Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 18 - KUBWIRIZA MU BANYAMAHANGA

    (Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 14:1-26)

    Bavuye muri Antiyokiya i Pisidiya, Pawulo na Barinaba bagiye Ikoniyo. Ahangaha nk’uko byagenze muri Antiyokiya, Pawulo na Barinaba batangiye kwigishiriza mu rusengero rw ’Abayahudi. Bahakuye umusaruro mwinshi ku buryo “Abayahudi n’abagiriki benshi cyane bizeye.” (Ibyak 14:1). Nyamara muri Ikoniyo kimwe n’ahandi intumwa zakoreye, “Abayuda batizeye boheje imitima y’abanyamahanga, bangisha Pawulo abavandimwe be mu kwizera.” Ibyak 14:2.INI 113.1

    Nyamara Intumwa ntizigeze ziteshuka ku nshingano zazo kuko abantu benshi bemeraga ubutumwa bwiza bwa Kristo. Nubwo bari bahanganye no kurwanywa, kugirirwa ishyari no gufatwa uko batari, bakomeje umurimo wabo “bavuga bashize amanga, biringiye umwami Yesu,” kandi ” Imana ihamya ijambo ry’ubuntu bwayo, ibaha gukora ibimenyetso n’ibitangaza.” Ibyak 14:3. Ibi bihamya bigaragaza kwemerwa n’ijuru byagize icyo bikora gikomeye ku bantu bari biteguye guhinduka, maze abemeye ubutumwa bwiza bariyongera.INI 113.2

    Ukwamamara k’ubutumwa bwavugwaga n’intumwa kwatumye Abayahudi batizera buzura ishyari n’urwango maze baherako biyemeza guhagarika umurimo Pawulo na Barinaba bakoraga. Bakoresheje ibinyoma no gukabya maze bituma abategetsi batinya ko umugi wose wajya mu kaga ko kwigomeka n’imvururu. Bavuze ko abantu benshi bari kwifatanya n’intumwa ndetse babereka ko ibyo ari imigambi iri gukorwa mu ibanga kandi yateza akaga.INI 113.3

    Kubera ibi birego, abigishwa bahoraga bazanwa imbere y’abategetsi; nyamara ukwiregura kwabo kwarumvikanaga, ndetse basobanuraga ibyo bigisha mu buryo busobanutse kandi bwumvikana maze ababumvaga bakabashyigikira. Nubwo abacamanza bari babafiteho isura mbi bari barabumviseho, ntibigeze batinyuka kubaciraho iteka. Icyo babashije gusobanukirwa gusa ni uko inyigisho za Pawulo na Barinaba zaganishaga abantu ku kuba indakemwa n’abantu bubahiriza amategeko y’igihugu ku buryo amabwiriza na gahunda by’uwo mujyi byari kurushaho kugenda neza mu gihe abantu bari kwemera ukuri intumwa zigishaga.INI 113.4

    Bitewe n’urwango abigishwa bahuye narwo, byatumye ubutumwa bw’ukuri burushaho kwamamara; Abayahudi babonye ko umuhati wabo wo kubangamira umurimo w’abigisha watumye umubare w’abakira imyizerere mishya biyongera. “Abantu bo muri uwo mudugudu birema ibice, bamwe bajya ku Bayuda, abandi bajya ku ntumwa.” Ibyak 14:4.INI 113.5

    Bamaze kubona aho ibintu byerekezaga, abayobozi bo mu Bayahudi bararakaye cyane ku buryo biyemeje kugera ku mugambi wabo bifashishije imidugararo. Bifashishije abantu b’abapfapfa, abantu bazi guteza urusaku bityo bashobora guteza akaduruvayo maze babyitirira inyigisho z’abigishwa. Bibwiraga ko nibifashisha iki kirego cy’ikinyoma, abacamanza bazabafasha kugira ngo bagere ku mugambi wabo. Bagambiriye ko abigishwa batabona amahirwe yo kwiregura kandi ko abantu bazabavumbukira bagatera Pawulo na Barinaba amabuye, bityo imirimo bakoraga igahagarara burundu.INI 114.1

    Abantu bari incuti z’intumwa nubwo batari abizera, baziburiye iby’imigambi mibisha y’Abayahudi maze bazisaba ko zitigaragaza imbere y’inkozi z’ibibi ko ahubwo zikwiriye guhunga zigakiza ubuzima bwazo. Pawulo na Barinaba bakoze uko basabwe maze bava muri Ikoniyo mu ibanga, bahasiga abizera bonyine kugira ngo babe bakomeje gukora umurimo by’igihe gito. Nyamara ntibagiye burundu ahubwo bagambiriye kuzagaruka imivurungano imaze gucogora kugira ngo basoze umurimo bari baratangiye.INI 114.2

    Mu bihe byose ndetse n’ahantu hose, intumwa z’Imana zagiye zihamagarirwa guhangana no kurwanywa n’abantu biyemeje kwanga umucyo w’ijuru. Akenshi hifashishijwe kuvugwa uko batari no gushinjwa ibinyoma, abanzi b’ubutumwa bwiza bagiye basa nk’aho batsinze, bagafunga imiryango intumwa z’Imana zashoboraga kunyuramo kugira ngo zigere ku bantu. Nyamara iyi miryango ntishobora gukingwa burundu, kandi akenshi uko abagaragu b’Imana bagiye bagaruka nyuma y’igihe gito kugira ngo bakomeze imirimo yabo, Uwiteka yabakoreye ibikomeye, abashoboza gushinga inzibutso zihesha izina rye icyubahiro.INI 114.3

    Intumwa zirukanwe Ikoniyo n’itotezwa maze zijya i Lusitira n’i Derube muri Likawoniya. Iyi mijyi yari ituwe n’abantu b’abapagani kandi b’abapfumu, nyamara muri bo harimo bamwe bifuzaga kumva no kwemera ubutumwa bwiza. Intumwa ziyemeje gukorera umurimo wazo aho hantu ndetse n’ahahakikije, zishaka kwirinda gufatwa nabi no gutotezwa n’Abayahudi.INI 114.4

    I Lusitira, nta rusengero rw’Abayahudi rwari ruhari nubwo hari Abayahudi bake bari muri uwo mujyi. Abaturage benshi b’i Lusitira basengeraga mu rusengero rweguriwe ikigirwamana cya Zewu. Igihe Pawulo na Barinaba basesekaraga muri uwo mujyi maze abaturage b’i Lusitira barabakikije, babasobanurira ukuri koroheje k’ubutumwa bwiza ku buryo abantu benshi bashatse ukuntu bahuza izi nyigisho n’imyizerere yabo ya gipfumu bakoreshaga baramya Zewu.INI 114.5

    Intumwa zagerageje kwigisha aba bantu iby’Imana Rurema n’Umwana wayo ari we Mukiza w’inyokomuntu. Icyo bakoze mbere ni ukwereka abantu imirimo itangaje y’Imana ari yo izuba, ukwezi, inyenyeri, uko ibihe byiza bikurikirana, imisozi minini itwikiriwe n’urubura, ibiti birebire n’ibindi bintu bitandukanye kandi bitangaje bidukikije byerekanaga ubuhanga burenze ubwenge bwa kimuntu. Intumwa zifashishije iyi mirimo y’Ushoborabyose, zatumye ibitekerezo by’abapagani biganishwa ku Mutware ukomeye utegeka ibyaremwe byose.INI 114.6

    Pawulo na Barinaba bamaze gusobanura neza aya mahame shingiro y’ukuri kwerekeye Umuremyi, babwiye Abanyalusitira ibyerekeye Umwana w’Imana wavuye mu ijuru akaza ku isi yacu kubera ko yakunze abana b’abantu. Bavuze ibyerekeye ubuzima bwe n’umurimo yakoze, uko yanzwe n’abo yaje gukiza, uko yaciriwe urubanza, uko yabambwe, umuzuko we n’uko yazamuwe akajya mu ijuru kugira ngo avuganire umuntu. Uko ni ko Pawulo na Barinaba babwirije ubutumwa bwiza i Lusitira buzuye Mwuka n’imbaraga y’Imana.INI 115.1

    Igihe kimwe ubwo Pawulo yatekererezaga abantu iby’umurimo wa Kristo nk’umuvuzi w’abarwayi n’imbabare, yabonye umuntu umugaye wari wicaye mu bari bamuteze amatwi. Uwo muntu yari amuhanze amaso maze yakira amagambo ye kandi arayemera. Pawulo yagiriye uwo muntu impuhwe, maze abona ko ” afite kwizera kwamuhesha gukizwa.” Ibyak 14:9. Mu maso y’abo bantu basengaga ibigirwamana, Pawulo yategetse uwo muntu umugaye guhagararira ku birenge bye yemye. Mbere y’icyo gihe uwo muntu yashoboraga kwicara gusa ariko ako kanya yahise yumvira ibyo Pawulo amutegetse maze abasha guhagarara bwa mbere mu buzima bwe. Ukwizera yari afite kwamuteye imbaraga maze uwari yararemaye “Arabandaduka aratambuka.” Ibyak 14:10.INI 115.2

    “Abahateraniye babonye icyo Pawulo akoze, bavuga ijwi rirenga mu Runyalukayoniya, bati “Imana zitumanukiyemo zishushanije n’abantu.” Ibyak 14:11. Iyi mvugo yari ihwanye n’umugenzo wabo wemeraga ko rimwe na rimwe ibigirwamana byasuraga isi. Barinaba bamwise Zewu; ari yo Se w’ibigirwamana. Bamwise batyo babitewe n’ubwiza bwe, icyubahiro, ubugwaneza no kugira neza byagaragaraga mu maso ye. Pawulo we biringiye ko ari Herume, “kubera ko ari we wakundaga gufata ijambo,” umwizerwa ushabutse w’intyoza uvuga amagambo y’imbuzi kandi abinginga. Ibyak 14:12.INI 115.3

    Abanyalusitira bifuje gushima intumwa maze basaba umutambyi wa Zewu guha intumwa icyubahiro. “Nuko azana ku irembo ibimasa bitatse indabyo, kubera ko we na rubanda bashakaga gutura ibitambo izo Ntumwa.” Ibyak 14:13. Pawulo na Barinaba bifuzaga ikiruhuko, ntibari bazi iby’iyi myiteguro. Nyamara nyuma y’akanya gato, Pawulo na Barinaba baje kumva urusaku rw’indirimbo n’urwamo rw’ibyishimo by’abantu benshi bari baje mu nzu bari bacumbitsemo.INI 115.4

    Igihe intumwa zari zimaze kumenya impamvu y’uko gusurwa n’urusaku rwo guhimbarwa rwari rubiherekeje, “zashishimuye imyenda yazo, ziturumbukira muri rubanda” zishaka guhagarika ibindi byashoboraga kuba. Mu ijwi rirenga ryarutaga urusaku rw’abo bantu, Pawulo yabasabye ko baceceka maze uwo mwanya bagiceceka aravuga ati, ” Mwa bagabo mwe ni iki gitumye mugira mutyo? Natwe turi abantu buntu, tumeze nkamwe, kandi turababwira ubutumwa bwiza ngo mureke ibyo bitagira icyo bibamarira, muhindukirire Imana ihoraho, yaremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose; ari na Yo yakundiye amahanga yose mu bihe byashize kugendera mu migenzo yayo. Ariko ntiyirekera aho itagira icyo kuyihamya, kuko yabagiriraga neza mwese, ikabavubira imvura yo mu ijuru, ikabaha imyaka myiza, ikabahaza ibyokurya, ikuzuza imitima yanyu umunezero.” Ibyak 14:15-17.INI 115.5

    Nubwo intumwa zabahakaniye ko zitari imana, ndetse Pawulo agakoresha umuhati kugira ngo yerekeze ibitekerezo by’abo bantu ku Mana y’ukuri ikwiriye kuramywa yonyine, guhindura ibitekerezo bya bariya bapagani kugira ngo bareke umugambi wabo wo gutamba ibitambo byasaga n’ibidashoboka. Abo bantu bari bamaramaje bizera ko Pawulo na Barinaba ari imana rwose, kandi bari batwawe cyane ku buryo batifuzaga kwemera amakosa yabo. Ibyanditswe bivuga ko, “byabaruhije cyane.” Ibyak 14:18.INI 116.1

    Abanyalusitira batekereje ko bari barebesheje amaso yabo imbaraga itangaje yakoreshwaga n’intumwa. Bari barabonye umuntu umugaye utari warigeze ashobora kugenda akizwa maze akishimira kugira amagara mazima n’imbaraga. Pawulo amaze kubahendahenda no kubasobanurira yitonze ibyerekeye umurimo we na Barinaba nk’abahagarariye Imana yo mu ijuru n’Umwana wayo, Imana Umuvugizi mukuru; ni ho abantu batsinzwe maze bareka imigambi yabo.INI 116.2

    Imirimo ya Pawulo na Barinaba i Lusitira yahagaritswe bitunguranye n’ubugizi bwa nabi bw’ “Abayuda bavuye mu Antiyokiya no mu Ikoniyo,” bari baramaze kumva uburyo umurimo w’intumwa wajyaga imbere mu Banyakoniya maze biyemeza kuzikurikirana no kuzitoteza. Aba Bayahudi bageze i Lusitira, bahise babiba mu bantu umwuka mubi wari wuzuye ibitekerezo byabo. Hakoreshejwe amagambo yo gusebanya no kunegura, abari bamaze akanya gato bafata Pawulo na Barinaba nk’ibiremwa mvajuru baje kwemezwa ko mu by’ukuri Pawulo na Barinaba ari babi kurenza abicanyi kandi ko bakwiriye gupfa.INI 116.3

    Gucika intege kwabaye ku Banyalusitira bitewe n’uko bitabashobokeye gutambira intumwa ibitambo, kwabateye kurwanya Pawulo na Barinaba bafite ubwaka nk’ubwo bari barabakiranye nk’imana. Babishishikarijwe n’Abayahudi, bateguye umugambi wo gukoresha imbaraga bagatera Pawulo na Barinaba. Abayahudi babategetse kutazatuma Pawulo abona umwanya wo kuvuga, bitewe n’uko bemezaga ko Pawulo yayobya abantu aramutse abonye ayo mahirwe.INI 116.4

    Hashize akanya gato, imigambi mibisha y’abanzi b’ubutumwa bwiza yashyizwe mu bikorwa. Abanyalusitira bemereye imbaraga y’umubi kubakoresha maze buzura uburakari bwa Satani, bafata Pawulo kandi nta mpuhwe bamufitiye bamutera amabuye. Pawulo yatekereje ko ubuzima bwe bugeze ku iherezo. Byatumye uwo mwanya yibuka urupfu rwa Sitefano n’uruhare rwuzuye ubugome we ubwe yari yararugizemo. Afite ibikomere byinshi kandi ahinda umushyitsi kubw’uburibwe, yikubise hasi maze abo bantu bari barakaye “bamukurubanira inyuma y’umudugudu, bibwira ko yapfuye.” Ibyak 14:19.INI 116.5

    Muri iki gihe cy’umwijima kandi cy’ibigeragezo itsinda ry’abizera b’i Lusitira bari barizeye Yesu biturutse ku murimo w’ibwirizabutumwa wakozwe na Pawulo na Barinaba, bakomeje kuba indahemuka n’abanyakuri. Uko kubarwanya kuzuye ubupfapfa no kubatoteza mu bugome bikozwe n’abanzi babo byatumye ukwizera kw’abo Banyalusitira gukomera maze ubwo bari bageze mu makuba no gukwenwa, bagaragaje ubudahemuka bwabo maze bafite agahinda bakikiza uwo batekerezaga ko yapfuye.INI 117.1

    Igihe bari bari mu maganya, baje gutangazwa no kubona intumwa Pawulo yegura umutwe uwo mwanya ihaguruka isingiza Imana. Ku bizera, uku kusubizwamo imbaraga k’umugaragu w’Imana kwafashwe nk’igitangaza cy’imbaraga mvajuru kandi kiba nk’ikimenyetso Imana ishyize ku guhindura imyizerere kwabo. Banezerewe mu buryo butangaje kandi basingiza Imana bafite ukwizera kwavuguruwe.INI 117.2

    Muri abo bari barahindukiye i Lusitira, kandi biboneye imibabaro ya Pawulo, harimo umwe wari kuzaba umukozi ukomeye wa Kristo kandi wari kuzafatanya n’intumwa ibigeragezo n’ibyishimo biba bitegereje umurimo utangiye ahantu hakomeye. Uyu uvugwa yari umusore witwaga Timoteyo. Igihe Pawulo yakurubanwaga akajyanwa hanze y’umudugudu, uyu mwigishwa w’umusore yari mu bantu bahagaze iruhande rwe ameze nk’intumbi ndetse anamubona azanzamuka, afite ibikomere kandi yuzuye amaraso nyamara asingiza Imana kuko yari yemerewe kubabazwa azira Kristo.INI 117.3

    Umunsi wakurikiye uguterwa amabuye kwa Pawulo, we na Barinaba bagiye i Derube. Umurimo wabo wagiriye umugisha aho i Derube ku buryo abantu benshi bakiriye Kristo nk’Umukiza. Nyamara “bamaze kubwira abantu ubutumwa bwiza muri uwo mudugudu no guhindura benshi,” yaba Pawulo cyangwa Barinaba nta n’umwe wishimiye gukomereza umurimo ahandi batabanje gukomeza ukwizera kw’abahindutse bari barasize bonyine aho bari bamaze igihe gito babwirije ubutumwa. Bityo, batitaye ku makuba azababaho “basubiye i Lisitira na Ikoniyo na Antiyokiya, bakomeza abigishwa ba Kristo baho, babatera umwete kugira ngo bakomere ku kwizera.” Abantu benshi bari baremeye inkuru nziza y’ubutumwa bwiza bituma batukwa kandi barwanywa. Aba rero nibo Pawulo na Barinaba bashakaga gushikamisha mu kwizera kugira ngo umurimo wakozwe ukomeze kujya mbere.INI 117.4

    Nk’ingingo ikomeye mu mikurire mu by’umwuka y’abantu bashya bahindutse, mu kubayobora kugendera muri gahunda y’ubutumwa bwiza intumwa zabikoranye ubwitonzi. Muri Likawoniya na Pisidiya ahari abizera hose, hari amatorero afite gahunda. Muri buri torero hashyizweho abayobozi, kandi gahunda ikwiye n’uburyo bw’imukorere nabyo bishyirwaho kugira ngo habeho imigendekere ikwiye y’ibintu byose bifitanye isano n’imibereho myiza mu by’umwuka y’abizera.INI 117.5

    Ibi byari bihuje na gahunda y’ubutumwa bwiza yo guhuriza abizera bose mu mubiri umwe; muri Kristo, kandi Pawulo yitondeye gukurikiza iyi gahunda mu murimo we. Abo kubw’umurimo we yari yaratumye bemera Kristo nk’Umukiza aho babaga bari hose bagiraga igihe bagahangirwaho iterero. Ndetse n’igihe abizera babaga ari umubare muto, ibi byarakorwaga. Abakristo bigishijwe gufashanya, bakibuka isezerano rivuga ngo, “Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” Matayo 18:20.INI 118.1

    Pawulo ntiyigeze yibagirwa amatorero yahanzwe. Mu bitekerezo bye, kwita kuri aya matorero byakomeje kumubera umutwaro wiyongera cyane. Uko itsinda ry’abizera ryabaga ari rito kose, ntibyamubuzaga guhora arihangayikiye. Pawulo yariyoroshyaga akita ku matorero mato azi ko ayo matorero akeneye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko kugira ngo abayarimo bashikame mu kuri kandi bigishwe kugaragariza ababakikije ubupfura n’umuhati wo kutikunda.INI 118.2

    Mu mihati yabo yose yo kuvuga ubutumwa, Pawulo na Barinaba bifuzaga gukurikiza urugero rwa Kristo rwo kwitanga mu bushake n’ubudahemuka no gukorera abantu abikuye ku mutima. Bakangutse cyane, bafite umwete, batananirwa, ntibigeze babogama cyangwa ngo bishakire ibiboroheye ahubwo babibye imbuto y’ukuri basenga kandi bakora ubudahwema. Mu gihe intumwa zabibaga imbuto, zakoranaga ubwitonzi mu guha amabwiriza y’ingenzi abajyaga mu ruhande rwabo bakemera ubutumwa bwiza. Uyu mwuka wo gukorana ubwitonzi no kubaha Imana watumye mu bitekerezo by’abigishwa bashya hasigara hazirikana akamaro k’ubutumwa bwiza.INI 118.3

    Igihe abantu b’abiringirwa kandi bafite ubushobozi nka Timoteyo bahindukaga, Pawulo na Barinaba bashakaga cyane uko babereka akamaro ko gukora mu ruzabibu. Igihe intumwa zabasigaga zikajyaga gukorera ahandi, ukwizera kw’abo bantu ntikwigeraga gucogora ahubwo kwariyongeraga. Bari barigishijwe neza kugendera mu nzira y’Uwiteka kandi baranamenyeshejwe uko bakwiriye gukorana ubwitange, badakebakeba, bafite ukwihangana kubw’agakiza k’abandi bantu. Uku guhugurwa kw’abantu bashya bihanye kwari intambwe ikomeye yafashije Pawulo na Barinaba kugera ku musaruro ushimishije ubwo babwirizaga ubutumwa bwiza mu banyamahanga.INI 118.4

    Urugendo rwa mbere rw’ivugabutumwa rwari hafi kurangira. Pawulo na Barinaba bamaze kwegurira Imana amatorero mashya, bagiye i Pamfiliya, maze “bamaze kuvuga ijambo ry’Imana i Peruga, baramanuka bajya mu Ataliya, barambuka bafata muri Antiyokiya.” Ibyak 14:25, 26.INI 118.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents