Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 61 - SAWULI ANYAGWA UBWAMI37Iki gice gishingiye mu 1 Samweli 15.

    Sawuli yari yaratsinzwe n’ikigeragezo cyo kwizera mu bihe bikomeye ubwo yari i Gilugali, kandi yarasuzuguje umurimo w’Imana; ariko amakosa ye yari ataragera aho atakosorwa bityo Uwiteka amuha andi mahirwe yo kwiga icyigisho cyo kwizera ijambo rye atajijinganya ndetse no kumvira amategeko ye.AA 436.1

    Igihe Sawuli yacyahwaga n’umuhanuzi Samweli i Gilugali, Sawuli yabonye ko nta cyaha gikomeye kiri mu byo yakoze. Yatekereje yuko arenganye maze ashaka uko yakwerekana ko afite ukuri mu bikorwa bye, atanga n’inzitwazo ku ikosa yari yakoze. Samweli yakundaga Sawuli nk’umwana we, ariko Sawuli wiyemeraga kandi akarakara vuba, yubahaga uwo muhanuzi nyamara yangaga ko Samweli amucyaha bituma ahora yirinda kubonana na we.AA 436.2

    Nyamara Uwiteka yohereje umugaragu we ngo azanire Sawuli ubundi butumwa. Kubwo kumvira yagombaga kugaragaza kumvira Imana kwe ndetse no kugaragaza ko ari umuntu ukwiriye kugendera imbere y’Abisiraheli. Umuhanuzi Samweli yasanze umwami maze amubwira ijambo ry’Uwiteka. Kugira ngo uwo mwami abone akamaro ko kumvira itegeko, Samweli yavuze yeruye ko amagambo azanye ayatumwe n’Uwiteka wahaye Sawuli kwicara ku ntebe ya cyami. Umuhanuzi Samweli yaravuze ati: “Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisiraheli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa. None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n’ibyo bafite byose, ntuzabababarire; ahubwo uzice abagabo n’abagore, n’abana b’impinja n’abonka, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.” Abamaleki ni bo babaye aba mbere mu kurwanya Abisiraheli mu rugendo rwabo mu butayu; kandi kubera iki cyaha cyiyongeyeho no gusuzugura Imana kwabo no gusenga ibigirwamana, Uwiteka yari yarabaciriyeho iteka abinyujije kuri Mose. Amateka y’ubugizi bwa nabi bwabo bagiriye Abisiraheli yanditswe mu bitabo kubw’amabwiriza y’Imana yavugaga ati: “Uzakureho rwose kwibukwa kw’Abamaleki, ngo bibagirane mu bo munsi y’ijuru bose; ntuzabyibagirwe.” Gutegeka kwa Kabiri 25:19.AA 436.3

    Imyaka magana ane yose yarashize icyo gihano kigumya gusubikwa; ariko Abamaleki ntibareka ibyaha byabo. Uwiteka yari azi ko biramutse bishobotse Abamaleki batsemba Abisiraheli ari bo bwoko bwe ndetse bakanakuraho kumuramya mu isi. Igihe cyari kigeze kugira ngo noneho igihano cyasubitswe igihe kirekire gityo, gitangwe.AA 436.4

    Kwihanganira abanyabyaha kw’Imana gutuma abantu barushaho kwinangira mu bugome; nyamara byanze bikunze igihano cyabo kizabaho ndetse kizaba gikomeye cyane bitewe n’uko kizaba cyaratindijwe igihe kirekire. “Uwiteka azahaguruka nk’uko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nk’uko yarakariye mu kibaya cy’i Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we w’inzaduka, uwo murimo we w’inzaduka azawusohoza.” (Yesaya 28:21). Ku Mana yacu y’inyambabazi, guhana ni igikorwa cy’inzaduka. “Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye maze akabaho.” Uwiteka ni “Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi,...ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. ” Nyamara ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa.” (Ezekiyeli 33:11; Kuva 34:6, 7). Nubwo Imana itishimira guhora, izahana abica amategeko yayo. Biba ngombwa ko ibigenza ityo kugira ngo irinde abatuye ku isi gusaya mu byaha no kurimbuka. Kugira ngo Imana igire abo ikiza, igomba gukuraho abinangiriye mu byaha. “Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n’urubanza.” (Nahumu 1:3). Yifashishije ibikomeye mu butungane bwayo Imana izarengera ubutware bw’amategeko yayo yakandagiwe. Kandi kuba Imana itinda guhana bigaragaza gukomera kw’ibyaha bituma habaho ibihano byayo ndetse n’uburemere bw’ibihembo bitegereje abica amategeko.AA 436.5

    Ariko igihe Imana yatangaga igihano, yibutse kugira imbabazi. Abamaleki bagombaga kurimburwa, ariko Abakeni bari babatuye hagati bararokowe. Nubwo ubwo bwoko bw’Abakeni bwari butaratandukana n’ibigirwamana burundu, basengaga Imana kandi bakundaga Abisiraheli.AA 437.1

    Muri ubu bwoko harimo muramu wa Mose witwaga Hobabu, wari waraherekeje Abisiraheli mu ngendo bakoze mu butayu, kandi kubera ko yari azi icyo gihugu, yari yarabafashije bikomeye.AA 437.2

    Kuva igihe Abafilisiya batsindirwaga i Mishimashi, Sawuli yagiye arwanya Abamoni, Abamowabu n’Abedomu, Abamaleki ndetse n’Abafilisitiya; kandi aho yagabaga ingabo hose yaratsindaga. Ubwo yabwirwaga kurwanya Abamaleki, yahise ajya kubatera. Itegeko yatanze ryashimangiwe n’umuhanuzi, maze ubwo yahururizaga abagabo bo mu Bisiraheli kujya ku rugamba, benshi baramwitabye. Ntabwo icyo gitero cyagombaga kugabwa mu mugambi wo kwishyira hejuru; Abisiraheli ntibagombaga guhabwa icyubahiro cy’uko banesheje cyangwa ngo bajyane iminyago y’abanzi babo. Bagombaga kujya ku rugamba gusa ku bwo kubaha Imana, no kubw’umugambi wo gushyira mu bikorwa iteka yari yaciriye Abamaleki. Imana yari ifite umugambi wo kwereka amahanga yose kurimbuka k’ubwo bwoko bwari bwarasuzuguye ubutware bwayo, kandi bikagaragara ko barimbuwe n’abo bari barasuzuguye.AA 437.3

    “Maze Sawuli yica Abamaleki uhereye i Havila ukajya i Shuri, hateganye na Egiputa. Afata mpiri umwami wabo Agagi, arimbuza rwose abantu bose inkota. Ariko Sawuli n’abari kumwe na we barokora Agagi n’inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa n’ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose; ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose.”AA 437.4

    Uko kunesha Abamaleki ni ko kwabaye intsinzi ikomeye cyane iruta izo Sawuli yagize zose, kandi kwabyukije ubwibone bw’umutima we ari bwo ahanini bwarimbuje Sawuli. Itegeko ry’Imana ryasabaga ko abanzi bayo barimburwa burundu ryubahirijwe by’igice. Kuko yifuzaga gusingizwa atabarutse yanesheje azanye umwami yafashe mpiri, Sawuli yashatse kwigana imico y’amahanga yari amukikije maze ntiyica Agagi wari umwami w’Abamaleki wari umugome kandi wakundaga intambara. Abantu bigumaniye imikumbi myiza cyane, amashyo, n’amatungo yo gutwara imitwaro, batanga urwitwazo ku cyaha cyabo bavuga ko ayo matungo ateganyirijwe kuzayatambira Uwiteka. Nyamara bari bafite umugambi wo kuyasimbuza amatungo yabo bwite.AA 437.5

    Noneho Sawuli yari ageze imbere y’ikigeragezo cye giheruka. Kubona Sawuli yarihanfdagaje agaca ku bushake bw’Imana abishaka, byerekanye yuko atajyaga kwizerwa ngo ahabwe ubushobozi bwo gutegeka ngo abe uwungirije Uwiteka. Ubwo Sawuli n’ingabo ze bari batashye banezerewe ku bwo kunesha, mu rugo rw’umuhanuzi Samweli hariyo agahinda kenshi. Samweli yari yahawe ubutumwa buturutse ku Uwiteka bunenga ibyo umwami yakoze buvuga buti: “Nicujije icyatumye nimika Sawuli kuko yateshutse akanga kunyoboka, ntasohoze amategeko yanjye.” Uwo muhanuzi yaborozwaga cyane n’ibyo uwo mwami wigomekaga yakoze, maze arara arira kandi asenga ijoro ryose kugira ngo Imana ye kumuhana icyo gihano gikomeye.AA 438.1

    Kwicuza kw’Imana si nko kwicuza k’umuntu. “Ibera Isirayeli amaboko ntibeshya, kandi ntiyihana kuko atari umuntu ngo yihane.” Kwihana k’umuntu ni uguhindura imigambi. Naho kwicuza kw’Imana ni uguhindura amasano n’uburyo ibintu bimeze. Umuntu ashobora guhindura isano agirana n’Imana akemera kugendera mu byatuma agirira umugisha ku Mana, cyangwa ashobora kwivana ku byamuhesha imigisha bitewe n’ibyo akoze ubwe. Ariko Imana ntihinduka, uko “yari ejo ni ko iri n’uyu munsi kandi ni ko izahora iteka” (Abaheburayo 13:8). Kutumvira kwa Sawuli kwahinduye isano yagiranaga n’Imana; ariko ibyo Imana yamushakagaho kugira ngo imwemere ntibyahinduwe — ibyo Imana isaba byakomeje kuba bya bindi, kuko muri yo nta guhinduka kubamo, cyangwa ago habe n’igicucu cyo guhinduka. Yakobo 1:17.AA 438.2

    Bukeye umutima umurya, uwo muhanuzi yagiye gusanganira uwo mwami wari wacumuye. Samweli yabonaga yuko Sawuli ari butekereze akamenya ko yakoze icyaha maze kubwo kwihana no kwicisha bugufi akongera kwemerwa n’Imana. Nyamara iyo mu nzira yo kwigomeka hatewe intambwe ya mbere, iyo nzira igera aho ikoroha. Sawuli wari wateshejwe agaciro no kutumvira, yaje gusanganira Samweli amubeshya. Yaravuze ati: “Uwiteka aguhire. Dore nashohoje itegeko ry’Uwiteka.”AA 438.3

    Amajwi yinjiye matwi y’uwo muhanuzi yavuguruje ibyo uwo mwami utarumviraga yari avuze. Umuhanuzi Samweli amubajije ikibazo gikomeye ati: “Ariko uko gutama kw’intama kunza mu matwi, no guhogerana kw’inka numva, bigenda bite?” Sawuli yaramusubije ati: “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe; naho ihindi byose twabirimbuye rwose.” Abantu bari bumviye amabwiriza ya Sawuli, ariko kugira ngo bitamubarwaho, yahisemo gushyira ku bantu icyaha cyo kutumvira kwe.AA 438.4

    Ubutumwa bwo kurekwa kwa Sawuli bwateye umutima wa Samweli umubabaro utavugwa. Bwagombaga kuvugirwa imbere y’ingabo zose z’Abisiraheli ubwo bari buzuwe n’ubwirasi n’ibyishimo bitewe no kunesha kwari kwitiriwe ubutwari n’ubuyobozi byiza by’umwami wabo, kubera ko Sawuli atari yagaragaje uruhare rw’Imana muri uko kunesha Abisiraheli bari bagize muri iyo ntambara. Ariko igihe umuhanuzi yabonaga igihamya cyo kwigomeka kwa Sawuli, yakozwe n’isoni kubwo kubona ko uwari yarahawe icyubahiro n’Imana mu buryo bukomeye agomera amategeko y’ijuru, ndetse akanashora Abisiraheli mu cyaha. Ntabwo Samweli yashutswe n’uburiganya bw’umwami. Samweli afite agahinda kavanze n’umubabaro yaravuze ati: “Ba uretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro . . . Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w’imiryango ya Isiraheli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isiraheli?” Yamusubiriyemo itegeko ry’Uwiteka ryerekeranye n’Abamaleki maze amubaza impamvu yo kutumvira kwe.AA 438.5

    Sawuli yakomeje kwinangira yiregura: “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo; nzana Agagi umwami w’Abamaleki, n’Abamaleki ndabarimbura rwose. Ariko abantu ni bo benzeho intama n’inka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.”AA 439.1

    Mu magambo akomeye, uwo muhanuzi yanze urwo rwitwazo rw’ibinyoma maze avuga aya magambo adasubirwaho ati: “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume yintama. Kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi n’udakurwa ku ijambo asa n’uramya ibishushanyo. Ubwo wanze ijambo ry’Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.”AA 439.2

    Umwami yumvise ayo magambo ateye ubwoba, araboroga ati: “Naracumuye, ubwo nishe itegeko ry’Uwiteka n’amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.” Sawuli atewe ubwoba n’uko umuhanuzi amuvuguruje, noneho yemeye icyaha cye yari yanze kwemera mbere yinangira; ariko kandi akomeza kubiherereza ku bantu, avuga ko yakoze icyaha bitewe no kubatinya.AA 439.3

    Ntabwo kubabazwa n’icyaha ari ko kwateye umwami w’Abisiraheli kwemera icyaha cye, ahubwo yabitewe no gitinya igihano cyacyo, bityo yinginga Samweli agira ati: “Noneho ndakwinginze, mbabarira icyaha cyanjye, kandi uhindukirane nanjye kugira ngo nsenge Uwiteka.” Iyo Sawuli aba yihanye by’ukuri, yajyaga kwatura icyaha cye ku mugaragaro; ariko icyo yari arangamiye cyane ni ukugumana ubutegetsi bwe kandi abantu bagakomeza kumwubaha. Yifuzaga yuko Samweli yaguma aho kugira ngo akomeze icyubahiro yari afite ku ishyanga ryose.AA 439.4

    Uwo muhanuzi yaramusubije ati: “Sindi busubiraneyo na we. Kuko wanze ijambo ry’Uwiteka, na we yanze ko uba umwami wa Isirayeli.” Samweli ahagurutse ngo agende, uwo mwami agira ubwoba, afata umwenda we ngo amugarure, hanyuma umucikira mu ntoke. Bibaye bityo, umuhanuzi aravuga ati: “Uwiteka na we aguciye ku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihaye umuturanyi wawe ukuruta.”AA 439.5

    Sawuli yabujijwe amahwemo cyane no kwangwa n’umuhanuzi kuruta uko yayabujijwe no kutishimirwa n’Imana. Yari azi ko abantu biringira umuhanuzi cyane kumurusha. Sawuli yiyumvisemo ko bitazashoboka ko aguma ku butegetsi bwe nihagira undi usigirwa amavuta kuba umwami kubw’itegeko ry’Imana. Yahise atinya ko Samweli ashobora kumutererana. Sawuli yinginze umuhanuzi kugira ngo amwubahirize imbere y’abatware na rubanda abinyujije mu kwifatanya nawe mu muhango wo kuramya Imana mu ruhame. Abitegetswe n’Imana, Samweli yemeye icyifuzo cy’umwami kugira ngo hatabaho kwivumbagatanya. Ariko yagumye aho abirebesha amaso yicecekeye.AA 439.6

    Igikorwa cy’ubutabera, gikomeye cyane kandi giteye ubwoba, cyari kigiye gukorwa. Samweli yagombaga kugaragaza icyubahiro cy’Imana mu ruhame kandi agacyaha imikorere ya Sawuli. Samweli yategetse ko bamuzanira umwami w’Abamaleki. Ku isonga ry’abantu bose bari baratsinzwe n’inkota y’Abisiraheli, Agagi ni we wari ruharwa, ntiyagiraga imbabazi; ni we wari yaranze kandi ashaka uko yarimbura ubwoko bw’Imana, kandi yari yarateje imbere cyane gusenga ibigirwamana. Yitabye uwo muhanuzi ashinjagira yibwira ko atagipfuye. Samweli yaravuze ati: “Nk’uko inkota yawe yahinduraga abagore imfusha, ni ko na nyoko azaba imfusha mu bandi bagore. Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere y’Uwiteka.” Ibyo birangiye Samweli asubira iwe i Rama na Sawuli ajya iwe i Gibeya. Nyuma y’icyo gihe umuhanuzi Samweli yongeye guhura n’umwami incuro imwe gusa.AA 439.7

    Igihe yatoranyirizwaga kuba umwami, Sawuli yari afite kwicisha bugufi azirikana ubushobozi bwe buke, kandi yabaga afite ubushake bwo kugirwa Imana. Ntiyari afite ubwenge buhagije n’ubunararibonye kandi imico ye yari ifite inenge zikomeye. Ariko Uwiteka yamuhaye Mwuka Muziranenge ngo amubere umuyobozi n’umufasha, ndetse imushyira aho yajyaga gukuza imico yari ikenewe ku mutegetsi w’Abisiraheli. Iyo akomeza kwicisha bugufi, agahora ashaka kuyoborwa n’ubwenge mvajuru, aba yarabashishijwe gusohoza neza inshingano zajyanaga n’umurimo we ukomeye ndetse bikamwubahisha. Kubw’ubuntu bw’Imana, umuco mwiza wose wamurangaga wajyaga kongererwa imbaraga, naho ingeso mbi zose zigacika intege. Uwo ni wo murimo Uwiteka asezerana gukorera abamwiyegurira bose. Hari abantu benshi yahamagariye kujya mu nshingano mu murimo we bitewe n’uko bafite umutima wicisha bugufi kandi wemera kwigishwa. Mu buntu bwe, Uwiteka abashyira aho bashobora kumwigiraho. Azabahishurira inenge ziri mu mico yabo, kandi abashaka gufashwa nawe bose azabaha imbaraga zo gukosora amakosa yabo.AA 440.1

    Ariko Sawuli yagize ubwira bwo kwikuza maze kubwo kutizera no gusuzugura ntiyubaha Imana. Nubwo Sawuli agitoranyirizwa kuba umwami yari acishije bugufi kandi atiyiringira, kuzamuka mu ntera kwatumye yiyiringira. Intsinzi ya mbere yagize mu bwami yari yarakongeje ubwibone bwo mu mutima ari bwo bwajyaga kumushyira mu kaga gakomeye. Ubutwari n’ubuhanga mu ntambara yagaragaje akiza ab’ i Yabeshi-galeyadi byateye ubwuzu ishyanga ryose. Abantu bubashye umwami wabo, bibagirwa ko ari igikoresho Imana yakoreshaga; kandi nubwo ku ikubitiro yabanje guha Imana icyubahiro, nyuma yaho yaje kwiha cya cyubahiro yahaga Imana. Yirengagije ko abeshejweho n’Imana, hanyuma mu mutima ava ku Uwiteka. Uko ni ko icyaha cyo kwihandagaza no gukora ibidakorwa i Gilugali cyateguriwe inzira. Uko kwiyemera mu buhumyi ni ko kwatumye atumvira ibyo Samweli amuhana. Sawuli yari azi ko Samweli ari umuhanuzi watumwe n’Imana; kubw’ibyo aba yaeremeye gucyahwa nubwo we ubwe atashoboraga kubona ko yacumuye. Iyo agira ubushake bwo kubona neza no kwatura igicumuro cye, izo ngorane yagize zajyaga kumubera umurinzi mu gihe kizaza.AA 440.2

    Kandi iyo Uwiteka aba yaritandukanyije na Sawuli burundu, ntabwo aba yarongeye kugira icyo amubwira abinyujije ku muhanuzi we, akamuha umurimo wihariye agomba gukora kugira ngo akosore amakosa yakoze mu gihe cyashize. Igihe umuntu uvuga ko ari umwana w’Imana atagize icyo yitaho mu gukora ibyo Imana ishaka, kubw’ibyo agatera abandi kutubaha no kutita ku byo Uwiteka ategeka, biba bigishoboka ko gutsindwa yagize kwahindurwamo intsinzi aramutse yemeye gucyahwa afite umutima umenetse by’ukuri ndetse akagarukira Imana afite kwizera no kwicisha bugufi. Gukorwa n’isoni bitewe no gutsindwa akenshi biba umugisha binyuze mu kutwereka ko tudashobora gukora ibyo Imana ishaka tudafashijwe nayo.AA 440.3

    Igihe Sawuli yirengagizaga gucyahwa yohererejwe na Mwuka Muziranenge kandi akinangira mu kwinangira kwe yigira intungane, yari yanze uburyo bumwe rukumbi Imana yari gukoresha kugira ngo imukize kamere ye. Yari yaritandukanyije n’Imana ubwe abyihitiyemo. Ntabwo yashoboraga kubona ubufasha n’ubuyobozi mvajuru ataragarukira Imana binyuze mu kwatura icyaha cye.AA 441.1

    Igihe yari i Gilugali, Sawuli yari yaragaragaje umuhati ukomeye ubwo yahagararaga imbere y’ingabo z’Abisiraheli agatambira Imana igitambo. Umuhango w’idini wakozwe unyuranyije n’itegeko ry’Imana nta kindi wamumariye uretse kumuca intege, bikamujyana kure y’ubufasha Imana yashakaga kumuha.AA 441.2

    Mu rugamba rwe arwanya Abamaleki, Sawuli yatekerezaga ko yakoze ibyari ingenzi byose mu byo Uwiteka yari yaramutegetse; ariko Uwiteka ntiyanejejwe no kumvira by’igice, cyangwa ngo ashake kwirengagiza ibyari bititaweho muri iyo mpamvu yasaga n’iyakwemerwa. Nta mudendezo Imana yahaye abantu wo kugira ngo bareke gukora ibyo ishaka. Uwiteka yari yarabwiye Abisiraheli ati: “Ntimuzakore . . . aho umuntu wese akora ibyo abona ari byiza;” ahubwo “witondere kandi wumvire aya magambo ngutegeka yose.” Gutegeka kwa Kabiri 12:8, 28. Mu gihe dufata umwanzuro w’icyo twakora icyo ari cyo cyose, ntabwo tugomba kubaza niba dushobora kubona ko hari akaga kazabiturukamo, ahubwo dukwiye kwibaza bihuje n’ubushake bw’Imana. “Hariho inzira itunganiye umuntu, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.” Imigani 14:12.AA 441.3

    “Kumvira kuruta ibitambo.” Ibitambo ubwabyo nta gaciro byari bifite mu maso y’Imana. nta kwihangana, kwizera, n’umutima wumvira. Ku ruhande rw’uwatangaga igitambo, byari bibereyeho kugaragaza kwihana ibyaha bye no kwerekana uko yizera Kristo ndetse no kurahirira ko azumvira amategeko y’Imana. Nyamara iyo hatabagaho kwihana, kwizera n’umutima wumvira, ibitambo nta gaciro byabaga bifite. Igihe Sawuli yicaga itegeko Imana yari yatanze akavuga ko ari butambe ku by’Imana yari yagennye ko birimburwa, kwabaye gusuzugura ubutware bw’Imana ku mugaragaro. Uwo muhango wari kuba igitutsi ku Mana. Nyamara nubwo tubona icyaha cya Sawuli imbere yacu n’ingaruka cyateje, mbega ukuntu hari abantu benshi bakora nk’uko yakoze! Igihe banga kwizera no kumvira bimwe mu byo Imana ishaka, bakomeza gukorera Imana ibyo basanzwe bayikorera bijyanye n’iby’idini. Bene ibyo bikorwa Mwuka w’Uwiteka ntashobora kubyitaho. Uko abantu bashishikarira kubahiriza imihano y’idini kose, ntabwo Uwiteka ashobora kubemera igihe bakomeje kwica rimwe mu mategeko ye nkana.AA 441.4

    “Ubugome busa n’icyaha cyo kuroga, kandi kudakurwa ku ijambo bisa n’icyaha cyo kuramya ibishushanyo.” Kwigomeka byaturutse kuri Satani, kandi kwigomeka ku Mana kose guterwa na Satani. Abarwanya ubutegetsi bw’Imana bamaze kwifatanya n’umuhakanyi mukuru, kandi azakoresha imbaraga ze n’uburyarya bwe kugira ngo yifatire intekerezo n’ibyumviro byabo ndetse ayobye imyumvire yabo. Azatuma ibintu byose bigira ishusho itari iy’ukuri. Nk’uko byagenze ku babyeyi bacu ba mbere, abakoreshwa n’umwuka we uyobya, babona gusa inyungu zikomeye bashobora guhabwa nibica amategeko.AA 441.5

    Nta gihamya gikomeye cyane kigaragaza imbaraga iyobya ya Satani kiruta icyo abantu bayoborwa nawe bibeshya bizera ko bakorera Imana. Igihe Kora, Datani na Abiramu bigomekaga ku buyobozi bwa Mose, batekerezaga ko barwanya gusa umuntu w’umuyobozi, umuntu nka bo; ndetse bageze aho bizera ko mu by’ukuri bari gukora umurimo w’Imana. Ariko mu kwanga uwo Imana yari yaratoranyije, banze Kristo; batuka Mwuka w’Imana. No mu gihe cya Kristo, abanditsi b’Abayuda n’abakuru, bavugaga ko barwana ishyaka ryo guhesha Imana icyubahiro, ni bo babambye Umwana wayo. Umwuka nk’uwo uracyaba mu mitima y’abantu biyemeza gukurikiza ibyo bishakiye banyuranyije n’ubushake bw’Imana.AA 441.6

    Sawuli yari afite igihamya kigaragara cyerekana ko Samweli yari yarahumekewe n’Imana. Kwigerezaho kwe yirengagiza itegeko Imana yari yatanze irinyujije mu muhanuzi byari binyuranyije n’ibyo umutimanama we wamubwiraga ndetse n’intekerezo nzima. Kwihandagaza kwarimbuye Sawuli gukwiriye kubarwa ku bupfumu bwa Satani. Sawuli yari yaragaragaje umuhati mwinshi mu gutsemba ubupfumu no gusenga ibigirwamana; nyamara mu kutumvira itegeko ry’Imana kwe, yakoreshejwe na wa mwuka urwanya Imana ndetse yari ameze rwose nk’uwahanzweho na Satani nk’uko abapfumu baba bameze; kandi igihe yari acyashwe, kwinangira yakongeye ku kwigomeka. Iyo yerura agafatanya n’abasengaga ibigirwamana, ntiyajyaga kuba atutse Mwuka w’Imana bikabije.AA 442.1

    Gusuzugura gucyahwa n’imiburo bitangwa n’ijambo ry’Imana cyangwa Mwuka wayo ni akaga kagomeye. Nk’uko Sawuli yabigenje, abantu benshi bemera gutwarwa n’igishuko kugeza ubwo bahindutse impumyi ntibabone kamere nyayo y’icyaha. Biyemera bibwira ko bari bafite imigambi myiza kandi ko ndetse ko nta kibi bakoze ubwo batandukiraga bakarenga kubyo Imana isaba. Uko ni ko basuzugura Mwuka utanga ubuntu kugeza ubwo ijwi rye ritongera kumvikana, maze abo bantu bagasigara mu buyobe bahisemo.AA 442.2

    Imana iha Abisiraheli umwami Sawuli, yari ibahaye uwo bifuzaga, nk’uko Samweli yavuze ubwo Sawuli yimikirwa i Gilugali ati: “Nuko none dore umwami mwitoranirije kandi mwasabye.” (1 Samweli 12:13). Igihagararo cye n’uburanga bwe byari bihuje n’igitekerezo cyabo cy’uko bibwiraga ko umwami agomba kuba ameze; ndetse babonaga yuko ubutwari n’ubushobozi bye mu kuyobora ingabo ari byo byari bikenewe kugira ngo ayandi mahanga abubahe kandi abatinye. Ntibumvaga ko umwami wabo akwiriye kugira imico myiza cyane yashoboraga kumubashisha gutegekana ubutabera n’ubupfura. Ntibigeze basaba umuntu ufite imico y’indakemwa, kandi ufite urukundo no kubaha Imana. Ntibari bagishije Imana inama ku byerekeye imico umwami yagombaga kuba afite kugira ngo barinde imico yabo yihariye kandi yera nk’ubwoko bwayo yitoranyirije. Ntibashakaga inzira y’Imana ahubwo bishakiraga iyabo bwite. Kubw’ibyo, Imana yabahaye umwami umeze nk’uwo bifuzaga, uwari ufite imico isa n’iyabo. Imitima yabo ntiyumviraga Imana, ndetse n’umwami wabo ntiyagengwaga n’ubuntu mvajuru. Mu kuyoborwa n’uyu mwami, bari kwiga amasomo y’ingenzi kugira ngo babashe kubona ikosa ryabo bityo bibatere guhundukira bubahe Imana.AA 442.3

    Nyamara kuba Uwiteka yari amaze kuha Sawuli inshingano yo kuba umwami, byatumye atamutererana. Uwiteka yatumye Mwuka Muziranenge aba kuri Sawuli kugira ngo amuhishurire intege nke ze ndetse amwereke uko akeneye ubuntu mvajuru. Iyo Sawuli yisunga Imana, Imana iba yarabanye na we. Igihe cyose ubushake bwe bwari kugengwa n’ubushake bw’Imana, igihe cyose yari kumvira ibyo Mwuka wayo amutegeka, Imana yari gutuma ahirwa mu mihati ye. Ariko igihe Sawuli yahitagamo gukora ibyo yishakiye atitaye ku Mana, Uwiteka ntiyashoboraga gukomeza kumuyobora maze biba ngombwa amuvaho. Nuko yimika “umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka” (1 Samweli 13:14). Ntiyari umuntu uzira inenge mu mico ye, ahubwo yari wa wundi wishingikiriza ku Mana kandi akayoborwa na Mwuka wayo aho kwiyiringira ubwe. Ni uwajyaga kwemera gucyahwa no gukosorwa aramutse akoze icyaha.AA 442.4

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents