yabaye mubi cyane mu kurwanya inyigisho z’abigishwa ba Kristo. Umurimo wo gutuma abagabo n’abagore bazira inenge bajyanwa mu nkiko aho bamwe bacirwaga urubanza rwo gufungwa ndetse abandi bakicwa bazira gusa kwizera Yesu; byatumye Itorero ryari rikiri rishya rijya mu gahinda no gusuhererwa. Byatumye kandi abantu benshi bahunga kugira ngo babone umutekano.INI 74.3

    Abakuwe i Yerusalemu n’ako karengane “bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana”. (Ibyak 8:4). Umwe mu mijyi bagiyemo ni Damasi aho abantu benshi bakiriye ukwizera gushya.Abatambyi n’abategetsi bari baratekereje ko ubwo buyobe buzahagarikwa no gukoresha imbaraga n’itoteza rikaze. Ni nabwo bumvise ko bagomba gukomereza ahandi bagasohoza ingamba zari zafatiwe i Yerusalemu zo kurwanya inyigisho nsha. Kubera umurimo udasanzwe bifuzaga gukora i Damasi, Sawuli yaritanze kugira ngo awukore. “Akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru, amusaba inzandiko zo guha ab’amasinagogi y’i Damasiko, kugira ngo, nabona abantu b’Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.” (Ibyak 9:1). Bityo “ahawe ububasha n’inshingano n’abatambyi bakuru” Sawuli w’i Taruso mu mbaraga za kimuntu kandi yuzuye ishyaka ririmo ubupfapfa, yakoze urugendo rutazibagirana kubera ibyamubayeho bidasanzwe byahinduye n’imibereho ye yose.INI 74.4

    Ku munsi wa nyuma w’urugendo rwe, saa sita, igihe abagenzi bananiwe bari hafi kugera i Damasi, bitegerezaga imirima irumbuka n’ubusitani bwiza byuhirwaga n’utugezi twavaga mu misozi ihakikije. Nyuma y’urugendo rurerure kandi rugoye, ibyo bitegerezaga byabasubizagamo intege. Igihe Sawuli n’abo bari kumwe barebaga icyo kibaya cyiza n’umugi wari aho, byaratunguranye nk’uko yaje kubivuga ati, ” Nkigenda ku manywa y’ihangu, Mwami, mbona umucyo uvuye mu ijuru, urusha uw’izuba, unsangana n’abo tugendana.” (Ibyak 26:13). Uwo mucyo wararabagiranaga cyane ku buryo amaso y’umuntu atashoboraga kuwihanganira. Ubuhumyi n’ubwoba bifata Sawuli yikubita hasi yubamye.INI 75.1

    Igihe umucyo wari ukibagose, Sawuli yumvise ijwi rimubwira mu giheburayo riti: “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki? Arasubiza ati: “Uri nde Mwami? Umwami aransubiza ati: “Ndi Yesu uwo urenganya: Biragukomereye gutera imigeri ku mihunda.” Ibyak 26:14,15.INI 75.2

    Abari kumwe na Sawuli buzuye ubwoba kandi basaga n’abahumishijwe n’ubwinshi bw’uwo mucyo, bumvise ijwi ariko ntibabona uwavugaga. Nyamara Sawuli we yasobanukiwe n’amagambo yavuzwe, kandi ahishurirwa Uwavugaga- ari we Mwana w’Imana. Muri uwo Muntu w’icyubahiro wari umuhagaze imbere, Sawuli yabonyemo Uwabambwe. Ishusho yo mu maso h’Umukiza yiyanditse mu mutima wa Sawuli ubutazongera guhanagurika. Amagambo yabwiwe yakomye ku mutima we afite imbaraga ikomeye. Yamurikiwe n’umucyo utangaje wageze aho umwijima wari wihishe mu mutima we. Uwo mucyo wahishuye ubujiji n’amakosa byo mu mibereho ye ya kera unamwereka uko akeneye kumurikirwa na Mwuka Muziranenge.INI 75.3

    Sawuli yiboneye ko yakoreraga Satani mu gihe yatotezaga abayoboke ba Yesu. Yabonye neza ko uburyo yemeraga ukuri n’inshingano ze byari bishingiye ahanini ku cyizere yari afitiye abatambyi n’abatware. Yari yarabiringiye ubwo bamubwiraga ko igitekerezo cy’umuzuko wa Kristo cyari cyarahimbwe n’abigishwa. Noneho ubwo Yesu ubwe yari amwihishuriye, Sawuli yemeye ukuri kw’ibyo abigishwa bavugaga.INI 75.4

    Muri iyo saha yo kumurikirwa n’ijuru, ubwenge bwa Sawuli bwakoranye imbaraga nyinshi. Ibitekerezo bye byasobanukiwe neza n’ubuhanuzi bwo mu Byanditswe Byera. Yasobanukiwe ko uko Yesu yanzwe n’Abayahudi, ukubambwa kwe, umuzuko we no kuzamurwa mu ijuru, byari byaravuzwe n’abahanuzi kandi byahamyaga ko ari We Mesiya. Ikibwirizwa cya Sitefano igihe cy’urupfu rwe cyagarutse mu bitekerezo bya Sawuli, maze asobanukirwa ko Sitefano yari abonye “ubwiza bw’Imana” koko ubwo yavugaga ati, “Dore, mbonye ijuru rikingutse, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.” Ibyak 7:55,56. Abatambyi bari baravuze ko aya magambo ari ugutuka Imana, ariko noneho Sawuli yamenye ko ari ukuri.INI 76.1

    Mbega uguhishurirwa uwatotezaga yagize! Noneho Sawuli yamenye neza ko Mesiya wari warasezeranywe yari yaraje ku isi ari Yesu w’ i Nazareti kandi ko yari yaranzwe ndetse abambwa n’abo yari yaje gukiza. Yamenye ko Umukiza yazukanye ukunesha akava mu mva kandi ko yazamutse akajya mu ijuru. Muri icyo gihe cyo guhishurirwa n’ijuru, Sawuli mu bwoba bwinshi yibutse ko Sitefano wari warahamije Umukiza wabambwe kandi wazutse, yitanze ubwe aba igitambo cyatumye nyuma y’aho abandi bayoboke ba Kristo bicwa urw’agashinyaguro.INI 76.2

    Umukiza yari yarabwiye Sawuli abinyujije muri Sitefano wari ufite imitekerereze yumvikana neza. Sawuli wari Umuyuda usobanukiwe yari yariboneye ubwe umucyo w’ubwiza bwa Kristo ugaragara mu maso ha Sitefano hagasa n’ah’umumararayika. ( Ibyak 6:15). Sawuli yari yarabonye uko Sitefano yihanganiye abanzi be ndetse n’uko yabagiriye imbabazi. Yari yarabonye ukwitanga kuzuye ubutwari kw’abo yari yaratoteje akanabababaza cyane. Yari yarabonye bamwe bemera guhara ubuzima bwabo bishimye kubw’ukwizera kwabo.INI 76.3

    Ibi byose byari byarakanguye intekerezo za Sawuli kandi incuro nyinshi byahoraga bimukora ku mutima bimwemeza ko Yesu yari Mesiya wasezeranywe. Mu bihe nk’ibyo yamaraga amajoro atagohetse arwanya ibyo umutima wamwemezaga, kandi igihe cyose yavaga muri ibyo yemeza ko Yesu atari we Mesiya kandi ko abayoboke be bari abaka b’ababeshyi.INI 76.4

    Noneho Kristo yari yabwiye Sawuli mu ijwi rye bwite ati: “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki ?” (Ibyak 26:14). Ku kibazo Sawuli yabajije ati, “Uri nde Mwami?”, rya jwi n’ubundi ni ryo ryamusubije riti, “Ndi Yesu, uwo urenganya.” Ahangaha Kristo ubwe yisanisha n’abantu be. Igihe yatotezaga abayoboke ba Kristo, Sawuli yari yararwanyije Umwami w’ijuru. Igihe yabashinjaga ibinyoma kandi akavuga ibibarwanya, yabaga ashinja ibinyoma kandi yibasiye Umukiza w’isi.INI 76.5

    Sawuli ntiyashidikanyije ko Uwavuganye na we ari Yesu w’i Nazareti, Mesiya wari warategerejwe kuva kera, Umuhoza n’Umucunguzi w’Abisiraheli. Sawuli ahinda umushyitsi yumiwe maze arabaza ati, “Mwami urashaka ko nkora iki? ” Umwami Yesu aramusubiza ati, “Haguruka, ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora” Ibyak 9:6.INI 77.1

    Wa mucyo umaze kugenda, Sawuli yarahagurutse maze yisanga yahindutse umpumyi. Ukurabagirana k’ubwiza bwa Kristo kwari kwinshi mu maso ye; bityo igihe kwari kuvanweho umwijima w’ijoro wabuditse mu maso ye. Yibwiye ko ubu buhumyi ari igihano ahawe n’Imana kubera ko yatotezaga cyane abayoboke ba Kristo. Mu mwijima w’icuraburindi yagendanaga akabakaba maze abari hamwe nawe bafite ubwoba no gutangara, “baramurandata, bamujyana i Damasiko” Ibyak 9:8INI 77.2

    Mu gitondo cy’uwo munsi wabayemo ibyo, Sawuli yari hafi kugera i Damasi yiyumvamo kwiyemera kubera icyizere umutambyi mukuru yari yaramugiriye. Yari yarahawe inshingano ikomeye cyane. Yatumwe gukurikirana inyungu z’idini y’Abayahudi kugira ngo niba bishoboka agenzure uko imyizerere yadutse ikwirakwira i Damasi. Yari yariyemeje ko ubutumwa bwe bugomba kugera ku nsinzi kandi yari ahanze amaso ibyo yibwiraga byari kuzaba imbere ye.INI 77.3

    Nyamara se ni mu buhe buryo uko yinjiye mu mujyi byari bitandukanye n’ibyo yibwiraga? Amaze guhuma, ari mu gihirahiro kandi umutima we umushinja atazi uko bizamugendekera, yagiye ku mwigishwa witwa Yuda aho yagiriye amahirwe yo gutekereza no gusenga yiherereye.INI 77.4

    Mu gihe cy’iminsi itatu Sawuli “ntiyarebaga, haba no kurya cyangwa kunywa.” Iyo minsi y’umubabaro yamubereye nk’imyaka myinshi. Incuro nyinshi n’umutima ushengutse, yibukaga uruhare yari yaragize mu rupfu rwa Sitefano. Afite agahinda kenshi yatekerezaga ku cyaha cye cyo kuba yaremeye kuyoborwa n’uburyarya bw’abatambyi n’abatware, ndetse n’igihe mu maso ha Sitefano harabagiranaga umucyo w’ijuru. Afite umubabaro n’umutima umenetse, yagumye gutekereza ibihe byinshi yirengagije ibyo yarebeshaga amaso ye n’ibyo yumvishaga amatwi ye byamugaragarizaga ukuri ahubwo agakomeza gutoteza abizeraga Yesu w’i Nazareti.INI 77.5

    Iyi minsi yo kwisuzuma no kwicisha bugufi mu umutima Sawuli yayimaze ari mu bwigunge. Abizera bari baraburiwe ku byerekeye umugambi wari uzanye Sawuli i Damasi, batinye ko yaba akiri wa wundi akaba agerageza kubashuka. Bityo, baramwitaje banga no kumwakira neza. Ntiyari anakeneye kujya ku Bayahudi batari barahindutse kuko abo ni bo yari yariyemeje gufatanya nabo mu gutoteza abizera. Ntiyari kubasanga rero kuko yari azi ko batazategera amatwi ibyo yari kubabwira. Bityo yari ameze nk’utandukanyijwe n’abantu bose. Ahantu honyine yari yiringiye kubona ubufasha ni mu Mana y’inyambabazi, ari na Yo yahisemo gutakira n’umutima umenetse.INI 77.6

    Amasaha menshi Sawuli yamaze yihereranye n’Imana yonyine, yibutse amagambo amwe yo mu Byanditswe avuga ku kuza kwa mbere kwa Kristo. Yakurikiranye ubwo buhanuzi yitonze, afite ubwenge bwakanguwe no kwizera kwari muri we. Uko yatekerezaga ku busobanuro bw’ubwo buhanuzi yatangajwe n’ubuhumyi bwe bwa kera n’ubw’Abayahudi muri rusange. Ubwo buhumyi bwari bwaratumye banga Yesu wari Mesiya wasezeranywe. Mu iyerekwa rye nta na kimwe kitagaragaye imbere ye. Yamenye ko ibyo yari yarishizemo no kutizera kwe byari byaratwikiriye imyumvire ye mu by’umwuka kandi byari byaramubujije kubona ko Yesu w’i Nazareti yari Mesiya wahanuwe.INI 78.1

    Ubwo Sawuli yumviraga byimazeyo ibyo imbaraga ya Mwuka Muziranenge yamwemezaga, yabonye amakosa yakoze mu buzima bwe kandi asobanukirwa n’uburemere bw’ibyo itegeko ry’Imana risaba. Uwari umufarisayo wiyemeraga, wiringiraga ko akizwa n’imirimo ye myiza noneho yapfukamye imbere y’Imana afite kwicisha bugufi no kwiyoroshya nk’umwana muto, yicujije kwiyemera kwe kudafite agaciro kandi anasaba gukizwa binyuze mu byakozwe n’Umukiza wabambwe kandi akazuka. Sawuli yashakaga cyane kugirana ubumwe bushyitse no gusabana na Data wa twese n’Umwana; kandi kubwo kwifuza cyane kubabarirwa no kwemerwa, yerekeje gusenga kwe ku ntebe y’ubuntu.INI 78.2

    Amasengesho y’uwo mufarisayo wicuzaga ntiyapfuye ubusa. Intekerezo ze n’umutima we byahinduwe n’ubuntu mvajuru kandi impano z’ubwenge yari afite zomatana n’imigambi ihoraho y’Imana. Kristo n’ubutungane bwe byamurutiye isi yose.INI 78.3

    Guhinduka kwa Sawuli ni igihamya gikomeye cy’imbaraga itangaje ya Mwuka Muziranenge yemeza abantu icyaha. Sawuli yari yarizeye adashidikanya ko Yesu w’i Nazareti yari yarahinyuye amategeko y’Imana kandi ko yigishije ko amategeko ntacyo amaze. Nyamara nyuma yo guhinduka kwe, Sawuli yabonye Yesu nk’uwari yaraje ku isi afite umugambi wo gushyigikira itegeko rya Se. Yemejwe mu mutima we ko Yesu ari we washyizeho gahunda y’ibitambo y’Abayuda. Yabonye ko ku musaraba igitambo nyakuri cyahahuriye n’ibyamushushanywaga, abona ko Yesu yari yarasohoje ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera bwerekezaga ku Mucunguzi w’Abisiraheli.INI 78.4

    Hari amahame y’ingenzi twahawe kandi tugomba guhora tuzirikana agaragara mu byo tubwirwa ku ihinduka rya Sawuli. Sawuli yari uwo Kristo yari yaragambiriye gukoresha umurimo ukomeye cyane, yari uwagombaga kuba “igikoresho Kristo yitoranyirije”; nyamara Umwami Yesu ntiyahise amubwira uwo murimo uwo ari wo. Yamufatiye mu nzira kandi amwemeza icyaha; nyamara igihe Sawuli yamubazaga ati: “Ushaka ko ngukorera iki Mwami?” Umukiza yahuje uwo Muyahudi n’Itorero rye aho azamenyeshwa icyo Imana imushaho.INI 79.1

    Umucyo utangaje weyuye umwijima mu mutima wa Sawuli, ni umurimo Uhoraho yamukoreye. Nyamara kandi hariho undi murimo abigishwa bagombaga kumukorera. Kristo yari yakoze umurimo wo kumwihishurira no kumwemeza; noneho ubu bwo Sawuli wari wihanye yari ageze aho agomba kwigira ku bo Imana yari yaratoranyirije kwigisha ukuri kwayo.INI 79.2

    Igihe Sawuli yari wenyine mu nzu ya Yuda yakomeje gusenga no kwinginga, maze Umwami Yesu abonekera “umwigishwa w’ i Damasiko witwaga Ananiya” amubwira ko Sawuli w’i Taruso ariho asenga kandi ko akeneye ubufasha. Umumarayika utumwe n’ijuru yaramubwiye iti, “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w’i Taruso, kuko ubu ngubu asenga. Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza, kugira ngo ahumuke.” Ibyak 9:10,11.INI 79.3

    Ananiya ntiyihutiye kwemera amagambo ya marayika kuko inkuru zivuga uburyo Sawuli yatoteje bikomeye abizera b’i Yerusalemu zari zarakwiriye ahantu hose. Yatinyutse kwanga ajya impaka ati, “Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu; kandi n’ino afite ubutware, abuhawe n’abatambyi bakuru, bwo kuboha abambaza izina ryawe.” Ibyak 9:13,14. Nyamara itegeko yahawe ryari ntakuka ngo, “Genda, kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami b’Abisirayeli” Ibyak 9:15.INI 79.4

    Ananiya yumviye amabwiriza y’umumarayika maze ashaka umuntu wari umaze igihe gito yahigaga abantu bose bizera izina rya Yesu. Ananiya yahereyeho arambika ibiganza ku mutwe wa Sawuli aravuga ati, “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera. “Uwo mwanya ibisa n’imboneranyi bimuva ku maso, arahumuka, arahaguruka, arabatizwa.” Ibyak 9:17,18.Bityo Yesu yemereye ubuyobozi bw’Itorero rye maze Sawuli yinjizwa mu bakozi ba Kristo ku isi. Ubu noneho Kristo yari afite Itorero rimuhagarariye ku isi kandi ryari rifite umurimo wo kuyobora umunyabyaha wihanye mu nzira y’ubugingo.INI 79.5

    Abantu benshi bibwira ko umucyo n’uburambe bafite babikesha Kristo wenyine, kandi bakibwira ko ntaho bahuriye n’abayoboke bazwi ba Kristo ku isi. Yesu ni incuti y’abanyabyaha kandi ababazwa n’ibyago bahura nabyo. Afite ububasha bwose mu ijuru no ku isi nyamara yubaha abo yatoranyirije gukora umurimo wo kumurikira abantu kubagezaho inkuru y’agakiza. Ayobora abanyabyaha mu Itorero iryo yagize umuyoboro unyuramo umucyo wo kumurikira isi yose.INI 80.1

    Igihe Sawuli yari mu buhumyi bwe no mu gutsimbarara ku byo yari azi, yahishuriwe Kristo yarenganyaga. Yahujwe n’Itorero ari ryo mucyo w’isi. Muri ubu buryo Ananiya ahagarariye Kristo n’abakozi be ku isi bashyiriweho gukora mu cyimbo cye. Mu mwanya wa Kristo, Ananiya yakoze ku maso ya Sawuli kugira ngo ahumuke. Mu cyimbo cya Kristo kandi Ananiya yarambitse ibiganza bye kuri Sawuli maze amusabira mu izina rya Yesu, Sawuli ahabwa Mwuka Muziranenge. Byose bikorwa mu izina rya Kristo no mu butware bwe. Kristo ni we soko, Itorero rikaba umuyoboro wo kumwamamaza.INI 80.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents