Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 59 - UMWAMI WA MBERE W’ABISIRAHELI35Iki gice gishingiye mu 1Samweli 8-12.

    Ubutegetsi bwa Isiraheli bwayoborwaga mu izina ry’Imana kandi rikayoborwa n’ubutware bwayo. Umurimo wakorwaga na Mose, abakuru mirongo irindwi, abatware hamwe n’abacamanza, wari uwo gushimangira gusa amategeko yari yaratanzwe n’Imana; ntibari bafite ububasha bwo gushinga amategeko agenga iryo shyanga. Uko ni ko ishyanga rya Isiraheli ryabagaho. Uko ibihe byajyaga biha ibindi ni ko abantu bahumekewe n’Imana bajyaga boherezwa kugira ngo bahwiture rubanda kandi baberekeze ku kwita ku mategeko.AA 419.1

    Uwiteka yabonye mbere y’igihe yuko Abisiraheli bazifuza kugira umwami, ariko ntiyemeye ko haba impinduka mu mahame shingiro y’igihugu cyabo. Umwami yagombaga kuba uwungirije Isumbabyose. Bagombaga kuzirikana ko Imana ari yo Muyobozi w’ishyanga, kandi amategeko yayo agashimangirwa ko ari yo y’ikirenga agenga igihugu.AA 419.2

    Ubwo Abisiraheli baturaga muri Kanani bwa mbere, bazirikanaga amahame y’ubutegetsi bw’Imana, kandi igihugu cyabo kigubwa neza mu gihe Yosuwa yayoboraga. Ariko ubwiyongere bw’abaturage no gushyikirana n’andi mahanga byatumye ibintu bihinduka. Abantu bafashe imico myinshi y’abaturanyi babo b’abapagani maze ku rwego rukomeye bareka imico yabo myiza kandi yera. Buhoro buhoro baretse kubaha Imana kandi ntibongera kumenya agaciro ko kwitwa ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe. Bakuruwe n’ubwiza n’ubukungu butangarirwa by’abami b’abapagani maze barambirwa n’imibereho yabo yari yoroheje. Ishyari n’igomwa byadutse mu miryango y’Abisiraheli. Kwicamo ibice byatumye bagira intege nke; bityo abanzi babo b’abapagani bagahora babatera, maze abantu batangira kubona yuko kugira ngo bakomeze kubaho mu yandi mahanga ari ngombwa ko imiryango yose ifatanya ikagira ubutegetsi bumwe bukomeye. Ubwo barekaga kumvira amategeko y’Imana, bifuje yuko bareka gutegekwa n’Umwami wo mu ijuru; bityo gusaba umwami wo kubategeka biba gikwira mu Bisiraheli bose.AA 419.3

    Kuva mu gihe cya Yosuwa, ntabo iryo shyanga ryigeze riyoboranwa ubwenge bukomeye kandi ngo ritere imbere nko mu gihe cy’ubuyobozi bwa Samweli. Samweli yari yarashyizweho n’Imana afite inshingano eshatu ari zo kuba umucamanza, umuhanuzi n’umutambyi. Yari yarakoranye umuhati adacogora kubw’imibereho myiza y’ubwoko bwe, kandi mu gihe cy’ubuyobozi bwe, igihugu cyari cyaragize ishya n’ihirwe. Gahunda yari yarongeye kugarurwa mu bantu, kubaha Imana birashimangirwa, kandi umwuka wo kutanyurwa umara igihe waracecekeshejwe. Ariko Samweli ageze mu zabukuru, byabaye ngombwa ko uwo muhanuzi agira abamufasha kuyobora igihugu maze ashyiraho abahungu be babiri ngo bamubere abafasha. Samweli yakomeje gukorera inshingano ze i Rama naho abo basore bashyirwa i Berisheba bakajya bacira imanza abantu bari batuye hafi y’urugabano rwo mu majyepfo y’icyo gihugu.AA 419.4

    Samweli yari yashyize abahungu be kuri uwo murimo kugira ngo igihugu kizamuke, ariko ntibagaragaje ko abshoboye gukora umurimo se yari yabatoranyirije. Binyujijwe kuri Mose, Uwiteka yari yarahaye ubwoko bwe amabwiriza yihariye y’uko abatware b’Abisiraheli bakwiye guca imanza zitabera, ntibarenganye umupfakazi n’impfubyi, kandi ntibakire ruswa. Ariko bene Samweli “biyobagirizaga gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera.” Aba bana b’umuhanuzi ntibari barumviye amategeko se yashatse gucengeza mu bwenge bwabo. Ntibari bariganye imibereho itunganye kandi itarangwa n’inarijye. Umuburo wari warahawe Eli ntiwari waragize icyo uhindura mu bwenge bwa Samweli nk’uko byari bikwiriye kuba. Nta gitsure yari yarareresheje abana be, kandi ingaruka yabyo yaragaragaraga mu mico yabo n’imibereho yabo.AA 420.1

    Kurenganya kw’abo bacamanza kwateye rubanda kutanyurwa, kandi bityo haboneka urwitwazo rwo gusaba impinduka yari yarifujwe igihe kirekire ariko ntibishyirwe ku mugaragaro. “Nuko abakuru b’Isiraheli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama. Baramubwira bati: ‘Dore uri umusaza, kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk’izawe: none rero utwimikire umwami, ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose.” Samweli ntiyari yaramenye iby’ihohoterwa ryakorerwaga abantu. Iyo amenya amatwara mabi y’abahungu be, yajyaga guhita abakuraho adatindiganyije; ariko ibyo si byo abo basabaga umwami bashakaga. Samweli yabonye ko mu by’ukuri bahagurukijwe no kutanyurwa n’ubwibone, kandi ko gusaba kwabo kwakomotse ku mugambi bishakiye kandi bihitiyemo. Nta kwitotombera Samweli kwari kwarigeze kubaho. Abantu bose bemeraga yuko ubuyobozi bwe bwarangwaga n’ubwenge no kutitesha agaciro; ariko uwo muhanuzi wari ugeze mu zabukuru yafashe ko uko gusaba ari ukumuhinyura ubwe ndetse ko ari umuhati wo kumwigizayo. Nyamara kandi, ntiyigeze agaragaza amarangamutima ye, ntiyabacyashye, ahubwo icyo kibazo akibwira Uwiteka mu ishengesho aba ari na we wenyine agisha inama.AA 420.2

    Maze Uwiteka abwira Samweli ati: “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo. Barakugenza nk’uko bajyaga bangenza muri byose, uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. Baranyimuye bakorera izindi mana.” Umuhanuzi Samweli yabujijwe guterwa agahinda n’uko abantu bamwitwayeho. Ntabwo ari we bari basuzuguye, ahubwo bari basuzuguye ubuyobozi bw’Imana yari yarashyizeho abatware b’ubwoko bwayo. Abasuzugura kandi bakanga abagaragu b’Imana b’indahemuka, ntabwo baba binubiye umuntu gusa, ahubwo baba binubiye Umwami Imana iba yaramushyizeho. Ijambo ry’Imana ubwaryo, imiburo yayo n’inama itanga ni byo biba bihinduwe ubusa; ubutware bwayo ni bwo buba buhinyuwe.AA 420.3

    Iminsi Abisiraheli bamerewe neza cyane bagatunganirwa yari igihe bemeraga Uwiteka ho Umwami wabo, ubwo amategeko n’ubutegetsi Imana yari yarashyizeho byarutishwaga iby’ayandi mahanga yose. Ku byerekeye amategeko y’Uwiteka, Mose yari yarabwiye Abisiraheli ati: “Nuko mujye muyitondera muyumvire, kuko ari ko ubwenge bwanyu mu maso y’amahanga azumva ayo mategeko yose, akavuga ati: ‘Ni ukuri iri shyanga rikomeye ni ubwoko bw’ubwenge n’ubuhanga.’” (Gutegeka kwa kabiri 4:6). Ariko kuko baretse amategeko y’Imana, Abaheburayo ntibabaye ishyanga Imana yifuzaga kubagira, maze ibibi byose byari ingaruka z’ibyaha byabo bwite no kutumvira kwabo babishyira ku buyobozi bw’Imana. Uko ni ko bari baragizwe impumyi n’icyaha.AA 420.4

    Uwiteka abinyujije mu bahanuzi be yari yavuze mbere ko Abisiraheli bazayoborwa n’umwami; ariko ntibyari bivuze ko ubwo butegetsi ari bwiza kuri bo cyangwa ko ari bwiza hakurikijwe ubushake bwe. Uwiteka yemereye abantu gukora icyo bahisemo kubera ko banze kuyoborwa n’inama abagira. Hoseya avuga ko Imana yabahaye umwami irakaye. Hoseya 13:11. Iyo abantu bahisemo gukora ibyo bishakiye batagishije Imana inama, cyangwa bakabikora barwanya ubushake bwayo bwahishuwe, kenshi Imana ibaha ibyo bifuza kugira ngo mu bibabaho bibabaje bikurikiraho babashe kubona ubupfapfa bwabo kandi bihane icyaha cyabo. Ubwibone bwa muntu n’ubwenge bwe bizagaragara ko umuyobozi uteza akaga. Ibyo umutima wifuza bihabanye n’ubushake bw’Imana amaherezo biba umuvumo aho kuba umugisha.AA 421.1

    Imana yifuzaga ko ubwoko bwayo buyihanga amaso ko ari yo ibaha amategeko kandi ko ari yo Soko y’imbaraga zabo. Kubwo kumva ko Imana ari yo ibabeshejeho, byari gutuma bahora bayiyegereza. Bari gushyirwa hejuru kandi bakagira agaciro, bakaba abantu bakwiriye umuhamagaro uhebuje indi yose yabahamagariye nk’ubwok bwayo yihitiyemo. Ariko ubwo umuntu yari gushyirwa ku ntebe ya cyami, byari gutera intekerezo z’abantu kuva ku Mana. Bari kurushaho kwiringira imbaraga za muntu cyane kurusha uko biringira iz’Imana, kandi amakosa y’umwami wabo yari kubagusha mu cyaha ndetse agatandukanya ishyanga n’Imana.AA 421.2

    Samweli yabwiwe kwemerera abantu icyo bashakaga, ariko akababurira ababwira yuko bitashimishije Uwiteka kandi akanabamenyesha ingaruka zizava muri iyo migenzereze yabo. “Nuko Samweli asobanurira abantu bamusabye umwami amagambo y’Uwiteka yose.” Yaberetse yeruye imitwaro bazakorerwa kandi anabereka itandukaniro riri hagati y’uko gukandamizwa n’imibereho myiza kandi y’umudendezo bari bafite ubwo. Umwami wabo bashakaga yajyaga kwigana ibyo kwiyerekana, kwirundanyaho ubutunzi ndetse no kudamarara byarangaga abandi bami, aho kwaka imisoro y’ikirenga abo bayoboraga n’ibintu byabo byari ngombwa. Abahungu babo beza yari kuzabafata akabagira abakozi be. Bajyaga kuzatwara amagare ye bakaba n’abagendera ku mafarashi ye ndetse bakajya biyereka imbere ye. Bagombaga kuzaba ingabo ze kandi bagasabwa kumuhingira imirima ye, bakamusarurira, kandi bakajya bacura intwaro azajya arwanisha mu ntambara. Abakobwa b’Abisiraheli bari kujyanwa ibwami bakajya bakora imibavu abandi bakaba abavuzi b’imitsima. Kugira ngo ibwami hatazagira ikihabura, yajyaga kubatwara imirima yabo irumbuka bahawe n’Uwiteka ubwe. Yajyaga kubaka abagaragu babo b’ingirakamaro cyane n’amatungo yabo meza cyane “akabikoresha imirimo ye.” Uretse ibyo byose, umwami yajyaga kubaka icyacumi n’icy’inyungu zabo ziva ku mirimo bakoresha amaboko, cyangwa icy’umwero w’ubutaka. Umuhanuzi yarangije avuga ati: “Kandi muzaba abagaragu be.” “Maze uwo munsi muzaborozwa n’uwo mwami mwitoranyirije, ariko uwo munsi ntacyo Uwiteka azabasubiza.” Uko ibyo yabasabaga byari kuba bimeze kose, igihe umwami yashyirwagaho, ntibajyaga kubukuraho biboroheye.AA 421.3

    Ariko abantu baramusubije bati: “Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka, kugira ngo natwe duse n’andi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.”AA 422.1

    “Duse n’andi mahanga yose.” Abisiraheli ntibari bazi ko kubona batasaga n’andi mahanga yari amahirwe adasanzwe n’umugisha kuri bo. Imana yari yaratandukanyije Abisiraheli n’andi moko kugira ngo ibagire ubutunzi bwayo bw’umwihariko. Ariko birengagije iki cyubahiro gikomeye maze bifuza kwigana urugero rw’abapagani! Na n’uyu munsi kwifuza gukurikiza imigenzereze n’imico by’ab’isi biracyarangwa mu bavuga ko ari ubwoko bw’Imana. Iyo batandukanye n’Uwiteka, batwarwa n’inyungu n’ibyubahiro by’ab’isi. Abakristo bahora bashaka kwigana imigirire y’abasenga inama y’iyi si. Abantu benshi bavuga yuko mu kwifatanya n’ab’isi no gukurikiza imigenzo yabo bashobora kugira impinduka nziza cyane bateza kuri abo bantu batubaha Imana. Ariko abanyura muri izo nzira bose batandukana n’Isoko y’imbaraga zabo. Iyo babaye incuti z’isi rero, baba babaye abanzi b’Imana. Kubwo gushaka kuba ibyatwa mu b’isi, bazibukira icyubahiro kitavugwa Imana yabahamagariye cyo kwamamaza ishimwe ry’iyaduhamagaye ikadukura mu mwijima ikatugeza mu mucyo wayo w’igitangaza. 1Petero 2:9.AA 422.2

    Samweli yumvise ibyo abantu bamubwiye afite agahinda kenshi; ariko Uwiteka aramubwira ati: “Bumvire, ubimikire umwami.” Uwo muhanuzi yari yakoze inshingano ye. Yari yababuriye nta cyo abahishe, ariko iyo miburo barayanga. Yasezereye abantu afite agahinda kenshi mu mutima, kandi ubwe agenda agiye gutegura impinduka ikomeye mu butegetsi.AA 422.3

    Imibereho itunganye Samweli kandi yarangwaga no kwitanga atizigamye ugucyaha guhoraho ku batambyi n’abatware bishakiraga iby’inyungu zabo n’inteko y’Abisiraheli yari yuzuye ubwirasi n’irari. Nubwo atitwaraga bya gitware kandi ngo yiyerekane, imirimo ye yari ifite ikimenyetso cy’Ijuru. Yahabwaga icyubahiro n’Umucunguzi w’isi, ari we wamwerekaga ibyo akora mu kuyobora ishyanga ry’Abaheburayo. Nyamara abantu bari bararambiwe n’ubutungane bwe no kwitanga kwe; bahinyuye ubutware bwe burangwa no kwiyoroshya maze banga yuko yabayobora nk’umwami.AA 422.4

    Mu mico ya Samweli hagaragariramo ishusho ya Kristo. Ubutungane bwarangaga imibereho y’Umukiza ni bwo bwateye Satani kugira umujinya. Iyo mibereho yari umucyo w’isi kandi yahishuraga ubuhanya buhishe mu mitima y’abantu. Ubuziranenge bwa Kristo ni bwo bwatumye ababeshyaga ko bubaha Imana bamwanga urunuka. Ntabwo Kristo yaje afite ubukungu n’icyubahiro by’isi, nyamara imirimo yakoze yagaragazaga ko afite imbaraga n’ubushobozi buruta ubw’umwami uwo ari we wese. Abayuda bari bategereje Mesiya ngo abakize agahato k’uwabakandamizaga, nyamara bokomeje gukora ibyaha byari byarababoheye ku ngoyi. Iyo Kristo ahishira ibyaha byabo kandi agashima ingirwabutungane bwabo, bajyaga kumwemera nk’umwami wabo; ariko ntibashoboye kwihanganira yuko acyaha ingeso mbi zabo ashize amanga. Basuzuguye imico myiza yarangwaga no kugira ubuntu, kwera n’ubutungane. Uko ni ko byakomeje kuba uko ibihe byagiye biha ibindi ku isi. Umucyo uturuka mu ijuru uciraho iteka abantu bose banga kuwugenderamo. Iyo indyarya zicyashywe n’urugero rutangwa n’abanga icyaha, izo ndyarya zihinduka intumwa za Satani zo gukwena no kurenganya abakiranutsi. “Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.” 2Timoteyo 3:12.AA 422.5

    Nubwo ubutegetsi bwa cyami mu Bisiraheli bwari bwaravuzwe mbere n’ubuhanuzi, Imana ubwayo ni yo yiyemeje kuzabahitiramo umwami. Noneho Abaheburayo bumviye ubutegetsi bw’Imana maze barayireka ngo abe ari yo itoranya. Itoranya ryafashe Sawuli, mwene Kishi wo mu muryango wa Benyamini. AA 423.1

    Imico yihariye y’uwo mwami wari ugiye kwimikwa yari iyo guhaza ubwibone bwo mu mutima bwari bwateye abantu kwifuza umwami. “Nta muntu n’umwe mu Bisirayeli wamurutaga ubwiza.” (1Samweli 9:2). Yari imfura, afite igihagararo cy’abanyacyubahiro, ari mwiza kandi yasumbaga abantu bose; yasaga nk’aho yavukiye kuba umutegetsi. Nyamara nubwo yari afite ubwo buranga bw’inyuma, Sawuli ntiyari afite ibyangombwa byo mu rwego rwo bigize ubwenge nyakuri. Mu busore bwe ntiyari yarize gutegeka irari rye; ntiyari yarakiriye imbaraga y’ubuntu bw’Imana ihindura umuntu mushya.AA 423.2

    Sawuli yari umwana w’umutware ukomeye kandi w’umukire, nyamara mu bijyanye no kwiyoroshya kw’icyo gihe, yafatanyaga na se imirimo iciriritse y’umuhinzi no korora. Ubwo amwe mu matungo ya se yari yazimiriye mu misozi, Sawuli yajyanye n’umugaragu kuyashaka. Bamaze iminsi itatu bashaka ariko ntibayabona, maze ubwo bari bageze bugufi bw’ i Rama, ari ho umuhanuzi Samweli yari atuye, uwo mugaragu yatanze icyifuzo ko babaza umuhanuzi ibyayo matungo yari yazimiye. Yaravuze ati: “Dore mu ntoki zanjye mfitemo igice cya kane cya shekeli y’ifeza, ni cyo ndi buture uwo muntu w’Imana kugira ngo atuyobore.” Ibyo byari bihuje n’umuco w’icyo gihe. Umuntu wegeraga umunyacyubahiro yagiraga impano nto amuha, nk’ikimenyetso cyo kumwubaha.AA 423.3

    Bageze bugufi bw’uwo mudugudu bahuye n’abakobwa basohokaga bajya kuvoma maze bababaza ko bamenya yaba ari yo. Babasubije ko hagiye kubaho gahunda yo kuramya Imana, kandi ko umuhanuzi yamaze no kuhagera, ndetse ko bagiye gutambira igitambo mu rusengero rwo ku kanunga, kandi ko nyuma y’aho haraba umunsi mukuru w’ibitambo. Mu gihe cy’ubuyobozi bwa Samweli hari harabayeho impinduka zikomeye. Ubwo irarika ry’Imana ryamugeragaho bwa mbere, imigenzo yakorerwaga mu buturo bwera yari yaranzwe. “Abantu bari barazinutswe igitambo cy’Uwiteka.” 1Samweli 2:17. Ariko noneho icyo gihe mu gihugu cyose abantu basengaga Imana, kandi abantu bagaragazaga ko bashishikariye imihango yo kuramya Imana. Kubera ko nta mihango yaberaga mu buturo bwera muri icyo gihe, ibitambo byatambirwaga ahandi. Imidugudu y’abatambyi n’Abalewi, aho abantu bajyaga bajya gusaba amabwiriza, ni yo yari yaratoranyirijwe gukorerwamo iyo mihango. Utununga two muri iyo midugudu ni two twatoranyijwe ngo tujye dutambirwaho ibitambo, kandi kubw’ibyo twitwaga “ahirengeye.”AA 423.4

    Ku marembo y’uwo mudugudu ni ho Sawuli yahuriye n’uwo muhanuzi ubwe. Imana yari yamaze guhishurira Samweli yuko uwo munsi umwami w’Abisiraheli watoranyijwe aramusanga ubwe. Ubwo bari bahagaze barebana, Uwiteka yabwiye Samweli ati: “Dore nguyu wa muntu nakubwiraga! Uyu ni we uzategeka ubwoko bwanjye.”AA 423.5

    Ubwo Sawuli yabazaga Samweli ati: “Ndakwinginze, nyobora aho inzu ya abamenya iherereye,” Samweli yaramusubije ati: “Erega ni jye bamenya!” Yamwijeje ko amatungo yari yazimiye yabonetse, maze amusaba kuba aretse kugenda kugira ngo ajye mu munsi mukuru, kandi hagati aho amumenyeshe ibintu bikomeye byari bigiye kumubaho ati: “Mbese iby’igikundiro byose byo muri Isiraheli bibikiwe nde? Si wowe se, n’inzu ya so yose?” Umutima wa Sawuli wakangaranyijwe n’amagambo y’uwo muhanuzi. Nta kindi yashoboraga gukora uretse kubyakira uko bisobanuwe, kuko abatuye igihugu cyose bari baratwawe n’icyifuzo cyo gusaba umwami. Nyamara Sawuli yasubizanyije kwicisha bugufi cyane ati: “Mbese sindi Umubenyamini wo mu muryango muto wo mu ya Isiraheli? Kandi se, inzu yanjye si yo iri hanyuma y’ayandi mazu yose y’Ababenyamini? Ni iki gitumye umbwira bene ibyo?”AA 423.6

    Nuko Samweli ajyana uwo mushyitsi aho abantu bateraniye, aho abakomeye bo muri uwo mudugudu bari bateraniye. Hakurikijwe amabwiriza y’uwo muhanuzi, Sawuli yicazwa ahantu h’icyubahiro, kandi bamugaburira igaburo ryiza cyane. Imihango irangiye, Samweli ajyana umushyitsi we imuhira ahiherereye baraganira, amubwira amahame akomeye ubuyobozi bw’Abisiraheli bwari bushingiyeho, n’uko ashaka kumutegurira umurimo we w’icyubahiro.AA 424.1

    Kare kare mu gitondo cyakurikiyeho ubwo Sawuli yari agiye, uwo muhanuzi yajyanye nawe. Bavuye mu mudugudu, Samweli yabwiye umugaragu we gukomeza imbere. Noneho asaba Sawuli guhagarara aho yari ageze kugira ngo amubwire ubutumwa Imana yari yamutumyeho. “Nuko Samweli yenda imperezo y’amavuta, ayamusuka ku mutwe, aramusoma, aravuga ati: ‘Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?” Nk’igihamya cy’uko ibyo bikozwe n’Imana, Samweli yamuhanuriye ibiraba mu rugendo rwe yerekeza iwabo kandi asobanurira Sawuli neza yuko Mwuka w’Imana azamuzaho akamubashisha inshingano yari imutegereje. Umuhanuzi yaramubwiye ati: “Umwuka w’Uwiteka ari bukuzeho cyane,...uhereko uhinduka ube umuntu mushya. Kandi ibi bimenyetso nibigusohoraho ugenze uko bikwiriye; kuko Imana iri kumwe na we.”AA 424.2

    Ubwo Sawuli yakomezaga urugendo, byose byabaye nk’uko umuhanuzi yari yabivuze. Ageze hafi y’urubibi rwa Benyamini, yabwiwe ko za ndogobe zabonetse. Mu kibaya cya Tabora yahahuriye n’abagabo batatu bari bagiye gusengera Imana i Beteli. Umwe muri bo yari afite abana b’ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y’umutsima, n’aho uwa gatatu yikoreye imvumba ya vino, byo gutanga mu minsi mikuru y’ibitambo. Baramukije Sawuli mu ndamutso isanzwe maze bamuha amarobe abiri y’umutsima. I Gibeya, mu mudugudu w’iwabo, umutwe w’abahanuzi wari uvuye ku “kanunga’ waririmbaga indirimbo zo gusingiza Imana bacuranga nebelu, ishako, imyironge n’inanga. Sawuli ageze aho bari nawe Mwuka w’Uwiteka amuzaho, maze afatanya na bo mu ndirimbo zo gusingiza Imana kandi ahanurana na bo. Yavuganaga ubuhanga bukomeye kandi afite ubwenge maze afatanya na bo akomeje ku buryo abari bamuzi batangaye bakavuga bati: “Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”AA 424.3

    Ubwo Sawuli yifatanyaga n’abahanuzi mu kuramya Imana, muri we habaye impinduka zikomeye bikozwe na Mwuka Muziranenge. Umucyo wo gukiranuka kw’Imana n’ubutungane bwayo wamurikiye mu mwijima wari mu mutima wa kamere. Yibonye uko ari imbere y’Imana. Yabonye ubwiza bw’ubutungane. Noneho yari ahamagariwe gutangira urugamba rwo kurwanya icyaha na Satani, kandi yumvise ko muri urwo rugamba imbaraga ze zose zigomba guturuka ku Mana. Inama y’agakiza atari asanzwe asobanukirwa kandi akayishidikanyaho, noneho yasobanukiye intekerezo ze. Uwiteka yamuhaye ubutwari n’ubwenge bwo gutunganya inshingano ye ikomeye. Uwiteka yamuhishuriye Isoko y’imbaraga n’ubuntu, kandi imurikira ubwenge bwe busobanukirwa ibyo Imana isaba ndetse n’inshingano ye bwite.AA 424.4

    Sawuli ashyirwaho amavuta ntibyamenyeshejwe ishyanga ry’Abisiraheli. Uwatoranyijwe n’Imana yagombaga kwerekanwa n’ubufindo mu ruhame. Ku bw’iyo mpamvu, Samweli yateranyirije abantu i Misipa. Basabye Imana kubayobora; maze birangiye hakurikiraho umuhango ukomeye w’ubufindo. Imbaga y’abantu bari bateraniye aho yategerezanyije ituza kureba uri butoranywe. Umuryango n’inzu byaragaragajwe neza maze Sawuli, umuhungu wa Kishi, aba ari we ugaragazwa ko yatoranyijwe. Ariko Sawuli ntiyari muri iryo teraniro. Kubera kuremererwa no kumva inshingano ikomeye yari agiye guhabwa, yari yagiye kwihisha. Bamugaruye mu iteraniro, maze iteraniro rishimishwa no kubona yuko yari afite igihagararo cy’abami kandi ari mwiza kuko yari “ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugera ku rutugu.” Ndetse na Samweli ubwo yamwerekaga abantu yavuze atangara ati: “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranyije, ko nta we uhwanye na we mu bantu bose?” Maze bose bamusubiriza icyarimwe barangurura cyane bishimye bati: « Umwami aragahoraho! ”AA 425.1

    Nuko Samweli avugira imbere y’abantu “imihango y’ubwami,” avuga amategeko ubutegetsi bwa cyami bushingiyeho, ari nayo agomba kwifashishwa mu kuyagenzura. Umwami ntiyagombaga kuba umutware utavuguruzwa, ahubwo ububasha bwe bwagombaga kugendera munsi y’ubushake bw’Isumbabyose. Ayo magambo yababwiye yanditswe mu gitabo, ahavuzwe ibireba umwami ndetse n’uburenganzira bwa rubanda. Nubwo abantu basuzuguye ubutumwa bw’imbuzi bwa Samweli, bikaba ngombwa ko uwo muhanuzi w’umukiranutsi yumvira ibyifuzo byabo, yakomeje gukora uko ashoboye kose abarinda gukora ibyo bishakiye.AA 425.2

    Nubwo abantu muri rusange bari biteguye kwakira Sawuli ngo ababere umwami, hari benshi babirwanyaga. Kugira ngo umwami atoranywe mu muryango wa Benyamini, umuryango wari muto cyane mu miryango y’Abaisiraheli yose - hakirengagizwa imiryango yombi: uwa Yuda n’uwa Efurayimu yari migari kandi ikomeye cyane - kari agasuzuguro batajyaga kwihanganira. Banze kumvira Sawuli cyangwa kumuzanira impano yagenwaga n’umuco w’icyo gihe. Abashegaga mu gusaba umwami ni nabo banze umuntu Imana yatoranyije. Abo muri buri ruhande bari bifitiye amahitamo yabo y’uwo bifuzaga ko yakwima ingoma, kandi abenshi mu bayobozi bifuzaga icyubahiro cyabo ubwabo. Ishyari n’igomwa byagurumanaga mu mitima ya benshi. Umuhati wari wakoreshejwe uturutse ku bwibone waje kuba imfabusa kandi birabababaza.AA 425.3

    Muri uwo mwuka wari umeze utyo, Sawuli yabonye ko gukora inshingano ya cyami bitamworoheye. Yasize Samweli akomeza kuyobora nk’uko byari bisanzwe maze we yisubirira i Gibeya. Yaherekejweyo n’umutwe w’ingabo zari zabonye Imana imuhitamo, maze ziyemeza kumushyigikira. Nyamara we ntiyagerageje gukoresha imbaraga kugira ngo yemerwe yuko ari we mwami. Yagiye iwabo mu misozi y’Ababenyamini arituriza akora imirimo y’umuhinzimworozi, maze ashyira ubutegetsi bwe mu maboko y’Imana kugira ngo abe ariyo ibukomeza.AA 425.4

    Hashize igihe gito Sawuli amaze kwimikwa, Abamoni bayobowe n’umwami wabo Nahashi, bigaruriye akarere gatuwe n’imiryango yo mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani maze basatira n’umujyi w’i Yabeshi Galeyadi. Abawutuye bagerageje gushaka amahoro maze bemera gutegekwa n’Abamoni kandi bakajya babaha imisoro. Umwami w’Abamoni wari umugome bikabije yanze kubyumvikanaho na bo ngo keretse umuntu wese wo muri bo amunogoyemo ijisho ry’iburyo, ibyo bikaba igihamya gihoraho kigaragaza ubushobozi bwe. AA 426.1

    Abantu bo muri uwo mujyi wari wafashwe basabye guhabwa iminsi irindwi yo kubyitegura. Abamoni babibemereye bibwira ko bihesha icyubahiro intsinzi bategereje. Bahereyeko bohereza intumwa ziva I Yabeshi zijya gushaka ababatabara bo mu miryango yari ituye iburengerazuba bwa Yorodani. Iyo nkuru bayigejeje i Gibeya, yateye abantu ubwoba bwinshi. Sawuli yari atashye nimugoroba akurikiye ibimasa abivanye mu murima, yumvise imiborogo myinshi yagaragazaga ishyano ryaguye. Yarabajije ati: “Abantu babaye bate k barira?” Bamubwiye icyo gitekerezo giteye isoni, imbaraga ze zose zitakoreshwaga zarahagurutse. “Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w’Imana amuzaho cyane . . . Yenda inka ebyiri arazitemagura, aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isiraheli cyose. Arazibwira ati: Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.”AA 426.2

    Abagabo ibihumbi magana atatu na mirongo itatu bateranira mu kibaya cya Bezeki bayobowe na Sawuli. Bahise bohereza intumwa ku bo mu mujyi wari wagoswe babasezeranira ko mu gitondo bari butabarwe, ari wo munsi bajyaga kwishyira mu maboko y’Abamori. Sawuli n’ingabo ze bafashe inzira nijoro bihuta maze bambuka Yorodani, “mu museso” basesekara i Yabeshi. Nk’uko Gideyoni yabigenje, ingabo za Sawuli yazigabanyijemo imitwe itatu, maze bagwa Abamoni gitumo aho bari bagerereje, muri iyo saha ya karekare mu gitondo, badatekereza yuko hari icyago icyo ari cyo cyose cyabageraho; kandi icyo gihe nta burinzi bari bafite. Abamoni bagize ubwoba bwinshi maze baratikizwa cyane. “Maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.”AA 426.3

    Gufata umwanzuro vuba n’ubutwari bya Sawuli, hamwe n’ubuyobozi bw’ingabo yagaragaje mu buryo yyoboye neza ingabo nyinshi zingana zityo zigatsinda, byari ibyangombwa bikwiriye ibyo ubwoko bwa Isiraheli bwifuzaga ko ubwami wabwo yagira kugira ngo buzashobore guhangana n’andi mahanga. Noneho bamusuhuje nk’umwami wabo, icyubahiro giturutse ku ntsinzi bagiha abantu maze bibagirwa ko iyo hatabaho umugisha w’Imana udasanzwe, umuhati wabo wose uba warabaye imfabusa. Muri ibyo byishimo bari bafite, bamwe batanze icyifuzo cy’uko abari babanje kwanga ubutegetsi bwa Sawuli bicwa. Ariko umwami arahagoboka aravuga ati: “Nta muntu uri bwicwe uyu munsi; kuko uyu munsi Uwiteka yarokoye Abisirayeli.” Ahangaha Sawuli yaragaragaje impinduka zari zarabaye mu mico ye. Aho kwiha icyubahiro, yahaye Imana ikuzo. Aho kwerekana icyifuzo cyo kwihorera, yagaragaje umwuka w’impuhwe n’imbabazi. Iki ni ikimenyetso kidashidikanywa cyerekana yuko ubuntu bw’Imana buba mu mutima.AA 426.4

    Noneho Samweli yasabye ko abantu bose bateranira i Gilugali kugira ngo bahakomereze ubwami ku mugaragaro. Ni ko byagenze maze “bahatambira ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro imbere y’Uwiteka. Nuko Sawuli n’Abisiraheli bose barahanezererwa cyane.”AA 426.5

    Gilugali niho Abisiraheli bari barabambye amahema bwa mbere mu Gihugu cy’Isezerano. Aho ni ho Yosuwa, abwirijwe n’Imana, yari yarubatse inkingi y’amabuye cumi n’abiri bari kuzajya bibukiraho uko bambutse Yorodani mu buryo bw’igitangaza. Aho niho gahunda yo gukebwa yongeye kuvugururirwa. Aho ni ho bari barizihirije Pasika nyuma yo gucumurira i Kadeshi no gutinda mu butayu. Aho kandi ni ho Manu yahagarikiye kongera kuboneka. Aho ni ho Umugaba w’ingabo z’Uwiteka yari yarigaragarije nk’umyobozi w’ingabo z’Abisiraheli. Aho niho Abisiraheli bari baraturutse bajya gutsinda Yeriko no kwigarurira Ayi. Aha ni ho Akani yaherewe igihano cy’icyaha cye, kandi ni ho habereye amasezerano Abisiraheli bagiranye n’Abanyagibeyoni bigatuma bahanwa kubwo kutagisha Uwiteka Imana. Muri iki kibaya cyabereyemo ibintu byinshi bikomeye, ni ho Samweli na Sawuli bari bahagaze; kandi ubwo urusaku rwo kwakira umwami rwari rumaze guhosha, umuhanuzi Samweli wari ugeze mu zabukuru yababwiye amagambo yo kubasezeraho nk’umuyobozi w’iryo shyanga.AA 427.1

    Samweli yarababwiye ati: “Yemwe, nabemerey ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka. None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi; . . . Muzi yuko nagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu. Ndi hano nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”AA 427.2

    Abantu bose basubirije icyarimwe bati: “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase nta n’icyo wanyaze umuntu wese.”AA 427.3

    Ntabwo Samweli yashakaga kwihohora kubw’ibyo yakoze. Yari yarabanje gushyira ahagaragara amategeko yagombaga kugenga umwami na rubanda, kandi yifuzaga kongera ku magambo ye icyitegererezo cyiza cy’imibereho ye. Kuva mu bwana bwe yakoraga umurimo w’Imana, kandi mu mibereho ye yamaze igihe kirekire, yari afite intego imwe arangamiye imbere ye ari yo: icyubahiro cy’Imana n’imibereho myiza cyane y’Abisiraheli.AA 427.4

    Mbere y’uko haabho ibyiringiro bwo kugubwa neza ku Bisiraheli, bagombaga kubanza kwihana imbere y’Imana. Kubw’ingaruka z’icyaha, Abisiraheli bari baratezutse ku kwizera Imana kandi batakaza gusobanukirwa n’ubushobozi n’ubwenge byayo, ntibagirira icyizere ubushobozi bwayo bwo gusohoza ibyo ishaka. Mbere y’uko babona amahoro nyakuri, bagombaga kubanza kumenya no kwihana icyaha bakoze.AA 427.5

    Bari baravuze k umugambi ubatera gusaba umwami ari ukugira ngo abe umwami wo “kubacira imanza, akajya abajya imbere, akabarwanira intambara.” Samweli yongeye kubabwira amateka y’Abisiraheli uhereye umunsi Imana yabakuriye mu Misiri. Yehova, Umwami w’abami, yari yarabagiye imbere, abarwanira mu ntambara zabo. Akenshi ibyaha byabo byatumaga bagirwa abaretwa n’abanzi babo, ariko iyo bahindukiraga bakava mu nzira zabo mbi, bidatinze imbabazi z’Imana zabahagurukirizaga umurengezi. Uwiteka yohereje Gideyoni na Baraki, na “Yefuta na Samweli, abakiza amaboko y’ababisha banyu impande zose, mutura amahoro.” Nyamara ubwo bari bageze mu kaga baravuze bati: “Ahubwo umwami ni we uzadutegeka;” ubwo uwo muhanuzi na we yavugaga ati: “Uwiteka Imana yanyu ari yo Mwami wanyu.”AA 427.6

    Samweli yakomeje agira ati: “Nuko none nimuhagarare murebe iki kintu gikomeye, Uwiteka ari bukorere imbere yanyu. Mbese uyu munsi si mu isarura ry’ingano? None ngiye gusaba Uwiteka yohereze guhinda kw’inkuba n’imvura, maze muramenya murebe gukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y’Uwiteka, ubwo mwisabiye umwami.” Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw’inkuba n’imvura, abantu baherako batinya Uwiteka na Samweli.” Mu gihe cy’isarura ry’ingano mu kwezi kwa Gicurasi na Kamena, nta mvura igwa mu Burasirazuba. Ikirera cyari gikeye nta gicu kikirangwamo, kandi hari akayaga gatuje. Bityo guhinda kw’inkuba muri icyo gihe byatumye abantu bose bagira ubwoba. Abantu bakozwe n’isoni batura icyaha bari bakoze — ari cyo cyaha cyabahamaga. Abantu baravuze bati: “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.” AA 428.1

    Samweli ntiyasize abantu bacitse intege kuko ibyo byajyaga kubabuza kugerageza uko bashoboye kose bashaka imibereho irushaho kuba myiza. Satani yari kubatera kubona ko Imana ari inyabukana kandi ko itagira imbabazi, bityo byajyaga kubatera ibigeragezo byinshi binyuranye. Imana ni inyabuntu kandi irababarira, ihora ishaka kugirira neza abantu bayo iyo bumviye ijwi ryayo. Imana yahaye umuhanuzi ubu butumwa ngo ababwire ati: “Ntimutinye. Ni ukuri ibyo bibi byose mwarabikoze; ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n’imitima yanyu yose. Ntimugakebakebe kuko ari ugukurikira ibitagira umumaro, bitarimo indamu cyangwa agakiza akndi ari ubusa. Uwiteka ntazahemukira abantu be...”AA 428.2

    Ntacyo Samweli yigeze avuga ku gitutsi bari baramututse; ntiyabatonganyirije yuko bamubereye indashima kubwo kwitanga yagize mu mibereho ye yose; ahubwo yabijeje yuko azakomeza kubitaho. Yaravuze ati: “Kandi ku bwanjye ntibikabeho ko nshumura ku Uwiteka nkareka kubasabira, ahubwo nzajya mbayobora inzira nziza itungaye. Mujye mwubaha Uwiteka gusa mumukorere mu by’ukuri n’imitima yanyu yose, murebe ibyo yabakoreye uburyo bikomeye. Ariko nimukomeza gukora nabi muzarimbukana n’umwami wanyu.”AA 428.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents