Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 66 - URUPFU RWA SAWULI44Iki gice gishingiye mu 1 Samweli 28; 31.

    Intambara yongeye kurota hagati y’Abisiraheli n’Abafilisitiya. “Bukeye Abafilisitiya baraterana, baraza bagerereza i Shunemu,” ku rubibi rw’amajyaruguru rw’ikibaya cya Yezereli; maze Sawuli na we n’ingabo ze bagerereza mu bilometero bike munsi y’umusozi Gilibowa, ku rubibi rw’amajyepfo y’ikibaya. Muri icyo kibaya ni ho Gideyoni yari yaratsindiye ingabo z’Abamidiyani ubwo yari kumwe n’ingabo magana atatu gusa. Nyamara umwuka wari warakoresheje umurengezi w’Abisiraheli wari uhabanye cyane n’uwakoreshaga umutima w’umwami icyo gihe. Gideyoni yagiye yizeye cyane Imana ikomeye ya Yakobo; ariko Sawuli we yumvaga ari wenyine adafite umurengezi kuko Imana yari yaramuretse. Arebye ingabo z’Abafilisitiya hakurya, “aratinya, umutima we urakuka cyane.”AA 470.1

    Sawuli yari yamenye ko Dawidi n’ingabo ze bari kumwe n’Abafilisitiya, kandi yibwiraga ko umuhungu wa Yesayi agiye kubona uburyo bwo kwitura inabi yagiriwe. Umwami yari ahangayitse cyane. Umujinya we udafite ishingiro wari waramuteye gushaka kurimbura uwo Imana yatoranyije, ni wo washyize igihugu mu kaga gakomeye gatyo. Igihe yari ahugiye mu guhiga Dawidi ntiyitaye ku buryo bwo kurwana ku gihugu cye kiramutse gitewe. Abafilisitiya bagize amahirwe yo kubona igihugu kitarinzwe maze bacyinjiramo bagera hagati. Igihe Satani yoshyaga Sawuli gukoresha imbaraga ze zose ahiga Dawidi ngo amwice, Satani mu bugome bwe yanateye Abafilisitiya gukoresha icyo cyuho bagategura uburyo bwo guhitana Sawuli bagatsemba ubwoko bw’Imana. Mbega uburyo umwanzi gica akoresha ayo mayere kenshi! Ajya mu mitima itariyegurira Imana maze agahembera igomwa n’amakimbirane mu itorero, hanyuma yabona abantu b’Imana bamaze gucikamo ibice, agakoresha abakozi be kugira ngo arimbure ba bantu.AA 470.2

    Bukeye bwaho, Sawuli yagombaga kurwana n’Abafilisitiya. Umwijima w’akaga kari kamwegereye waramugose maze yumva akeneye inama n’ubufasha cyane. Yashatse ko Imana yamugira inama ariko ntibyagira icyo bigeraho. “Uwiteka ntiyagira icyo amusubiza, haba mu nzozi, haba na Urimu, haba n’abahanuzi.” Uwiteka ntiyigeze yirukana umuntu umusanga ataryarya kandi yicishije bugufi. Kuki yanze gusubiza Sawuli? Kubw’ibikorwa bye bwite, umwami yari atakigira ibyiza biva mu buryo bwose bwo kugisha inama Imana. Yari yaranze inama z’umuhanuzi Samweli; yari yaratumye Dawidi, uwatoranyijwe n’Imana, ahunga; kandi yari yarishe abatambyi b’Uwiteka. Mbese yajyaga kwitega ko Imana iramusubiza kandi yari yarakuyeho inzira zo gushyikirana n’Imana yari yarashyizeho? Yari yaracumuye ku Mwuka w’ubuntu, none byari gushoboka bite ko asubizwa binyuze mu nzozi no guhishurirwa biturutse ku Mana? Sawuli ntiyagarukiye Imana yicishije bugufi kandi yihannye. Ntiyashakaga kubabarirwa icyaha cye no kongera kwiyunga n’Imana, ahubwo yashakaga ko Imana imukiza abanzi be. Kubwo kwinangira no kwigomeka kwe, yari yaritandukanyije n’Imana ubwe. Ntacyo ayri kuramira uretse binyuze gusa mu kwihana no kugira umutima umenetse; ariko uwo mwami w’umwibone, mu kababaro ke no kwiheba, yiyemeje gushakira ubufasha mu zindi nzira.AA 470.3

    “Sawuli aherako abwira abagaragu be ati: ‘Nimunshakire umushitsikazi njye kumushikisha.’” Sawuli yari azi neza imiterere yo gushikisha. Gushikisha byari byarabujijwe n’Uwiteka mu buryo budasubirwaho, kandi uwakoraga uwo mwuga udatunganye wese yacirwaga urubanza rwo gupfa. Samweli akiriho, Sawuli yari yarategetse yuko abashitsi bose n’abandi bose bafite imyuka mibi nk’iyo bicwa, ariko noneho ubwo yari yihebye, yitabaje abo yari yaraciriyeho iteka abahora yuko ibyo bakora ari ibizira.AA 471.1

    Babwiye umwami ko hari umugore wari ufite umwuka nk’uwo w’ubushitsi wabaga ahitwa Endori ari ho yihishe. Uyu mugore yari yaragiranye isezerano na Satani aramwiyegurira kugira ngo amusohoreze imigambi ye maze umutware w’umwijima nawe amwiture kumukorera ibitangaza no kumuhishurira ibihishwe.AA 471.2

    Nijoro Sawuli ariyoberanya ajyana n’abagaragu be babiri, bajya gushaka uwo mushitsikazi. Yoo! Mbega ibintu biteye agahinda! Umwami w’Abisiraheli ajyanyweho umunyago na Satani ku bushake bwe! Ni iyihe nzira yijimye umuntu anyuramo ihwanye n’iyo umuntu ahitamo amaze kwinangirira gukurikira inzira yishakiye, akanga kumvira imbaraga yera ya Mwuka w’Imana! Mbega ububata bukomeye umuntu ajyamo iyo ubwe yishyize mu maboko y’umugome gica! Kwiringira Imana no kumvira ubushake bwayo ni byo byonyine byajyaga gutuma Sawuli aba umwami w’Abisiraheli. Iyo akora ibyo mu gihe cy’ingoma ye, ubwami bwe bwajyaga kugira amahoro; Imana yari kumubera umuyobozi, Ishoborabyose ikamubera ingabo imukingira. Imana yari yarihanganiye Sawuli; kandi nubwo kugoma kwe no kwinangira byari byaratumye ijwi ry’Imana ritongera kumvikana mu mutima we, byari bigishoboka ko yihana. Ariko amaze kwiheba agahindukirira Satani, yari aciye umurunga uheruka wamuhuzaga n’Umuremyi we. Yirunduriye wese mu maboko y’imbaraga y’abadayimoni yari imaze imyaka myinshi imukoresha kandi yendaga kumurimbura.AA 471.3

    Sawuli n’abagaragu be bambutse ikibaya banyura ku ngabo z’Abafilisitiya bitwikiriye ijoro ntibagira icyo babatwara. Barenze impinga y’umusozi maze bagera mu rugo ruri ukwarwo rw’uwo mushitsikazi w’ahitwaga Endori. Ahi niho uwo mugore wakoranaga n’imyuka y’ubushitsi yari yarihishe kugira ngo akomeze gukora ibizira bye by’ubupfumu. Nubwo Sawuli yari yiyoberanyije, uburebure bwe n’igihagararo cye cy’umwami byagaragaje ko atari umusirikare usanzwe. Uwo mugore yaketse ko uwo muntu umusuye ari Sawuli, kandi n’ingemu z’igiciro cyinshi yari amuzaniye zatumye arushaho kumukeka. Ku byo Sawuli yasabye uwo mugore agira ati: “Ndakwinginze, nshikishiriza umwuka uguhanzeho unzurire uwo nkubwira,” uwo mugore yaramusubije ati: “Mbese ntuzi icyo Sawuli yakoze, uko yarimbuye abahanzweho n’imyuka mibi n’abashitsi akabaca mu gihugu? Ni iki gitumye utega ubugingo bwanjye umutego kugira ngo unyicishe?” Nuko “Sawuli amurahira Uwiteka ati: ‘Nkurahiye Uwiteka uhoraho, icyo cyo ntuzagihanirwa.” Maze amubajije ati: “Nkuzurire nde?” aramusubiza ati: “Nzurira Samweli.”AA 471.4

    Amaze gukora imihango ye yo gushika aravuga ati: “Mbonye imana izamuka iva ikuzimu.. . .Ni umusaza uzamutse, kandi yiteye igishura.’ Sawuli amenya ko ari Samweli, arunama yubika amaso ye, aramuramya.”AA 471.5

    Ntabwo ari umuhanuzi wera w’Imana wari uzanwe n’ubushitsi bw’uwo mugore. Samweli ntiyari muri uko kuzimu kw’imyuka mibi. Iyo shusho idasanzwe yari ikozwe gusa n’imbaraga ya Satani. Satani yashoboraga kwihindura mu ishusho ya Samweli nk’uko yihinduye mu ishusho ya marayika w’umucyo ubwo yageragezaga Kristo mu butayu.AA 472.1

    Ayobowe n’umwuka w’ubushitsi, amagambo ya mbere uwo mugore yabwiye umwami yabaye aya ngo: “Umbeshyeye iki? Kandi ari wowe Sawuli?” Uko ni ko igikorwa cya mbere cy’umwuka mubi wari wihinduye umuhanuzi Samweli cyabaye icyo kuvugana mu ibanga n’uwo mugore w’inkozi y’ibibi kugira ngo umuburire uko yashutswe. Ubutumwa Sawuli yahawe buvuye kuri uwo mwuka mubi wari wigize umuhanuzi bwari ubu ngo: “Ni iki gitumye unkubaganira, ukarinda kunzamura?” Sawuli aramusubiza ati: “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngo unsobanurire icyo nkwiriye gukora.”AA 472.2

    Samweli akiriho, Sawuli yasuzuguraga inama ze kandi agahinyura uko yamucyahaga. Ariko noneho ubwo yari mu kaga ahangayitse, yumvise ko inama yahabwa n’umuhanuzi ari yo byiringiro bye rukumbi, bityo kugira ngo avugane n’intumwa y’Ijuru, yagombye kwitabaza intumwa y’ikuzimu! Sawuli yari yarirunduriye mu maboko ya Satani; maze Satani unezezwa no gutera abantu imibabaro no kubarimbura, yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo arimbure uwo mwami wari wabuze amahoro. Ku byo Sawuli yasabye ashavuye yahawe ubutumwa buteye ubwoba bwitwaga ko buvuye mu kanwa ka Samweli buvuga ngo:AA 472.3

    “Umbarije iki, ubwo Uwiteka yakuretse agahinduka umwanzi wawe? Uwiteka ubwe yagenje nk’uko yabivugiye muri jye, Uwiteka yaguciye ku ngoma, ayiha umuturanyi wawe Dawidi, kuko utumviye Uwiteka, kandi ntusohoze uburakari bwe bukomeye ku Bamaleki. Ni cyo gitumye Uwiteka ubu ngubu akugenza atyo. Ndetse Uwiteka azaguhana n’Abisirayeli mu Bafilisitiya.”AA 472.4

    Mu byo yakoze byose yigomeka, Sawuli yoshywaga kandi agashukwa na Satani. Umurimo w’umushukanyi ni ugupfobya icyaha, gutuma inzira yo kugomera Imana yoroha kandi ikaba ireshya no gushyira umwijima mu bwenge ntibwumve imiburo mo gukangura bituruka ku Uwiteka. Kubw’imbaraga ye ishukana, Satani yari yarateye Sawuli kwibwira ari mu kuri igihe adakurikiza inama za Samweli n’imiburo ye. Ariko noneho aramuhindukirana, amwereka uburyo icyaha cye gikomeye n’uko adashobora kubabarirwa, agira ngo amutere kwiheba. Nta cyajyaga kurusha ibyo kumutera gucika intege no gushyira ubwenge bwe mu rujijo, cyangwa kwiheba no kwirimbura ubwe.AA 472.5

    Sawuli yari acitse intege kuko yari ananiwe kandi yiriwe ubusa; yagize ubwoba kandi umutimanama uramushinja. Ubwo yumvaga amagambo ateye ubwoba amubwira ibizamubaho, yahungabanye nk’igiti cy’inganzamarumbo gihushywe n’umuyaga w’ishuheri, maze yikubita hasi yubamye.AA 472.6

    Uwo mushitsikazi akuka umutima. Umwami w’Abisiraheli yari arambaraye imbere ye nk’uwapfuye. Mbese iyo Sawuli agwa iwe ingaruka zari kumugeraho zari kuba izihe? Yaramwingize ngo ahaguruke afungure, amubwira yuko ubwo yemeye guhara amagara ye akamwemerera ibyo yamusabye, Sawuli na we akwiriye kumwemerera icyo amusaba kugira ngo adapfa. Abagaragu ba Sawuli nabo baramwinginze, amaherezo Sawuli aremera maze uwo mugore amugaburira ikimasa kibyibushye n’umutsima atetse hutihuti. Mbega ibintu! Mu buvumo bwo mu butayu bw’umushitsikazi wari umaze akanya gato avugiwemo amagambo ahanura ibyago, imbere y’intumwa ya Satani, uwari warasizwe amavuta w’Imana ngo abe umwami w’Abisiraheli, ni ho yicaye hasi ararya, kugira ngo yitegure intambara yajyaga kurwana uwo munsi ntatabaruke.AA 473.1

    Butaracya Sawuli yagarukanye n’abagaragu be baza ku nkambi y’Abisiraheli kugira ngo yitegure urugamba. Sawuli yirimbuye ubwe igihe yajyaga kugisha inama umwuka w’umwijima. Kubera ko yari afite ubwoba bwinshi butewe no kwiheba, ntiyajyaga gushobora gutera ingabo ze ubutwari. Yari yaratandukanye na Soko y’imbaraga, bityo rero ntiyashoboraga kwerekeza intekerezo z’Abisiraheli ku Mana umufasha wabo. Kubw’ibyo, ibibi byari byamuvuzweho byagombaga gusohora.AA 473.2

    Ingabo z’Abisiraheli n’iz’Abafilisitiya zirasakiranira mu kibaya cy’I Shenemu no ku ducuri tw’umusozi Gilibowa. Nubwo ibiteye ubwoba Sawuli yari yaboneye mu buvumo bwa Endori byari byamukuyemo ibyiringiro byose, Sawuli yarwaniye ubwami bwe yivuye inyuma. Ariko nta cyo byamugejejeho. “...Abisiraheli barabahunga, ariko bicirwa ku musozi w’i Gilibowa, bagwaho.” Abahungu b’umwami batatu b’intwari bamuguye iruhande. Abarashi basatiriye Sawuli baramwibasira. Yari yamaze kubona ingabo ze zimugwa iruhande ndetse n’abahungu be bicishwa inkota. Na we ubwe yari amaze gukomereka, yari atagishobora kurwana cyangwa guhunga. Guhunga ntibyari bigishobotse maze Sawuli yiyemeza kudafatwa mpiri n’Abafilisitiya, bityo asaba uwamutwazaga intwaro ati: “Kura inkota yawe uyinsogote.” Ubwo uwo muntu yangaga gukura inkota ngo asogote uwo Uwiteka yasize amavuta, Sawuli yiyahuje kwishita ku nkota ye.AA 473.3

    Nguko uko umwami wa mbere w’Abisiraheli yapfuye, afite icyaha cyo kwiyahura. Imibereho ye yabaye impfabusa, maze ajya ikuzimu atagifite icyubahiro kandi yarihebye bitewe n’uko yari yarakoresheje ubushake bwe bubi akarwanya ubushake b’Imana.AA 473.4

    Inkuru yo kuneshwa yakwiriye hose maze Abisiraheli bose bagira ubwoba bwinshi. Abantu bahunga imidugudu maze Abafilisitiya bayigarurira badakomwe imbere. Ubwami bwa Sawuli, butagengwaga n’Imana, bwari bwarashimangiye kurimbuka k’ubwoko bwe.AA 473.5

    Bukeye bwaho, ubwo Abafilisitiya bagendagendaga aho urugamba rwabereye kugira ngo bacuze intumbi, babonye intumbi ya Sawuli n’iz’abahungu be batatu. Nuko kugira ngo basoze intsinzi yabo, baca Sawuli igihanga, bamwambura n’imyambaro ye y’intambara. Hanyuma igihanga cye n’imyambaro ye y’intambara byajojobaga amaraso babyohereza mu gihugu cy’Abafilisitiya nk’igihamya cy’intsinzi, bamamaza iyo nkuru mu rusengero rw’ibigirwamana byabo no mu bantu. Nuko intwaro za Sawuli bazishyira mu “ngoro ya Ashitaroti,” naho igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni. Uko ni ko icyubahiro cyo kunesha cyahawe imbaraga z’ibyo bigirwamana, maze izina ry’Uwiteka rigakozwa isoni.AA 473.6

    Imirambo ya Sawuli n’abahungu be yarakuruwe ijyanwa i Betishani wari umudugudu utari kure ya Gilibowa kandi wari hafi y’uruzi rwa Yorodani. Aho ni ho bamanitse intumbi ya Sawuli n’iz’abahungu be ku minyururu kugira ngo ziribwe n’ibisiga. Ariko abagabo b’intwari b’i Yabeshigaleyadi, bibuka uko Sawuli yakijije umudugudu wabo kera ibihe bikimeze neza, maze berekanye ishimwe ryabo babigaragarishije gutwara intumbi y’umwami n’iz’abahungu be babashyingura mu cyubahiro. Bambutse Yorodani nijoro, “bamanura intumbi ya Sawuli n’iz’abahungu be ku nkike z’i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo. Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y’umunyinya w’i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.” Nguko uko ineza yagizwe mu myaka mirongo ine yari ishize, yahesheje Sawuli n’abahungu be guhambwa n’abanyempuhwe muri icyo gihe cy’ibyago, batsinzwe kandi batagifite icyubahiro.AA 474.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents