Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
IBYAKOZWE N’INTUMWA - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 21 - MU NTARA ZA KURE

    (Iki gice gishingiye mu Byakozwen’Itttumwa 16:7-40)

    Igihe cyari gisohoye kugira ngo inkuru nziza yamamazwe hakurya y’imipaka ya Aziya Nto. Inzira yategurirwaga Pawulo na bene se kugira ngo bambuke bajye mu Burayi. Bageze i Tirowa ku nkengero z’inyanja ya Mediterane, byageze nijoro Pawulo arerekwa abona umugabo w’umunyamakedoniya, ahagaze amwinginga ati : “Ambuka, uze i Makedoniya udutabare.” Ibyak 16:9.INI 133.1

    Iryo hamagara ryari itegeko kandi ryasabaga ko adatindiganya. Luka waherekeje Pawulo, Sira na Timoteyo mu rugendo rwose bagiriye mu Burayi, aravuga ati, “Amaze kurota izo nzozi, uwo mwanya dushaka kujya i Makedoniya, kuko tumenye yuko Imana iduhamagariye kubabwira ubutumwa bwiza. Nuko dutsukira i Tirowa, turaromboreza tujya i Samotirake; bukeye bwaho tugera i Neyapoli; tuvayo, tugera i Filipi, ni umudugudu wa mbere wo mu ntara y’i Makedoniya, wubatswe n’Abaroma bahimukiye.” (Ibyak 16:10-12). Luka akomeza avuga ati: “Ku munsi w’isabato tuva mu mugi tujya ku mugezi, ahantu twaterezaga ko abantu basengera. Nuko turicara tuganira n’abagore bari bahakoraniye. Umwe muri bo witwaga Lidiya wo mu mugi wa Tiyatira, yari umucuruzi w’imyenda itukura ihenda. Yari asanzwe asenga Imana maze adutega amatwi, kuko Nyagasani yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga.” Ibyak 16:13,14. (BII) Lidiya yakiriye ukuri anezerewe. Uwo mugore n’abo mu rugo rwe barahindutse maze barabatizwa, nuko aherako yingingira intumwa gucumbika iwe.INI 133.2

    Igihe intumwa zamamazaga iby’umusaraba zagendaga zikora umurimo wazo wo kwigisha, umukobwa waraguraga wari uhanzweho na dayimoni yabakurikiye asakuza ati: “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y’agakiza. Iminsi myinshi akomeza kubigenza atyo.” Ibyak 16:17,18.INI 133.3

    Uyu mukobwa yari igikoresho gikomeye cya Satani, wari waratumye ba shebuja bakira cyane kubera ubupfumu bwe. Ibyo yakoraga byari byaratumye gusenga ibigirwamana bigira agaciro. Satani yamenye ko ubwami bwe butewe maze, akoresha uriya mukobwa kugira ngo arwanye umurimo w’Imana, yiringiye ko azavanga uburyarya bwe n’ukuri kwigishwaga n’abamamazaga ubutumwa bwiza. Amagambo uyu mugore yavuze yagaragaraga nk’aho ari meza, nyamara yari igitutsi ku kuri kwigishwaga. Yarangazaga ibitekerezo by’abantu ntibyite ku nyigisho z’intumwa kandi agahesha ubutumwa bwiza agaciro gake, kandi kubw’ayo magambo abantu benshi bizeye ko abantu bavugaga buzuye Mwuka n’imbaraga y’Imana nabo bakoreshwaga n’umwuka umwe nk’uwo wakoreshaga iyo ntumwa ya Satani.INI 133.4

    Intumwa zamaze igihe zihanganira uku kurwanywa, maze Pawulo akoreshejwe na Mwuka Muziranenge, ategeka uwo mwuka mubi kuva muri uwo mukobwa. Guhita aceceka byemeje abantu ko intumwa ari abagaragu b’Imana kandi na dayimoni yazimenye bityo akaba yumviye itegeko ryazo.INI 134.1

    Umwuka mubi amuvuyemo kandi yongeye kugarura ubwenge; wa mukobwa yahisemo guhinduka umuyoboke wa Kristo. Ba shebuja bababajwe no kubura inyungu bamubonagaho. Babonye ko ibyiringiro byose byo kubonera amafaranga muri ubwo bupfumu byari bigeze ku iherezo kandi ko aho bakuraga inyungu hagiye gufungwa mu mwanya muto niba intumwa zemerewe gukomeza umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.INI 134.2

    Abandi bantu benshi bo muri uwo mujyi bari banezejwe no kunguka amafaranga binyuze mu bushukanyi bwa Satani. Aba bantu batinye imbaraga yari gutuma umurimo wabo uhagarara, barwanyije byimazeyo abagaragu b’Imana. Bajyanye intumwa imbere y’abacamanza barazirega ngo: «Aba Bayuda, bahagarika imitima cyane y’abo mu mudugudu wacu; kandi bigisha imigenzo tuzira kwemera cyangwa kuyikora, kuko turi Abaroma.» Ibyak 16:20, 21.INI 134.3

    Abantu benshi bari aho barasakuje cyane maze bahagurukira kurwanya abigishwa. Urusaku rw’abo bantu benshi rwaganje abategetsi maze baca imyenda y’intumwa, banategeka ko intumwa bazigirira nabi. “Bamaze kubakubita inkoni nyinshi, babashyira mu nzu y’imbohe, bategeka umurinzi kubarinda cyane. Na we, ategetswe atyo, abajugunya mu nzu yo hagati, akomeza amaguru yabo mu mbago.” Ibyak 16: 23, 24.INI 134.4

    Intumwa zarababaye cyane bitewe n’uburyo basize zifunzwemo, nyamara ntizigeze zivovota. Ahubwo mu ijoro ry’icuraburindi kandi ribabaje bari muri iyo gereza, bakomezanyaga bakoresheje amasengesho kandi bakaririmba basingiza Imana kubera ko basanzwe ko bakwiriye gukozwa isoni kubw’umurimo w’Imana. Imitima yabo yari inezejwe n’urukundo rw’ukuri kandi rwimbitse bari bafitiye umurimo w’Umucunguzi wabo. Pawulo yatekereje akarengane yateje abigishwa ba Kristo, kandi yashimishijwe n’uko amaso ye yari yarahumuwe ndetse n’umutima ugakangurirwa kumva ukuri gukomeye yasuzuguraga.INI 134.5

    Izindi mbohe zatangajwe no kumva amajwi y’abasenga bakanaririmba yaturukaga mu cyumba cy’imbere muri gereza. Bari bamenyereye kumva urusaku rwa nijoro rw’imiborogo, kwivovota no kuvuma. Nyamara mbere y’iki gihe ntibari barigeze bumva amasengesho n’indirimbo ziva muri icyo cyumba cyijimye. Abarinzi ba gereza n’imbohe baratangaye kandi bibaza abo bantu abo ari bo. Abantu bari bakonje, bishwe n’inzara kandi bakubiswe cyane nyamara bagashobora kwishima.INI 135.1

    Muri icyo gihe, abacamanza basubiye iwabo bishimira ko ingamba zihuse n’imyanzuro bafashe byabashije guhagarika umuvurungano. Nyamara bari mu nzira, baje kumva ayandi makuru yerekeye imico n’umurimo by’abantu bari baciriye urubanza rwo gukubitwa no gufungwa. Babonye wa mukobwa wari wabohowe mu mbaraga za Satani kandi batangazwa no guhinduka kwagaragaraga mu maso ye no mu mico ye. Mu gihe cyari cyarashize, uwo mukobwa yari yarateje ibibazo byinshi muri uwo mudugudu none ubu yari atuje kandi afite amahoro. Babonye ko bari bahanishije bariya bantu babiri igihano kibabaje cyashyizweho n’itegeko ry’Abaroma, baricujije maze biyemeza ko mu gitondo barategeka ko intumwa zirekurwa mu ibanga kandi zikava mu mudugudu ziherekejwe, bakazigeza aho zitahura n’ibyago bitewe n’imvururu za rubanda.INI 135.2

    Mu gihe abantu bari abagome kandi bafite inzika ndetse batitaye ku nshingano zikomeye bari bafite, Imana yo ntiyari yaribagiwe kugirira abagaragu bayo ubuntu. Ijuru ryose ryari ryitaye ku bantu bagirirwaga nabi kubwa Kristo kandi abamarayika boherezwaga gusura inzu y’imbohe. Igihe bazaga isi yaratigise. Inzugi za gereza zari zifunze cyane zarakingutse; iminyururu yo ku maboko no ku maguru iradohoka iva mu maboko n’amaguru y’intumwa maze umucyo mwinshi wuzura mu nzu y’imbohe.INI 135.3

    Umurinzi w’inzu y’imbohe yari yarumvise amasengesho n’indirimbo by’intumwa zari zifunzwe maze aratangara. Igihe binjizwaga mu buroko, uwo murinzi yari yarabonye inguma zabo zikibyimbye kandi zivirirana kandi nawe ubwe yari yarashyize ibirenge byabo hagati y’imbago. Yari yaribwiye ko azumva bataka kandi baniha, ariko yumvise indirimbo z’ibyishimo no guhimbaza. Uwo murinzi yari yasinziye ari kumva amajwi y’izo ndirimbo maze aza gukangurwa n’umutingito ndetse no kunyeganyega kw’inkuta z’inzu y’imbohe. INI 135.4

    Yakangukiye hejuru maze acibwa intege no kubona inzugi zose z’inzu y’imbohe zikinguye. Yatewe ubwoba n’uko imbohe zacitse. Yahereyeko yibuka ukuntu mu ijoro ryabanje yari yarindishijwe Pawulo na Sira, bityo amenya ko ubuhemu bwe buri buhanishwe urupfu. Yuzuye agahinda mu mutima maze yiyumvisha ko icyiza ari uko yakwiyica aho kugira ngo yicwe urw’agashinyaguro. Yakuye inkota ye maze ari hafi yo kwisogota nibwo yumvise ijwi rya Pawulo amubwira amuhumuriza ati: “Wikwigirira nabi, twese turi hano” (Ibyak 16:28). Buri muntu yari mu mwanya we, ahagaritswe n’imbaraga y’Imana yari yagaragariye muri iyo mbohe imwe.INI 135.5

    Ubugome umurinzi w’inzu y’imbohe yari yaragiriye intumwa ntibwatumye zimurakarira. Pawulo na Sira bari bafite umwuka wa Kristo, nta mwuka wo kwihorera bagiraga. Imitima yabo yari yuzuye urukundo rw’Umukiza, bityo nta mwanya yari ifitiye urwango ababarenganyaga.INI 136.1

    Umurinzi w’inzu y’imbohe yarambitse inkota ye hasi, afata itabaza maze yihutira kujya mu cyumba cy’imbohe cy’imbere. Yifuzaga kureba abo bantu bari baragiriwe ubugome ariko bo bakitura ineza abo ari bo. Ageze aho intumwa zari ziri, yikubise imbere yazo azisaba imbabazi. Yabakuye muri ako kumba kijimye maze abagejeje ahari umucyo arababaza ati, “Batware nkwiriye gukora nte kugira ngo nkire?” Ibyak 16:30.INI 136.2

    Umurinzi w’inzu y’imbohe yari yahinze umushyitsi igihe yabonaga uburakari bw’Imana bwigaragariza mu mutingito. Igihe yatekerezaga ko imbohe zacitse, yari yiteguye kwiyicisha inkota ye; ariko ubu ibi bintu byose byari bifite ingaruka ntoya ugereranyije n’ibintu bishya kandi bitangaje byakoze ku bitekerezo bye, ndetse n’icyifuzo cye cyo kugira amahoro n’ibyishimo byerekanywe n’intumwa nubwo zari mu mubabaro no kugirirwa nabi. Yabonye umucyo w’ijuru mu maso yabo; yamenye ko Imana yari yaje gukiza ubugingo bwabo mu buryo bw’igitangaza kandi n’amagambo ya wa mukobwa wari ufite dayimoni agaruka mu bitekerezo bye. Ayo magambo yari aya ngo: “ Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barababwira inzira y’agakiza.”Ibyak 16:17.INI 136.3

    Afite kwicisha bugufi kwimbitse, yasabye intumwa kumwereka inzira y’ubugingo. Baramusubije bati, “Izere umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe. Bamubwira ijambo ry’Umwami Yesu n’abo mu rugo rwe bose.” (Ibyak. 16:31, 32). Umurinzi w’inzu y’imbohe yogeje inguma z’intumwa, arazigaburira, ibyo birangiye aherako abatizanywa n’abo mu rugo rwe bose. Imbaraga itunganya yasakaye mu zindi mbohe maze intekerezo zabo bose zitegura gutegera amatwi ukuri intumwa zavugaga. Bemeye ko Imana Pawulo na Sira bakoreraga ari yo yababohoye mu buryo bw’igitangaza.INI 136.4

    Abaturage b’i Filipi bari baratinyishijwe cyane n’umutingito, maze mu gitondo igihe abayobozi b’inzu y’imbohe babwiraga abacamanza ibyari byabaye mu ijoro, baratangaye baherako bohereza abasirikare ngo bajye kurekura intumwa. Ariko Pawulo yaravuze ati: “Badukubitiye imbere y’abantu, nta rubanza rwadutsinze, kandi turi Abaroma, badushyira mu nzu y’imbohe. None barashaka kudukuramo rwihishwa? Reka da! Ahubwo abe ari bo baza ubwabo, badusohore.” Ibyak 16:37.INI 137.1

    Pawulo na Sila bari abaturage b’Abanyaroma, kandi uretse gusa igihe yabaga yakoze icyaha gikabije ubugome, gukubita umuroma cyangwa kumuvutsa uburenganzira bwe bidaciye mu rubanza, byari binyuranye n’amategeko. Pawulo na Sila bari barashyizwe mu nzu y’imbohe ku mugaragaro, bityo banze kurekurwa mu ibanga abacamanza batagize ubusobanuro bwumvikana batanga.INI 137.2

    Igihe abatware babwirwaga icyifuzo cy’intumwa, bafashwe n’ubwoba batinya ko intumwa zizarega ku mwami w’abami maze byajya ku nzu y’imbohe basaba Pawulo na Sila imbabazi kubera babarenganyije ndetse n’ubugome babagiriye. Baherako bo ubwabo babavana mu nzu y’imbohe, babasaba no kuva muri uwo mudugudu. Abacamanza batinye uburyo abantu bemera intumwa kandi batinya n’Imbaraga yari yaje gutabara izi nzirakarengane.INI 137.3

    Iyo bakurikiza amabwiriza Kristo yari yarabahaye, intumwa ntabwo zagombaga kwihambira ahantu zitifuzwaga. “Bamaze gusohoka mu nzu y’imbohe, binjira mwa Ludiya, babona bene Data, barabahugura, baragenda.” Ibyak 16:40.INI 137.4

    Intumwa ntizigeze zicuza ko zaruhiye ubusa i Filipi. Zari zarahuye no kurwanywa kwinshi n’akarengane; ariko uko batabawe n’Imana, bakabona uguhinduka k’umurinzi w’inzu y’imbohe n’abo mu rugo rwe; byasimbuye agasuzuguro n’umubabaro bari barihanganiye. Inkuru yo gushyirwa mu nzu y’imbohe kwabo barenganyijwe no gufungurwa kwabo mu buryo bw’igitangaza byasakaye hose muri iyo ntara. Byatumye umurimo w’intumwa umenyekana mu bantu benshi batari kuzigera bagerwaho n’intumwa.INI 137.5

    Imirimo Pawulo yakoreye i Filipi yatumye hashingwa Itorero ry’abizera bakomezaga kwiyongera cyane. Umwete we no kwitanga ndetse n’ubushake bwe bwo kubabazwa ku bwa Kristo, byateye impinduka ikomeye mu bantu bari bamaze guhinduka. Bahaye agaciro ukuri intumwa zari zaritangiye cyane kandi biyegurira umurimo w’Umucunguzi wabo byimazeyo.INI 137.6

    Pawulo mu nyandiko ye yandikiye Abanyafilipi, yerekanye ko Itorero ry’i Filipi ritigeze risimbuka akarengane. Abivuga muri aya magambo ati, “Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe: mufite kwa kurwana mwambonanaga.” Nyamara bari bashikamye mu kwizera ku buryo Pawulo avuga ati, “Nshima Imana yanjye iteka, uko mbibutse, kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose, mbasabira nezerewe, kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere, mukageza na n’ubu.” Abafilipi 1:29-30; 3-5.INI 137.7

    Mu mijyi ikomeye ahantu hose intumwa z’ukuri zihamagarirwa gukorera, haba intambara ikomeye hagati y’imbaraga z’icyiza n’iy’iz’ikibi. Pawulo yaravuze ati : “Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima.” (Abefeso 6:12). Kugeza ku mperuka y’ibihe, hazahoraho intambara hagati y’Itorero ry’Imana n’abayobowe n’abamarayika babi.INI 138.1

    Abakristo ba mbere bahamagarirwaga kenshi guhangana n’imbaraga z’umwijima imbona nkubone. Yifashishije amayeri n’akarengane, umwanzi yagerageje kubateshura ku kwizera nyakuri. Muri iki gihe ubwo imperuka y’ibintu byose byo ku isi irushaho kwegereza, Satani arakoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo yigarurire isi. Arategura gahunda nyinshi kugira ngo yigarurire intekerezo z’abantu no kubarangaza abavana mu kuri kw’ingenzi kubayobora ku gakiza. Muri buri mujyi, abambari be bakora ubutaruhuka barema udutsiko tw’abarwanya amategeko y’Imana. Umushukanyi ukomeye ari ku murimo kugira ngo ateze urujijo no kwigomeka, kandi abantu bariho buzuzwa umurava udahuje n’ubwenge.INI 138.2

    Gusayisha mu byaha biragenda bigera ku rwego rwo hejuru bitigeze bigeraho mbere, ariko abavugabutumwa bwiza benshi bararangurura bati : “Amahoro n’umutuzo.” Nyamara intumwa z’Imana z’indahemuka zigomba kujya mbere zishikamye mu murimo wazo. Zambaye ubwiza bw’ijuru, zigomba gukomeza kujya imbere zishize ubwoba kandi zinesha, zitigera zicogora ku rugamba kugeza igihe buri muntu wese uri aho zishobora kugera azakira ubutumwa bw’ukuri bugenewe iki gihe.INI 138.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents