Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 57 - ISANDUKU Y’ISEZERANO INYAGWA N’ABAFILISITI34Iki gice gishingiye mu 1Samweli 3-7.

    Hari undi muburo wagombaga guhabwa ab’inzu ya Eli. Imana ntiyari ikivugana n’umutambyi mukuru ndetse n’abana be. Ibyaha byabo byari bimeze nk’igicu cya rukokoma, byari byarakingiranye Mwuka Muziranenge wayo. Nyamara hagati muri ibyo bibi bya bene Eli, umwana Samweli we yakomeje kuba indahemuka ku Mana, maze ubutumwa buciraho iteka inzu ya Eli buhabwa Samweli nk’umuhanuzi w’Isumbabyose.AA 404.1

    “Kandi muri iyo minsi ijambo ry’Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye. Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeye mu maryama, ajya ku buriri bwe; itara ry’Imana ryari ritarazima, kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw’Uwiteka, aho isanduku y’Imana iba. Maze Uwiteka ahamagara Samweli.” Agira ngo iryo jwi ni irya Eli, maze uwo mwana yihutira kujya aho uwo mutambyi yari aryamye, maze aravuga ati: “Nditabye kuko umpamagaye.” Eli aramusubiza ati: « Sinaguhamagaye; subira kuryama. » Samweli yahamagawe gatatu kose kandi nawe yitaba gatatu atyo. Uwiteka yari yaretse kuvugana n’umugaragu we yitoranyirije, umusaza wari ufite imvi maze ajya kuvugana n’umwana muto. Ibi ubwabyo byari ugucyaha gukomeye nyamara gukwiriye kwari guhawe Eli n’ab’inzu ye.AA 404.2

    Nta gomwa cyangwa ishyari byaje mu mutima wa Eli, ahubwo yabwiye Samweli uko arasubiza niyongera guhamagarwa. Yamubwiye gusubiza ati: «Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.” Iyindi nshuro, uwo mwana yongera kumva rya jwi maze arasubiza ati : “Umbwire, kuko umugaragu wawe nteze amatwi.” Samweli yari afite ubwoba bwinshi butewe no gutekereza ko Imana ikomeye ibasha kuvugana nawe ku buryo atibutse neza amagambo Eli yari yamubwiye kuvuga.AA 404.3

    “Nuko Uwiteka abwira Samweli ati: ‘Dore nzakora ikintu mu Isirayeli, uzacyumva wese amatwi azacura injereri. Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose, uhereye mu itangira ryabyo ukageza mu iherezo ryabyo. Namubwiye ko nzacira inzu ye urubanza rw’iteka ryose, mbahora gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniye umuvumo, ntababuze. Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti : ‘Icyaha cy’inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy’igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.”AA 404.4

    Mbere y’uko ahabwa ubwo butumwa bwari buvuye ku Mana, « Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi ntiyari yagahishurirwa ijambo rye. » Ni ukuvuga ko atari amenyereye uko kwigaragaza kutaziguye k’ubwiza bw’Imana nk’uko byabaga ku bahanuzi. Wari umugambi w’Imana kumwihishurira mu buryo butunguranye kugira ngo Eli abashe kubyumva binyuze mu gutangara no kwibaza by’umusore Samweli.AA 404.5

    Samweli yuzuwe n’ubwoba no gutangara bitewe n’ubwo butumwa buteye ubwoba cyane yari ahawe. Mu gitondo yagiye gukora imirimo ye nk’uko bisanzwe, ariko afite umutwaro uremereye cyane umutima we w’umwana. Uwiteka ntiyari yamutegetse kuvuga iyo nkuru y’incamugongo; ni yo mpamvu yicecekeye, akora uko ashoboye yirinda kubonana na Eli. Yahinze umushyitsi atekereje yuko hari uwamubaza ibibazo byatuma avuga iteka Imana yari yaciriyeho umuntu yakundaga kandi yubahaga. Eli ntiyashidikanyije yuko ubwo butumwa buhanura ibyago bikomeye bizamubaho we n’inzu ye. Yahamagaye Samweli maze amutegeka kumubwira amweruriye ibyo Uwiteka yari yamuhishuriye. Uwo musore yaramwumviye, arabimubwira maze uwo musaza aca bugufi agaragaza ko yemeye iteka yaciriweho. Yaravuze ati: “Ni Uwiteka: nakore icyo ashaka.”AA 404.6

    Nyamara Eli ntiyagaragaje imbuto zo kwihana. Yemeye icyaha cye ariko ntiyakireka. Hashize imyaka myinshi Uwiteka atinza gusohoza iteka yari yaciriye Eli. Hari byinshi biba byarakozwe muri iyo myaka kugira ngo ibibi bakoze bikosorwe, ariko uwo mutambyi w’umusaza nta cyo yakoze ngo akosore ibibi byangizaga ubuturo bwera bw’Uwiteka kandi bigatera ibihumbi byinshi by’Abisiraheli kurimbuka. Kwihangana kw’Imana kwatumye Hofuni na Finehasi banangira imitima yabo maze barushaho gusaya mu byaha. Eli yamenyesheje ishyanga ryose ubwo butumwa bw’umuburo no gucyaha bwari bwohererejwe inzu ye. Mu kubigenza atyo, yibwiraga yuko ashobora gukoma imbere ibyago byajyaga guterwa no kwirengagiza yari yaragize. Ariko rubanda ntibita kuri iyo miburo kimwe n’abatambyi. Amoko yari abakikije na yo atari ayobewe ibyaha bikorwa ku mugaragaro mu Bisiraheli, yakomeje gusaya mu byo gusenga ibigirwamana no mu bikorwa by’ubugome. Ntibumvaga hari umutima ubashinja kubw’ibyaha byabo nk’uko byajyaga kugenda iyo Abisiraheli bakomera ku butungane bwabo. Nyamara umunsi wo guhanwa waregerezaga. Ubutware bw’Imana bwari bwararetswe, kuyiramya birarekwa kandi birasuzugurwa, maze biba ngombwa yuko Imana yihagurukira kugira ngo izina ryayo rikomeze guhabwa icyubahiro.AA 405.1

    “Bukeye Abisiraheli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka.” Abisiraheli bagabye icyo gitero batagishije Imana inama, nta n’umutambyi mukuru cyangwa umuhanuzi ubyemeye. “Abafilisitiya biteza urugamba kurwanya Abisiraheli, bagisakirana, Abisiraheli baneshwa n’Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk’ibihumbi bine mu rugamba rw’ingabo z’Abisirayeli.” Izo ngabo zari zineshejwe zakutse umutima zasubiye mu mahema yazo, maze “abakuru ba Isirayeli barabazanya bati: ‘Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y’Abafilisitiya?’” Iryo shyanga ryari rigeze aho rigomba guhabwa ibihano by’Imana, nyamara ntabwo abantu babonye ko ibyaha byabo ari byo byabaye intandaro y’ako kaga gakomeye bagize. Baravuze bati: “Nimuze tujye kwenda isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y’ababisha bacu.” Nta tegeko cyangwa uburenganzira Uwiteka yari yaratanze by’uko bajyana isanduku y’isezerano ku rugamba; nyamara Abisiraheli bizeraga ko intsinzi izaba iyabo, maze ubwo abahungu ba Eli bari bayigejeje mu rugerero rwabo, batera hejuru cyane.AA 405.2

    Abafilisitiya bafataga ko isanduku y’isezerano ari Imana y’Abisiraheli. Ibikorwa bitangaje Uwiteka yari yarakoreye ubwoko byabarwaga ko byakozwe n’imbaraga z’iyo sanduku. Ubwo Abafilisitiya bumvaga urusaku rw’ibyishimo rutewe n’uko iyo sanduku igeze mu rugerero rw’Abisiraheli, baravuze bati: “Urwo rusaku rw’amajwi arenga ruturutse mu rugerero rw’Abaheburayo ni urw’iki? Hanyuma bamenya ko ari isanduku y’Uwiteka isesekaye mu rugerero rwabo. Nuko Abafilisitiya baratinya, kuko bavuze bati: ‘Tubonye ishyano, kuko ibyo bitigeze kubaho! Tubonye ishyano! Ni nde uzadukiza amaboko y’izo mana zikomeye? Izi ni zo mana zateje Abanyegiputa ibyago bitari bimwe mu butayu. Nimukomere, murwane kigabo mwa Bafilisitiya mwe, mutaba ibiretwa by’Abaheburayo nk’uko bari byo. Murwane kigabo.”AA 405.3

    Abafilisitiya bagaba igitero gikomeye, hanyuma batsinda Abisiraheli, babicamo abantu benshi cyane. Hapfuye abantu ibihumbi mirongo itatu, kandi n’isanduku y’isezerano ry’Imana iranyagwa, abahungu babiri ba Eli bagwa aho bageragerezaga kuyirwanirira. Uko ni ko nanone mu mateka handitswemo igihamya ku bantu bose bagombaga kuzakurikiraho cy’uko icyaha cy’abantu bavuga ko ari ubwoko bw’Imana kitazabura guhanwa. Uko abantu bazi ubushake bw’Imana mu buryo bukomeye, ni ko icyaha cy’ababusuzugura kirushaho gukomera.AA 406.1

    Abisiraheli bari bagushije ishyano riteye ubwoba cyane ritari ryarigeze kubaho. Isanduku yisezerano ry’Imana yari yafashwe n’abanzi. Ikuzo ry’Uwiteka ryari ryavuye mu Bisiraheli ubwo ikimenyetso cy’uko Uwiteka ari kumwe na bo kandi yuko ubushobozi bwe buri kumwe nabo cyari cyakuwe hagati muri bo. Iyo sanduku yera yari yaragiye igaragarwaho no guhishurwa gukomeye k’ukuri kw’Imana n’ubushobozi bwayo. Mu minsi ya kera, baneshaga mu buryo bw’ibitangaza igihe cyose iyo sanduku yabonekaga. Iyo sanduku yari itwikiriwe n’amababa y’abakerubi bacuzwe mu izahabu, kandi ubwiza bwa Shekina butagira uko buvugwa, bwari ikimenyetso kigaragara cy’Imana isumba byose, cyahoraga hejuru mu cyumba cy’ahera cyane. Ariko noneho ntiyari yatumye banesha. Icyo gihw ntiyari yagaragaje ko ari umurengezi, bityo muri Bisiraheli hose hari imiborogo.AA 406.2

    Ntabwo bari barabonye ko kwizera kwabo ari ukwizera ko ku izina gusa, bityo kukaba kwarataye imbaraga zako imbere y’Imana. Amategeko y’Imana yabaga muri iyo sanduku, nayo yari ikimenyetse cy’uko Imana iri kumwe na bo; nyamara bari barasuzuguye ayo mategeko, birengagiza ibyo asaba maze bitera agahinda Mwuka w’Uwiteka ntiyongera kuba muri bo. Igihe abantu bumviraga amategeko yera y’Imana, Uwiteka yabanaga nabo akabafashisha ubushobozi bwe butagerwa; ariko ubwo bitegerezaga isanduku y’isezerano, ntibabone isano ifitanye n’Imana ndetse ntibubahe ubushake bwayo binyuze mu gukurikiza amategeko yayo, iyo sanduku y’isezerano nta kandi kamaro yari kuba ikibafitiye karenze ak’isanduku isanzwe. Bayirebaga nk’uko amahanga yasengaga ibigirwamana yarebaga ibigirwamana byayo. Bicaga amategeko yari muri iyo sanduku kuko gusenga iyo sanduku y’isezerano byabaviriyemo kuba abanyamihango, indyarya no gusenga ikigirwamana. Icyaha cyabo cyari cyarabatandunyije n’Imana, bityo ntiyashoboraga kubaha gutsinda batarihana kandi ngo bareke ubugome bwabo.AA 406.3

    Ntabwo byari bihagije ko isanduku y’isezerano ndetse ‘ubuturo bwera biba mu Bisiraheli. Ntabwo byari bihagije ko abatambyi batamba ibitambo, kandi ko abantu bitwa abana b’Imana. Ntabwo Imana yita ku gusaba kw’abantu bagundira ibyaha mu mitima yabo. Ibyanditswe biravuga biti: “Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira.” Imigani 28:9.AA 406.4

    Igihe ingabo zajyaga ku rugamba, Eli wari impumyi kandi asahaje, yasigaye i Shilo. Yategereje kumenya amakuru y’iyo ntambara ahagaritse umutima, “kuko yari yakuwe umutima cyane n’isanduku y’Imana.” Yicaraga ku irembo ry’ihema ry’ibonaniro, ku nzira, uko bukeye bukira, ahangayitse, ategereje ko hagira intumwa ituruka ku rugamba.AA 406.5

    Amaherezo Umubenyamini yavuye aho ingabo ziri, “imyenda ishishimuwe, yishyize umukungugu mu mutwe,” azamuka yiruka agana mu murwa. Yaraje ahita kuri uwo musaza wari ku nzira tihutira mu mujyi maze abantu bari betegerezanyije amatsiko ababwira inkuru yo gutsindwa n’uko ingabo zapfuye ari nyinshi.AA 406.6

    Amajwi y’imiborogo no kuganya yageze kuri Eli wari utegerereje iruhande rw’ihema ry’ibonaniro. Bamuzaniye iyo ntumwa, maze iravuga iti: “Abisiraheli bahunze Abafilisitiya, habayeho kurimbuka kw’abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye.” Eli yashoboraga kwihanganira ibyo uko byari bibi kose, kuko yari azi ko bizaba. Ariko iyo ntumwa yongeyeho ko n’“isanduku y’Imana yanyazwe,” mu maso ha Eli hagaragaye ishavu ritavugwa. Ntiyashoboye kwihanganira kumva yuko icyaha cye cyasuzujuguje Imana bigatuma ikura ubwiza bwayo ku Bisirayeli. Imbaraga zamushizemo, nuko arahanuka, “akuba ijosi, arapfa.”AA 407.1

    Umugore wa Finehasi we yubahaga Imana nubwo umugabo we yari inkozi y’ibibi. Urupfu rwa sebukwe n’urw’umugabo we, ariko cyane cyane inkuru y’incamugongo ivuga yuko isanduku y’isezerano ry’Imana yanyazwe, byatumye apfa. Yumvaga ibyiringiro biheruka by’Abisiraheli byarangiye; maze umwana yari abyaye muri iyo saha y’akaga amwita Ikabodi, cyangwa “icyubahiro kirashize.” Ubwo yendaga guhera umwuka yongeye gusubira muri aya magambo ati: “Icyubahiro gishize kuri Isiraheli kuko isanduku y’Imana inyazwe.”AA 407.2

    Ariko Uwiteka ntiyari yaretse ubwoko bwe burundu, cyangwa ngo atume abapagani birata intsinzi igihe kirekire. Imana yari yarakoresheje Abafilisitiya ngo babe igikoresho cyo guhana Abisiraheli, maze ikoresha iyo sanduku y’isezerano kugira ngo ihane Abafilisitiya. Mu bihe byari byarashize, ubwiza bw’Imana bwari bwarabaye kuri iyo sanduku kugira ngo bubere imbaraga n’ikuzo ubwoko bwayo bwumviraga. Ubwiza bw’Imana butagaragara bwagombaga kuguma kuri yo, bugatera ubwoba no kurimbuka abicaga amategeko yayo yera. Incuro nyinshi Uwiteka ashobora gukoresha abanzi be gica kugira ngo ahane ubuhemu bw’abitwa ubwoko bwe. Abanyabyaha bashobora kwishimira intsinzi igihe runaka iyo babona Abisiraheli bababazwa n’ibihano, ariko igihe kizagera ubwo na bo bazahanwa n’Imana yera kandi izira icyaha. Ahantu hose abantu bagundiriye kugomera Imana, hazakurikiraho ibihano by’Imana bikomeye kandi bikurikije ukuri.AA 407.3

    Abafilisitiya bajyanye isanduku y’Imana kuri Ashidodi bagenda banejejwe n’uko batsinze maze bayishyira mu nzu ya Dagoni, imana yabo. Bibwiraga ko imbaraga zabanag n’iyo sanduku kuva mbere kugeza ubwo zizaba izabo, kandi ko kuzihuza n’iza Dagoni byajyaga gutuma ntawabatsinda. Ariko bukeye bwaho, binjiye mu ngoro ya Dagoni, babonye ikimenyetso cyabateye gukuka umutima. Dagoni yari yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka. Abatambyi ba Dagoni beguye icyo kigirwamana bacyubashye maze bagisubiza mu mwanya wa cyo. Ariko bukeye bwaho basanga cyamenaguritse mu buryo butangaje cyane, na none cyubamye hasi imbere y’isanduku. Igihimba cyo hejuru cy’icyo kigirwamana cyari nk’igihimba cy’umuntu naho igice gisigaye cy’epfo cyasaga n’ifi. Noneho igice gisa n’umuntu cyari cyacitse, hasigaye gusa ahasa n’ifi. Abatambyi na rubanda bakutse imitima; babonye yuko ibyo bintu bitangaje ari ikimenyetso cy’akaga kagiye kubabaho; bo n’ibigirwamana byabo bakarimbukira imbere y’Imana y’Abaheburayo. Noneho bakuye iyo sanduku mu ngoro ya Dagoni maze bayishyira mu nzu ukwayo.AA 407.4

    Abantu bari batuye ahitwa Ashidodi batewe n’indwara mbi cyane kandi yica. Abantu bibutse ibyago byatejwe mu Misiri n’Imana y’Abisiraheli, bavuze yuko ibyago bafite babitejwe n’isanduku y’Imana yari iwabo. Bafashe umwanzuro wo kuyohereza i Gati. Ariko ibyago birayikurikira, maze abantu bo muri uwo mujyi bayohereza ahitwa Ekuroni. Igeze aho abantu bayakiranye ubwoba bwinshi, baboroga bati: “Bahererekanyije isanduku y’Imana ya Isiraheli; none bayitugejejeho kutwicana n’abantu bacu.” Batakambiye ibigirwamana byabo ngo bibarinde, nk’uko abantu b’i Gati n’ab’i Ashidodi bari babigenje nyamara umurimbuzi yakomeje umurimo we kugeza ubwo mu mubabaro wabo “umuborogo w’abatuye uwo mujyi wageze mu ijuru.” Abantu batinye gukomeza kuyishyira mu mazu y’abantu, noneho aho yari igeze bayishyira ku gasozi. Hakurikiyeho icyago cy’imbeba, zogoje igihugu, zirimbura imyaka yari ihunitswe n’iyari ikiri mu mirima. Ubwo noneho igihugu cyose cyari kigiye kurimburwa n’cyorezo n’amapfa.AA 407.5

    Iyo sanduku y’Imana yamaze amezi arindwi mu Bafilisitiya, kandi muri icyo gihe cyose Abisiraheli ntibagerageje kuyigarura. Nyamara Abafilisitiya bo bifuje cyane ikintu cyayibakurira aho nk’uko bari bifuje kuyinyaga. Aho kubabera imvano y’imbaraga, yababereye umutwaro uremereye n’umuvumo ukomeye. Ariko bayobewe icyo bakora kuko aho yageraga hose, ibihano by’Imana byarayiherekezaga. Abantu bahamagaye abatware b’icyo gihugu, abatambyi, n’abapfumu maze barababaza bati: “Iyi sanduku y’Uwiteka tuyigire dute? Mudusobanurire uburyo twayisubiza ahantu hayo.” Bagiriwe inama yo kuyisubizayo bakayijyanana n’ituro ry’igiciro cyinshi cyane ry’impongano y’icyaha. Abatambyi baravuze bati: “Murabona gukira, kandi muzamenya icyatumye ukuboko k’Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.”AA 408.1

    Kugira ngo bakureho ibyago byari byabateye, byari umuco wabaye akarande mu bapagani gukora ishusho ikozwe mu izahabu mu ifeza cyangwa ikindi kintu, io shusho ikaba isa n’icyo kintu cyateje ibyago, cyangwa igice cy’umubiri cyibasiwe n’icyo cyago. Iyo shusho yamanikwaga ku nkingi ndende cyangwa ahantu hagaragara, bityo bigafatwa ko iyo shusho irabarinda ibyago bashushanyije kuri yo muri ubwo buryo. Imigenzo nk’iyo iracyariho mu moko amwe y’abapagani. Iyo umuntu wafashwe n’icyorezo runaka agiye kwivuriza ku ngoro y’ikigirwamana cye, ajyana ishusho y’igice cy’umubiri kirwaye, akakijyana nk’ituro atuye ikigirwamana cye.AA 408.2

    Bakurikije imihango yariho, abatware b’Abafilisitiya bategetse abantu gukora ibishushanyo by’ibyago byari byabateye. Baravuze bati: “Muture ibibyimba byakozwe mu izahabu bitanu, n’imbeba zacuzwe mu izahabu eshanu, nk’uko umubare w’Abatware b’Abafilisitiya ungana; kuko mwebwe mwese n’abatware banyu mwasangiye icyo cyago.”AA 408.3

    Abo banyabwenge bazirikanaga imbaraga idasanzwe yari kumwe n’iyo sanduku y’Imana, kandi iyo nta bwenge bari bafite bwo guhanga n’iyo mbaraga. Nyamara ntibagiriye abantu inama ngo bahindukire bareke gusenga ibigirwamana bakorere Uwiteka. Bakomeje kwanga Imana ya Isiraheli nubwo ibyago bikomeye bari batejwe byabahatiraga kumvira ubutware bwayo. Uko ni ko abanyabyaha bashbora kwemezwa n’ibihano Imana ibahaye maze bakabona ko kuyirwanya ari ukurushwa n’ubusa. Bashobora guhatwa bakemera ubushobozi bwayo, ariko mu mutima bayigomera. Guca bugufi muri ubwo buryo ntibishobora gukiza umunyabyaha. Umuntu agomba kubanza guha Imana umutima we ubuntu bw’Imana bukawukuramo inarijye mbere y’uko kwihana kwe kwemerwa.AA 408.4

    Mbega kwihangana Uwiteka agirira abanyabyaha! Abafilisitiya basengaga ibigirwamana n’Abisiraheli bari barasubuye inyuma bose hamwe bagezweho n’impano z’ubuntu bw’Imana. Imbabazi zitagaragara ibihumbi cumi zagwaga bucece mu nzira y’abantu b’indashima kandi b’abagome. Buri mugisha wose wababwiraga Imana yawutanze, ntamara ntibitaye ku rukundo rwayo. Kwihangana kw’Imana kwari kwinshi cyane ku bana b’abantu; ariko ubwo binangiraga bakanga kwihana, yabakuyeho uburinzi bwayo. Banze kumvira ijwi ry’Imana mu byo yaremye, mu miburo, inama yabagiriye no gucyaha kw’ijambo ryayo, maze biba ngombwa ko ibabwirira mu bihano yabahaye.AA 409.1

    Hari bamwe mu Bafilisitiya barwanyije ko Isanduku y’isezerano yasubuzwa aho yaturutse. Uko kuzirikana imbaraga z’Imana ya Isiraheli byari ugukoza isoni ubwibone bw’Abafilisitiya. Ariko “abatambyi n’abapfumu” babujije abantu kutigana uburyo Farawo n’Abanyamisiri binangiye imitima, maze bakizanira ibyago birutaho. Umugambi waje kwemeranywaho na bose waratanzwe ma ze uhit ushyirwa mu bikorwa. Isanduku y’Imana, hamwe n’ituro ry’impongano ricuzwe mu izahabu, babishyira mu igare rishya, kugira ngo hatagira ikintu cyose cyabyanduza. Kuri iryo gare bahambiraho inka ebyiri z’imbyeyi zitigeze gukurura imitwaro. Inyana zazo baziziritse imuhira maze izo nka barazireka ngo zijye aho zishaka. Iyo iyo sanduku y’Imana igaruka mu Bisirayeli inyujijwe i Betishemeshi, umudugudu wari bugufi cyane w’Abalewi, byajyaga kubera Abafilisitiya igihamya cy’uko Imana y’Abisiraheli ari yo yari yabateje ibyo byago bikomeye cyane; baravuga bati: “ariko nibitaba bityo, tuzamenya ko atari ukuboko kwayo kwatwishe nabi, tumenye ko ari ibyago byatugwiririye gusa.”AA 409.2

    Bazirekuye, za nka zisiga izazo maze zinyura mu nzira iromboreza igana i Betishemeshi. Izo nka zitari ziyobowe n’umuntu uwo ari we wese, zakomeje urugendo rwazo nta mahane. Imana yaherekeje isanduku yayo neza, maze iyigeza aho yagombaga kujya mu mahoro.AA 409.3

    Icyo cyari igihe cyo gusarura ingano, kandi abantu b’i Betishemeshi basaruraga mu kibaya. “Bubuye amaso babona isanduku iradutse; bishimira kuyibona. Nuko igare riza rityo no mu murima wa Yosuwa w’i Betishemeshi, rihagarara aho igitare kinini cyari kiri. Baherako basa imbaho z’igare, batambiraho izo nka ziba igitambo cyoswa cy’Uwiteka.” Abatware b’Abafilisitiya bari baherekeje iyo sanduku y’Imana bayigeza “mu rugabano rw’i Betishemeshi” maze babona uko yakiriwe, birangiye basubira Ekuroni. Icyorezo cyari cyateye mu Bafilisitiya nticyakomeza, maze bemera ko ibyago bari bagize byari igihano cyaturutse ku Mana y’Abisiraheli.AA 409.4

    Abantu b’i Betishemeshi bihutira gukwiza inkuru y’uko isanduku y’Imana iri iwabo, maze abaturanyi babo baza ari benshi kuyakira ubwo yari igarutse. Iyo sanduku bari bayiteretse ku ibuye ryaje kwifashishwa nk’igicaniro, maze imbere yayo bahatambira Uwiteka ibindi bitambo. Iyaba abo bari baje kuramya barihanye ibyaha byabo, Imana iba yarabahaye imigisha yayo. Nyamara ntibumviraga amategeko yayo uko bikwiye; kandi nubwo bishimiye kugaruka kw’isanduku y’Imana babona yuko ibazaniye ibyiza, ntibari bazi mu by’ukuri kwera kwayo. Aho kugira ngo bategure ahantu hakwiriye ho kuyakirira, barayihoreye iguma mu murima wari umaze gusarurwa. Ubwo bakomezaga gutumbira iyo sanduku yera, kandi bakavuga ku kuntu yagarutse mu buryo bw’igitangaza, batangiye kwibaza aho ubushobozi bwayo butangaje buba. Amaherezo amatsiko arabica, bakuraho ibipfundikizo byayo maze bagerageza kuyifungura.AA 409.5

    Abisiraheli bose bari barigishijwe gutimya iyo sanduku kandi bakayubaha. Igihe byabaga ngombwa kuyikura ahantu hamwe ikajyanwa ahandi, n’Abalewi ntibari bemerewe kuyireba. Rimwe gusa mu mwaka ni bwo umutambyi mukuru yari yemerewe kureba isanduku y’Imana. Ndetse n’Abafilisitiya b’abapagani ntibari baratinyutse kuyifungura. Aho yajyaga hose yahoraga irinzwe n’abamarayika b’Imana nubwo batagaragaraga. Guhangara ku bwo kuyubahuka kw’abantu b’i Betishemeshi bahise baguhanirwa. Abantu benshi bahise bapfa.AA 410.1

    Icyo gihano nticyateye abarokotse kwihana icyaha cyabo ahubwo cyabateye gutinya iyo sanduku nk’abatinya abadayimoni. Kubera ko bifuzaga yuko ibavira aho, nyamara batahangara kuyikuraho, abantu b’i Betishemeshi batumye ku b’i Kiriya-Tiyeyarimu babingingira kuza kuyijyana. Abantu b’aho banejejwe no kwakira iyo sanduku yera. Bari bazi ko bagomba kumvira kandi bakaba indahemuka. Bayizanye bishimye cyane maze bayishyira mu nzu ya Abinadabu, Umulewi. Uwo mugabo ashinga umuhungu we Eleyazari kuyirinda, maze ihamara imyaka myinshi.AA 410.2

    Mu myaka yose uhereye igihe Uwiteka yigaragarizaga bwa mbere umuhungu wa Hana, ishyanga ryose ryaje kwemera ihamagarwa rya Samweli kugira ngo akore umurimo w’umuhanuzi. Igihe Samweli yahaga inzu ya Eli ubutumwa bw’imiburo nta cyo ahishe, nubwo bwari ubutumwa bubabaje kandi buremereye gutanga, Samweli yari agaragaje ubudahemuka bwe buranga intumwa y’Imana; “Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi. Nuko Abisiraheli bose, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, bamenya ko Samweli yarundukiye mu buhanuzi bw’Uwiteka.”AA 410.3

    Ishyanga ry’Abisiraheli ryakomeje kutayoboka Imana kandi risenga ibigirwamana, bityo bahabwa igihano cyo gukomeza gukandamizwa n’Abafilisitiya. Muri icyo gihe Samweli yasuye imidugudu n’imijyi byo mu gihugu cyose, agerageza guhindura imitima y’abantu ngo bahindukirire Imana ya ba Se, kandi ibyo yakoze ntibyabuze kwera imbuto nziza. Bamaze imyaka makumyabini batsikamiwe no gutwazwa igitugu n’abanzi babo, Abisiraheli “batakambiye Uwiteka.” Samweli yabagiriye inama ati: “Niba mugarukira Uwiteka n’imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z’abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu, abe ari we mukorera musa.” Aha tuhabona ko idini igaragazwa n’ibikorwa no kuyoboka Imana bivuye ku mutima byigishijwe abantu mu bihe bya Samweli, nk’uko Kristo yabyigishaga igihe yari ku isi. Nta buntu bwa Kristo, kubaha Imana by’umuhangobigaragara inyuma nta gaciro byari bifite mu Bisiraheli ba kera. Ni nako bimeze kuri Isiraheli y’iki gihe.AA 410.4

    Muri iyi minsi, hakenewe ububyutse bwo kwiyegurira Imana mu mutima by’ukuri nk’ubwabaye kuri Isiraheli ya kera. Kwihana ni yo ntambwe ya mbere igomba guterwa n’abantu bose bashaka kugarukira Imana. Nta muntu ushobora gukorera undi uyu murimo. Buri muntu ku giti cye, tugomba kwicisha bugufi imbere y’Imana maze tukareka ibigirwamana byacu. Nitumara gukora ibyo dushoboye gukora byose, Uwiteka azatwereka agakiza ke.AA 410.5

    Hamwe n’abatware b’imiryango, inteko nini y’abantu yateraniye i Misipa. Aho ni ho biyiririje ubusa bakomeje. Bicishije bugufi bamaramaje, abantu bihana ibyaha byabo; maze nk’igihamya cy’uko biyemeje kumvira amabwiriza amabwiriza bari barumvise, batorera Samweli kuba umucamanza.AA 410.6

    Abafilisitiya barogoye iyo nteko bibwiye ko Abisiraheli bateranijwe no kujya inama y’intambara, maze bazana ingabo nyinshi zije gutatanya Abisiraheli bataranoza imigambi yabo. Inkuru y’uko Abafilisitiya bageze hafi yateye Abisiraheli ubwoba bwinshi. Abantu binginze Samweli bavuga bati: “Ntuhweme kudutakambirira Uwiteka Imana yacu, kugira ngo idukize amaboko y’Abafilisitiya.”AA 411.1

    Ubwo Samweli yatambaga umwana w’intama ho igitambo cyoswa, Abafilisitiya barabasatiye ngo barwane. Ubwo ni bwo Ishobora byose yari yaramanukiye ku musozi wa Sinayi ikamanukira hagati y’umuriro n’umwotsi no guhinda kw’inkuba, ya yindi yari yaratandukanyije amazi y’Inyanja Itukura igacira inzira Abisiraheli muri Yorodani, yongeye kwerekana ubushobozi bwayo. Inkuba ikomeye cyane yakubitiye muri izo ngabo zabasatiraga maze imirambo y’abarwanyi bakomeye yuzura aho hantu.AA 411.2

    Abisiraheli bari bahagaze bacecetse bumiwe, bahinda umushyitsi bafite ibyiringiro n’ubwoba. Babonye urupfu rw’abanzi babo, bamenye ko Imana yemeye kwihana kwabo. Nubwo batari biteguye intambara, bafashe intwaro z’Abafilisitiya bari bapfuye maze bakurikira abirukaga bahunga bagenda babica umugenda kugeza i Betikari. Uko gutsinda gukomeye kwabereye ahantu Abisiraheli bari baranesherejwe n’Abafilisitiya mu myaka makumyabiri yari ishize, ubwo abatambyi bicwaga n’isanduku y’Imana ikanyagwa. Haba ku bihugu kimwe no ku bantu ku giti cyabo, kubaha Uwiteka ni yo nzira iganisha ku mahoro n’ibyishimo, mu gihe inzira yo kugomera Imana iganisha mu kaga no gutsindwa. Icyo gihe Abafilisitiya baratsinzwe cyane bituma barekura ibihome bari barambuye Abisiraheli kandi birinda kongera kubarwanya hashira imyaka myinshi. Andi mahanga nayo yakurikije urugero rw’Abafilisitiya, maze Abisiraheli bagira amahoro kugeza ubwo ubuyobozi bwa Samweli bwarangiriye.AA 411.3

    N’uko kugira ngo ibyo bitazibagirana, Samweli yahinze ibuye rinini ry’urwibutso hagati ya Mizipa na Sheni. Yaryise Ebenezeri, “ibuye ry’ubufasha,” abwira abantu ati: “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu.”AA 411.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents