Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 40 — BALAMU17text

    Abisiraheli bamaze kwigarurira Bashani, bagarutse kuri Yorodani. Mu rwego rwo kwitegura guhita bigarurira Kanani, babambye amahema yabo iruhande rw’uruzi rwa Yorodani haruguru rw’aho urwo ruzi rwinjirira mu Nyanja y’Umunyu, ahateganye n’ikibaya cy’i Yeriko. Bari begereye ingabano z’i Mowabu, bityo Abamowabu bashya ubwoba bitewe no kubona abo bigarurira ibihugu babasatiriye.AA 300.1

    Abaturage b’i Mowabu ntibari barigeze bashotorwa n’Abisiraheli, nyamara bari barabonye ibyari byarabaye mu bihugu bibakikije maze bagira ubwoba. Abaheburayo bari baranesheje Abamori kandi Abamowabu bari barigeze guhunga Abamori. Nanone kandi intara Abamori bari barambuye Abamowabu yari mu maboko y’Abisiraheli. Ingabo z’i Bashani zaneshejwe n’imbaraga idasanzwe yari mu nkingi y’igicu, kandi ibihome bikomeye birebire cyane byari bituwemo n’Abaheburayo. Abamowabu ntibahangaye gutera Abaheburayo kuko guhamagarirwa kubarwanya ntacyo byari kugeraho imbere y’imbaraga ndengakamere zabarwaniriraga. Nyamara nk’uko Farawo yabigenje, biyemeje gukoresha imbaraga z’ubupfumu kugira ngo barwanye umurimo w’Imana. Bityo bashatse uko bavumisha Abisiraheli.AA 300.2

    Abaturage b’i Mowabu bari bafitanye isano ya bugufi n’Abamidiyani, bahuriye ku bwenegihugu n’imyizerere. Bityo, Balaki, umwami w’Abamowabu yashatse uko yatera ubwoba abakuru b’Abamidiyani kugira ngo bamufashe mu migambi ye yo kurwanya Abisiraheli, bityo aboherereza ubutumwa buvuga buti: “Abisiraheli bazamaraho bihugu bidukikije, nk’uko ikimasa kimara ubwatsi aho kirisha.” Balamu wari utuye i Mezopotamiya yari azwiho ubushobozi budasanzwe, kandi kuba ikirangirire kwe byari byarageze mu gihugu cy’i Mowabu. Hafashwe umwanzuro wo kumwitabaza ngo abafashe. Bityo rero, “intumwa z’abakuru b’i Mowabu n’ab’i Midiyani,’” zoherejwe gushaka Balamu kugira ngo akoreshe ubushobozi bwe avume Abisiraheli.AA 300.3

    Izo ntumwa zahise zihaguruka zifata urugendo rurerure zambukiranya imisozi n’ibibaya zerekeza i Mezopotamiya. Zibonye Balamu, zimubwira ubutumwa bw’umwami wabo bugira buti: “Dore, hariho abantu bavuye mu Egiputa, bajimagije igihugu cyose, barantegereje. Nuko ndakwinginze, ngwino, umvumire abo bantu, kuko bandusha amaboko: ahari nzabanesha, tubatsinde, mbirukane mu gihugu; kuko nzi yuko uwo uhesha umugisa awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume.”AA 300.4

    Balamu yari yarigeze kuba umuntu mwiza kandi aba n’umuhanuzi w’Imana; ariko yari yarabaye umuhakanyi maze yirundurira mu byo kwifuza; nyamara yari akivuga yuko ari umugaragu w’Isumbabyose. Ntabwo yari ayobewe ibyo Imana yakoreraga Abisiraheli; maze ubwo izo ntumwa zavugaga icyazigenzaga, yari azi neza yuko agomba kwanga amaturo ya Balaki kandi agasezerera izo ntumwa. Nyamara yagerageje gukinisha igishuko maze asaba izo ntumwa kugumana nawe iryo joro, avuga ko atabaha igisubizo atabanje kugisha Uwiteka inama. Balamu yari azi yuko umuvumo we nta cyo wajyaga gutwara Abisiraheli. Imana yari ku ruhande rwabo, kandi igihe cyose bari indahemuka kuri yo, nta mbaraga zibarwanya zaba izo ku isi cyangwa ikuzimu zari kubatsinda. Nyamara ubwibone bwe bwogejwe n’amagambo y’izo ntumwa zavugaga ziti: “kuko nzi yuko uwo uhesha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume.” Ruswa igizwe n’impano z’igiciro cyinshi ndetse no kurangamira kuzahabwa ikuzo byabyukije kwifuza kwe. N’umururumba mwinshi, yemeye ubwo butunzi bamuhaye maze mu gihe yavugaga ko yumvira ubushake bw’Imana adakebakeba, agerageza no kumvira ibyo Balaki yifuzaga.AA 300.5

    Mu nzizi za nijoro umumarayika w’Imana aza kuri Balamu amubwira ubutumwa buvuga ngo: “Ntujyane na bo, ntuvume aba bantu, kuko bahawe umugisha.”AA 301.1

    Mugitondo, Balamu yasezereye izo ntumwa atanyuzwe, ariko ntiyazibwira icyo Uwiteka yari yavuze. Arakajwe nuko imigambi ye yo kubona indamu n’icyubahiro yari ikomwe mu nkokora bitunguranye, yavuganye akangononwa ati: “Nimwigendere, musubire iwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.”AA 301.2

    Balamu “yakunze inyungu zizanwa no gukora ibibi.” 2Petero 2:15. Icyaha cyo kwifuza Imana ivuga ko ari ugusenga ibigirwamana, cyari cyaramugize umuntu ujyana n’inyungu z’ibigezweho, kandi binyuze muri iri kosa rimwe Satani yari yaramwigaruriye. Ibi ni byo byamurimbuje. Umushukanyi ahora yerekana inyungu z’iby’isi n’icyubahiro kugira ngo ateshure abantu mu murimo w’Imana. Ababwira ko gushishikarira cyane umurimo bakora ari byo bibabuza kugwiza ubutunzi. Uko ni ko abantu benshi bakururirwa kwishora mu nzira itari iy’ubutungane. Intambwe imwe itewe umuntu agana mu bibi ituma ikurikiyeho yoroha kurushaho, bityo abantu bakarushaho gushidikanya. Igihe bazaba bamaze kwirundurira mu gutwarwa n’umururumba wo gukunda ubutunzi no kwifuza ubutegetsi, bazakora kandi bahangare ibintu bishishana. Abantu benshi birata ko bashobora kuva mu nzira y’ubutungane mu gihe runaka kubwo gushaka inyungu runaka z’iby’isi, maze bakavuga ko igihe bazaba bamaze kugera ku ntego yabo, bazabasha guhindura imikorere yabo igihe bazabishakira. Bene abo baba bishyira mu mutego wa Satani, kandi ntibyoroha ko bawuvamo.AA 301.3

    Igihe intumwa zabwiraga Balaki ko umuhanuzi yanze kuzana nabo, ntabwo zamumenyesheje ko Imana yari yamubujije. Kubera kwibwira ko gutinda kwa Balamu byari bitewe gusa no gushaka guhabwa impano nyinshi, umwami yohereje ibikomangoma byinshi kurutaho kandi bafite icyubahiro kiruta icy’intumwa yari yohereje mbere, ndetse bafite ububasha bwo kwemerera Balamu icyo yasaba cyose. Ubutumwa bwihutirwa umwami yoherereje Balamu bwari ubu ngo: “Ntihagire ikikubuza kumwitaba, kuko azagushyira hejuru, akaguha icyubahiro cyinshi, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera: none ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu.”AA 301.4

    Ku ncuro ya kabiri, Balamu yongeye kugeragezwa. Kubyo izo ntumwa zari zimusabye, Balamu yabagaragarije ko azirikana cyane ndetse n’ubudahemuka, abahamiriza ko nta zahabu n’ifeza uko byaba bingana kose bishobora kumutera gukora ibihabanye n’ubushake bw’Imana. Ariko yifuzaga cyane gukora ibyo umwami amusabye; kandi nubwo yari yamazwe kumenyeshwa ubushake bw’Imana neza, yasabye izo ntumwa gutinda kugira ngo yongere agishe Imana inama nk’aho Imana ihoraho ari umuntu ku buryo yahendahendwa ikemera ibyo itashakaga.AA 301.5

    Mu nzozi za nijoro Uwiteka yabonekeye Balamu maze aramubwira ati: “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke, ujyane nabo; ariko icyo nzajya ngutegeka, azabe ari cyo ukora.” Uko ni ko Uwiteka yemereye Balamu gukora ibyo ashaka kuko yari yamaze kubyiyemeza. Ntabwo yashakaga gukora ibyo Imana ishaka, ahubwo yahisemo gukora ibyo yishakira maze ashaka uburyo Uwiteka yabimwemerera.AA 301.6

    Muri iki gihe hari abantu ibihumbi byinshi bakora nka Balamu. Basobanukirwa inshingano yabo nta mbogamizi igihe gusa ihuje n’ibyifuzo byabo. Iyo nshingano yashyizwe imbere yabo neza muri Bibiliya cyangwa se ikagaragazwa neza n’ibibabaho ndetse n’inyurabwenge. Ariko kubera ko ibyo bihamya biba bihabanye n’ibyifuzo byabo n’ibyo barangamiye, akenshi barabyirengagiza maze bakiyobagiza bagajya kubaza Imana ibyerekeye inshingano yabo. Baba babizirikana cyane nyamara bagasenga igihe kirekire kandi bashishikaye basaba guhabwa umucyo. Nyamara ntabwo Imana izigera ikinishwa. Akenshi yemerera abantu nk’abo gukurikiza ibyifuzo byabo no kugerwahon’ingaruka zabyo. “Maze ubwoko bwanjye ntibwumviye ijwi ryanjye; … Nanjye ndabareka, ngo bakurikize kunangirwa kw’imitima yabo.” (Zaburi 81:11,12). Igihe umuntu umwe asobanukuwe asobanukiwe inshingano neza, ntakiyoberanye ngo ajye imbere y’Imana asaba ko itamuhora kutayikora. Ahubwo, n’umutima wicisha bugufi kandi wumvira, yari akwiriye gusaba imbaraga n’ubwenge bikomoka ku Mana kugira ngo akore iby’iyo nshingano.AA 302.1

    Abamowabu bari ubwoko bwataye imico mbonera kandi busenga ibigirwamana; nyamara ukurikije umucyo bari barahawe, icyaha cyabo nticyari gikomeye mu maso y’Imana nk’icya Balamu. Kubwo kuvuga ko ari umuhanuzi w’Imana, ibyo yashoboraga kuvuga byose byari kwitirirwa ko byavuzwe n’Imana. Kubw’ibyo rero, ntabwo yemerewe kuvuga uko ashaka, ariko yagombaga gutanga ubutumwa Imana yari kumuha. Imana yaramutegetse iti: “Ariko icyo nzajya ngutegeka, azabe ari cyo ukora.”AA 302.2

    Balamu yari yahawe uburenganzira bwo kujyana n’intumwa zivuye i Mowabu ubwo zari kuza kumuhamaraga mu gitondo. Ariko izo ntumwa zirambiwe no gutinda kwe kandi ziteze ko arongera kuzangira kujyana nazo, zafashe urugendo zerekeza iwabo zitongeye kumuvugisha. Urwitwazo rwose rwo gukora ibyo Balaki yari yamusabye noneho rwari rwakuweho. Ariko Balamu yari yiyemeje kubona ibihembo; maze yurira indogobe yari amenyereye kugendaho afata urugendo. N’icyo gihe yatinyaga ko uburenganzira yahawe n’Imana bushobora gukurwaho, maze afumyamo, atinya ko hari impamvu yatuma atabona ibihembo ararikiye.AA 302.3

    Ariko “marayika w’Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira.” Iyo ndogobe yabonye intumwa y’Imana itarabonwaga n’umuntu maze ica ku ruhande ijya mu gisambu. Balamu ayigarura mu nzira ayikubita cyane, ariko na none umumarayika arongera ahagarara mu nzira ahantu h’impatanwa. Iyo ndogobe yagerageje guhunga uwayitangiraga maze ihonyorera ikirenge cya shebuja ku muhora. Balamu ntiyabonaga ko umumarayika w’Imana yamwitambitse imbere, kandi ntiyari azi ko Imana yamufungiye inzira. Balamu yararakaye maze akubita indogobe ye atayibabarira, ashaka yuko ikomeza kugenda.AA 302.4

    Na none, umumarayika yongeye guharagarara “mu mpatanwa, hatari umwanya wo gukebereza iburyo cyangwa ibumoso,” kandi ateye ubwoba nka mbere maze ya ndogobe ihinda umushitsi kubera ubwoba bwinshi, irahagarara, iryama hasi igihetse shebuja. Umujinya wa Balamu urenga igaruriro maze ahondagura iyo ndogobe cyane kuruta mbere. Noneho Imana ibumbura akanwa k’iyo ndogobe maze, ‘ahanwa ubugome bwe, ubwo indogobe itavuga yavugaga ijwi ry’umuntu, ikabuza ibisazi by’uwo muhanuzi.” (2 Petero 2 :16). Indogobe yaramubwiye iti : “Umpoye iki, kunkubita aka gatatu?’ Arakajwe cyane no kuba abangamiwe ntakomeze urugendo rwe, Balamu yasubije iyo ndogobe nk’uko yasubiza ikiremwa gifite ubwenge ati: “Nguhoye kunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.” Aho niho uwiyitaga umupfumu yari, ari mu nzira agiye kuvuma Abisiraheli bose agamije kubaca intege mu gihe atari afite n’imbaraga zo kwica indogobe yari imuhetse!AA 302.5

    Noneho amaso ya Balamu yarahumutse maze abona umumarayika w’Imana ahagaze akuye inkota yiteguye kumwica. Afite ubwoba “arunama, yikubita hasi yubamye.” Umumarayika aramubwira ati: “Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore, nzanywe no kugutangira; kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka. Indogobe yambonye ikebanukira imbere yanjye ka gatatu: iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza.”AA 303.1

    Balamu yakijijwe n’iryo tungo yari yagiriye nabi cyane. Umugabo wavugaga yuko ari umuhanuzi w’Uwiteka kandi wavugaga ko areba, kandi ko yeretswe n’Ishoborabyose, yari yarahumishijwe bikabije no kurarikira no gushaka ibyubahiro ku buryo atashoboraga guhweza ngo abone umumarayika w’Imana wabonwaga n’itungo rye. “imana mbi y’ab’iki gihe yabahumye imitima, . . .” (2 Abakorinto 4:4). Ni bangahe bahinduwe impumyi muri ubwo buryo! Bihutira kunyura mu nzira zibuzanyijwe, bakica amategeko y’Imana, kandi ntibashobora kubona ko Imana n’abamarayika bayo batari ku ruhande rwabo! Nka Balamu, barakarira abababuza kurimbuka.AA 303.2

    Binyuze ku buryo yakubitaga indogobe ye, Balamu yari yatanze igihamya kigaragaza umwuka wamuyoboraga. “Umukiranutsi yita ku matungo ye, ariko imbabazi z’umunyabyaha ni umwaga” (Imigani 12:10). Abantu bake ni bo basobanukirwa n’icyaha cyo kugirira amatungo nabi cyangwa icyo kutayitaho akamererwa nabi. Uwaremye umuntu ni we waremye n’amatungo, kandi “imbabazi ze ziri ku byo yaremye byose.” (Zaburi 145:9). Amatungo yaremewe gukorera umuntu, ariko nta burenganzira afite bwo kuyababaza ayagirira nabi.AA 303.3

    Icyaha cy’umuntu ni cyo gituma “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe.” (Abaroma 8:22). Uko ni ko umubabaro n’urupfu byageze ku muntu no ku nyamaswa. Bityo rero, umuntu ni we ugomba gushaka uko yakoroshya umubabaro icyaha cye cyazaniye ibiremwa by’Imana aho kuwongera. Umuntu uzagirira amatungo nabi bitewe n’uko ayategeka azaba ari ikigwari n’umunyagitugu. Umwuka wo kubabaza baba bagenzi bacu cyangwa amatungo n’inyamaswa ukomoka kuri Satani. Abantu benshi ntibamenya ko ubugizi bwa nabi bwabo buzigera bumenyekana, kubera ko amatungo yarushye kandi atavuga adashobora kubivuga. Ariko iyaba amaso y’abo bantu yahwezaga nk’aya Balamu, babona umumarayika w’Imana ahagaze nk’umugabo wo kubashinja ibyo bakoze mu nkiko zo mu ijuru. Ibikorwa nabo bigezwa mu ijuru, kandi umunsi ugiye kuza ubwo abagirira ibiremwa by’Imana nabi bazacirirwa urubanza.AA 303.4

    Ubwo yabonaga umumarayika w’Imana, Balamu yaravuganye ubwoba ati: “Nakoze icyaha, kuko nari ntazi yuko uhagaritswe mu nzira no kuntangira: nuko niba ureba ko ari bibi, reka nsubireyo.” Uwiteka yaramuretse ngo akomeze urugendo rwe, ariko yamusobanuriye ko amagambo ye agomba kuyoborwa n’imbaraga z’Imana. Imana yagombaga kwereka Abamowabu ko Abaheburayo barinzwe n’Ijuru, kandi ibyo yabikoze igihe yaberekaga uburyo Balamu nta bushobozi yari afite bwo kubavuma atabyemerewe n’Imana.AA 304.1

    Umwami w’Abamowabu amenye yuko Balamu ari hafi kugera iwe, yagiye kumusanganira ari kumwe n’abakomeye bo mu bwami bwe. Umwami amubwiye yuko bimutangaje kubona uburyo yatinze kandi hari ibihembo by’agaciro kenshi byari bimutegereje, uwo muhanuzi Balamu yaramusubije ati: “[...] hari ijambo na rimwe nshobora kuvuga ubwanjye? Ijambo ry’Imana izashyira mu kanwa kanjye, ni ryo nzavuga.” Balamu ababazwa cyane nuko atari afite uburenganzira bwo kwikorera ibyo ashaka; yari afite ubwoba yuko urnugambi we utajyaga gusohozwa kubera ko imbaraga imugenga y’Uwiteka iri kuri we.AA 304.2

    Umwami n’abatware b’icyo gihugu baherekeza Balamu bamuzamura ku musozi witwa “Bamotibali,” aho yashoboraga kwitegereza ingabo z’Abaheburayo. Nimwitegereze umuhanuzi uko yari ahagaze ku kanunga, yitegeye inkambi y’ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe. Mbega ukuntu Abisiraheli batari bazi ibyaberaga hafi yabo! Mbega ukuntu batari bazi uburinzi bw’Imana yabarindishaga ku manywa na nijoro! Mbega uburyo intekerezo z’ubwoko bw’Imana zitari zisobanukiwe! Mbega uburyo mu bihe byose batihutiraga gusobanukirwa urukundo rw’Imana ruhebuje n’imbabazi zayo! Iyo babasha gusobanukirwa n’imbaraga itangaje y’Imana yahoraga ibagaragarira, mbese imitima yabo ntiyari kuzuramo gushima urukundo rwayo kandi bagasabwa n’umunezero kubwo gutekereza igitinyiro cyayo n’imbaraga zayo?AA 304.3

    Balamu yari azi ibyerekeye ibitambo by’Abaheburayo, kandi yiringiraga yuko nasumbyaho akoresheje impano z’igiciro cyinshi azashobora kubona umugisha w’Imana kandi akabasha gusohoza imigambi ye yo gukiranirwa. Uko ni ko imyumvire y’Abamowabu basengaga ibigirwamana yigaruriraga intekerezo ze. Ubwenge bwe bwari bwahindutse ubupfapfa; imirebere ye mu bya Mwuka yari yabudikiwe n’igihu; yari yikururiye ubuhumyi kubwo kwiyegurira imbaraga ya Satani.AA 304.4

    Balamu yatanze amabwiriza maze hubakwa ibicaniro birindwi, maze kuri buri gicaniro ahatambira igitambo. Nyuma y’ibyo ajya mu “mpinga” kuvugana n’Imana, asezeranira Balaki kumubwira ibyo Imana yari kumuhishurira byose. AA 304.5

    Umwami n’abatware n’ibikomangoma by’i Mowabu bahagaraye iruhande rw’icyo gitambo, bakikijwe n’imbaga y’abantu bafite amatsiko, bategereje ko uwo muhanuzi agaruka. Arashyira araza, maze abantu bategereza ko avuga amagambo yo guca intege burundu imbaraga idasanzwe yakoraga ibikomeye ku ruhande rw’ubwoko bwa Isiraheli bangaga. Balamu yaravuze ati:AA 304.6

    “Mu Aramu ni ho Balaki yankuye,
    Umwami w’i Moabu yankuye mu misozi y’iburasirazuba.
    Ati: ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Isirayeli.’ Navuma nte ab’Imana itavumye?
    Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye? Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y’ibitare,
    Nkabwitegera ndi mu mpinga z’imisozi.
    Dore ni ubwoko butura kwabwo,
    Ntibuzabarwa mu mahanga.
    Ni nde ubasha kubara umukungugu w’ubwoko bwa Yakobo?
    Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy’Abisirayeli?
    Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa,
    Iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!”
    AA 304.7

    Balamu yavuze ko yaje afite umugambi wo kuvuma Abisiraheli, ariko amagambo yavuze yari ahabanye n’intekerezo zari mu mutima we. Yahatiwe gutanga umugisha mu gihe intekerezo ze zari zuzuye umuvumo.AA 305.1

    Ubwo Balamu yarebaga aho Abisiraheli bari baganditse yatangajwe no kubona uko bari bakize. Yari yabwiwe ko ari imbaga y’abantu b’abanyamahane, badafite gahunda, bateye igihugu ari uduco tw’ingegera twari icyorezo n’ibyago ku mahanga yari abakikije; ariko uko yababonye byari bihabanye n’ibyo yabwiwe. Yabonye uburyo inkambi yabo yari nini kandi iri kuri gahunda y’indakemwa, ikintu cyose kigaragara ko gitunganye nta kajagari. Yeretswe uko Imana yitaga ku Bisiraheli mu buryo bw’umwihariko, kandi abona n’imico yabo idasa n’iy’abandi kuko bari ubwoko Imana yitoranyirije. Ntibagombaga kureshya n’andi mahanga, ahubwo bagombaga gushyirwa hejuru yayo yose. “Dore ni ubwoko butura ukwabwo, ntibuzabarwa mu mahanga.” Igihe ayo magambo yavugwaga, Abisiraheli ntibari bafite aho batuye hadahinduka, kandi Balamu ntiyari amenyereye imico yabo yihariye, imigenzereze yabo n’imigenzo byabo. Nyamara kandi mbega uko ubwo buhanuzi bwasohoye mu buryo bukomeye mu mateka yakurikiyeho y’Abisiraheli! Mu myaka yose bagiye bamara barigaruriwe n’andi mahanga, mu myaka yose babaga baratatanyirijwe hirya no hino, bakomeje kuba ubwoko butandukanye n’andi. Uko ni ko ubwoko bw’Imana (Isiraheli nyakuri) nubwo butataniye mu mahanga yose, bari ku isi ariko ni abimukira kuko gakondo yabo iri mu ijuru.AA 305.2

    Ntabwo Balamu yeretswe gusa amateka y’ubwoko bw’Abaheburayo nk’ishyanga, ahubwo yanabonye ukwiyongera no kugubwa neza kwa Isiraheli nyakuri y’Imana kugeza ku mperuka y’ibihe. Yabonye umugisha udasanzwe Isumbabyose aha abayikunda kandi bakayubaha. Yababonye bashyigikiwe n’ukuboko kwayo ubwo binjiraga mu gikombe cyijimye cy’igicucu cy’urupfu. Yababonye kandi bava mu bituro byabo, batamirijwe ikuzo, icyubahiro no kudapfa. Yabonye abacunguwe bishimira ubwiza budashira bw’isi izaba yahinduwe nshya. Balamu yitegereje ibyo yaravuze ati: “Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa, iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!”AA 305.3

    Iyo Balamu aza kuba yiteguye kwemera umucyo Imana yari yatanze, icyo gihe aba yaravugishije ukuri; aba yarahise aca umushyikirano wose yagiranaga n’Abamowabu. Ntabwo yari gukinisha imbabazi z’Imana, ahubwo aba yarayigarukiye afite kwihana kuvuye ku mutima. Ariko Balamu yakunze ibihembo bivuye ku gukora ibibi kandi yari yiyemeje rwose kubibona.AA 305.4

    Balaki yari yishimye yiteguye kumva umuvumo ugwa ku Bisiraheli, ariko yumvise amagambo y’umuhanuzi Balamu yavuganye ikiniga ati: “Ungenje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?” Balamu yavuze ko avuga akurikije ubushake bw’Imana kandi ko yavuze amagambo Imana yari yamushyize mu kanwa. Yarasubije ati: “Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiriye kwirinda, akaba ari byo mvuga?”AA 305.5

    N’igihe Balamu yari kumubwira atyo, Balaki ntiyateshutse ku mugambi we. Yibwiye ko kuba Balamu yitegereje iyo nkambi y’akataraboneka Abaheburayo bari bakambitsemo ari byo byateye Balamu ubwoba maze ntatinyuke kubavuma. Umwami yiyemeje kujyana uwo muhanuzi aho babonaga gusa agace gato k’izo ngabo. Iyo Balamu aza kwemezwa akajya avuma uduce duto duto tw’inkambi y’Abisiraheli, bidatinze inkambi yose yari kurimbuka. Bongeye kujya ku kanunga kitwa Pisiga basaba Balamu kongera kuvuma Abisiraheli. Nanone bubatse ibicaniro birindwi, batambiraho ibitambo nk’ibya mbere. Umwami n’abatware be basigaye hafi y’ibitambo mu gihe Balamu yigiye hirya ukwe kugira ngo avugane n’Imana. Umuhanuzi Balamu yongeye guhabwa ubutumwa buvuye ku Mana, kandi ntiyari afite ububasha bwo kubuhindura cyangwa kutabuvuga.AA 306.1

    Ubwo yari agarutse kuri abo bari bamutegereje, baramubajije bati: “Uwiteka avuze iki?” Igisubizo cyateye ubwoba mu mutima w’umwami n’abatware:AA 306.2

    “Imana si umuntu ngo ibeshye,
    Kandi si umwan w’umuntu ngo yicuze.
    Ibyo yakoze, no kubikora izabikora ?
    Dore, nategetswe kubahesha umugisha;
    Na yo yawubahaye, simbasha kuwukura.
    Ntibonye gukiranirwa k’ubwoko bwa Yakobo,
    Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli:
    Uwiteka Imana iri kumwe na bo,
    Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu.”
    AA 306.3

    Balamu atangajwe n’ibyo yahishuriwe yaravuze ati: «Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo, nta bupfumu buri mu Bisirayeli. » Uwo mupfumu ukomeye yari yagerageje gukoresha ubushohozi bwe bw’ubupfumu akurikije ibyifuzo by’Abamowabu, ariko icyo gihe byajyaga gushoboka ko Abisiraheli bavugwaho ngo : « Dore ibyo Imana yakoreye Abisirayeli!» Mu gihe Abaheburayo barindwaga n’Imana, nta bantu cyangwa ishyanga byajyaga gushobora kubakoma imbere nubwo baba bafashijwe n’imbaraga zose za Satani. Isi yose ikwiriye gutangazwa n’imirimo itangaje Imana ikorera ubwoko bwayo. Kubona uko umuntu wari wiyemeje gukora ibibi yaragenderewe n’imbaraga y’Imana bityo aho kuvuga imivumo, akavuga amasezerano meza kandi y’agahozo akoresheje imvugo nziza cyane y’ubusizi. Nanone kandi iyi neza Imana yagaragarije Abisiraheli kiriya gihe, yagombaga kwereka abana bayo bayumvira kandi b’indahemuka b’ibihe byose ko icyo ari igihamya cy’uburinzi bwayo. Satani aramutse ahanze mu bantu babi kugira ngo bavuge ubwoko bw’Imana nabi, babugirire nabi kandi baburimbure, ubwoko bw’Imana bukwiriye kwibuka ibyo byabaye [mu gihe cya Balamu], kandi bikwiriye gukomeza ubutwari bwabo no kwizera Imana kwabo.AA 306.4

    Umwami w’Abamowabu, yihebye kandi ababaye yaravuze ati: Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke.” Nyamara yari agifite icyizere gike mu mutima we maze yiyemeza kongera kugerageza. Noneho yajyanye Balamu mu mpinga y’umusozi Pewori, ahari urusengero rwakorerwagamo imihango mibi yo kuramya Bali, ikigirwamana cyabo. Aho na ho bahubatse ibicaniro bingana n’ibya mbere kandi bahatambira ibitambo nk’ibya mbere; ariko noneho Balamu agiye kubaza Imana ubushake bwayo ntiyagenda wenyine nk’uko ikindi gihe byari byagenze. Nta bintu by’ubupfumu yagerageje, ahubwo yahagaze iruhande rw’ibicaniro, yerekeza amaso ye ku mahema y’Abisiraheli. Mwuka w’Imana yongeye kumuzaho maze avuga aya amagambo avuye ku Mana ati:AA 306.5

    “Erega amahema yawe ni meza, wa bwoko bwa Yakobo we.
    Ubuturo bwawe ni bwiza, wa bwoko bwa Isirayeli we.
    Burambuye nk’ibikombe, nk’imirima y’uburabyo yegereye uruzi,
    Nk’imisaga Uwiteka yateye, nk’imyerezi imeze iruhande rw’amazi.
    Amazi azatemba avuye mu ndobo z’ubwo bwoko,
    Urubyari rwabo ruzaba aho amazi menshi ari.
    Umwami wabwo azasumba Agagi,
    Ubwami bwabwo buzashyirwa hejuru. . .
    Bwarabunze, buryama nk’intare y’ingabo,
    Nk’intare y’ingore bwavumburwa na nde?
    Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe,
    Uzakuvuma wese avumwe.”
    AA 307.1

    Kugubwa neza k’ubwoko bw’Imana ahangaha kugararazwa hifashishijwe ibyiza bihebuje ibindi biboneka mu byaremwe. Umuhanuzi yagereranyije Abisiraheli n’ibibaya birumbuka cyane; abagereranya n’ubusitani bwiza buvomererwa n’amasoko adakama; abugereranya kandi n’ibiti by’imyerezi n’amasederi. Ikigereranyo cyavuzwe ubuheruka ni kimwe mu bigereranyo byiza cyane kandi bikwiriye biboneka mu Ijambo ry’Imana. Amasederi y’i Lebanoni yubahwaga n’abaturage bose b’iburasiravuba. Ubwoko bw’ibiti amasederi abarizwamo biboneka ahantu hose umuntu yageze ku isi yose. Ibyo biti bimera haba mu turere tw’impera y’isi ya ruguru, mu turere dushyuha cyane n’udukonja; bigakura mu nkombe z’imigezi, nyamara kandi n’ahumutse h’ubutayu birahakura bikaba inganzamarumbu. Ibi biti bishora imizi yabyo hasi kure cyane mu bitare byo mu misozi bityo bikabasha kwihanganira imiyaga ya serwakira. Ibibabi byabyo biba bitoshye kandi ari icyatsi n’igihe ibindi byose biba byahungutse mu mpeshyi. Amasederi y’i Lebanoni arusha ibindi biti byose kuba akomeye kandi adapfa kubora; kandi ibi bikoreshwa nk’ikigereranyo cy’abantu bafite ubuzima “buhishanwe na Kristo mu Mana.” (Abakolosayi 3:3). Ibyanditswe biravuga biti: “Umukiranutsi azashisha nk’umukindo, azashyirwa hejuru nk’umwerezi w’i Lebanoni.” (Zaburi 92:12). Ukuboko kw’Imana kwahaye ikuzo amasederi nk’umwami w’ibindi biti. “Imyerezi yo muri iyo ngobyi y’Imana ntabwo yabashaga kuwuhisha; imiberoshi ntiyareshyaga n’amahage yawo …” (Ezekiyeli 31:8). Isederi ikoreshwa kenshi nk’ikimenyetso cy’ubwami, kandi uko isederi rikoreshwa mu Byanditswe mu kugaragaza ubutungane byerekana uburyo Ijuru rifata abantu bakora ibyo Imana ishaka.AA 307.2

    Balamu yahanuye ko umwami wa Isiraheli azakomera kurusha Agagi. Iryo ni izina ryahabwaga abami b’Abamaleki. Abamaleki bari ishyanga rikomeye cyane muri icyo gihe, ariko iyo Abisiraheli babaga indahemuka ku Mana, baneshaga abanzi babo bose. Umwami w’Abisiraheli yari Umwana w’Imana; kandi umunsi umwe intebe ye y’ubwami yari gushingwa ku isi, ndetse ububasha bwe bugasumba ubwami bwose bw’isi.AA 307.3

    Ubwo Balaki yumvaga amagambo y’ubuhanuzi, yatunguwe no kubura ibyo yari yiringiye, agira ubwoba kandi azabiranywa n’uburakari. Yarakajwe n’uko Balamu atamwijeje nibura na gato yuko ibyo yifuzaga byajyaga gutungana, ubwo ibintu byose byari bigiye kumuhindukirana. Yahinyuye ibyo uwo muhanuzi yari yavuze maze abonye ko nta cyo bimumariye, avugana umujinya ati: “Nuko none mpungira iwawe. Nashakaga kugushyira hejuru nkaguha icyubahiro cyinshi; none Uwiteka yakubujije icyubahoro.” Igisubizo cyari uko umwami yari yaraburiwe mbere ko Balamu azavuga gusa ibyo Imana imuhaye.AA 307.4

    Mbere yuko asubira iwabo, Balamu ubuhanuzi bwiza bw’ingenzi bwerekeye Umucunguzi w’isi n’irimburwa riheruka ry’abanzi b’Imana agira ati:AA 308.1

    “Ndamureba, ariko si ubu;
    Ndamwitegereza, ariko ntandi bugufi.
    Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo,
    Inkoni y’ubwami izaboneka itururutse mu bwoko bwa Isirayeli,
    Izagiriza inkiko z’i Mowabu,
    Izatsinda hasi Abasheti bose.
    AA 308.2

    Yarangije ahanura kurimbuka kudasubirwaho kw’i Mowabu na Edomu, ukwa Abamaleki n’Abakeni, n’uko ntiyasigira umwami w’Abamowabu ibyiringiro na bike. Akozwe n’isoni nuko atari akibonye ubutunzi n’icyubahiro yari yiringiye guhabwa, kandi azi neza ko atari yanejeje Imana, Balamu yasubiye iwabo avuye mu butumva yari yiyoherejemo. Amaze kugera iwe, imbaraga ya Mwuka w’Imana yamuyoboraga yamyvuyemo, maze kwifuza kwe kongera kuganza. Yari yiteguye gukoresha uburyo bushoboka bwose kugira ngo abone ibihembo Balaki yari yasezeranye. Balamu yari azi ko gutunganirwa kw’Abisiraheli kwaterwaga no kumvira Imana kwabo kandi ko nta bundi bwajyaga gutuma barimbuka uretse kubashuka bagakora icyaha. Noneho yashatse kugirira Balaki neza akoresheje kugira inama Abamowabu ibyo bagomba gukora kugira ngobateze Abisiraheli umuvumo.AA 308.3

    Yahereyeko asubira mu gihugu cy’i Mowabu maze abwira umwami imigambi ye. Abamowabu ubwabo bari bazi neza ko igihe cyose Abisiraheli bakiri indahemuka ku Mana, yari kubabera ingabo ibakingira. Inama Balamu yatanze yari iyo gutandukanya Abisiraheli n’Imana akoreshe kubagusha mu gusenga ibigirwamana. Iyo bashorwa mu mihango ya gipagani yo kuramya Bali na Ashitaroti, Umurinzi wabo ushobora byose yagombaga guhinduka umwanzi wabo, maze bidatinze bakamarwa n’amahanga y’abagome kandi bamenyereye intambara yari abakikie. Umwami yemeye uwo mugambi n’ubwira bwinshi kandi Balamu ubwe aguma aho kugira ngo abafashe kuwushira mu bikorwa.AA 308.4

    Balamu yabonye uko umugambi we mubisha wageze ku byo yashakaga. Yabonye umuvumo w’Imana ugera ku bwoko bwayo, kandi kubw’iteka ryayo, abantu ibihumbi byinshi barapfa; ariko ubutabera bw’Imana bwahanye icyaha mu Bisiraheli ntibwaretse aba bashukanyi ngo barokoke. Mu ntambara Abisiraheli barwanaga n’Abamidiyani Balamu yarishwe. Yari yarivumvisemo ko iherezo rye ryari ryegereje ubwo yavugaga ati:AA 308.5

    “Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa, iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!” Nyamara ntiyahisemo kugira imibereho y’abakiranutsi; bityo iherezo rye ryabaye nk’iry’abanzi b’Imana.AA 308.6

    Iherezo rya Balamu ryabaye nk’irya Yuda, kandi imico yabo bombi yarasaga. Abo bagabo bombi bagerageje gufatanya gukorera Imana n’ubutunzi, maze batsindwa burundu. Balamu yari azi Imana nyakuri, kandi yavugaga ko ayikorera. Yuda nawe yizeraga ko Yesu ari Mesiya kandi yari yarifatanyije n’abayoboke be. Ariko Balamu yifuje gukoresha umurimo ngo awugire inzira yo kwibonera ubutunzi n’icyubahiro cyo ku isi, kandi ibyo ananiwe kubigeraho, yarasitaye, aragwa maze aravunika. Yuda yibwiraga ko kubana na Kristo bizamuhesha ubutunzi n’umwanya ukomeye muri ubwo bwami bwo ku isi yizeraga ko Mesiya yenda gushyiraho. Kubura ibyo yari yiringiye byamujyanye mu buhakanyi no kurimbuka. Balamu na Yuda bari barakiriye umucyo ukomeye kandi bari baragize amahirwe adasanzwe, ariko icyaha kimwe biziritseho cyahumanyije imico yabo yose maze kibatera kurimbuka.AA 308.7

    Kwemerera imico itari iya Gikristo kuba mu mutima, ni ikintu giteza akaga. Icyaha kimwe kigundiriwe, buhoro buhoro, kizonona imico, maze gitume imbaraga zayo zikomeye zigengwa n’icyifuzo kibi. Gukura mu ntekerezo icyazirindaga kimwe, kwimika ingeso mbi imwe, kwirengagiza nibura incuro imwe icyo inshingano ufite igusaba, ibyo bisenya uburinzi bw’ubugingo maze bigakingurira Satani inzira yo kwinjira bityo akatuyobya. Inzira imwe rukumbi y’amahoro, ni ugusenga buri munsi tubikuye ku mutima nk’uko Dawidi yabigenzaga ati: “Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe, ibirenge byanjye ntibinyerera.” Zaburi 17:5.AA 309.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents