Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 19 - ABAYAHUDI N’ABANYAMAHANGA

    (Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 15:1-35)

    Bageze Antiyokiya muri Siriya aho bari barohererejwe ngo bajye gukora umurimo, Pawulo na Barinaba bahise bagira amahirwe yo guteranya abizera no kubasubiriramo ” ibyo Imana yakoranye nabo byose, n’uko yugururiye abanyamahanga irembo ryo kwizera.” (Ibyak 14:27). Itorero ry’i Antiyokiya ryari rigari kandi ryarakuraga cyane. Antiyokiya yari ihuriro ry’ibikorwa by’ivugabutumwa kandi itsinda ry’abizera baho ryari rimwe mu matsinda akomeye mu matsinda y’abizera. Iryo torero ryari rigizwe n’abantu b’ingeri nyinshi bakomoka mu Bayahudi n’Abanyamahanga.INI 119.1

    Mu gihe Pawulo na Barinaba bafatanyaga n’abavugabutumwa n’abakorerabushake i Antiyokiya bafite umuhati wo kugarurira abantu benshi Kristo, Abayahudi bamwe bavuye i Yudaya “bo mu gice cy’Abafarisayo” bashoboye kwinjiza ikibazo mu bantu cyaje gutuma mu Itorero haba amakimbirane maze bitera abizera b’abanyamahanga kugira ubwoba no gucika intege. Aba bigisha b’Abayahudi bashimangiraga ko kugira ngo umuntu akizwe agomba gukebwa kandi agakurikiza amategeko yose y’imihango.INI 119.2

    Pawulo na Barinaba bahise bahangana n’izi nyigisho z’ibinyoma vuba vuba kandi barwanya ko zakwigishwa Abanyamahanga. Ku rundi ruhande, benshi bo mu bizera b’Abayahudi bo muri Antiyokiya bagiye ku ruhande rw’abo bari bavuye i Yudaya.INI 119.3

    Abayahudi bahindutse ntabwo bari biteguye gukora umurimo vuba nk’uko ubuntu bw’Imana bwafunguraga inzira. Uhereye ku musaruro waturutse ku murimo Pawulo na Barinaba bakoreye mu Banyamahanga, byagaragaraga ko umubare w’abanyamahanga bihana uzasumba cyane uw’Abayahudi bihana. Abayahudi batinyaga ko niba abanyamahanga badategetswe kubahiriza amabwiriza n’imihango byo mu mategeko yabo kugira ngo babone kwemerwa mu Itorero, ibintu by’umwihariko byarangaga ishyanga ryabo (ari byo kugeza icyo gihe byabatandukanyaga n’abandi bantu) amaherezo bitari kuzongera kugaragara mu bantu bakiriye ubutumwa bwiza.INI 119.4

    Abayahudi bahoraga birata inshingano bahawe n’Imana. Abenshi mu Bayahudi bari barizeye Kristo bari bacyibwira ko kuva Imana yarashyizeho uburyo Abaheburayo bagomba kuramya, ntibyari gushoboka ko yakwemera impinduka zaba ku byo yavuze. Bashimangiye ko amategeko n’imihango by’Abayahudi bikwiye kwinjizwa mu mihango y’idini ya Gikristo. Ntibumvaga neza ko ibitambo byose nta kindi byashushanyaga uretse urupfu rw’Umwana w’Imana rwagaragaje uwo ibyo bitambo byashushanyaga kandi nyuma yarwo imihango yo mu gihe cya Mose ikaba itari igifite agaciro.INI 119.5

    Mbere y’uko Pawulo ahinduka yirebaga nk’umuziranenge “wari inyangamugayo ku byarekeye ubutungane buzanwa n’amategeko” (Fil 3:6). Nyamara amaze guhinduka mu mutima yasobanukiwe neza intego y’Umukiza nk’Umucunguzi w’abantu bose baba Abanyamahanga n’Abayahudi. Yari yaramenye kandi itandukaniro riri hagati y’ukwizera kuzima n’uburyo bupfuye bwo kugendera mu mihango. Mu mucyo w’ubutumwa bwiza, imigenzo n’imihango ya kera yahawe Abisirayeli yari yaragize ubusobanuro bushya kandi bwimbitse. Icyo byerekezagaho cyari cyararangiye kandi abariho mu gihe cyo kwamamaza ubutumwa bwiza bari barahawe umudendezo wo kudakurikiza iyo mihango. Nyamara ku bijyanye n’amategeko cumi y’Imana adahinduka, Pawulo yayubahirizaga mu mwuka nk’uko yanditswe.INI 120.1

    Mu Itorero ry’i Antiyokiya ikibazo cyerekeranye no gukebwa cyateje impaka nyinshi n’amakimbirane. Amaherezo abagize Itorero batinye ko izo mpaka nizikomeza zizabazanamo kwirema ibice, bafashe Pawulo na Barinaba hamwe n’abandi bantu bafite inshingano mu Itorero, maze babohereza i Yerusalemu kugira ngo icyo kibazo bakiganire n’intumwa n’abakuru. Aho i Yerusalemu bari kuhahurira n’intumwa zivuye mu matorero atandukanye ndetse n’abari baje kwizihiza iminsi mikuru yari yegereje. Hagati aho impaka zose zagombaga guhagarara kugeza igihe umwanzuro wa nyuma utangiwe mu nama rusange. Uyu mwanzuro rero wagombaga kwemerwa hose n’amatorero atandukanye mu gihugu cyose.INI 120.2

    Bari mu nzira berekeje i Yerusalemu, Pawulo na Barinaba basuye abizera bo mu midugudu banyuragamo maze bakabakomeza bifashishije ibyababagaho mu murimo w’Imana ndetse no guhinduka kw’Abanyamahanga.INI 120.3

    I Yerusalemu ni ho intumwa zituritse muri Antiyokiya zahuriye n’abizera bo mu matorero atandukanye bari baje mu nama rusange. Aba bizera babwiwe uburyo umurimo w’ivugabutumwa mu banyamahanga wageze ku musaruro mwiza. Bityo, babasobanuriye neza iby’urujijo rwari rwaravutse kubera ko Abafarisayo bamwe bihanye bari baragiye i Antiyokiya bakavuga ko kugira ngo abanyamahanga bahindutse bakizwe bagomba gukebwa kandi bakubahiriza amategeko ya Mose.INI 120.4

    Iki kibazo cyateye impaka ndende mu iteraniro. Ku byerekeranye cyane n’ikibazo cyo gukebwa hariho n’abandi benshi basabaga ko cyakwiganwa ubwitonzi. Ikindi kibazo cyagombaga kwigwaho cyari uburyo abantu bakwifata ku byerekeye kurya inyama zaterekereshejwe. Abenshi mu banyamahanga bihanye bari batuye hagati y’abantu b’injiji kandi b’abapagani bahoraga batura ibigirwamana ibitambo. Abatambyi bakoraga muri uku kuramya kwa gipagani bakoraga ubucuruzi bukomeye bagurisha ku maturo baturwaga, maze Abayahudi batinya ko abanyamahanga bahindutse bagura ibintu byatuwe ibigirwamana maze bigatuma Ubukristo bugira isura mbi. Kubw’ibyo bafatiye ingamba iyo mihango yo gusenga ibigirwamana. INI 120.5

    Ikindi kandi, abanyamahanga bari bamenyereye kurya inyama z’inyamaswa zanizwe mu gihe Abayahudi bo bari barahawe amabwiriza n’Imana ko igihe bicaga itungo kugira ngo barirye, bagombaga kwitonda bakamenya ko amaraso yarivuyemo. Igihe bitabaye bityo izo nyama ntizafatwaga ko zitunganye. Imana yari yarahaye Abayahudi aya mabwiriza ifite umugambi wo kurinda ubuzima bwabo. Abayahudi babonaga ko kurya ibyokurya birimo amaraso ari icyaha. Bemezaga ko amaraso ari ubuzima kandi ko kuvusha amaraso byari ingaruka y’icyaha.INI 121.1

    Ku rundi ruhande, Abanyamahanga bo bafataga amaraso avuye mu itungo batambye maze bakayakoresha mu gutegura ifunguro. Abayahudi ntibashoboraga kwemera guhindura umuco bari bararazwe n’Imana. Kubw’ibyo rero, niba Umuyahudi yari kuzasangirira n’umunyamahanga ku meza amwe, byari gutuma Umuyahudi agwa mu kantu kandi agakozwa isoni n’umunyamahanga.INI 121.2

    Abanyamahanga ariko cyane cyane Abagiriki, bari bagitwarwa n’irari cyane, kandi hariho ingorane ko bamwe batari barahindutse mu mitima, bari kugaragaza ko bizera ariko batararetse ingeso zabo mbi. Abayahudi b’Abakristo ntibashoboraga kwihanganira ingeso mbi n’abapagani batabonaga ko ari ubugome. Abayahudi rero bafashe ko ari ngombwa ko gukebwa no kubahiriza amategeko y’imihango byakubahirizwa n’Abanyamahanga bihanye kugira ngo bibe igihamya cy’uko bihanye by’ukuri kandi bitanze. Bizeraga ko ibi ngibi byari kurinda ko nyuma y’aho mu Itorero haza abantu bari kuyoboka ukwizera nyamara batahindutse by’ukuri mu mitima, bakazagayisha umurimo kubwo gutwarwa n’irari n’ingeso mbi.INI 121.3

    Ingingo zitandukanye zatanzwe mu gukemura ikibazo nyamukuru cyari gihari zazaniye ingorane zikomeye abari mu nama. Nyamara mu by’ukuri, Mwuka Muziranenge yari yarakemuye iki kibazo cyabaye intandaro y’umwanzuro umutekano ndetse n’imibereho by’Itorero rya Gikristo byari gushingiraho.INI 121.4

    “Bamaze umwanya bajya impaka, Petero arahaguruka arababwira ati “Bavandimwe, muzi yuko kera Imana yantoranyije muri mwe ngo ntangaze Ubutumwa bwayo bwiza mu banyamahanga, kugira ngo babwumve babwemere.” (Ibyak 15:7). Yaberetse ko Mwuka Muziranenge yari yarakemuye icyo kibazo bajyagaho impaka ubwo yamanukiraga Abanyamahanga batakebwe n’Abayahudi mu mbaraga ingana. Yabibukije iyerekwa yagize ubwo Imana yamushiraga imbere igishura cyari cyuzuye inyamaswa z’amoko zigenza amaguru ane maze imutegeka kuzibaga akarya. Igihe yahakanaga akemeza ko atigeze arya ikintu gisanzwe cyangwa gihumanye, yahawe igisubizo ngo, “Ibyo Imana ihumanuye, wibyita ibizira.” Ibyak 10:15.INI 121.5

    Petero yabatekerereje ubusobanuro bwimbitse bw’aya magambo yari yarabwiwe akimara guhamagarirwa kujya ku mutware w’abasirikare ijana kugira ngo amwigishe iby’ukwizera Kristo. Ubu butumwa bwerekanye ko Imana itarobanura ku butoni ko ahubwo yemera abayubaha bose. Petero yababwiye uburyo yatangaye igihe yabwiraga amagambo y’ukuri abantu bari bateraniye kwa Koruneriyo maze akabona Mwuka Muziranenge aza ku bari bamuteze amatwi baba Abayahudi ndetse n’Abanyamahanga. Umucyo n’ubwiza byagaragaye ku Bayahudi bakebwe ni nabyo byagaragaye mu maso y’Abanyamahanga batakebwe. Ibi byose byari umuburo Imana ihaye Petero ko atagomba kugira umuntu afata ko aciye munsi y’undi kubera ko amaraso ya Kristo ashobora kweza umuntu ho inenge yose.INI 122.1

    Igihe kimwe mbere y’aho, Petero yari yarabwiye abavandimwe be mu kwizera ibijyanye no guhinduka kwa Koruneriyo n’incuti ze anababwira uko yasabanye na bo. Ubwo yabwiraga abo bantu uburyo Mwuka Muziranenge yamanukiye Abanyamahanga, yaravuze ati, “Nuko, ubwo Imana yabahaye impano ihwanye n’iyo natwe twahawe, ubwo twizeraga Umwami Yesu Kristo, ndi nde wo kuvuguruza Imana?” (Ibyak 11:17). Yakomeje kuvugana imbaraga ashize amanga ati, “Imana irondora imitima y’abantu yarabahamije, ubwo yabahaye Umwuka Wera, nk’uko yamuduhaye natwe; ntiyashyiraho itandukaniro ryacu na bo, ahubwo yogesheje imitima yabo kwizera. Nuko ni iki gitumye mugerageza Imana, mwikoreza abigishwa imitwaro, ba sogokuruza batashoboye kwikorera, ndetse natwe ni uko?” (Ibyak 15:8-10). Uyu mutwaro ntabwo wari Amategeko Cumi nk’uko abantu bamwe barwanya ibyo ayo mategeko asaba babyemeza. Ahangaha Petero yavugaga ku mategeko y’imihango yari yarakuweho no kubambwa kwa Kristo.INI 122.2

    Ijambo rya Petero ryatumye abari aho bihangana maze batega amatwi Pawulo na Barinaba. Pawulo na Barinaba bababwiye ibyababayeho igihe bakoreraga mu Banyamahanga. “Abahateraniye bose barahora, bumva uko Barinaba na Pawulo babatekereza ibimenyetso n’ibitangaza byose Imana yabahaye gukora mu banyamahanga.” Ibyak 15:12.INI 122.3

    Yakobo nawe yatanze ubuhamya yemeza ko byari umugambi w’Imana guha Abanyamahanga amahirwe n’imigisha bimwe nk’ibyari byarahawe Abayahudi.INI 122.4

    Mwuka Muziranenge yabonye ko atari byiza guhatira abanyamahanga bahindutse kubahiriza amategeko y’imihango kandi ibyo intumwa zaterezaga kuri iki kibazo byari bihuje n’ibya Mwuka w’Imana. Yakobo yari ayoboye inama maze atanga umwanzuro wa nyuma avuga ati, ” Ni cyo gitumye ku bwanjye ntegeka ko tureka kurushya abo mu banyamahanga bahindukirira Imana.” Ibyak 15:19.INI 123.1

    Ibi byatumye impaka zirangira. Duhereye kuri ibi tubona impamvu ivuguruza inyigisho y’Itorero Gatulika ry’i Roma ivuga ko Petero yari umuyobozi w’Itorero. Abagiye bemeza ko ari abasimbura be (abapapa), nta shingiro ry’ibyo bavuga riri mu Byanditswe. Nta na kimwe mu mibereho ya Petero gishimangira ibivugwa ko yashyizwe hejuru y’abandi bayoboke ba Kristo nk’umusimbura w’Isumbabyose. Iyaba abo bavugwa ko ari abasimbura ba Petero bari barakurikije urugero rwe, bari guhora iteka baranejejwe no kuringanira n’abavandimwe babo mu kwizera. INI 123.2

    Ahangaha bigaragara ko Yakobo ari we watoranyijwe kugira ngo atangaze umwanzuro iyo nama yafashe. Ni we wemeje ko amategeko y’imihango, ariko cyane cyane iryo gukebwa, atagomba guhatirwa Abanyamahanga cyangwa ngo bategekwe kuyakurikiza. Yakobo yashatse kwemeza abavandimwe be mu kwizera ko igihe Abanyamahanga bahindukiriraga Imana bari baragize uguhinduka gukomeye mu mibereho yabo. Bityo abantu bagombaga kwitonda kugira ngo batabahungabanya bakoresheje ibibazo bifite agaciro gake biteza impagarara no gushidikanya. Bitabaye bityo Abanyamahanga bari gucika intege zo gukurikira Kristo.INI 123.3

    Nyamara Abanyamahanga bihanye bagombaga kuzibukira imihango yari ihabanye n’amahame ya Gikristo. Intumwa n’abakuru bemeranyije kwandikira Abanyamahanga bababwira ko bakwiriye kwirinda inyama zaterekerejwe ibigirwamana, bakirinda ubusambanyi, kurya amatungo yahotowe cyangwa amaraso. Bagombaga gusabwa gukurikiza amategeko no kugira imibereho itunganye. Bagombaga kumenyeshwa kandi ko abari baravuze ko gukebwa ari ngombwa batabiherewe uburenganzira n’intumwa. INI 123.4

    Abanyamahanga bohererejwe Pawulo na Barinaba nk’abagabo bari barahaze amagara yabo kubw’Umwami Yesu. Abari mu nama bohereje Yuda na Sila bajyana na Pawulo na Barinaba kugira ngo bajye kubwira Abanyamahanga icyemezo cy’inama imbona nkubone: “Umwuka Wera hamwe natwe twashimye kutabikoreza undi mutwaro wose keretse ibi bikwiriye: kwirinda inyama zaterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe, no gusambana; ibyo nimubyirinda, muzaba mukoze neza.” (Ibyak 15:28, 29). Abo bagaragu bane b’Imana boherejwe Antiyokiya bafite ibaruwa n’ubutumwa bwagombaga guhagarika amakimbirane yose kuko iryo ryari ijwi ry’Imana ryavugiraga ku isi.INI 123.5

    Inama yafashe umwanzuro kuri iki kibazo yari igizwe n’intumwa n’abigisha bari baragize uruhare mu guhanga amatorero ya Gikristo y’Abayahudi n’Abanyamahanga. Harimo n’abandi bantu batumwe bavuye ahantu hatandukanye. Abakuru baturutse i Yerusalemu n’abahagarariye abandi baturutse Antiyokiya bari bahari, kandi n’amatorero yari akomeye cyane nayo yari ahagarariwe. Inama yayobowe mu buryo bukurikije amabwiriza arimo kumurikirwa ndetse hanagaragara icyubahiro kiranga Itorero ryashyizweho n’ubushake bw’Imana. Mu myanzuro yabo bose babonye ko Imana ubwayo yari yarasubije icyo kibazo ikoresheje guha Abanyamahanga Mwuka Muziranenge. Bityo, babonye ko gukurikiza amabwiriza ya Mwuka ari uruhare rwabo.INI 124.1

    Abakristo bose ntibahamagawe mu gufatira umwanzuro iki kibazo. “Intumwa n’abakuru b’amatorero,” abantu bafite ijambo mu bandi kandi bashyira mu gaciro baranditse maze batanga itegeko ridakuka ryaje kwemerwa n’amatorero ya Gikristo muri rusange. Nyamara, abantu bose siko bashimishijwe n’uwo mwanzuro. Hariho igice kimwe cy’abizera b’abanyeshyari kandi biyemeraga banze uwo mwanzuro. Aba bantu biyemeje kwiha inshingano yo gukora umurimo. Bishoye mu kwivovota no kunegurana, banacura imigambi mishya mu gushaka uburyo bwo kudindiza umurimo w’abo Imana yari yaratoranyirije kwigisha ubutumwa bwiza. Kuva mu Itorero rya mbere, izi nzitizi zagiye zibaho kandi Itorero rizakomeza guhura na zo kugeza ku mperuka.INI 124.2

    Yerusalemu wari umurwa mukuru w’Abayahudi kandi aho niho harangwaga guheza abandi no kubatekereza uko batari. Abayahudi b’abakristo bari batuye hafi y’urusengero basubizaga ibitekerezo byabo inyuma, bakabona akarusho n’amahirwe bafite nk’ishyanga ry’Abayahudi. Igihe babonaga ko Itorero rya Gikristo rigenda ryitandukanya n’imihango n’imigenzo bya Kiyahudi kandi bakabona ko mu gihe gito agaciro gakomeye imigenzo ya kiyahudi yari ifite kagiye gutakara bitewe n’umucyo wo kwizera kwadutse, benshi barakariye Pawulo cyane nk’umuntu watumye habaho izo mpinduka. Ndetse n’abigishwa bose ntabwo bari biteguye kwakirana umutima mwiza uwo mwanzuro wafashwe n’inama. Bamwe bari bafitiye ishyaka amategeko y’imihango, kandi barebaga Pawulo nabi kuko batekerezaga ko amahame ye yerekeye kubahiriza amategeko ya kiyahudi yari yoroheje. INI 124.3

    Ibyemezo byafatiwe mu nama rusange byazaniye icyizere abizera b’abanyamahanga maze umurimo w’Imana urushaho kugenda neza. Itorero ryo muri Antiyokiya ryari rifite amahirwe yo kubana na Yuda na Sira, aba bakaba bari intumwa z’umwihariko zari zagarukanye n’intumwa zivuye mu nama y’i Yerusalemu. ” Yuda na Sira nabo ubwabo bari abahanuzi, bahuguza bene Data amagambo menshi, barabakomeza.” (Ibyak 15:32). Aba bagabo bubahaga Imana batinze muri Antiyokiya bahamara igihe gito.” “Pawulo na Barinaba na bo baguma mu Antiyokiya, bigisha abantu bababwira ijambo ry’Umwami Yesu bafatanije n’abandi benshi.” Ibyak 15:35.INI 124.4

    Nyuma y’aho, ubwo Petero yasuraga Itorero ryo muri Antiyokiya, abantu benshi bamugiriye icyizere bitewe n’ubwitonzi yagaragaje mu kwitwara ku banyamahanga bahindutse. Yahamaze igihe gito ahakorera ibijyanye n’umucyo Imana yamuhaye. Yaje gutsinda imitekereze mibi yari afite ku banyamahanga maze asangira n’abanyamahanga bahindutse. Nyamara igihe Abayahudi bamwe bagiriraga ishyaka amategeko y’imihango bavaga i Yerusalemu, Petero yahereye ko ahindura uko yitwaraga ku banyamahanga bihanye. “Nuko abandi Bayuda na bo bose baryaryana na we, ndetse ibyo bituma na Barinaba ayobywa n’uburyarya bwabo.” ( Abagalatiya 2:13). Izi ntege nke zagaragariye ku bantu b’abayobozi bubahwaga kandi bagakundwa, zasize ishusho ibabaje mu bitekerezo by’abizera b’Abanyamahanga. Itorero ryari rigiye gucikamo ibice. Nyamara Pawulo warebaga ingaruka zigiye kugera ku Itorero bitewe n’imyitwarire mibi ya Petero, yahereyeko amucyahira mu ruhame kubera uko kwiyoberanya kwe. Pawulo yacyahiye Petero imbere y’Itorero amubwira ati, “Ubwo wowe Uri Umuyuda, ukifata nk’abanyamahanga, ntiwifate nk’Abayuda, ni iki gituma uhatira abanyamahanga kwifata nk’Abayuda?” Abagalatiya 2:13, 14.INI 125.1

    Petero amaze kubona ikosa yaguyemo, uwo mwanya yahise akora uko ashoboye kose kugira ngo arikosore. Imana yo imenyera iherezo mu itangiriro, yemeye ko Petero agaragaza intege nke zo mu mico ye kugira ngo uyu Petero wari uhuye n’ikigeragezo abone ko ntacyo yari afite muri we cyo kwiratana. Abantu b’indakemwa kurusha abandi nabo bazibeshya igihe bazaba bari bonyine. Imana yanabonye ko mu gihe kizaza abantu bamwe bazayoba maze bahe Petero, ndetse n’abandi bavuga ko bamukurikiye, icyubahiro n’ububasha bifitwe n’Imana yonyine. Nyamara ibi bivugwa byerekena intege nke za Petero byari gukomeza kuba igihamya kigaragaza ko yashoboraga kwibeshya, akanashukwa kandi ko nta sumbwe yari afite ku zindi ntumwa.INI 125.2

    Amateka y’uku kuva mu mahame atunganye ni umuburo ukomeye ku bantu bafite imyanya ikomeye mu murimo w’Imana kugira ngo batazateshuka ahubwo bazashikame ku ihame. Uko inshingano zihawe umuntu ziba zikomeye kandi akagira n’umwanya wo gutanga gahunda no gutegeka, ni nako aba afite ingorane zo kugira ibyo yangiza iyo atagendeye mu nzira y’Uwiteka kandi ngo akore akurikiza imyanzuro yafashwe n’inama rusange y’abizera.INI 125.3

    Nyuma yo gutsindwa kose kwabaye kuri Petero; nyuma yo kugwa akongera akagaruka mu nzira, uko yabanye na Kristo, uburyo yari azi uko Umukiza yakurikizaga amahame y’ukuri adakebakeba; nyuma y’inyigisho zose yari yarahawe, impano zose, ubumenyi ndetse no kwamamara yari yaragize bitewe no kubwiriza no kwigisha ijambo ry’Imana; mbese ntibitangaje kubona uko Petero yari kwirengagiza amahame y’ubutumwa bwiza kubera gutinya abantu cyangwa kugira ngo yibonere icyubahiro? Mbese ntibitangaje kubona uko yashoboraga kugwaguza mu kuyoboka ukuri? Imana ihe buri muntu wese gusobanukirwa n’intege nke ze, no kutishobora kwe kugira ngo ashobore kwiyambutsa agere ku mwaro amahoro.INI 125.4

    Mu murimo we, akenshi byabaga ngombwa ko Pawulo akora ari wenyine. Yari yarigishijwe n’Imana mu buryo budasanzwe kandi ntiyahangaraga kugira icyo yemera gitesha agaciro amahame y’ukuri. Akenshi umutwaro wabaga umuremereye ariko Pawulo agakomeza gushikama ashyigikiye ukuri. Yabonye ko Itorero ritagomba kuba munsi y’ubuyobozi bw’imbaraga za kimuntu. Imigenzo n’ibihimbano by’abantu ntibigomba gusimbura ukuri kwahishuwe. Ubutumwa bwiza ntibugomba gukomwa mu nkokora n’ibyo abantu bitekerereza cyangwa ibyo bishakira, hatitawe ku myanya iyo ari yo yose bafite mu Itorero.INI 126.1

    Pawulo yari yariyeguriye gukora umurimo w’Imana n’imbaraga ze zose. Yari yarakiriye ukuri k’ubutumwa bwiza buvuye mu ijuru kandi mu gihe cyose yamaze akora umurimo we, yakomeje gukorana n’ijuru. Yari yarigishijwe n’Imana ku birebana n’inzitizi zidakwiye zo kunaniza Abanyamahanga b’Abakristo. Bityo, igihe abantu bafite imyizerere ya Kiyahudi bazanaga ikibazo kijyanye no gukebwa mu Itorero rya Antiyokiya, Pawulo yamenye icyo Mwuka w’Imana atekereza ku byerekeye iyo nyigisho maze afata icyemezo cyatumye amatorero akurwa mu bubata bw’imigenzo ya Kiyahudi.INI 126.2

    Nubwo Pawulo ubwe yari yarigishijwe n’Imana, ntiyigeze agira impungenge z’inshingano ye. Igihe yashakaga kuyoborwa n’Imana yabaga yiteguye kumenya ubutware bwahawe abizera basangiye gusabana mu Itorero. Yumvaga akeneye kugirwa inama, kandi igihe havukaga ibibazo bikomeye yanezezwaga no kubishyira imbere y’Itorero kandi akifatanya n’abavandimwe be mu kwizera bagasaba Imana kugira ngo ibahe ubwenge bwo gufata umwanzuro ukwiye. Pawulo yaravuze ati, “Abahanura nibo bagenga impano bahawe. Imana si iy’umuvurungano, ahubwo ni iy’amahoro. Nk’uko bisanzwe mu matorero yose y’intore za Kristo.” 1 Kor 14:32,33. [Bibiliya Ijambo ry’Imana].INI 126.3

    Na Petero, yigishije ko bose bagomba “kubahana.” bafatanyirije imbaraga hamwe mu Itorero. 1Petero 5:5.INI 126.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents