Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 5 - KAYINI NA ABELI BAGERAGEZWA

    Iki gice gishingiye mu Itangiriro 4:1-15.

    Kayini n’Abeli, abahungu ba Adamu, bari bafite imico itandukanye cyane. Abeli yari afite umutima wo kuyoboka Imana; Yabonye uburyo Umuremyi agaragariza ubutabera n’imbabazi abantu bacumuye maze yakira ibyiringiro byo gucungurwa afite ishimwe ryinshi. Ariko Kayini yari afite ibitekerezo byo kwigomeka, maze yitotombera Imana kubera umuvumo wari warageze ku isi no ku kiremwamuntu ukomotse ku cyaha cya Adamu. Yemereye intekerezo ze kugendera mu murongo umwe n’uwateye Satani kwigomeka — kwishyira hejuru no kutizera ubutabera n’ubutegetsi by’Imana.AA 39.1

    Abo bavandimwe barageragejwe kugira ngo berekane niba bazizera kandi bakumvira ijambo ry’Imana nk’uko Adamu na we yageragejwe mbere yabo. Bari bazi neza uburyo Imana yashyizeho kugira ngo umuntu akizwe, kandi basobanukiwe n’uburyo bwo gutanga amaturo Imana yari yarategetse. Bari bazi ko muri ayo maturo ariho bagombaga kugaragariza kwizera Umukiza, ari we ayo maturo yacureraga, na none kandi bakamenya ko kubabarirwa kwabo ari we gushingiyeho; kandi bari bazi ko igihe bishingikirije ku mugambi wo gucungurwa, bazaba bahamije ko bumviye ubushake bw’Imana. Iyo amaraso atameneka, nta kubabarirwa ibyaha kwari kubaho; niyo mpamvu bagombaga kwerekana ko bizera amaraso ya Kristo nk’incungu yasezeranyijwe, bakabigaragarisha gutanga igitambo cy’itungo ry’uburiza. Usibye ibyo, bari bazi ko bagomba kuzana umuganura w’ibyo bejeje bakawumurikira Uwiteka nk’ituro ry’ishimwe.AA 39.2

    Abo bavandimwe babiri bubatse ibicaniro bisa, hanyuma buri wese azana ituro. Abeli yazanye igitambo akuye mu mukumbi, akurikije amabwiriza yatanzwe n’Uwiteka. “Uwiteka yita kuri Abeli no ku ituro rye” Itangiriro 4:4. Umuriro uva mu ijuru utwika igitambo cye. Ariko Kayini, atitaye ku itegeko no ku mabwiriza Imana yari yabahaye, yazanye gusa ituro ry’amatunda. Ntacyo ijuru ryavuze cyerekana ko icyo gitambo cyemewe. Abeli yingingiye umuvandimwe we kujya imbere y’Imana ajyanye ibyategetswe, nyamara ukwinangira kwatumye arushaho gushaka gukomeza gukora ibyo yishakiye. Kuko ari we wari mukuru, yumvise ko atagomba gukosorwa na murumuna we, bituma ahinyura inama ze.AA 39.3

    Kayini yaje imbere y’Imana yivovota kandi yuzuye ubuhemu mu mutima we ku bijyanye n’igitambo cyasezeranyijwe ndetse n’umumaro w’ituro nk’igitambo. Impano ye ntiyerekanaga kwicuza ibyaha. Nk’uko benshi bajya bibwira, Kayini yibwiraga ko yajyaga kuba yerekanye ubushobozi buke iyo aramuka akurikije neza umugambi w’Jmana, akiringira byimazeyo gukizwa n’igitambo cy’Umukiza wasezeranyijwe. Yahisemo kwerekana ko yihagije ubwe. Yajyaga kuza uko yishakiye. Ntiyajyaga kuzana umwana w’intama ngo avange amaraso yawo n’ituro rye, ahubwo yazanye amatunda ye, nk’umusaruro uvuye mu mirimo y’amaboko ye. Yazanye ituro rye nk’ushaka gutona ku Mana, kugira ngo bitume yemerwa. Kayini yumviye Imana yubaka igicaniro, azana igitambo; ariko arangwa no kumvira kudashyitse. Umugabane w’ingezi, ariwo wo kwerekana ko akeneye Umucunguzi, yarawirengagije.AA 39.4

    Ku bijyane n’imivukire n’amabwiriza y’ibyo iyobokamana, abo bavandimwe bose ntaho bari bataniye. Bombi bari abanyabyaha, kandi bombi bemeraga ko Imana ishaka ko bayumvira kandi bakayiramya. Uko byagaragaraga, iyobokamana ryabo ryari rimwe ariko ku rugero runaka, ariko ibirenze ibyo, bari batandukanye by’ihabya.AA 40.1

    “Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza” Abaheburayo 11:4. Abeli yasobanukiwe n’amahame akomeye y’ugucungurwa. Yibonye ko ari umunyabyaha, kandi abona icyaha n’ingaruka yacyo, urupfu, bihagaze hagati y’ubugingo bwe n’umushyikirano we n’Imana. Yazanye umwana w’intama wo kwica, igifite ubugingo ho kuba igitambo, kugira ngo yerekane icyo amategeko yishwe asaba. Binyuze mu kuvusha amaraso, yatumbiriye igitambo cyajyaga kuzaza, aricyo Kristo wapfiriye ku musaraba w’i Kaluvari; kandi yiringira ibyo icyo gitambo cyajyaga gukora, yahamirijwe ko ari umukiranutsi kandi ko n’igitambo cye cyemewe.AA 40.2

    Kayini yari afite amahirwe yo kwiga no kwemera uko kuri nk’uko Abeli yabigenje. Ntabwo yazize ubusa. Ntabwo umuvandimwe umwe yari yaratoranyirijwe kwemerwa n’Imana, ngo undi imwange. Abeli yahisemo kwizera no kumvira; Kayini ahitamo kutizera no kwigomeka. Aha niho ikibazo cyari gishingiye.AA 40.3

    Kayini na Abeli bashushanya amatsinda abiri azabaho kugeza ku mperuka. Itsinda rimwe ryemera gukizwa n’igitambo cyatanzwe ku bw’icyaha; irindi ryiringira ibikorwa byabo; kuri bo igitambo cyabo ntigikeneye umuhuza mvajuru, kandi ibyo ntibishobora kunezeza Imana. Keretse binyuze muri Yesu gusa, nibwo ibicumuro byacu bibasha kubabarirwa. Abumva badakeneye amaraso ya Kristo, bakumva ko ku bw’imirimo yabo Imana ishobora kubemera, bakora ikosa nk’iryo Kayini yakoze. Niba batemeye ko amaraso yeza, baciriweho iteka. Nta bundi buryo bashyiriweho bwatuma babasha kubohorwa ingoyi y’icyaha.AA 40.4

    Itsinda ry’abaramya bakurikije urugero rwa Kayini rigizwe n’umugabane munini w’abari ku isi; kuko idini ryose ry’ibinyoma ryenda gushingira kuri iri hame ry’uko umuntu ashobora gukizwa n’imirimo ye. Bamwe bahamya ko umuntu adakeneye gucungurwa, ko ahubwo akeneye kugira iterambere, kugira ngo ashobore kwitunganya, kujya mbere, ndetse akihindura mushya. Nk’uko Kayini yibwiye ko kuzana ituro ritarimo igitambo kivushwa amaraso bibasha gutuma anezeza Imana, ni nako abo bumva ko kwikuza kw’ikiremwamuntu byabageza ku rugero Imana ishaka, kandi hatabayeho incungu. Igitekerezo cya Kayini cyerekana ibigomba kubaho ku iherezo. Cyerekana uko umuntu azaba igihe yitandukanyije na Kristo. Umuntu nta bushobozi afite bwo kwihindura. Ibyo byerekeza kwa Satani aho kwerekeza ku Mana. Kristo wenyine ni We byiringiro byacu. “Kuko nta rindi zina mu isi twahawe tubasha gukirizwamo. Nta wundi agakiza kabonekaho.” Ibyakozwe n’Intumwa 4:12.AA 40.5

    Kwizera nyakuri, kandi gushingiye kuri Kristo, kuzagaragazwa no kumvira Imana mu byo ishaka byose. Uhereye mu gihe cya Adamu ukageza ubu, intambara ikomeye yari iyo kumvira amategeko y’Imana. Mu bihe byose byabayeho, hagiye habaho abantu bavuga ko bagomba gufashwa n’Imana kandi birengagiza amwe mu mategeko yayo. Nyamara Ibyanditswe bihamya ko imirimo “itunganya kwizera,” kandi iyo nta mirimo yerekana kumvira, “kwizera kuba gupfuye.” Yakobo 2:22,17. Uvuga ko azi Imana “ntiyitondere amategeko yayo, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we” 1 Yohana 2:4.AA 40.6

    Igihe Kayini yabonaga ko ituro rye ritashimwe, yarakariye Imana na Abeli kuko itemeye ituro umuntu yari yasimbuje iryo Imana yari yategetse, kandi arakazwa n’uko mwene se yahisemo kumvira Imana aho gufatanya na we kuyigomera. Ititaye ku kwanga amategeko yayo, Imana ntiyazinutswe Kayini, ahubwo yicishije bugufi maze igerageza gusobanurira uwo muntu ibyo yari akwiriye gukora kuko yari yerekanye ibitekerezo bidahwitse. Imana yaramubajije iti, “Ni iki kikurakaje? kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Marayika yoherejwe kumuburira muri aya magambo: “Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha byitugatugira ku rugi.” Guhitamo kwari ukwe. Iyo yiringira ibyo yajyaga kubonera mu Mukiza wasezeranyijwe kandi akitondera iby’Imana ishaka, yari kwakirwa n’Imana kandi akanezezwa n’imigisha imuha. Ariko akomeje kutizera no kwica amategeko, ntiyaba agifite impamvu yo kwivovota kuko Imana yamuretse.AA 41.1

    Ariko aho kwemera icyaha cye, Kayini akomeza kwivovota avuga ko Imana irobanura ku butoni kandi akomeza kugirira Abeli ishyari no kumwanga. Yacyashye murumuna we arakaye cyane, kandi agerageza kumushinja ko afite akagambane mu kibazo cye n’Imana. Abeli yicishije bugufi, nyamara kandi akomeje, yerekanye ko Imana itabera kandi ko igira neza. Yeretse Kayini ifuti rye, kandi agerageza kumwumvisha ko icyaha ariwe cyakomotseho. Yerekanye ko Imana igira impuhwe kuba itararimbuye ababyeyi babo kandi yakagombye kubahanisha urupfu rw’ako kanya. Yanamweretse ko Imana yabakunze, kandi ko iyo bitaba ibyo, ntiyari gutanga Umwana wayo, utararangwaga n’icyaha kandi w’Umuziranenge, kugira ngo aze gushyirwaho igihano cyari kibagenewe. Ibi byose byatumye Kayini arushaho kurakara. Ubwenge n’umutimanama byamubwiraga ko Abeli yari mu kuri; ariko yarakajwe n’uko uwamugiriye inama batumvikanye, kandi ko atagiriwe impuhwe mu bwigomeke bwe. Nuko mu mujinya w’umuranduranzuzi, Kayini asogota mwene Se.AA 41.2

    Kayini yanze mwene se kugeza ubwo amwica, atabitewe n’uko hari ikibi Abeli yakoze; ahubwo bitewe n’uko “imirimo ye yari mibi, naho iya murumuna we ikaba yari itunganye.” 1 Yohana 3:12. Ibihe byose abagome banga ababarusha imibereho myiza. Imibereho yumvira ya Abeli ndetse no kwizera kutajegajega byari igihamya gihoraho kuri Kayini. “Kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo, ngo ibyo akora bitamenyekana.” Yohana 3:20. Uko umucyo w’ijuru urushaho kumurikira imico mbonera y’abagaragu b’Imana b’indahemuka, niko ibyaha by’abatubaha Imana birushaho kwigaragaza, kandi ni nako imbaraga zabo zikomeza kugambirira kugirira nabi abahungabanya amahoro yabo.AA 41.3

    Urupfu rwa Abeli ni rwo rwabaye icyitegererezo cya mbere cy’urwango Imana yahamije ko ruzaba hagati y’inzoka n’urubyaro rw’umugore — hagati ya Satani n’abayoboke be na Kristo n’abamukurikira. Umuntu amaze gucumura, Satani yaramwigaruriye, nyamara Kristo, yajyaga kumubashisha gucagagura ingoyi ya Satani. Igihe cyose umuntu aretse gukorera Satani, kubwo kwizera Umwana w’Intama w’Imana, umujinya wa Satani uriyongera. Ubugingo butagira inenge bwa Abeli bwabeshyuje ibinyoma bya Satani wavugaga ko umuntu atakomeza amategeko y’Imana. Igihe Kayini yabonaga ko atagishoboye kwemeza murumuna we, byaramurakaje cyane bituma amuvutsa ubugingo bwe. Na none kandi aho ariho hose hari ugendera mu kuri kw’amategeko y’Imana, umutima nk’uwa Kayini ntuhabura. Bene uwo mutima ni wo wagiye wigaragaza ibihe byose ku bigishwa ba Kristo bapfuye bamanitswe ku biti abandi bagatwikwa. Nyamara ubugome Satani n’ingabo ze bagiriye umuyoboke wa Yesu, ntibushobora gutuma bamuhindura igikoresho cyabo. Ni uburakari bw’umwanzi watsinzwe. Urenganyijwe wese bamuziza Yesu aba apfuye anesheje. Umuhanuzi aravuga ati, “Baramutsinze [ya nzoka ya kera, yitwa umwanzi na Satani] babikesha amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ry’ukuri bahamyaga, ku buryo bemeye guhara amagara yabo ntibatinya no gupfa.” Ibyahishuwe 12:11, 9, Bibiliya Ijambo ry’Imana.AA 41.4

    Bidatinze, Kayini w’umwicanyi, yahamagawe gusobanura impamvu z’icyaha cye. Uwiteka abaza Kayini ati: “Abeli murumuna wawe ari he?” Maze aramusubiza ati, “Ndabizi se? Ndi umurinzi wa murumuna wanjye?” Icyaha cyari cyagejeje Kayini kure cyane ku buryo atumvaga agishaka kubona Imana hafi ye, kubona ugukomera n’ubuhanga by’Imana. Noneho ahitamo kubeshya kugira ngo ahishe icyaha cye.AA 42.1

    Na none Uwiteka abwira Kayini ati, “Icyo wakoze icyo ni iki? Ijwi ry’amaraso ya murumuna wawe rirantakirira ku butaka.” Imana yari yarahaye Kayini igihe gihagije cyo kwihana icyaha cye. Yari yaragize igihe cyo gutekereza. Yari azi uko icyaha yakoze gikomeye n’ibinyoma yavuze kugira ngo agihishe; ariko yari acyinangiye, kandi n’igihano nticyari kigihinduwe. Ijwi ry’Imana rivuga aya magambo ateye ubwoba ngo, ” Kuva ubu ubaye ikivume kurusha ubutaka bwasamye bukamira amaraso ya murumuna wawe wishe. Nubuhinga ntibuzongera kukurumbukira, bityo uzahora uri inzererezi wangara ku isi Itang. 4:11, 12, BII.”AA 42.2

    Umuremyi w’umunyambabazi yakomeje kurinda ubugingo bwa Kayini, atitaye ko icyaha cye cyari guhanishwa urupfu, amwongera igihe cyo kwihana. Ariko Kayini yakomeje kwinangira umutima, kugomera ubutegetsi bw’Imana, no kuba ku ruhembe rw’abantu babaye akahebwe. Uwo muhakanyi wari uyobowe na Satani, yahindutse umushukanyi ku bandi bantu, kandi kuba yarabaye urugero bakurikiza byatumye imbaraga y’ibyo umwuka ihenebera kugeza ubwo isi yangirika kandi ikuzuramo urugomo rutuma igomba kurimburwa.AA 42.3

    Mu kurinda ubugingo bw’umwicanyi wa mbere, Imana yerekaniye imbere y’ijuru n’isi icyigisho cy’uko hariho intambara ikomeye. Amateka y’umwijima ya Kayini n’urubyaro rwe yabaye urugero rwerekana uko byajyaga kumera iyo umunyabyaha yemererwa kubaho mu cyaha by’iteka ryose, akomeza kugomera Imana. Kwihangana kw’Imana kwatumye ahubwo abagome barushaho kwinangira no kugoma bikabije. Nyuma y’ibinyejana cumi na bitanu Kayini ahanwe, isi n’ijuru byiboneye ingaruka y’imikorere n’urugero rwe mu bugome no kwangirika byabaye gikwira ku isi. Byagaragaye yuko igihano cy’urupfu cyageze kuri mwenemuntu wacumuye kubwo kugomera amategeko y’Imana cyari gikubiyemo ubutabera n’imbabazi. Uko abantu bagiye bakomeza kubaho mu cyaha, ni nako barushagaho kuba akahebwe. Urubanza ijuru ryaciriye icyaha, kandi rugatanga umudendezo ku isi kugira ngo itanduzwa n’abiyemeje kwigomeka, rwari umugisha aho kuba umuvumo.AA 42.4

    Satani ahora akora uko ashoboye kose, kandi mu mbaraga nyinshi n’ubuhendanyi bwinshi, aharabika Imana n’ubuyobozi bwayo. Yifashishije imigambi yagutse, iteguye neza, kandi no mu mbaraga zidasanzwe, ashaka kwigarurira abatuye isi kugira ngo bakomeze kurindagirira mu buriganya bwe.AA 43.1

    Imana Ihoraho kandi Nyirubuhanga bwose, ibonera iherezo mu itangiriro, kandi ku byerekeye icyaha, inzira zayo zigera kure cyane kandi zirasobanutse. Icyo yari igendereye ntabwo ari uguhosha ubwigomeke gusa, ahubwo yagira ngo yereke abatuye ijuru n’isi uburyo kamere y’icyaha iteye. Umugambi wayo wari ukubiyemo ibintu bibiri, byombi byerekanaga ubutabera n’imbabazi, kandi bigahamya neza ubuhanga bwayo no gukiranuka kwayo mu guhangana n’ikibi.AA 43.2

    Abaturage b’ayandi masi ataracumuye bitegerezaga bafite amatsiko ibyariho bibera ku isi. Ipica y’ukuntu isi yari imeze mbere y’Umwuzure yabagaragarizaga ingaruka z’ubutegetsi bwa Lusiferi yajyaga gushinga mu ijuru, igihe yahakanaga ubutware bwa Kristo kandi agashyira ku ruhande amategeko y’Imana. Biboneye abanyabyaha ruharwa ba mbere y’Umwuzure Satani yigaruriye. Abantu bakomezaga gutekereza ibibi gusa (Itangiriro 6:5). Ibyo bibwiraga byose, ibyo bakoraga byose, byanyuranyaga n’amahame atunganye y’ijuru, yuje amahoro, n’urukundo. Cyari icyitegererezo giteye ubwoba gituruka ku mategeko ya Satani agamije guhanagura burundu amategeko yera y’Imana mu biremwa byayo.AA 43.3

    Ku bwo ingingo zagaragajwe mu ntambara ikomeye, Imana izagaragaza amahame agenga ubuyobozi bwayo bwaharabitswe na Satani ndetse n’abantu bose yashutse. Ubutabera bwayo buzamenyekana mu isi yose, nubwo ibyo ntacyo bizaba bikimariye abigomeke. Imana ifitiye isi yose impuhwe nk’uko, intambwe ku yindi, umugambi wayo ukomeye wo gukuraho burundu ubwigomeke ugenda usohozwa. Bizagaragara ko abaretse amabwiriza y’Imana bose bishyize mu ruhande rwa Satani, barwanya Kristo. Ubwo igikomangoma cy’iyi si kizacirwa urubanza, kandi abifatanyije na we bagasangira byose, nibwo ijuru n’isi bizahamya biti, “Mugaba w’amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n’ukuri.” Ibyahishuwe 15:3.AA 43.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents