Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
UWIFUZWA IBIHE BYOSE - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 14 - TWABONYE MESIYA

    (Iki gice gishingiye muri Yohana 1:19-51)

    Yohana Umubatiza yigishirizaga kandi akabatiriza i Betabara (ariho na none hitwa Betaniya), hakurya ya Yorodani. Ntabwo hari kure cyane ya ha handi Imana yahagaritse umugezi gutemba kugeza ubwo Abisiraheli bamaze kwambuka. Hirya y’aho gato, inkike z’i Yeriko niho zari zarahiritswe n’ingabo zo mw’ijuru. Kwibuka ibyo, byongereye imbaraga ku butumwa bw’Umubatiza kandi birehereza benshi kuza kubwumva. Mbese uwari warigaragaje kera arwanirira Abisiraheli ntibyari gushoboka ko n’ubu yigaragaza ku bwo kubacungura? Ibi ni byo bitekerezo byabaga byuzuye mu mitima y’abazaga buri munsi ku nkengero z’umugezi wa Yorodani.UIB 79.1

    Kubwiriza kwa Yohana kwari kwarakoze ku mitima y’abantu benshi ku buryo byabaye ngombwa ko bihagurutsa ubuyozi bw’idini. Akaga ko gusa naho ibyo bishobora kubyutsa imyivumbagatanyo mu bantu igihe cyose habaga hari iteraniro ryo ku karubanda, byatumaga Abaroma batabishira amakenga, kandi ikintu cyose cyatumaga abantu bajya ahagaragara cyateraga ubwoba abategetsi b’Abayuda. Yohana ntiyemeraga ubutegetsi bw’abakuru b’Urukiko rw’Abayuda ngo abe aribo asaba uruhushya rw’ibyo yakoraga; kandi yacyahaga abategetsi hamwe na rubanda, Abafarisayo n’Abasadukayo bose kimwe. Nyamara abantu bamukurikiraga bafite amatsiko yo kumva ibyo yigisha. Amatsiko y’ibyo yigishaga yagendaga yiyongera. Nubwo atemeranyaga na bo, abari bagize inama y’Urukiko rw’Abayuda babonaga ko, Yohana nk’umwigisha wigishirizaga ku karubanda, yari munsi y’ubutegetsi bwabo.UIB 79.2

    Iyi nama yari igizwe n’abatoranijwe mu batambyi, no mu bigisha bakuru b’amategeko, n’abigisha bo mu gihugu. Ubusanzwe, umutambyi mukuru ni we wabaga ari umuyobozi w’iyo nama. Abayigize bose bagombaga kuba ari abagabo basheshe akanguhe, ariko na none badashaje; abantu bize, atari ukwiga gusa iby’iyobokamana ry’Abayuda n’iby’amateka, ahubwo bagombaga kuba basobanukiwe n’ubumenyi rusange. Ntibagombaga kugira inenge ku mubiri, kandi bagombaga kuba ari abagabo bubatse, kandi ari ababyeyi, kuko ari bo babasha kurusha abandi impuhwe no gushyira mu gaciro. Icyumba bakoreragamo inama cyari gifatanye n’urusengero rw’i Yerusalemu. Mu gihe cy’ubwigenge bw’Abayuda, urwo ni rwo rwari Urukiko Rukuru rw’igihugu, rufite ububasha bwemewe n’ubutegetsi bwa Leta ndetse n’ubw’idini. Nubwo rwakoreraga munsi y’Abayobozi ba Roma, ariko rwari rugifite ijambo ku bibazo bireba abaturage n’ubutegetsi bwo muri Leta, hamwe n’ibibazo by’idini.UIB 79.3

    Urukiko Rukuru rw’Abayuda ntirwashoboraga guhakanya iby’imirimo ya Yohana. Mu bari barugize, hari abibukaga ibyahishuriwe se Zakariya mu buturo bwera, ubuhanuzi bwerekanaga ko umwana we azaba integuza ya Mesiya. Mu rujijo n’impinduka zagiye zibaho, hari hashize imyaka mirongo itatu ibi bintu byaribagiranye ntawe ukibyibuka. Byongeye kugaruka mu bitekerezo byabo bitewe n’ubutumwa bwa Yohana.UIB 79.4

    Hari hashize igihe Isiraheli itagira umuhanuzi, hashize igihe nta bubyutse nk’ubwo bugaragara. Gusaba abantu kwatura ibyaha byasaga nk’aho ari bishya ndetse ari nk’ibitangaza. Benshi mu bayobozi birindaga kujya kumva ibyo Yohana yasabaga ngo hato batavaho bashyira ku mugaragaro amabanga y’imibereho yabo. Nyamara inyigisho ze zari itangazo riturutse kuri Mesiya. Byari bizwi neza ko ibyumweru mirongo irindwi byo mu buhanuzi bwa Daniyeli, byuzuza kuza kwa Mesiya, byendaga kugera ku iherezo; kandi bose bari bafite amatsiko banategereje kubona igihugu cyabo kibona icyubahiro. Ayo niyo matsiko akomeye abagize Urukiko Rukuru rw’Abayuda bagombaga gushingira ho bemera cyangwa bahakana umurimo wa Yohana. Imbaraga zabo mu bantu zari zimaze kuyoyoka. Byari bitangiye kubabera ikibazo uko bakomeza guhabwa icyubahiro mu bantu. Mu byiringiro yuko bari bubone umwanzuro, bohereje intumwa z’Abatambyi n’Abalewi ngo bajye kuri Yorodani, maze bumvikane n’uwo mwigisha mushya.UIB 80.1

    Abantu benshi bari bateranye, bumva amagambo ye, ubwo izo ntumwa zahageraga. Bagaragaza umwuka w’ububasha bwo kwemeza abantu no gutegeka ko bagomba kubahwa mu buryo butari bwiza, nibwo buryo abo bigishamategeko bajemo. Mu kwigirayo babaha icyubahiro, ndetse no kubatinya, iteraniro ribaha inzira ngo batambuke. Ibyo bihangange, mu makanzu yabo y’igiciro cyinshi, mu kwishyira hejuru kubera urwego barimo ndetse n’ububasha, baragenda bahagarara imbere y’umuhanuzi wo mu butayu.UIB 80.2

    ” Uri nde?” Niko bamubajije.UIB 80.3

    Amenye ibiri mu mitima yabo, Yohana arabasubiza ati, “Sijye Kristo.”UIB 80.4

    “Tubwire uri Eliya?”UIB 80.5

    “Sindi we.”UIB 80.6

    “Uri wa muhanuzi?”UIB 80.7

    “Oya.”UIB 80.8

    ” None se uri nde ngo dusubize abadutumye? Wowe wiyita nde?”UIB 80.9

    ” Ndi ijwi ry’urangururira mu butayu ngo, ‘Nimugorore inzira y’Uwiteka’, nkuko umuhanuzi Yesaya yabivuze.UIB 80.10

    Isomo Yohana yavugaga ni bwa buhanuzi bwiza bwa Yesaya, ngo:UIB 80.11

    “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana ivuga. Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomeze mubabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho bakubabariwe… Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo, “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa. Igikombe cyose kizuzuzwa kandi umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, n’ahagoramye hazagororwa n’inzira zidaharuwe zizaharurwa. Maze icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.” Yesaya 40:1-5.UIB 80.12

    Mu bihe bya kera, iyo Umwami yagiraga urugendo mu bice bidakunze kugendwa byo mu bwami bwe, habaga itsinda ry’abagabo boherezwa imbere ye ngo baringanize ahataringaniye, kandi basibe imyobo yabaga iri mu nzira, kugira ngo Umwami abashe kuhanyura neza nta nkomyi. Uyu muco ni wo umuhanuzi yakoresheje avuga iby’umurimo w’ubutumwa bwiza. “Igikombe cyose kizuzuzwa, kandi umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa.” Iyo Mwuka w’Imana ageze mu bugingo bw’umuntu, kubwo imbaraga ze zitangaje, zicisha bugufi icyubahiro no kwishyira hejuru kwa muntu. Ibinezeza by’isi n’imyanya y’icyubahiro bigaragara ko nta gaciro bifite. “Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo.” 2 Abakorinto 10:5. Maze kwicisha bugufi n’urukundo rurangwa no kwitanga, bidahabwa agaciro mu bantu, bishyirwa hejuru kandi bikagira agaciro kihariye. Uyu niwo murimo w’ubutumwa bwiza, ari nabwo amagambo ya Yohana yamamazaga.UIB 80.13

    Abigishamategeko bakomeza ibibazo byabo bati: “None utubariza iki, ko utari Kristo, ntube Eliya, ntube na wa muhanuzi?” Yohana 1:25. Amagambo “na wa muhanuzi” yavugaga Mose. Abayuda bari baragoramiye mu myizerere yuko Mose azazurwa mu bapfuye, maze akajyanwa mu ijuru. Ntabwo bari bazi ko yamaze kuzurwa.UIB 81.1

    Ubwo Yohana Umubatiza yatangiraga umurimo we, benshi batekereje ko ari Mose wazutse, kuko yagaragaraga ko azi byinshi ku buhanuzi n’amateka ya Isiraheli.UIB 81.2

    Kandi bizeraga ko mbere yo kuza kwa Mesiya, Eliya yagombaga kuboneka. Ibi bari bategereje ni byo byatumye batemera Yohana; nyamara amagambo ye yari afite ubutumwa bwimbitse. Yesu nyuma yaho yaravuze, avuga kuri Yohana ati, ” Kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.” Matayo 11:14 . Yohana yaje arangwa na Mwuka n’ububasha umuhanuzi Eliya yari afite, kugira ngo akore umurimo nk’uwo Eliya yakoze. Iyaba Abayuda baramwemeye, byari kubabera byiza. Ariko ntibigeze bemera ubutumwa bwe. Kuri bo ntabwo yari Eliya. Ntabwo yabashaga kubuzuriza inshingano yari yaraje gusohoza.UIB 81.3

    Abenshi mu bari bateraniye kuri Yorodani bari bahari ubwo Yesu yabatizwaga; ariko igitangaza cyahabereye cyagaragariye bacye muri bo. Mu mezi yakurikiye umurimo wa Yohana Umubatiza, benshi banze kumvira ijwi ribararikira kwihana. Bityo rero bari binangiye imitima, n’ibitekerezo byabo bicuze umwijima. Ubwo ijuru ryahamyaga ibya Yesu ubwo yabatizwaga, ntibigeze babibona. Amaso atarigeze ahindukirira utaboneka mu kwizera, ntiyigeze ashobora no kubona kugaragazwa kw’icyubahiro cy’Imana; amatwi atigeze kumva ijwi rye ntiyigeze yumva n’amagambo ye yo guhamya. Na n’ubu ni ko bimeze. Inshuro nyinshi ukwigaragaza kwa Kristo n’imirimo y’Abamarayika bikorerwa mu materaniro y’abantu, nyamara hari benshi batabimenya. Nta cyo babona kidasanzwe. Ariko kuri bamwe kwigaragaza k’Umukiza kurabahishurirwa. Amahoro n’umunezero bigasaba imitima yabo. Basubizwamo imbaraga, bagakomezwa, kandi bakabona imigisha.UIB 81.4

    Izo ntumwa zari zivuye i Yerusalemu zari zabajije Yohana ngo, “None utubatiriza iki?” kandi bari bategereje icyo ari bubasubize. Mu kanya gato, araranganya amaso mu iteraniro, amaso ye arushaho guhweza, mu maso he hararabagirana, umubiri we wose wuzura agahinda gakomeye. Arambuye amaboko avuga mu ijwi rirenga ati, “Jye ndababatirisha amazi: ariko muri mwe hahagaze uwo mutaramenya, uwo ni we unsimbura kandi ntibinkwiriye gupfundura udushumi tw’inkweto ze.” Yohana 1:26-27.UIB 81.5

    Ubu butumwa bwari ubw’umwihariko ndetse bufite ubusobanuro burenze, ngo bushyirwe ab’Urukiko Rukuru rw’Abayuda. Ubutumwa bwa Yohana nta wundi bwerekezagaho uretse uwari warasezeranywe. Mesiya yari muri bo! Mu gutangara, abatambyi n’abategetsi bararanganya amaso mu bantu, bakeka ko babona uwo Yohana yavugaga. Ariko ntiyabashaga gutandukanywa n’abari mu iteraniro.UIB 81.6

    Mu kubatizwa kwa Yesu, igihe Yohana yamwerekanaga nka Ntama w’Imana, hari hongerewe umucyo mushya mu murimo wa Mesiya. Ibitekerezo by’umuhanuzi byari byerekeje ku magambo ya Yesaya ngo, “ntiyabumbura akanwa nk’umwana w’intama bajyana kubaga.” Yesaya 53:7 Mu byumweru byakurikiyeho, Yohana yiganye amatsiko mashya ubuhanuzi n’inyigisho zerekeye iby’umurimo w’ibitambo. Ntiyabashije gutandukanya neza imigabane ibiri y’umurimo wa Kristo, ariyo — igitambo cy’impongano, n’Umwami unesha, - ariko yabonye ko kuza kwe byari bifite akamaro karenze ako abatambyi n’abandi bantu batekerezaga. Ubwo yabonaga Yesu mu kivunge cy’abantu benshi avuye mu butayu, yumvaga afite icyizere kandi amutezeho kugira ngo asobanurire abantu bimwe mu bimenyetso biranga imico ye y’ukuri. Yari ategereje afite amatsiko menshi kumva Umukiza atangaza ku mugaragaro iby’umurimo we; ariko ntihagira ijambo rivugwa, nta n’ikimenyetso cyatanzwe. Yesu nta cyo yavuze ku byerekeye ibyo Yohana Umubatiza yari amaze kumuvugaho, ahubwo yivanga n’abigishwa ba Yohana, nta na kimwe agaragaza cyerekana by’umwihariko umurimo we ukomeye, nta n’icyo akora ngo abe yamenyekana.UIB 82.1

    Umunsi wakurikiye, Yohana abona Yesu aza. Yuzuye umucyo w’icyubahiro cy’Imana, umuhanuzi arambura amaboko ye avugira ku mugaragaro ati, “Nguyu Umwana w’intama w’Imana, ukuraho ibyaha by’abari mu isi. Uyu ni we navuze nti ‘Nyuma yanjye hazaza umugabo unduta ubukuru, kuko yahozeho ntarabaho.’ Icyakora sinari muzi, ariko kugira ngo yerekwe Abisiraheli, ni cyo cyatumye nza mbatirisha amazi. Kandi Yohana arahamya ati, Nabonye Mwuka amanuka ava mu ijuru asa n’inuma, atinda kuri we. Icyakora sinari muzi, keretse yuko Iyantumye kubatirisha amazi yambwiye iti ‘Uwo uzabona Mwuka amumanukira akagwa kuri we, uwo ni we ubatirisha Mwuka Wera.’ Najye mbibonye, mpamya yuko ari Umwana w’Imana.” Yohana 1:29-34.UIB 82.2

    Uwo niwe wari Kristo? Uwo abantu bari bafitiye amatsiko ndetse baka mutangarira, Uwavugwaga ko ari Umwana w’Imana. Bumvise banyuzwe n’amagambo ya Yohana. Bari bakomeje kumwumva abashinja ibyaha byabo, kandi buri munsi kwemera ko yatumwe n’ijuru byarushagaho kugira imbaraga muri bo. Ariko se uyu yari nde ukomeye kuruta Yohana Umubatiza? Mu myambarire ye n’uko agaragara nta cyerekanaga icyubahiro kuri we. Yari umuntu wicishije bugufi, yambaye imyambaro ya gikene.UIB 82.3

    Hari bamwe mu iteraniro bari bahari ubwo Yesu yabatizwaga babonye ubwiza mvajuru, ndetse bumva n’ijwi ry’Imana. Ariko ugereranije n’icyo gihe, ishusho ya Yesu yari yarahindutse bikomeye. Mu gihe cyo kubatizwa kwe bari barabonye mu maso he huzuye umucyo mvajuru; ariko ubu, ntiyari afite ishusho nziza, yari ananiwe, kandi azonzwe cyane, yashoboye kumenywa gusa na Yohana.UIB 82.4

    Ariko uko abantu bamwitegerezaga, babonaga mu maso he impuhwe mvajuru zivanze n’imbaraga zo gusobanukirwa. Buri guhumbya kw’ijisho, imiterere ye yose, byarangwaga no kwicisha bugufi, no kugaragaza urukundo ruhebuje. Yabonekaga nk’uzengurutswe n’imbaraga mvajuru. N’ubwo imibereho ye yari yuzuye kwicisha bugufi mu buryo utatekereza, benshi banyuzwe n’imbaraga yari imwihishemo, nyamara itabasha gupfundikiranwa burundu. Mbese uyu niwe Isiraheli yari itegereje igihe kirekire?UIB 82.5

    Yesu yaje arangwa n’ubukene no kwicisha bugufi, ngo atubere urugero ndetse n’Umucunguzi wacu. Iyo aza kuza mu byubahiro bya cyami, byari gushoboka bite ko yigisha kwicisha bugufi? Yari kwigisha ate ubutumwa bwahuranije nk’ubwo yigishirije ku musozi? Ese ibyiringiro by’abaciye bugufi byari kuva he iyo Yesu aza kuba mu bantu nk’Umwami?UIB 83.1

    Ku bari mw’iteraniro, nyamara, byasaga n’ibidashoboka ko uwo Yohana yerekanye ari we ubasha guhura n’ibyifuzo birenze bari bamutezeho. Bityo benshi bacitse intege, ndetse bumva bibateye urujijo.UIB 83.2

    Amagambo abatambyi n’abigishamategeko bifuzaga cyane kumva, yuko noneho Yesu agiye kugarura ubwami bwa Isiraheli, ntiyigeze avugwa. Uwo niwe mwami bari bategereje kandi bahanze amaso; uwo niwe mwami bari bategereje kwakira. Ariko uwashakaga kwimika mu mitima yabo ubwami bwo gukiranuka n’amahoro, ntibari biteguye kumwemera.UIB 83.3

    Umunsi wakurikiyeho, ubwo abigishwa babiri bari bahagaze hafi, Yohana yarongeye abona Yesu hagati mu bantu. Na none amaso y’umuhanuzi yerekezwa hejuru mu cyubahiro gihishura ibitagaragara, arangurura ijwi ati, “Nguyu Umwana w’intama w’Imana!” Ayo magambo anezeza imitima y’abigishwa. Ntibabashije kuyasobanukirwa neza. Mbese izina Yohana yari amwise ryasobanuraga iki,-“Ntama w’Imana”? Yohana ubwe ntiyigeze arisobanura.UIB 83.4

    Basiga Yohana, bajya gushaka Yesu. Umwe muri abo babiri yari Andereya, umuvandimwe wa Simoni; undi yari Yohana umuvugabutumwa. Aba nibo bari abigishwa ba Yesu ba mbere. Bakuruwe n’imbaraga itabasha gusubizwa inyuma, bakurikira Yesu,- bafite amatsiko yo kuvugana nawe, nyamara bumiwe kandi bacecetse, batangajwe n’ubusobanuro bukomeye bw’aya magambo ngo, “Uyu niwe Mesiya?”UIB 83.5

    Yesu amenya ko abigishwa bariho bamukurikira. Nibo bari umuganura w’umurimo we, maze haba ibyishimo mu mutima w’umwigisha wavuye mu ijuru kubw’imitima y’aba bari bumviye ubuntu bwe. Ariko arahindukira, arababaza ati, ” Murashaka iki?” Yari kubareka bakisubirirayo cyangwa bakavuga icyo bifuza.UIB 83.6

    Hari umugambi umwe gusa bari bafitiye amatsiko. Hari kimwe cyari cyuzuye ibitekerezo byabo. Baravuga bati, “Mwigisha,…ucumbitse he?” Muri icyo kiganiro kigufi bari mu nzira ntibabashaga kubona icyo bashakaga. Bashakaga kwihererana na Yesu, ngo bicare ku birenge bye, maze bumve amagambo ye.UIB 83.7

    “Arababwira ati, Nimuze murebe. Barajyana babona aho acumbitse, bararana nawe iryo joro.”UIB 83.8

    Iyo Yohana na Andereya baza kugira umutima wo kutizera nk’uw’abatambyi n’abategetsi, ntibari kuboneka aho nk’abigishwa bigira ku birenge bya Yesu. Bari kuza aho ari nk’abamugisha impaka, ngo bagenze amagambo ye. Benshi ni ko bakingiranye amahirwe atangaje. Ariko aba bigishwa ba mbere siko babigenje. Bitabye guhamagarwa kwa Mwuka Muziranenge wakoreraga mu bibwirizwa bya Yohana Umubatiza. Noneho basobanukirwa n’ijwi ry’Umwigisha wavuye mw’ijuru. Umucyo mvajuru umurika ku nyigisho zo mu Byanditswe by’Isezerano rya Kera. Imitwe y’ibyigisho byuzuye ukuri noneho yongerwamo umucyo mushya.UIB 83.9

    Agahinda ko mu mutima, kwizera, n’urukundo ni byo bishoboza umuntu kwakira ubwenge mvajuru. Kwizera gukoreshwa n’urukundo ni rwo rufunguzo rw’ubwenge, kandi ukunda wese “azi Imana.” 1 Yohana 4:7.UIB 84.1

    Umwigishwa Yohana yari umuntu urangwa no kugira ishyaka n’urukundo rwimbitse, ugira umwete, na none kandi witegereza kandi agatwarwa n’ibintu. Yari yaratangiye gusobanukirwa n’icyubahiro cya Kristo,- ko atari nk’ibyubahiro by’iyi si n’ubutware ibyo yari yarigishijwe gutegereza, ahubwo “ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se, yuzuye ubuntu n’ukuri.” Yohana 1:14. Umutima we wari waratwawe no guhora utekereza iyo ngingo itagira uko isa.UIB 84.2

    Andereya yumva akwiriye kugeza ku bandi uwo munezero wuzuye umutima we. Ajya gushaka mwene se Simoni, aramubwira ati, “Twabonye Mesiya.” Simoni ntiyazuyaza aramukurikira. Na we yari yarigeze kumva kubwiriza kwa Yohana Umubatiza, maze yihutira gusanga Umukiza. Amaso ya Yesu amubonye, asoma imico ye n’amateka ye. Imibereho yo guhubuka kwe, gukunda kwe, umutima we w’impuhwe, ubushake bwe no kwiyemera, amateka yo kugwa kwe, kwihana kwe, imirimo ye, n’uburyo azicwa bamumuhora,- Umukiza arabisoma byose, maze aramubwira ati, “Uri Simoni mwene Yona, uzitwa Kefa, risobanurwa ngo, ibuye.”UIB 84.3

    “Bukeye bwaho Yesu ashaka kujya i Galilaya, abona Filipo aramubwira ati, nkurikira”. Filipo aremera aramukurikira, na we ako kanya ahinduka umukozi ukorana na Kristo.UIB 84.4

    Filipo ahamagara Natanayeli. Natanayeli na we yari mu iteraniro ubwo Yohana Umubatiza yerekanaga Yesu nk’Umwana w’Intama w’Imana. Ubwo Natanayeli yabonaga Yesu yumvise atangaye. Yatangiye kumwibazaho ati, “uyu mugabo wuzuye umuruho n’ubukene, yabasha ate kuba Mesiya?” Nyamara Natanayeli ntiyashoboraga kwitesha gukurikira Yesu, kuko ubutumwa bwa Yohana bwari bwaremeje umutima we.UIB 84.5

    Igihe Filipo yamuhamagaraga, Natanayeli yari yiherereye ari ahantu hatuje mu gashyamba, atekereza ku butumwa bwa Yohana n’ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya. Yarasenze ngo niba uwavuzwe na Yohana ari we Mucunguzi, abashe kubisobanukirwa, maze Mwuka Muziranenge aramumanukira amwizeza ko Imana yari yagendereye abantu bayo, kandi ko yabahagurukirije ihembe ryo kubacungura. Filipo amenya ko mugenzi we yari arimo ashakashaka mu buhanuzi, kandi ubwo Natanayeli yasengaga munsi y’igiti cy’umutini, Filipo yavumbuye ubwiherero bwe. Bajyaga bafatanya gusengera aho hantu hakikijwe n’ibihuru.UIB 84.6

    Ubutumwa ngo, “Uwo Mose yanditse mu mategeko, n’abahanuzi bakamwandika twamubonye,” bwasaga nk’ububereye Natanayeli igisubizo cyahuranije kw’isengesho rye. Ariko Filipo yari agifite kwizera kujegajega. Yongeraho ashidikanya ati, “Ni Yesu w’i Nazareti, mwene Yosefu.” Na none mu mutima wa Natanayeli habonekamo gushidikanya. Aravuga ati, “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka ?”UIB 84.7

    Filipo yanga kujya impaka. Aramubwira ati: “Ngwino urebe.” Yesu abona Natanayeli aza aho ari, amuvugaho ati, “Dore UmwIsiraheli nyakuri, udafite uburiganya.!” Mu gutangara, Natanayeli aravuga ati, “Wamenyeye he? Yesu aramusubiza ati, ‘Filipo ataraguhamagara, ubwo wari munsi y’igiti cy’umutini, nakubonye.’”UIB 85.1

    Ibyo byari bihagije. Mwuka w’Imana wari wahamirije Natanayeli aho yari ari mu bwiherero asenga munsi y’igiti cy’umutini noneho avugana na we binyuze mu magambo ya Yesu. Nubwo yari agifite gushidikanya, kandi afitemo no gusuzugura, Natanayeli yari aje kwa Yesu n’umutima utaryarya wifuza kumenya ukuri, kandi icyo yifuzaga yari akigezeho. Kwizera kwe kwarenze uk’uwamuzanye kuri Yesu. Aramusubiza ati, “Mwigisha, uri Umwana w’Imana koko. Ni wowe Mwami w’Abisiyayeli.” UIB 85.2

    Iyo Natanayeli aza kwemera kuyoborwa n’abigisha b’Abayuda, ntiyari kuzigera abona Yesu. Yahindutse umwigishwa wa Yesu bitewe no kwirebera no kwihitiramo ubwe. Ni na ko bimeze kuri benshi muri iki gihe barangwa no gushidikanya kubabuza kubona ibyiza. Mbega uburyo habaho itandukaniro baramutse “baje bakareba”! UIB 85.3

    Mu gihe biringira kuyoborwa n’ubwenge bw’abantu, nta n’umwe uzabasha kugera ku bwenge bw’ukuri buhesha agakiza. Nka Natanayeli, dukwiriye kwiga ubwacu ijambo ry’Imana, maze tugasaba kumurikirwa na Mwuka Muziranenge. Uwabonye Natanayeli munsi y’igiti cy’umutini azatubona aho twiherereye mu masengesho. Abamarayika bo mw’isi y’umucyo baba hafi y’abicisha bugufi bashaka kuyoborwa n’Imana.UIB 85.4

    Guhamagarwa kwa Yohana na Andereya na Simoni, ukwa Filipo na Natanayeli, byatangije umusingi w’itorero rya GiKristo. Yohana yohereje babiri mu bigishwa be kuri Yesu. Maze umwe muri abo, ariwe Andereya, ahamagara mwene se, amuhamagarira gusanga Umukiza. Filipo na we yaje guhamagarwa, maze na we ajya gushaka Natanayeli. Ibi byitegererezo bikwiriye kutwigisha akamaro ko kugira umwete ku giti cy’umuntu, wo guhamagara bene wacu, incuti, n’abaturanyi. Hari abahamya ko mu mibereho yabo bafitanye umubano na Kristo, nyamara batarigeze bagerageza na rimwe kuzana nibura umuntu umwe ku Mukiza. Umurimo wose bakawurekera umugabura. Abasha kuba afite inshingano yo guhamagarwa kwe, ariko ntabasha gukora ibyo Imana yashinze abizera b’itorero.UIB 85.5

    Hari benshi bakeneye ubufasha bukomoka ku mitima y’AbaKristo yuje urukundo. Benshi baratentebutse bagera kure mw’irimbukiro, nyamara babashaga kuba bakizwa iyo abaturanyi babo, abagabo n’abagore basanzwe, baza kugira umuhati wo kubitaho. Benshi bategereje ko bahamagarwa. Mu muryango, mu baturanyi, mu midugudu, aho dutuye, hari umurimo tugomba gukora nk’intumwa za Kristo. Niba turi AbaKristo, uyu murimo ugomba kutunezeza. Bidatinze, iyo umuntu ahindutse, muri we havukamo ubushake bwo kumenyesha abandi ubucuti yabonye muri Yesu. Ukuri gukiza kandi kutweza ntikubasha gukingiranirwa mu mutima.UIB 85.6

    Abiyegurira Imana bazaba imiyoboro y’umucyo. Imana ibagira abakozi bayo bo kubwira abandi ubutunzi bw’ubuntu bwayo. Isezerano ryayo ni iri ngo, “Byose nzabigira ibihesha umugisha, kandi nzavubira imvura mu gihe cyayo. Hazagwa imvura y’umugisha.” Ezekiyeli 34:26.UIB 85.7

    Filipo yabwiye Natanayeli ati “ngwino urebe.” Ntabwo yamusabye kwemera ubundi buhamya, ahubwo ngo aze yirebere Kristo ubwe. None ubwo Yesu yasubiye mu ijuru, abigishwa be ni bo bamuhagarariye mu bantu, kandi bumwe mu buryo bwo kugira imitima tumugarurira ni ukugaragaza imico ye mu mibereho yacu ya buri munsi. Ibyo tubasha kwemeza abandi ntibibasha gushingira ku byo tuvuga kuruta uko turi. Abantu babasha kurwanya ndetse bakanga kwemera ibitekerezo byacu, babasha kutemera guhamagara kwacu; ariko imibereho y’urukundo rutishakira inyungu ni igihamya batabasha gushidikanya. Imibereho idahindagurika, irangwa no kwicisha bugufi bya Kristo, ni imbaraga muri iyi si.UIB 86.1

    Inyigisho za Kristo zagaragazaga kwemezwa n’umutimanama no kurushaho gusobanukirwa, kandi abigira kuri we bahinduka abigishwa bakurikiza itegeko mvajuru. Ijambo ry’Imana, rivuzwe n’uwerejwe muri ryo, rifite imbaraga itanga ubugingo ibasha kurehereza abumva, ikabemeza ko ari ukuri kuzima. Iyo umuntu yakiriye ukuri agukunze, amenyekanisha ibyo yamenye mu buryo bwe no mu mvugo iranga ijwi rye. Amenyekanisha ibyo we ubwe yiyumviye, yiboneye, n’ibyo yakozeho by’ijambo ry’ubugingo, kugira ngo abandi babashe gusabana na we binyuze mu kumenya Kristo. Ubuhamya bwe, bunyuze mu kanwa gakojejweho ikara ritwika rivuye ku gicaniro, ni ukuri k’umutima wemera kwakira, kandi bukora umurimo wo kweza no guhindura imico.UIB 86.2

    Kandi uwifuza kugeza umucyo ku bandi na we ubwe azabona umugisha. ” Umunyabuntu azabyibuha, kandi uvomera abandi na we azavomerwa.” Imigani 11:25. Imana yabashaga kugera ku ntego yayo yo gukiza abanyabyaha hatagombye ubufasha bwacu; ariko kugira ngo dukuze imico ya Kristo muri twe, tugomba kugira uruhare mu murimo we. Kugira ngo dusangire umunezero na we,- umunezero wo kuzabona abazakizwa kubwo igitambo cye,- tugomba gufatanya mu murimo we wo gucungurwa kwabo.UIB 86.3

    Uko Natanayeli yagaragaje kwizera kwe kw’ikubitiro, yuzuye ukuri kuzira uburyarya, byanyuze amatwi ya Yesu nk’indirimbo. Maze aramubwira ati, “Mbese wijejwe n’uko nkubwiye yuko nakubonye uri munsi y’umutini? Uzabona ibiruta ibyo.” Umukiza yari ategerezanije umunezero umurimo we wo kwigisha inkuru nziza ku bicisha bugufi, no kunga imitima yashenjaguwe, no kwamamaza kubohorwa kw’abagizwe imbohe na Satani. Mu mugambi w’imigisha y’agaciro yari azaniye abantu, Yesu yongeyeho ati, “Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko muzabona ijuru rikingutse, abamarayika b’Imana bazamuka bavuye ku Mwana w’umuntu, bakamumanukiraho.”UIB 86.4

    Aha Yesu yashakaga kubabwira ati, “Ku nkombe za Yorodani ijuru ryarakingutse, Mwuka amanuka asa n’inuma anzaho. Iki cyari ikimenyetso yuko ndi Umwana w’Imana. Nimunyemera mutyo, kwizera kwanyu kuziyongera. Muzabona ijuru ribakingukiye. Abamarayika b’Imana bazamuka, batwaye amasengesho y’abatakamba n’abaremerewe bayajyana kuri Data mu ijuru, kandi bamanuka, bazana imigisha n’ibyiringiro, guhumuriza, gufasha, n’ubugingo, ku bana b’abantu”.UIB 86.5

    Abamarayika b’Imana banyuranamo bava ku isi bajya mw’ijuru, abandi bava mw’ijuru baza ku isi. Ibitangaza bya Yesu ku barenganywa n’abababazwa bisohozwa n’Imana binyuze mu murimo w’abamarayika. Kandi binyuze muri Kristo, imigisha y’ubwoko bwose ituruka ku Mana maze ikatugeraho, izanywe n’intumwa ze mvajuru. Mu kwemera na we ubwe gufata umubiri wa kimuntu, Umukiza wacu yahuje inyungu ze n’iz’abahungu n’abakobwa ba Adamu bacumuye, mu gihe nyamara ubumana bwe bumuhesha gukomera ku ntebe y’Ubwami y’Imana. Bityo Kristo ni we muhuza uvuganira abantu imbere y’Imana, kandi agahuza Imana n’abantu.UIB 86.6

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents