Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAKURAMBERE N’ABAHANUZI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 67 - UBUPFUMU BWA KERA N’UBWO MURI IKI GIHE

    Igitekerezo cyo mu Byanditswe kivuga ibya Sawuli ajya gusura umugore wo kuri Endori, cyabaye isoko y’urujijo ku bantu benshi biga Bibiliya. Hari bamwe bavuga ko Samweli ari we koko wavuganye na Sawuli, nyamara Bibiliya ubwayo itanga ubuhamya buhagije butanga umwanzuro uhabanye n’uwo. Nk’uko bamwe babivuga, niba Samweli yari mu ijuru, yagombaga guhamagarwayo n’Imana cyangwa Satani. Nta wakwizera na hato yuko Satani yari afite ububasha bwo guhamagara umuhanuzi wera w’Imana akamukura mu ijuru ngo aze kubahiriza gushika k’umugore utaragiraga kivurira. Nta nubwo dushobora kwemeza ko Imana yamuhamagaye ngo aze mu buvumo bw’uwo mupfumukazi; kuko Uwiteka yari yamaze kwanga kuvuganira na Sawuli haba mu nzozi, muri Urimu, cyangwa mu bahanuzi. 1 Samweli 28:6. Ubwo ni bwo buryo Imana yari yarashyizeho ngo ivugane n’abantu, kandi Imana ntiyabwirengagije ngo itange ubutumwa bwayo ibunyujije ku mukozi wa Satani.AA 475.1

    Ubwo butumwa ubwabwo ni igihamya gihagije cyerekena aho bwaturutse. Umugambi wabwo ntiwari uwo gutuma Sawuli yihana, ahubwo wari uwo kumugumisha mu nzira igana mu irimbukiro. Uwo si umurimo w’Imana ahubwo ni uwa Satani. Na none kandi kuba Sawuli yaragiye guhanuza umushitsikazi bivugwa mu Byanditswe byera yuko ari impamvu imwe yatumye Imana imureka ngo arimbuke: “Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye ku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry’Uwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsikazi ngo amuhanuze, ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi.” (1 Ngoma 10:13,14). Aha bivugwa neza ko Sawuli yahanuje imyuka mibi ntiyahanuje umwuka w’Uwiteka. Sawuli ntiyavuganye na Samweli umuhanuzi w’Imana, ahubwo binyuze ku mushitsikazi, yavuganye na Satani. Satani ntiyashoboraga kuzana Samweli w’ukuri ahubwo yazanye ishusho isa na we kugira ngo asohoze umugambi we w’ubushukanyi.AA 475.2

    Ubupfumu no gushika hafi ya byose byo mu gihe cya kera byari bishingiye ku myizerere yavugaga yuko kuvugana n’abapfuye bishoboka. Abaraguraga bavugaga yuko bavugana n’abapfuye kandi ko abo bapfuye babamenyesha ibizabaho mu gihe kizaza. Uyu muco wo kuvugana n’abapfuye uvugwaho mu buhanuzi bwa Yesaya muri aya magambo: “Kandi nibababwira ngo: ‘Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu, banwigira bakongorera’, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?” Yesaya 8:19.AA 475.3

    Iyi myizerere yo kuvugana n’abapfuye yari urufatiro rwo kuramya ibigirwamana kwakorwaga n’abapagani. Ibigirwamana by’abapagani byizerwaga ko ari imyuka y’abantu bapfuye ari intwari yabaga yarahindutse. Bityo idini y’abapagani yari iyo gusenga abapfuye. Ibi ni ukuri kuboneka mu Byanditswe. Mu gitekerezo cyavuze icyaha Abisiraheli bakoreye i Betipewori, kivuga ko: “Abisirayeri baguma i Shitimu, abantu batangira gusambana n’Abamowabukazi, kuko babararikaga ngo baze mu itamba ry’ibitambo by’imana zabo. Abantu bagatonora bakikubita hasi imbere y’imana zabo. Abisirayeli bifatanya na Bali y’i Pewoli, bikongereza uburakari bw’Uwiteka.” (Kubara 25:1-3). Umuhimbyi wa Zaburi atubwira ubwoko bw’ibigirwamana byatambirwaga ibyo bitambo. Aravuga ati: “Kandi bifatanya na Balipewori, barya intonorano z’ibitariho” (Zaburi 106:28); ibyo ni ibitambo byahawe abapfuye.AA 475.4

    Kugira abapfuye ibigirwamana byagiye bifata umwanya w’ingenzi mu mikorere yose ya gipagani, nk’uko byagenze kuri ibyo bitaga kuvugana n’abapfuye. Abantu bizeraga ko ibigirwamana bishobora kubamenyesha ubushake bwabyo, kandi ko igihe bigishijwe inama bishobora kuzitanga. Bene ibi tubisanagana mu myizerere yo kwemera ububasha bw’ibigirwamana yari yarabaye gikwira mu Bugiriki no mu bwami bwa Roma.AA 476.1

    Ndetse no mu bihugu byitwa ko ari iby’Abakristo, abantu baracyakomeye ku myizerere yo kuvugana n’abapfuye. Mu izina ryo gukorana n’imyuka y’abadayimoni, igikorwa cyo kuvugana n’ibyo bita imyuka y’abapfuye cyabaye gikwira. Icyo gikorwa kiba kigambiriye kwigarurira imitima y’abantu bashyinguye ababo bakundaga. Rimwe na rimwe imyuka iza mu ishusho ry’incuti zapfuye, maze ikavuga ibyo abo bantu bahuye nabyo bakiriho ndetse ikanakora ibyo bakundaga gukora bakiriho. Ibyo bituma abantu bizera ko incuti zabo zapfuye ari abamarayika bagendagenda hafi yabo kandi bavugana nabo. Ibyo byitwa imyuka y’abapfuye birasengwa mu buryo bwihariye, kandi kuri benshi ijambo ryabo rigira agaciro kuruta Ijambo ry’Imana.AA 476.2

    Nyamara hari abantu benshi bavuga yuko gukorana n’imyuka ari ubuhendanyi busanzwe. Ukwigaragaraza uko gukorana n’imyuka gushingiraho gushimangira ko ibyo kuvuga ari ibintu by’indengakamere, urebye uko kugenda, gufatwa ko ari ubushukanyi. Ariko nubwo ari ukuri ko ingaruka z’ubwo buhendanyi zagiye zigaragaza ko atari ukwigaragaza nyakuri, hagiye haboneka ibihamya bikomeye byerekana imbaraga y’indengakamere. Kandi abantu benshi batemera iby’imyuka bakavuga yuko ari ubucakura bw’abantu, bazagera aho bemere ibyayo nibabona ibikorwa byayo batabonera ubusobanuro.AA 476.3

    Gukorana n’imyuka y’abadayimoni byo muri iki gihe ndetse n’ubupfumu bwa kera byose no gusenga ibigirwamana (byose bifitanye isano ryubakiye ku bapfuye) bishingiye ku kinyoma cya mbere Satani yashukishije Eva muri Edeni agira ati: “Gupfa ntimuzapfa; kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’imana.” (Itangiriro 3:4,5). Nk’uko iby’imyuka bishingiye ku bushukanyi no kubukwirakwiza, ni nako bikomoka kuri se w’ibinyoma.AA 476.4

    Abaheburayo bari barabujijwe mu buryo budasubirwaho kugira gahunda bajyamo yose yerekeranye no gukorana n’abapfuye. Imana yakinze urugi rwerekeza iyo nzira ubwo yavugaga iti: “Abapfuye bo nta cyo bakizi. . . . kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y’ijuru byose, kugeza ibihe byose.” (Umubwiriza 9:5,6). “Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe, uwo munsi imigambi ye igashira.” (Zaburi 146:4). Uwiteka yabwiye Abisiraheli ati: “Kandi umuntu uhindukirira abashitsi n’abapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure ku bwoko bwe.” Abalewi 20:6.AA 476.5

    “Imyuka abashitsi n’abapfumu bazanye” ntabwo yari imyuka y’abapfuye, ahubwo yari abadayimoni, ari zo ntumwa za Satani. Gusenga ibigirwamana kwa kera, nk’uko twabibonye, ari ko kurimo kuramya abapfuye n’ibisa no kuvugana nabo, Bibiliya ibivuga ko ari ukuramya abadayimoni. Ubwo intumwa Pawulo yaburiraga abavandimwe be mu kwizera ababuza kwifatanya n’abaturanyi babo b’abapagani gusenga ibigirwamana mu buryo ubwo ari bwo bwose aravuga ati: “. . . ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni bakabitura Imana,nanjye sinshaka ko musangira n’abadayimoni.” (1Abakorinto 10:20). Umunyezaburi avuga ibyerekeye Abisiraheli agira ati: “Batambiraga abadayimoni abahungu babo n’abakobwa babo,” kandi mu mirongo ukurikiraho asobanura yuko babatambiye “ibishushanyo by’i Kanani.” (Zaburi 106:37, 38). Mu byo bitaga gusenga abapfuye kwabo, mu by’ukuri basengaga abadayimoni.AA 476.6

    Dushingiye kuri ibi, ibyo gukorana n’imyuka byo muri iki gihe ni ivugururwa mu buryo bushya bw’ubupfumu no gusenga abadayimoni Imana yaciriyeho iteka kera kandi ikabibuzanya. Byahanuwe kera mu Byanditswe byera bivuga ngo: “mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bite ku myuka iyobya n’inyigisho z’abadayimoni.” (lTimoteyo 4:1). Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Abanyatesaloniki, avuga ku mikorere idasanzwe ya Satani mu byo gukorana no kuvugana n’imyuka y’abadayimoni nk’ikintu kizabaho mbere gato y’uko Kristo agaruka. Ubwo yavugaga ku kugaruka kwa Kristo, Pawulo avuga ko kuza k’uwo mugome . . . . , gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma. (2Abatesalonike 2:9). Na Petero ubwo yasobanuraga akaga itorero rigomba kuzanyuramo mu minsi iheruka, yavuze ko nk’uko habayeho abahanuzi b’ibinyoma bashoye Abisiraheli mu cyaha, ni ko hazabaho n’abigisha b’ibinyoma, “bazazana rwihereranwa inyigisho zirema ibice zitera kurimbuka, ndetse bazihakana na Shebuja wabacunguye . . . Ingeso zabo z’isoni nke benshi bazazikurikiza, batukishe inzira y’ukuri.” (2Petero 2:1,2). Muri iri somo intumwa yagaragaje kimwe mu biranga abigisha b’iby’imyuka. Ntabwo bemera ko Kristo ari Umwana w’Imana. Ku byerekeye abo bigisha, intumwa Yohana ukundwa aravuga ati: “Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu ari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we, ni we Antikristo. Umuntu wese uhakana uwo Mwana ntafite na Se, uwemera uwo mwana, ni we ufite na Se.” (1 Yohana2:22,23). Kubwo guhakana Kristo, inyigisho z’iby’imyuka, zihakana Data wa twese n’Umwana, kandi Bibiliya ivuga yuko ibyo bigaragaza “antikristo.”AA 477.1

    Kubw’akaga Sawuli yari agiye kuzahura nako kavuzwe binyujijwe mu mushitsikazi wa Endori, Satani yari agambiriye kugusha mu mutego ubwoko bw’Abisiraheli. Yibwiraga ko bazagirira icyizere uwo mushitsikazi maze bikabatera kujya baza kumushikishaho. Uko ni ko bari gutera Imana yabo umugongo kandi ari yo mujyanama wabo maze bakiyegurira kuyoborwa na Satani. Ikinyoma iby’imyuka bikuruza abantu benshi, ni uko babeshya yuko bafite ububasha bwo kumenya iby’ahazaza no guhishurira abantu ibyo Imana yabahishe. Mu Ijambo ryayo, Imana yatweretse ibintu bikomeye bizabaho mu gihe kizaza (ni ibyo dukeneye kumenya byose), kandi yaduhaye umuyobozi utayobya wo kuyobora intambwe zacu mu kaga kose tunyuramo. Ariko umugambi wa Satani ni ukurimbura icyizere abantu bafitiye Imana, kubatera kutanyurwa n’uko bameze mu buzima no kubatera gushakisha ubwenge bw’ibyo Imana yahisemo kutabereka ndetse no gutesha agaciro ibyo Imana yahishuye mu Ijambo ryayo Ryera.AA 477.2

    Hari abantu babura amahwemo igihe badashobora kumenya umusaruro nyawo uzava mu bikorwa runaka. Ntabwo bashobora kwihanganira ibyo batazi uko bizamera, bityo muri uko kutihangana banga gutegereza kugira ngo babone agakiza k’Imana. Ibyago batekereza ko byabaho bituma bahangayika. Baha urwaho ibitekerezo byabo by’ubwigomeke, maze bagakubita hirya no hino bafite intimba, bashaka kumenya ibyerekeye ibyo batahishuriwe. Iyaba biringiraga Imana, kandi bakaba maso basenga, babona guhumurizwa kuvuye mu ijuru. Imitima yabo yahumurizwa no gushyikirana n’Imana. Abaremerewe n’abafite intimba mu mitima bakabonye uburuhukiro mu mitima yabo iyaba basangaga Yesu. Ariko igihe birengagije uburyo Imana yatoranyije kugira ngo bahumurizwe maze bakifashisha izindi nzira biringira ko baramenya ibyo Imana itabahishuriye, baba bakoze ikosa nk’irya Sawuli kandi kubw’ibyo nta kindi bunguka uretse kumenya ikibi.AA 477.3

    Ntabwo Imana ishimishwa n’imikorere nk’iyo, kandi yabisobanuye mu buryo bwumvikana neza. Uko kwihutira kumenya ibyahazaza bigaragaza kutizera Imana kandi bikingurira umutima kwakira ibyongorero by’umushukanyi gica. Satani atera abantu kujya gushaka abafite imyuka y’abadayimoni; kandi kubwo guhishura ibintu bihishwe byo mu gihe cyashize, atuma abantu biringira ubushobozi bwe bwo kuvuga ibizaba. Ahereye kubyo yabonye mu myaka myinshi yashize, Satani ashobora kubona ingaruka zibasha kuvuka kandi akenshi akaba yavuga ibishobora kuzabaho mu gihe kizaza mu mibereho y’umuntu nk’uko bizaba. Uko ni ko ashoboye gushuka abantu bayobejwe kandi b’abatindi, maze akabashyira munsi y’ubushobozi bwe bityo akabagira imbohe z’ibyo ashaka.AA 478.1

    Imana yaduhaye umuburo ibinyujije ku muhanuzi wayo igira iti: “Kandi nibababwira ngo: ‘Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera’, mbese abantu abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye? Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.” Yesaya 8:19,20.AA 478.2

    Mbese abantu bafite Imana yera, nyir’ubwenge n’ubushobozi bitagerwa, bajya ku bapfumu bafite ubwenge bukomoka ku kuvugana n’umwanzi w’Uwiteka? Imana ubwayo ni yo mucyo w’abantu bayo; ku bwo kwizera, ibasaba guhanga amaso yabo ku byiza bihishwe amaso ya kimuntu. Zuba ryo Gukiranuka yohereza imirase irabagirana mu mitima yabo; bafite umucyo uva ku ntebe y’ubwami bw’Imana, bityo rero ntibakeneye gutera umugongo isoko y’umucyo ngo bahindukirire intumwa za Satani.AA 478.3

    Ubutumwa umudayimoni yabwiye Sawuli, nubwo bwari ubwo kwamagana icyaha ndetse bukaba n’ubuhanuzi buvuga iby’akaga kari kuzamugeraho, ntibwari bugamije kumugarura mu nzira nziza, ahubwo bwari ubwo kumutera kwiheba ngo arimbuke. Nyamara kenshi uwo mushukanyi agera ku migambi ye yo kujyana abantu mu irimbukiro akoresheje uburyo bw’uburyarya. Inyigisho z’ibigirwamana mu bihe byashize zashimangiye gusayisha mu bibi. Amabwiriza y’Imana acira icyaha ho iteka kandi ashimangira ubutungane yarirengagijwe; ukuri kurahinyurwa ndetse gusayisha mu bibi ntibyemerwa gusa ahubwo birashimangirwa. Imyizerere yo gukorana n’imyuka y’abadayimoni ivuga ko nta rupfu rubaho, nta cyaha, nta rubanza, nta bihembo; kandi ko “abantu ari utumana tutacumuye;” ko kwifuza ni ryo tegeko riruta ayandi, kandi ko umuntu nta we umubaza ibyo yakoze keretse umutima we gusa. Uruzitiro Imana yashyizeho ngo rurinde ukuri, ubutungane no kubaha rurasenyuka, maze muri ubwo buryo abantu benshi bagashishikarira gukora icyaha. Mbese inyigisho nk’iyo ntihuje inkomoko n’inyigisho yo kuramya abadayimoni?AA 478.4

    Uwiteka yeretse Abisiraheli ingaruka zo gukorana n’imyuka mibi, mu bizira Abanyakanani bakoraga: ntibarangwagamo urukundo nyakuri, basengaga ibigirwamana, barasambanaga, bakicana, kandi bakoraga ibizira kubw’ibitekerezo byanduye byose ndetse n’imigirire yo kwigomeka. Abantu ntibazi imitima yabo ubwabo; kuko “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira.” (Yeremiya 17:9). Ariko Imana isobanukiwe icyerekezo cya kamere muntu yangiritse. Mu gihe cya kera n’uko biri no muri iki gihe, Satani yahoraga ari maso ashaka kuzana ibyatuma abantu bigomeka biboroheye, kugira ngo Imana izinukwe ubwoko bw’Abisiraheli nk’uko yari yarazinutswe Abanyakanani. Umwanzi w’abantu ahora ari maso kugira ngo akingure imiyoboro inyuramo ibibi byatugeraho nta nkomyi bihuye nabyo; kuko yifuza ko twarimbuka ndetse tugacirwaho iteka imbere y’Imana.AA 479.1

    Satani yari yariyemeje gukomeza kwigarurira igihugu cy’i Kanani, kandi igihe Kanani yahabwaga Abisiraheli ngo bayituremo, n’igihe amategeko y’Imana yagirwaga amategeko agenga igihugu, Satani yanze Abisiraheli urwango rukaze ndetse ategura uko bazarimbuka. Binyuze mu bakorana n’imyuka mibi, ibigirwamana byinjijwe mu ishyanga; kandi kubera kugomera Imana, amaherezo ubwoko bwatoranyijwe bwaratatanyijwe bukurwa mu Gihugu cy’Isezerano. Satani ari gukora uko ashoboye kose kugira ngo aya mateka yisubiremo muri iki gihe cyacu. Imana irakura abantu bayo mu bizira by’isi kugira ngo babashe kubahiriza amategeko yayo. Kandi kubw’ibyo, umujinya w “umurezi wa bene Data” ntugira uko ungana. “Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” (Ibyahishuwe 12:10, 12). Igihugu nyakuri cy’Isezerano kiri imbere, kandi Satani yiyemeje kurimbura ubwoko bw’Imana ngo abe abatandukanyije n’umurage wabo. Nta kindi gihe kiruta iki abantu bigeze bakenera ubutumwa bw’imiburo buvuga ngo: “Mube maso musenge, mutajya mu moshya.” Mariko 14:38.AA 479.2

    Amagambo Uwiteka yabwiye Abisiraheli ba kera arabwirwa n’ubwoko bwe muri iki gihe ngo: “Ntimugahindukirire abashitsi cyangwa abapfumu, ntimukabashikishe, ntimukabaraguze ngo mubiyandurishe;” “kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka.” Abalewi 19:31; Gutegeka kwa kabiri 18:12.AA 479.3

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents