Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 28 - ISIRAHELI ISENGA INYANA Y’IZAHABU7Iki gice gishingiye mu Kuva 32 - 34

    Igihe Mose yari adahari, cyabaye igihe Abisiraheli bagize cyo gutegereza no guhangayika bibaza uko bizagenda. Abantu bari bazi ko yazamukanye na Yosuwa ku musozi, kandi ko yinjiye mu gicu cya rukokoma babonaga bari hasi mu kibaya. Icyo gicu cyari kiri mu mpinga y’umusozi, kigahora kimurika kirabya imirabyo ituruka ku bwiza bw’Imana. Bari bamutegerezanyije amatsiko. Kubera ko mu Misiri bari baramenyereye ikintu gifatika kigaragaza imana, byari byarabakomereye kwiringira iyo batabona, ndetse bari barageze aho bishingikiriza kuri Mose mu rwego rwo gukomeza ukwizera kwabo. None yari yabakuwemo. Umunsi warashize undi uraza, icyumweru kirahita ikindi kirataha, ariko ntiyagaruka. Nubwo cya gicu cyari kikigaragara, benshi mu bari mu nkambi bibwiye ko umuyobozi wabo yabataye cyangwa ko yatwitswe n’uwo muriro ukongora.AA 210.1

    Muri icyo gihe bari bategereje, cyari igihe cyo gutekereza ku mategeko y’Imana bari barumvise no gutegurira imitima yabo kwakira uguhishurirwa kundi Imana yajyaga kuboherereza. Nta gihe gihagije bafashe ngo bakore uwo murimo; kandi iyo bakora batyo bagashaka kurushaho gusobanukirwa n’ibyo Imana ibasaba, ndetse bagacishiriza bugufi imitima yabo imbere yayo, bajyaga kurindwa ikigeragezo. Nyamara ibyo ntibabikoze, maze bidatinze ntibagira icyo bitaho, barirengagiza kandi bica amategeko. By’umwihariko, ibi byagaragaye muri cya kivange cy’abanyamahanga. Bari bafite ubwira bwo gukomeza bagana mu Gihugu cy’Isezerano — igihugu gitemba amata n’ubuki. Bari barasezeraniwe ko bazahabwa icyo gihugu cyiza baramutse bumviye gusa, nyamara ibyo bari barabyibagiwe. Hari bamwe bazanye igitekerezo cyo gusubira mu Misiri, ariko ari ugukomeza bakajya i Kanani cyangwa gusubira mu Misiri, imbaga yose yari yiyemeje kudakomeza gutegereza Mose.AA 210.2

    Bumvise nta shyikizo bafite igihe umuyobozi wabo adahari, maze bisubirira mu migenzo yabo ya kera ya gipagani. Icyo “kivange cy’abantu b’amahanga menshi” ni cyo cyabaye icya mbere kwivovota no kurambirwa, kandi ni na bo babaye nyambere mu buhakanyi bwakurikiyeho. Bimwe mu bintu Abanyamisiri bakoreshaga nk’ibigirwamana harimo ikimasa cyangwa inyana; kandi biturutse ku cyifuzo cy’abasengaga ibigirwamana mu Misiri, bacuze inyana maze barayiramya. Abantu bifuzaga igishushanyo gihagarariye Imana kugira ngo kibajye imbere mu cyimbo cya Mose. Ntabwo Imana yari yaratanze uburyo na bumwe bwo kuyigereranya, kandi yari yarabuzanyije gukora ikintu cyose gifatika kugira ngo bayigaragaze. Bya bitangaza bikomeye byakorewe mu Misiri no ku Nyanja Itukura byabereyeho kugira ngo abantu bizere Imana imwe nyakuri, nk’Imana itagaragara, Umufasha wa Isiraheli ushobora byose. Icyifuzo cy’uko yiyerekana muri bo cyari cyarasubirijwe mu nkingi y’igicu n’umuriro yabayoboye, ndetse no mu iyerekana ry’ikuzo ryayo ku musozi Sinayi. Ariko icyo gicu Uwiteka yarimo kikiri imbere yabo, basubiye inyuma mu mitima yabo batekereza gusenga ibigirwamana ko mu Misiri, maze bagaragaza ikuzo ry’Imana itabonwa bakoresheje igishushanyo cy’ikimasa!AA 210.3

    Igihe Mose atari ahari, ububasha bwo guca imanza bwari bwahawe Aroni, kandi abantu benshi bari bakikije ihema rye bamusaba bati: “Haguruka, uturemere imana yo kutujya imbere; kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa, tutazi icyo abaye.” Bavugaga yuko cya gicu cyari cyarabayoboye kugera ubwo cyahagaze burundu ku musozi; kitazongera kubayobora mu ngendo zabo. Bagombaga kugira igishushanyo kigisimbura; kandi nk’uko byari yasabwe, iyo bafata umwanzuro wo gusubira mu Misiri, bari kwakirwa neza n’Abanyamisiri kubw’icyo gishushanyo babaga bashyize imbere nk’imana yabo.AA 211.1

    Akaga nk’ako kari kadutse kasabaga umuntu udakebakeba, ufata umwanzuro kandi ufite ubutwari butadohoka; umuntu ushyira icyubahiro cy’Imana hejuru y’ibintu byose, n’iyo waba umutekano we bwite cyangwa ubuzima bwe ubwabwo. Nyamara uwo muyobozi w’Abisiraheli wariho icyo gihe ntayari afite iyo mico. Aroni yarwanyije igitekerezo cyabo adakomeje, ariko kudohoka kwe no gutinya amaso muri icyo gihe kibi byatumye abantu barushaho gukaza umurego. Umuvurungano wariyongeye. Gutwarwa n’amarangamutima yuzuye ubuhumyi no kudatekereza byasaga n’ibyuzuye abantu. Hari bamwe bakomeje kuba indahemuka ku sezerano bagiranye n’Imana; ariko umugabane munini w’iyo mbaga wayobotse ubuhakanyi. Bake bagerageje kwanga icyo gishushanyo cyakorewe gusengwa barahindukiranywe, bagirirwa nabi maze muri uwo muvurungano amaherezo bahasiga ubuzima bwabo.AA 211.2

    Aroni yatinye gupfa, maze aho kuba inyangamugayo ngo ahagararire icyubahiro cy’Imana, yemeye ibyo abantu bamusabaga. Igikorwa cya mbere yakoze cyabaye icyo gutegeka ko bakusanya impeta z’izahabu zo ku matwi abantu bari bambaye maze bakazimuzanira, yibwiraga ko ubwibone bwabo burabatera kwanga kuzikuramo. Nyamara bishimiye kureka iyo mitako yabo, maze arayishongesha ayicuramo inyana isa n’ibigirwamana byo mu Misiri. Abantu baravuze bati: “Iki ni cyo mana yawe, wa bwoko bw’Abisirayeli we, yagukuye mu gihugu cya Egiputa.” Maze Aroni acika intege yemera yuko Yehova atukwa atyo. Yakoze n’ibirenze aho. Abonye uburyo iyo mana y’izahabu yakiranywe umunezero, yubaka igicaniro imbere yayo, hanyuma ararangurura ati: “Ejo hazaba umunsi mukuru w’Uwiteka.” Iryo tangazo rye ryabanjirijwe n’impanda zavugaga zungikanya mu nkambi yose. “Bukeye bazinduka kare, batamba ibitambo byoswa; bazana ibitambo by’uko bari amahoro; abantu bicazwa no kurya no kunywa, bahagurutswa no gukina.” Bitwaje ko bari gukora “umunsi mukuru w’Uwiteka,” maze birundurira mu kurya baravuyarara ndetse no mu busambanyi bw’indengakamere.AA 211.3

    Ni kangahe muri ibi bihe byacu, gukunda kwinezeza bitwikirwa bikiyoberanya mu ishusho yo “kubaha Imana”! Idini ryemerera abantu kwirundurira mu inarijye cyangwa mu kunezeza umubiri mu byo ushaka, mu gihe abantu bakora imihango yo kuramya, bene iryo dini muri iki gihe riba rinezeza imbaga nk’uko byabaye mu minsi y’Abisiraheli. Kandi nanone haracyariho ba Aroni ba nyamujyiryanino, igihe bafite imyanya y’ubuyobozi mu itorero, bazumvira ibyifuzo by’abantu batiyeguriye Imana, maze kubw’ibyo babashyigikire mu cyaha.AA 211.4

    Isiraheli Yica Isezerano Ryayo Rikomeye.AA 211.5

    Hari hashize iminsi mike gusa Abaheburayo bagiranye n’Imana isezerano rikomeye ko bazumvira ijwi ryayo. Bari barahagaze imbere y’uwo musozi bahinda umushitsi, bateze amatwi amagambo y’Uwiteka avuga ngo: “Ntukagire izindi Mana mu maso yanjye.” Ikuzo ry’Imana ryari rigitwikiriye Sinayi iteraniro ryose ririreba; nyamara barahindukira, maze basaba izindi Mana. “Baremera ikimasa i Horebu, basenga igishushanyo kivugutiwe. Uko ni ko baguranye icyubahiro cyabo, bagihindura igishushanyo cy’imfizi irya ubwatsi.” (Zaburi 106:19, 20). Ni mu buhe buryo kutanyurwa gukomeye gutyo kwagaragajwe cyangwa igitutsi cyo kwihandagaza cyatitswe uwari yarabihishuriye nk’umubyeyi w’umunyampuhwe ndetse n’umwami nyiri ubushobozi bwose!AA 211.6

    Ubwo Mose yari akiri ku musozi yamenyeshejwe ko mu nkambi hadutse ubuhakanyi maze abwirwa guhita asubirayo adatindiganyije. Imana yaramubwiye iti: “Manuka ugende, kuko ubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bwiyononnye. Bateshutse vuba, bava mu nzira nabategetse, biremera igishushanyo cy’ikimasa kiyagijwe, baragisenga.” Imana iba yarahagaritse iyo nkubiri igitangira; ariko yarayihanganiye kugera kuri rwo rwego kugira ngo ibashe kwigisha abantu bose isomo ibinyujije mu buryo ihana ubugambanyi n’ubuhakanyi.AA 212.1

    Isezerano Imana yagiranye n’ubwoko bwayo ryari ryishwe, maze ibwira Mose iti: “None nyihorera uburakari bwanjye bubagurumanire mbarimbure, na we nzaguhindura ubwoko bukomeye.” Ubwoko bw’Abisiraheli, cyane cyane ikivange cy’amahanga menshi, bahoraga bagomera Imana. Bivovoteraga n’umuyobozi wabo, kandi bakamutera agahinda ku bwo kutizera kwabo no kwinangira, bityo umurimo wo kubayobora kugera bageze mu Gihugu cy’Isezerano wari kuba ukomeye cyane kandi w’injyanamuntu. Ibyaha byabo byari byaramaze kubakuraho ineza y’Imana, bityo ubutabera bwasabaga ko barimbuka. Bityo, Imana yavuze ko igiye kubarimbura maze Mose ikamugira ishyanga rikomeye.AA 212.2

    Amagambo Imana yavuze yari aya ngo: “None nyihorera . . . mbarimbure.” Niba Imana yari yagambiriye kurimbura Isiraheli, ni nde wajyaga kubasabira imbabazi?Ni bangahe batari kureka abanyabyaha bagakanirwa urubakwiye! Ni bangahe batari kunezezwa no gukira uwo muruho n’umutwaro ndetse no kwitanga byituwe kutanyurwa no kwivovota, maze bagashyirwa mu mwanya utuje kandi w’icyubahiro, mu gihe Imana ubwayo ari yo yari ivuze ko igiye kumuruhura?AA 212.3

    Nyamara Mose yaritegereje abona yuko aharagagara ko hari ugucika intege n’umujinya hashobora kuboneka ibyiringiro. Amagambo y’Imana ngo: “nyihorera,” ntiyumvise yuko ari ukumubuza, ahubwo yumvise ko kwari ukumushishikariza kubavuganira; byerekanaga ko nta kindi kintu gishobora gukiza Abisiraheli uretse amasengesho ya Mose, ariko ko niba ayitakambiye atyo, Imana yajyaga kureka ubwoko bwayo. “Mose yinginga Uwiteka Imana ye ati: ‘Uwiteka, ni iki kigurumanishije uburakari bwawe, ukarakarira ubwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n’amaboko menshi?’”AA 212.4

    Imana yari yavuze ko itakiri Imana y’ubwoko bwayo. Yari yabavuzeho ibwira Mose iti “ubwoko bwawe wakuye mu gihugu cya Egiputa.” Ariko Mose yicishije bugufi, yanze kwemera ko ari we muyobozi w’Abisiraheli. Ntibari abe, ariko bari ab’Imana. Yasabye Imana ati: ” ubwoko bwawe wakuje . . . imbaraga nyinshi n’amaboko menshi. Ni iki cyatuma uvugisha Abanyegiputa bati: ‘Kubagirira nabi ni ko yabakuriye ino, ngo ibicire mu misozi miremire, ibarimbure, ibakure mu isi’?”AA 212.5

    Mu mezi make uhereye igihe Abisiraheli baviriye mu Misiri, inkuru yo gucungurwa kwabo gutangaje yari yarakwiriye mu mahanga yose yari abakikije. Abo bapagani bari bafite ubwoba kandi bahangayikishijwe n’ibigiye kuba. Bose bari bategereje kureba icyo Imana ya Isiraheli izakorera ubwoko bwayo. Iyo barimburwa ubwo, abanzi babo bari kuba batsinze maze Imana igasuzugurika. Abanyegiputa bari kuvuga ko ibyo babashinjaga byari ukuri, ko aho kujyana abantu bayo mu butayu gutamba ibitambo, yari kuba itumye baba ibitambo. Ntabwo abo bapagani bari kwita ku byaha by’Abisiraheli, ahubwo kurimbuka kw’ishyanga Imana yari yarahaye icyubahiro byajyaga gusuzuguza izina ryayo. Mbega uburyo abo Imana yahaye icyubahiro cyinshi bafite inshingano ikomeye yo gutuma izina ryayo rihabwa ikuzo mu isi! Mbega uburyo bari bakwiriye kwingengesera bakirinda gukora icyaha, ngo bihamagarire iteka ry’Imana kandi batume izina ryayo ritukwa n’abatayubaha!AA 212.6

    Ubwo Mose yasabiraga Abisiraheli, kudatinyuka kwe kwazimiriye mu kwita cyane no gukunda abo yari yarabereye igikoresho cyo gukorerwa byinshi akoreshejwe n’Imana. Uwiteka yateze amatwi kwinginga kwe, maze isubiza isengesho rye ritarangwaga no kwikunda. Imana yari yagerageje umugaragu wayo, yari yagenzuye ubudahemuka bwe n’urukundo yakundaga ubwo bwoko buyoba vuba kandi bw’indashima, kandi Mose yari yarihanganiye icyo kigeragezo aragitsinda. Gutunganirwa kw’ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe kwamurutiraga icyubahiro cye bwite ndetse n’amahirwe yo kuba se w’ishyanga rikomeye. Imana yanejejwe n’ubudahemuka bwe, kwiyoroshya kwe mu mutima ndetse n’ubunyangamugayo bwe, maze imuha inshingano ikomeye yo kujyana Isiraheli mu Gihugu cy’Isezerano nk’umushumba w’indahemuka.AA 213.1

    Ubwo Mose na Yosuwa bamanukaga bavuye ku musozi, Mose atwaye “ibisate byanditsweho amategeko,” bumvise urusaku ruturutse muri ya mbaga y’abantu bari batwawe kandi bavuza induru bikomeye. Kuri Yosuwa wari umusirikari, icyo yatekereje mbere ni uko yibwiye ko abanzi babo babateye. Yaravuze ati: “Urwo rusaku ni urw’intamabara, iri mu ngando.” Ariko Mose yamenye neza imiterere y’uko kuvurungana. Urwo rusaku ntirwari urw’intamabara ahubwo rwari urwo gukina. Mose yaramubwiye ati: “Iryo jwi si urusaku rw’abasakurishwa no kunesha: ahubwo ndumva amajwi y’ababyina.”AA 213.2

    Ubwo bageraga hafi y’aho Abisiraheli bari babambye amahema yabo, babonye abantu basakuza kandi babyina bazenguruka ikigirwamana cyabo. Ryari iteraniro rya gipagani, kandi kwari ukwigana iminsi mikuru yo mu Misiri yo gusenga ibigirwamana; nyamara se kuramya Imana no kuyubaha kwabo byari bihabanye n’ibyo bite! Mose yarumiwe bikomeye. Ni ho yari akiva imbere y’ubwiza bw’Imana, kandi nubwo yari yabwiwe ibiri kuba, ntabwo yari yiteguye ayo marorerwa ateye ubwoba yerekanaga guta agaciro kw’Abisiraheli. Mu rwego rwo kwerekana uburakari icyaha cyabo cyamuteye, yakubise hasi bya bisate by’amabuye, maze bimenekera imbere y’abantu, byerekanaga ko ubwo bishe isezerano ryabo n’Imana, Imana nayo ihagaritse isezerano ryayo na bo.AA 213.3

    Mose yinjiye mu nkambi, anyura muri iyo mbaga y’abantu babyinaga, afata cya kigirwamana, akijugunya mu muriro. Arangije aragisya gihinduka ifu ayimisha mu kagezi kavaga mu musozi maze amazi yako ayanywesha abo bantu. Muri ubwo buryo herekanywe akamaro gake cyane k’icyo kigirwamana basengaga.AA 213.4

    Uwo muyobozi ukomeye ahamagaza umuvandimwe we wakoze icyaha maze amubaza amukangara ati: “Aba bantu bakugiriye iki, cyatumye ubazanira icyaha gikomeye?” Aroni yagerageje kwiregura avuga ibyo abantu bamusabye kubakorera, yuko iyo atabemerera bajyaga kumwica. Yaravuze ati: “Databuja, uburakari bwawe ntibugurumane: uzi aba bantu, yuko berekeje imitima ku bibi. Barambwiye bati: ‘Turemere imana yo kutujya imbere, kuko wa wundi Mose, umuntu wadukuye mu gihugu cya Egiputa, tutazi icyo abaye.’ Nanjye ndababwira nti: ‘Ufite izahabu wese ayikature.’ Nuko barazimpa, nzijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.” Yashatse kwemeza Mose yuko habaye igitangaza, yuko ku bw’imbaraga idasanzwe izahabu yajugunye mu muriro maze igahinduka inyana. Ariko inzitwazo zose n’ibyo yireguzaga byose nta cyo byari bivuze. Yafashwe rwose nk’umugome mukuru.AA 213.5

    Kuba Aroni yari yarahawe umugisha kandi agahabwa icyubahiro kurusha abandi ni byo byatumye icyaha cye kiba inkoraruguma bene ako kageni. Ni Aroni, “uwera w’Uwiteka” (Zaburi 106.16), wakoze icyo kigirwamana maze atangaza ibirori. Ni we wari warashyizweho ngo abe umuvugizi wa Mose, kandi ni nawe Imana ubwayo yari yarahamije ibye iti: “Nzi yuko ari intyoza” (Kuva 4:14). Ni we wananiwe gucyaha abo basengaga ibigirwamana mu mugambi wabo wo kugomera Imana. Aroni ubwe Imana yari yarakoresheje icira amateka Abanyamisiri n’ibigirwamana byabo, yari yarumvise abantu bavugira imbere y’ishusho iyagijwe bati: “Iki ni cyo mana yawe, wa bwoko bw’Abisiraheli we, yagukuye mu gihugu cya Egiputa,” maze ntiyagira icyo abikoraho. Ni we wari kumwe na Mose ku musozi kandi yari yarahaboneye ikuzo ry’Uwiteka. Ni we wari warabonye ko mu kwigaragaza kw’iryo kuzo, nta kintu cyashoboraga gushushanywa na ryo, nyamara ni we wahinduye iryo kuzo mo igisa n’ikimasa. Aroni Imana yari yarahaye kuyobora abantu mu gihe Mose adahari, yabonetsweho no kwemera ubugome bwabo. “Kandi Uwiteka arakarira Aroni cyane, ashaka kumurimbura.” (Gutegeka Kwa Kabiri 9:20).AA 214.1

    Ariko Imana yumviye gutakamba kwa Mose maze Aroni ntiyagira icyo imutwara; bityo yihana icyo cyaha cye gikomeye yicishije bugufi, yongera kwakirwa n’Imana.AA 214.2

    Iyo Aroni agira ubutwari bwo guhagararira ukuri atitaye ku ngaruka byamuzanira, aba yarahagaritse ubwo buhakanyi. Iyo aza gukomera ku kubaha Imana kwe ashikamye, iyaba yarahaye abantu urugero rw’ibyabereye kuri Sinayi kandi akabibutsa isezerano rikomeye bagiranye n’Imana ko bazumvira amategeko yayo, ikibi kiba cyarakomwe imbere. Ariko kwemeranya n’ibyifuzo by’abantu kwe ndetse n’uburyo butuje yakoranye agashyira mu bikorwa imigambi yabo, byabateye ubutwari bwo kwimbika mu cyaha kurenza uko byari byarinjiye mu ntekerezo zabo mbere.AA 214.3

    Ubwo Mose yagarukaga mu nkambi, agahangana n’ibyo byigomeke, gucyaha kwe gukaze ndetse n’uburakari yagaragaje akamena ibisate byera byari byanditsweho amategeko, abantu babonye ko iyo myifatire itandukanye cyane n’imvugo ishimishije ya Aroni ndetse n’inyifato ye yubahwa, bityo bumva bikundiye Aroni. Ubwo yashakaga kwikuraho icyaha, Aroni yagerageje gushinja abantu yuko ari bo bamuciye intege bagatuma yemera ibyo bamusabaga; nyamara n’ubwo byari bimeze bityo akabibagerekaho, bari bishimiye cyane yuko yari umugwaneza kandi akagira kwihangana. Ariko ntabwo Imana ireba nk’uko abantu beraba. Umutima Aroni yari afite wo kwemera ibyo abwiwe ndetse n’icyifuzo cye cyo kunezeza abantu byari byarahumye amaso ye ntiyabona uburemere bw’icyaha yemereraga abantu gukora. Ibyo yakoze mu gutuma icyaha kibona akito mu Bisiraheli byahitanye abantu ibihumbi byinshi. Mbega ukuntu imikorere ya Mose yari inyuranye cyane n’iyi. Igihe Mose mu budahemuka bwe yashyiraga mu bikorwa iteka Imana yari iciye, yagaragaje ko kumererwa neza kw’Abisiraheli abirutisha gutunganirwa, icyubahiro ndetse no kubaho.AA 214.4

    Mu byaha byose Imana izahana, nta gikomeye cyane mu maso hayo nk’ibyaha bishishikariza abandi gukora ikibi. Imana yifuza yuko abagaragu bayo bagaragaza ko ari indahemuka babikoresheje gucyaha icyaha badakebakeba, uko byababaza kose. Abantu bahawe inshingano n’Imana ntibakwiriye kuba abanyantege nke, batwarwa n’ibitekerezo by’abandi kubwo kugira ubwira. Ntibakwiriye kurangamira ikuzo ryabo bwite, cyangwa kwihunza inshingano ziruhije, ahubwo bakwiriye gukorana umurimo w’Imana ubudahemuka badacogora.AA 215.1

    Nubwo Imana yari yarumviye gusaba kwa Mose ntirimbure Abisiraheli, ubuhakanyi bwabo bwagombaga guhanwa by’intangarugero. Kwica amategeko no kutumvira Aroni yari yaremereye abantu ko bagwamo, iyo kudahita guhanwa, kwajyaga guhindukamo ubugome bukomeye cyane bityo kugashora iryo shyanga mu kurimbuka kudasuburwaho. Ikibi kigomba kwamaganwa bikomeye nta kubabarira. Mose yahagaze imbere y’aho babambye amahema maze aravuga ati: “Uri mu ruhande rw’Uwiteka wese ansange.” Abatari bifatanyije n’abandi mu buhakanyi bagomabaga guherera iburyo bwa Mose; abari bacumuye ariko bakemera kwihana bo bagombaga guherera ibumoso. Iryo tegeko ryarubahirijwe. Byaje kugaragara ko umuryango wa Lewi ari wo utaragize uruhare mu kuramya cya kigirwamana. No mu yindi miryango hari benshi, nubwo bari bacumuye, noneho bagaragaje ko bashaka kwihana. Nyamara umubare munini, ariko cyane cyane “ikivange cy’abanyamahanga” bari bazanye igitekerezo cyo kurema cya kigirwamana, bakomeje kwinangira mu kwigomeka. Noneho mu izina ry’Uwiteka Imana y’Abisiraheli, Mose yategetse abari bahagaze iburyo bwe, batayandurishije gusenga ibigirwamana, kwambara inkota zabo maze bakica abantu bose bakomeje kwigomeka. “...kuri uwo munsi hagwa abantu nk’ibihumbi bitatu.” Hatitawe ku cyubahiro cy’umuntu, ubuvandimwe cyangwa ubucuti, ba nyambere mu bibi barishwe; ariko abihannye bose kandi bakicisha bugufi ntacyo babatwaye.AA 215.2

    Abantu bakoze uyu murimo uteye ubwoba wo guca iteka babikoraga babitegetswe n’Imana, bashyira mu bikorwa iteka Umwami w’ijuru yari yaciye. Mu buhumyi bwabo bwa kimuntu, abantu bakwiriye kwitondera uko bagaya nuko bacira urubanza bagenzi babo; ariko iyo Imana ibategetse gusohoza iteka ryayo yaciriye gukiranirwa, bagomba kuyumvira. Abakoze icyo gikorwa giteye agahinda bagaragaje uko banga urunuka kugoma no gusenga ibigirwamana, kandi birunduriye byimazeyo mu gukora umurimo w’Imana nyakuri. Uwiteka yabashimiye kuba indahemuka kwabo maze aha umuryango wa Lewi isumbwe ryihariye ku bandi.AA 215.3

    Abisiraheli bari barahamwe n’ubugambanyi, kandi ubwo bugambayi babukoreye Umwami wari warabasagijeho imigisha ndetse ubwabo babyihitiyemo bari bararahiriye kumvira ubutware bwe. Kugira ngo ingoma y’Imana ikomeze iganze, abagambanyi bagomba gucirwa urubanza rutabera. Nyamara n’aha ngaha imbabazi z’Imana zarahagaragaye. Nubwo Imana yashikamye ku mategeko yayo, yahaye abantu bose umudendezo wo guhitamo n’amahirwe yo kwihana. Abantu bishwe ni abakomeje kwinangira mu bwigomeke gusa.AA 215.4

    Byari ngombwa ko iki cyaha gihanwa kugira ngo kibe igihamya ku mahanga yari abakikije kibereka uko Imana yanga gusenga ibigirwamana. Mu guciraho iteka abakoze icyaha, Mose nk’igikoresho cy’Imana, yagombaga gusiga inyandiko yeruye kandi igaragarira bose irwanya icyaha cyabo. Uhereye icyo gihe iyo Abisiraheli bari kujya baciraho iteka gusenga ibigirwamana kwakorwaga n’amoko abakikije, bityo abanzi babo bajyaga kubahindukirana bakabashinja ko ubwoko bwavugaga ko Yehova ari Imana yabwo bwari bwararemye inyana maze buyisengera i Horebu. Bityo nubwo nta kundi bajyaga kugira uretse kwemera ukuri kwabakozaga isoni, Abisiraheli bagombaga kubereka ihererezo riteye ubwoba ry’abacumuye ku Mana, nk’igihamya cy’uko icyaha cyabo kitigeze gishyigikirwa.AA 215.5

    Urukundo ruhwanye n’ubutabera rwasabye ko iki cyaha gihanirwa. Imana ni umurinzi n’umwami w’ubwoko bwayo. Irimbura abantu biyemeje kwihandagaza mu bwigomeke kugira ngo batayobora abandi mu irimbukiro. Igihe Imana itarimburaga Kayini, yeretse isanzure ryose icyajyaga kuba ingaruka zo kureka icyaha ntigihanwe. Ibyo imibereho ya Kayini yatoje abamukotseho ndetse n’inyigisho ze byateye abantu gusaya mu byaha bituma isi yose igera aho igomba kurimbuzwa Umwuzure. Amateka y’ababayeho mbere y’Umwuzure ahamya ko kurama atari umugisha ku munyabyaha; ko kwihangana gukomeye kw’Imana kutemereye ubugome bwabo gukomeza. Uko baramaga cyane ni ko barushagaho gusaya mu bibi.AA 216.1

    No kuri Sinayi byari uko. Iyo uko kugomera Imana kudahita guhanwa, ingaruka nk’izo zari kongera kubaho. Isi yajyaga guhenebera mu byaha nk’uko byabaye mu gihe cya Nowa. Iyo abo bagome barekwa, hajyaga gukurikiraho ibibi bisumba ibyavuye ku kutarimbura ubugingo bwa Kayini. Imbabazi z’Imana ni zo zatumye abantu ibihumbi bababazwa, kugira ngo bye kuba ngombwa ko za miliyoni zicirwaho iteka. Kugira ngo Imana ikize benshi igomba kugira bake ihana. Byongeye kandi, kubera ko abantu bari bararetse kuyoboka no kumvira Imana, bari batagifite uburinzi bwayo, kandi kuba ishyanga ryose ryari ritakirinzwe byatumye riba aho rishobora kwigarurirwa n’abanzi babo. Iyo ikibi kidahita cyamaganwa, bidatinze Abisiraheli bari guhinduka iminyago y’abanzi babo bakomeye kandi benshi cyane. Kubw’ibyiza by’Abisiraheli ndetse n’icyigisho ku bisekuruza byose byakurikiyeho, byari ngombwa ko icyo cyaha gihita gihanwa. Kandi abanyabyaha ubwabo ntibajyaga kuba bagiriwe imbabazi nkeya babujijwe gukomeza mu nzira yabo mbi. Iyo barekwa bagakomeza kubaho, uwo mutima watumye bigomeka ku Mana wajyaga kugaragarira mu nzangano n’amakimbirane hagati yabo ubwabo, amaherezo bakarimburana. Urukundo Imana yakundaga abatuye isi, uko yakundaga Abisiraheli ndetse n’abayigomeye ni rwo rwatumye icyo cyaha gihanwa by’ikubagahu kandi bikomeye.AA 216.2

    Igihe abantu bakangurirwaga kureba uburyo icyaha cyabo gikomeye, ubwoba bwakwiye mu nkambi yose. Batinye ko uwacumuye wese yagombaga kwicwa. Ariko Mose agize impuhwe kubera umubabaro wabo, yabasezeraniye kongera kubingingira Imana.AA 216.3

    Mose abwira abantu ati: “Mwakoze icyaha gikomeye, none ndazamuka nsange Uwiteka, ahari ndabona uko mbitwarira.” Yaragiye maze mu gusaba kwe ari imbere y’Imana aravuga ati: “Ubwo bwoko bwakoze icyaha gikomeye koko, bwiremeye imana y’izahabu. Ariko wakwemera kubababarira icyaha cyabo, byaba byiza: ariko nutabyemera, mpanagura unkure mu gitabo cyawe wanditse.” Igisubizo yahawe cyabaye iki: “Uncumuyeho wese, ni we nzahanagura mukure mu cyanjye. None genda, ujyane abantu aho nakubwiraga; dore marayika wanjye arakujya imbere: ariko ku munsi wo guhora nzabahora icyaha cyabo.”AA 216.4

    Mu isengesho rya Mose, intekerezo zacu zerekezwa ku bitabo byo mu ijuru ibyo amazina y’abantu bose yanditswemo, kandi ibikorwa byabo, byaba byiza cyangwa bibi, byandikwamo nk’uko biri. Igitabo cy’ubugingo kirimo amazina y’abantu bose bigeze kwinjira mu murimo w’Imana. Nihagira abo muri bo bitandukanya n’Imana, maze kubwo kwinangira bakaguma mu cyaha bityo amaherezo ntibumvire ibyo Mwuka Wera wayo ababwira, amazina yabo azahanagurwa mu gitabo cy’ubugingo igihe cyo guca imanza, kandi ubwabo ni bo bazaba bihitiyemo kurimbuka. Mose yabonye uburyo iherezo ry’umunyabyaha ryari kuba riteye ubwoba; nyamara niba Abisiraheli baragombaga kurekwa n’Uwiteka, Mose yasabye yuko izina rye rihanagurwa mu gitabo hamwe n’ayabo. Ntiyajyaga kwihanganira kubona iteka ry’Imana rigera ku bari barakijijwe mu buryo bw’igitangaza nk’ubwo. Uko kwinginga kwa Mose asabira Abisiraheli ni icyitegererezo cy’umurimo w’ubuhuza Kristo akorera abanyabyaha. Ariko Uwiteka ntiyemeye ko Mose abarwaho icyaha cy’abacumuye nk’uko Kristo yabigenje. Uwiteka yaravuze ati: “Uncumuyeho wese, ni we nzahanagura mukure mu gitabo cyanjye.”AA 216.5

    Abantu bahambye bene wabo bapfuye bafite agahinda kenshi. Ibihumbi bitatu byari byishwe n’inkota; kandi bidatinze mu nkambi yabo hari hadutse icyorezo; maze noneho bagezwaho n’ubutumwa buvuga ko Imana itazongera kujyana na bo mu ngendo zabo. Yehova yari yavuze ati: “Muri ubwoko butagonda ijosi; nagendera hagati muri mwe n’akanya gato, nabarimbura.” Noneho bahawe iri tegeko ngo: “Nuko mwiyambure iby’umurimbo byanyu, kugira ngo menye uko mbagenza.” Habayeho umuborogo mu nkambi yose. Mu kwihana no kwicisha bugufi, “Abisiraheli biyambura iby’umurimbo byabo batangirira ku musozi Horebu.”AA 217.1

    Hakurikijwe amabwiriza yatanzwe n’Imana, rya hema basengeragamo by’igihe gito ryakuweho “rishingwa hirya y’ingando z’amahema yabo, ahahitaruye.” Icyo cyari ikindi gihamya cyerekana ko Imana yakuye ubwiza bwayo hagati yabo. Imana yari igiye kujya yihishurira Mose atari abo bantu bameze batyo. Bababajwe cyane no gucyahwa ako kageni, kandi ku bantu bari bashegeshwe mu mitima byasaga n’aho ibindi byago birutaho bigiye kuza. Bibazaga niba Uwiteka atakuye Mose mu nkambi kugira ngo abone uko abarimbura bikomeye. Nyamara ntibasigaye abatagira ibyiringiro. Iryo hema ryashinzwe hirya y’ingando y’amahema yabo ariko Mose aryita “ihema ry’ibonaniro.” Abashakaga kwihana by’ukuri bose kandi bifuzaga kugarukira Uwiteka boherezwaga yo kwatura ibyaha byabo no gusaba imbabazi. Iyo basubiraga mu mahema yabo, Mose yinjiraga mu ihema ry’ibonaniro. Abantu bategerezanyaga intimba kureba ikimenyetso cy’uko ibyo yabasabiye byemewe. Iyo Imana nkingi y’igicu yamanukaga maze igahagarara ku muryango wa rya hema ry’ibonaniro, abantu barizwaga n’ibyishimo maze “bagahaguruka, umuntu wese akikubita hasi mu muryango w’ihema rye.”AA 217.2

    Mose yari azi neza ubugome n’ubuhumyi by’abo yari ashinzwe; yari azi ingorane agomba guhangana nazo. Ariko yari yaramenye ko kugira ngo akomeze kuyobora abantu, yagombaga gufashwa n’Imana. Yarasenze kugira ngo arusheho guhishurirwa ubushake bw’Imana kandi asabira kugira ngo ahabwe icyizere cy’uko Imana izabana na bo. Mose yaringinze ati: “Dore, ujya untegeka uti, ‘ Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwo udutumanye, Ariko waravuze uti: ‘Nkuzi izina, kandi wangiriyeho umugisha.’ Nuko niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe, kugira ngo nkumenye, mbone uko ndushaho kukugiriraho umugisha: kandi wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe.”AA 217.3

    Igisubizo yahawe ni iki ngo: “Ubwanjye nzajyana nawe, nkuruhure.” Ariko Mose yari ataranyurwa. Umutima wa Mose wari uremerewe no gutekereza ingaruka zikomeye zashoboraga kubaho iyo Imana irekera Abisiraheli mu kwigomeka kwabo no kutihana. Mose ntiyashoboraga kwihanganira ko inyungu zitandukanywa n’iz’abavandimwe be, bityo yasabye ko Imana yakongera kugirira ineza ubwoko bwayo, kandi ikimenyetso cy’uko iri kumwe na bo kigakomeza kubayobora mu ngendo zabo. Yaravuze ati: “Ubwawe nutajyana natwe, ntudukure ino. Ikizamenyekanya yuko jye n’ubwoko bwawe twakugiriyeho umugisha ni iki? Si uko ujyana natwe, bigatuma jye n’ubwoko bwawe dutandukanywa n’amahanga yose yo ku isi?”AA 217.4

    Maze Uwiteka aravuga ati: “N’icyo uvuze icyo ndagikora; kuko wangiriyeho umugisha, nkakumenya izina.” Uwo muhanuzi ntiyarekeye aho kwinginga. Isengesho ryose yari yasenze ryari ryasubijwe, ariko yashakaga cyane kubona ibimenyetso bikomeye by’uko Imana izabagirira neza. Noneho yasabye ikitigeze gusabwa n’ umuntu uwo ari we wese ati: “Nyereka ubwiza bwawe burabagirana.”AA 218.1

    Ntabwo Imana yarwanyije uko gusaba kwe nk’aho ari ukutizera; ahubwo yamubwiye amagambo neza igira iti: “Ubwanjye nzanyuza kugira neza kwanjye kose imbere yawe.” Nta muntu wambaye uyu mubiri upfa ubasha kureba ubwiza bw’Imana butwikuruwe ngo abeho; ariko Mose yasezeraniwe ko ashobra kwitegereza ubwiza bwayo uko ashoboye kose. Yongeye guhamagarirwa kujya mu mpinga y’umusozi; hanyuma ukuboko kwaremye isi, kwa kuboko “kwimura imisozi itabimenye” (Yobu 9:5), kwafashe icyo kiremwa cyakuwe mu mukungugu, uwo muntu wari ukomeye mu kwizera maze kumushyira mu busate bw’urutare, mu gihe ubwiza bw’Imana no kugira neza kwayo kose byamunyuraga imbere.AA 218.2

    Ibyo byabaye- ndetse ikirutaho isezerano Mose yahawe ko Imana izabana nawe ikamufasha- kuri Mose cyari igihamya cy’uko azagira guhirwa mu murimo wari uri imbere ye; bityo ibyo abirutisha cyane ubwenge bwose yigiye mu Misiri cyangwa ibyo yari yaragezeho nk’umuyobozi ukomeye cyangwa nk’umugaba w’ingabo. Nta bushobozi bwo ku isi cyangwa ubuhanga cyangwa ubwenge byashobora gusimbura ubwiza bw’Imana bubana n’abantu.AA 218.3

    Ku munyabyaha, biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana nzima; ariko Mose yahagaze wenyine imbere y’Ihoraho, ntiyagira ubwoba kubera ko umutima we wari uhuje n’ubushake bw’Umuremyi we. Umuhimbyi wa Zaburi aravuga ati: “Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye.” (Zaburi 66:18). Ariko “amabanga y’Uhoraho ayahishurira abamwubaha, ibyo yabasezeranyije ni byo abibutsa.” Zaburi 25:14.AA 218.4

    Imana yarivuze iti: “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; igumanira abantu imbabazi, ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha: ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa.” “Mose yihuta gucurika umutwe yunamye, yikubita hasi.” Mose yongeye gusaba Imana kugira ngo ibabarire ibyaha by’ubwoko bwayo, kandi ibajyane mu murage wayo. Gusaba kwa Mose kwarumviwe. Ku bw’ ubuntu bwe, Uwiteka yamuseraniye ko agiye kongera kugirira neza Abisiraheli kandi akabakorera ibitangaza bitigeze gukorwa “mu isi yose cyangwa mu ishyanga iryo ari ryo ryose.”AA 218.5

    Mose yamaze kuri uwo musozi iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine; kandi nk’uko byabaye mbere, muri iki gihe cyose, ubuzima bwa Mose bwitaweho mu buryo bw’igitangaza. Nta muntu wemerewe kuzamukana nawe cyangwa ngo hagire umuntu wegera uwo musozi mu gihe yari atari kumwe n’Abisiraheli. Nk’uko Imana yari yamutegetse, yari yabaje ibisate by’amabuye bibiri maze abizamukana mu mpinga y’umusozi; na none Uwiteka yongera “kwandika kuri bya bisate by’amabuye amagambo y’isezerano, ni yo ya Mategeko Cumi.”AA 218.6

    Muri icyo gihe kirekire Mose yamaze asabana n’Imana, mu maso ha Mose harabagiranaga ikuzo ry’Imana. Mose ntiyari azi ibyamubayeho ariko ubwo yamanukaga uwo musozi, mu maso he hagaragaraga umucyo. Umucyo nk’uwo ni wo warabagiranye mu maso ha Sitefano igihe bamuzanaga imbere y’abacamanza nuko “abicaye mu rukiko bose bamutumbiriye babona mu maso ha Sitefano hasa n’aha marayika.” (Ibyakozwe n’intumwa 6:15). Aroni na rubanda rwose baramuhunze maze “batinya kumwegera.” Mose abonye umuvurungano wabo n’ubwoba bafite nyamara we atazi impamvu yabyo, yarabinginze ngo bamwegere. Yaberetse igihamya cy’uko Imana yongeye kwiyunga nabo, kandi abahamiriza ko Imana yongeye kubakirana ineza. Mu ijwi rye nta kindi bumvisemo uretse urukundo n’impuhwe, maze hanyuma umwe agerageza kumwegera. Kubera gutangara cyane ntiyashoboraga kuvuga maze atunga urutoke mu maso ha Mose arangije arongera arutunga mu ijuru nta cyo avuze. Uwo muyobozi ukomeye yamenye icyo uwo muntu ashaka kuvuga. Kubera inkomanga itewe n’icyaha bari bakoze, bumvaga Imana ikibarakariye, bityo ntibashoboraga kwihanganira umucyo uturutse mu ijuru. Iyo baba barumviye Imana, uwo mucyo uba warabujuje umunezero. Ufite inkomanga y’icyaha agira ubwoba. Umutima utarangwamo icyaha ntuzifuza kwihisha ngo uhunge umucyo mvajuru.AA 219.1

    Mose yari afite ibintu byinshi ashaka kubabwira; bityo kubera impuhwe yari abafitiye kubw’ubwoba bwabo, yatwikiriye mu maso he kandi akomeza kujya agenza atyo na nyuma yaho iyo yagarukaga mu nkambi avuye kuvugana n’Imana.AA 219.2

    Ikoresheje uko kurabagirana, Imana yashakaga kwereka Abisiraheli imiterere yera kandi ifite isumbwe iranga amategeko yayo, ndetse n’ikuzo ry’ubutumwa bwiza bwahishuriwe muri Kristo. Igihe Mose yari ku musozi, Imana ntiyamuhaye gusa ibisate by’amabuye byanditsweho amategeko, ahubwo yamweretse n’inama y’agakiza. Yabonye ko igitambo cya Kristo cyashushanywaga n’imigenzo n’imihango byo mu gihe cy’Abayuda; kandi umucyo wo mu ijuru wavaga i Kaluvari, kimwe n’ubwiza bw’amategeko y’Imana, ni byo byatumye mu maso ha Mose harabagirana hatyo. Uko kurabagirana kw’ijuru kwagaragazaga ko Mose ari we muhuza ugaragara ariko uhagarariye Umuhuza nyakuri.AA 219.3

    Ubwiza bwagaragaraga mu maso ha Mose bugaragaza imigisha ubwoko bw’Imana bukurikiza amategeko yayo buhabwa binyuze mu murimo w’ubuhuza Kristo akora. Ubwo bwiza bwagaragaye kuri Mose buhamya kandi ko uko turushaho gusabana n’Imana, ni ko turushaho gusobanukirwa n’ibyo idusaba, ni nako kandi tuzarushaho kugira ishusho y’Imana, kandi ni ko duhinduka abasangiye kamere y’Imana.AA 219.4

    Mose yasuraga Kristo. Nk’uko umuvugizi w’Abisiraheli yitwikiraga mu maso he kubera ko abantu batashoboraga kwihanganira kureba ubwiza bwaho, ni nako Kristo, Umuhuza wavuye mu ijuru, ubwo yazaga ku isi, yatwikirije ubumana bwe umubiri wa kimuntu. Iyo aza yambaye kurabagirana ko mu ijuru, ntiyari gushobora kubona uko yegera abantu mu bunyacyaha bwabo. Ntibajyaga kwihanganira ubwiza bwo kuboneka kwe. Bityo rero, yicishije bugufi, afata “ishusho ya kamere y’ibyaha” (Abaroma 8:3), kugira ngo abashe kugera ku nyokomuntu yacumuye maze ayizahure.AA 219.5

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents