Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 2 — INGORO NO KWEGURIRWA IMANA KWAYO

    Umugambi Dawidi yari amaze igihe kirekire afite wo kubakira Uhoraho inzu, washizwe mu bikorwa na Salomo. I Yerusalemu hamaze imyaka irindwi huzuye abakozi bashishikariye mu gusiza ahantu hari haratoranyijwe, bubaka inkuta ndende, bashinga imfatiro ngari, (bakoresha amabuye manini y’igiciro cyinshi, amabuye abajwe), baconga ibiti binini byavaga mu mashyamba y’i Lebanoni kandi bubaka ubuturo bwera bwiza cyane. 1Abami 5:17.AnA 26.1

    Muri icyo gihe kandi abakozi banatunganyaga imbaho n’amabuye, kandi uwo murimo wakorwaga n’abantu ibihumbi byinshi. Gukora ibintu byo kurimbisha ingoro y’Imana byagendaga neza biyobowe na Hiramu w’i Tiro, wari “umugabo w’umuhanga, uzi kwitegereza, . . . umuhanga w’imirimo y’izahabu n’ifeza n’imiringa n’ibyuma n’amabuye n’ibiti n’imyenda y’imihengeri n’iy’imikara ya kabayonga n’iy’igitare cyiza n’iya kamurari.” 2 Ngoma 2:13, 14.AnA 26.2

    Nuko, ubwo inyubako yo ku musozi Moriya bayubakishaga “amabuye yatunganirijwe mu nganzo; nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy’icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo,” ibikoresho byiza byo muri yo (ibintu byose byari mu nzu y’Imana) nabyo byatunganyijwe hakurikijwe icyitegererezo umwami Dawidi yari yarahaye umuhungu we Salomo. (1 Abami 6:7; 2 Ngoma 4:19). Ibyo bikoresho byarimo icyotero cy’imibavu, ameza y’imitsima yo kumurikwa, igitereko cy’amatara n’amatara, n’ibindi bikoresho by’urusengero byifashishwaga mu murimo abatambyi bakoreraga ahera, ibyo byose byari bikozwe mu “izahabu nziza itunganyijwe.” (2 Ngoma 4:21). Ibikoresho by’umuringa ari byo: igicaniro cy’ibitambo bikongorwa, igikarabiro kidendeje n’inka cumi n’ebyiri zari munsi yacyo, n’ibikarabiro bito n’ibindi bikoresho, “umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubumba hagati y’i Sukoti n’i Sereda.” (2 Ngoma 4:17). Ibyo bikoresho byatanzwe ari byinshi cyane ku buryo nta byajyaga kuzabura.AnA 26.3

    Inyubako ya cyami Salomo n’abafasha be bubakiye Imana no kugira ngo ijye ihasengerwa yari ifite ubwiza n’ikuzo bihebuje kandi bitagereranywa. Yari itatsweho amabuye y’igiciro, ikikijwe n’urubaraza rugari kandi inkuta zayo zari zometsweho imbaho z’imyerezi ziyagirijweho izahabu itunganye. Iyo nzu n’imitako yari iyiriho ndetse n’ibikoresho byiza kandi by’igiciro byari biyirimo, yari ikimenyetso gikwiriye kigaragaza itorero rizima ry’Imana ku isi, imaze imyaka myinshi yubaka hakurikijwe icyitegererezo cyo mu ijuru, kandi rikubakishwa ibikoresho bisa “n’izahabu cyangwa ifeza, cyangwa amabuye y’igiciro cyinshi,” “bibajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba.” 1 Abakorinto 3:12; Zaburi 144:12. Ku byerekeye uru rusengero rw’umwuka, Kristo ni we “buye rikomeza imfuruka. Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu mwami Yesu.” Abefeso 2:20, 21.AnA 27.1

    Amaherezo urusengero Umwami Dawidi yari yagambiriye, rukaza kubakwa n’umuhungu we Salomo rwaje kuzura. “Ibyo Salomo yari yaribwiye mu mutima we ko azakora mu nzu y’Uwiteka, yabisohoje neza.” (2 Ngoma 7:11). Noneho rero kugira ngo ingoro yari ku musozi Moriya ibashe guturwamo “n’Uwiteka Imana, atari abantu” (1 Ngoma 29:1) nk’uko Dawidi yari yarabyifuje cyane, hari hasigaye umuhango ukomeye wo kuyegurira Yehova na gahunda yo kumuramya.AnA 27.2

    Aho iyi ngoro yai yubatswe hari hamaze igihe kirekire hafatwa ko ari ahantu hejejwe. Aho ni ho Aburahamu, umubyeyi w’abizera, yari yaragaragarije ubushake bwe bwo gutamba umwana we w’ikinege kubwo kumvira icyo Yehova yari yamutegetse. Aho ni ho Imana yavugururiye isezerano ry’umugisha yari yarasezeraniye Aburahamu, kandi ryari rikubiyemo isezerano ry’agahebuzo rya Mesiya ryari ryarahawe abantu ryo kubacungura binyuze mu gitambo cy’Umwana w’Imana isumba byose. Soma Itangiriro 22:9, 16-18. Aho ni ho ubwo Dawidi yatambaga ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro kugira ngo ahoshe inkota ya malayika murimbuzi, Imana yamusubirishije umuriro uvuye mu ijuru. 1 Ngoma 21. Na none kandi abasenga Yehova bari bateraniye aho kugira ngo basanganire Imana yabo kandi bavugurure indahiro zabo zo kumuyoboka.AnA 27.3

    Igihe cyatoranyijwe cyo kwegurira Imana iyo ngoro cyari igihe cyiza cyane: Hari mu kwezi kwa karindwi, igihe abantu baturutse mu mpande zose z’ubwo bwami bari bafite akamenyero ko guteranira i Yerusalemu kugira ngo bizihize Iminsi mikuru y’Ingando. Uwo munsi mukuru wari usanzwe ari igihe cyo kwishima. Imirimo yo gusarura yabaga irangiye kandi imiruho y’imirimo y’umwaka mushya yabaga itaratangira, abantu babaga badahangayitse kandi bashoboraga kwirundurira muri icyo gihe cyera kandi cyuzuye umunezero.AnA 28.1

    Igihe cyagenwe kigeze, imbaga y’Abisirayeli n’intumwa zivuye mu bihugu byinshi by’amahanga zambaye imyenda y’agaciro, bose bateraniye mu rugo rw’urusengero. Ibyabereye aho byari byiza bidasanzwe. Salomo n’abakuru b’Abisirayeli n’abakomeye bo mu Bisirayeli, bari baturutse mu kandi gace k’umurwa, aho bari bakuye isanduku y’isezerano. Baturuka mu mpinga z’i Gibeyoni ahari ubuturo bwera maze bazana “ihema ry’ibonaniro n’ibintu byera byose byari birimo” (2Ngoma 5:5); nuko ibyo byera byibutsaga ibyabaye ku Bisirayeli mu gihe cya kera ubwo bazereraga mu butayu ndetse bikabibutsa n’uko batsinze i Kanani noneho bibona aho bibikwa hahoraho muri ya nzu itangaje cyane yari yarubakiwe gusimbura ihema ryagendanwaga.AnA 28.2

    Igihe Salomo yazanaga mu rusengero isanduku irimo ibisate bibiri by’amabuye Imana yandikishijeho urutoki rwayo amategeko cumi, yakurikiye urugero rwa se Dawidi. Salomo yateraga intambwe esheshatu agatamba ibitambo. Abatambyi bacyuye isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ahantu hayo, mu nzu ahavugirwa, ahera cyane (2 Ngoma 5:7) abantu baririmba kandi bacuranga ndetse haba umunsi mukuru ukomeye. Bavuye ahera, bahagaze mu myanya yari ibagenewe. Abalewi b’abaririmbyi bari bambaye imyenda y’igitare myiza, bafite ibyuma bivuga na neberu n’inanga, bahagaze iruhande rw’icyotero rw’iburasirazuba bari kumwe n’abatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera. (2 Ngoma 5:12).AnA 29.1

    “Ubwo abavuzaga amakondera n’abaririmbaga bahuza amajwi, bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n’amakondera n’ibyuma bivuga n’ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati: ‘Uwiteka ni mwiza kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’ Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ni yo nzu y’Uwiteka. Bituma abatambi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw’igicu; kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Imana.” 2 Ngoma 5:13, 14.AnA 29.2

    Salomo abonye ubusobanuro bw’icyo gicu aherako aravuga ati: “Uwiteka yavuze ko azaba mu mwijima w’icuraburindi. Ariko nakubakiye inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.” 2 Ngoma 6:1, 2.AnA 29.3

    “Uwiteka ari ku ngoma;
    amahanga ahinze umushitsi:
    Yicaye ku Bakerubi: isi iranyeganyega.
    Uwiteka muri Siyoni arakomeye;
    Kandi ari hejuru y’amahanga yose.
    Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba:
    Ni we wera.
    Imbaraga z’umwami zikunda imanza zitabera, Ni wowe ukomeza ibitunganye.
    Imanza zitabera no gukiranuka, . . .
    Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,
    Kandi musengere imbere y’intebe y’ibirenge bye.
    Ni we wera.” Zaburi 99:1-5.
    AnA 29.4

    “Salomo yari yarakoresheje uruhimbi mu muringa rungana na metero ebyiri n’igice z’uburebure na metero ebyeri n’igice z’ubugari na metero imwe n’igice z’ubuhagarike, barushyira mu rugo rw’Ingoro.” Nuko Salomo ahagarara kuri urwo ruhimbi, maze arambura amaboko ayerekeje hejuru asabira umugisha imbaga y’Abisirayeli bari aho. “Abisiraheli bari bakoranye bahagaze aho.” 2 Ngoma 6:13, 3. (BII)AnA 30.1

    Salomo yaravuze ati: “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n’umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, ikabisohoresha amaboko yayo iti: . . . ntoranije i Yerusalemu, kugira ngo abe ari ho izina ryanjye riba.” 2 Ngoma 6: 4-6.AnA 30.2

    Nuko Salomo apfukama kuri rwa ruhimbi, maze avuga abantu bose bamwumva asenga isengesho ryo kwegurira Imana iyo ngoro. Igihe abantu bari bubamye, umwami yazamuye amaboko ye ayatunga ku ijuru maze arasenga ati: “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe, bagendera imbere yawe n’umutima wose. . . .”AnA 30.3

    “Ariko se ni ukuri koko, Imana izaturana n’abantu bo mu isi? Dore ijuru ndetse ni ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo; nkaswe iyi nzu nubatse. Ariko wite ku gusenga k’umugaragu wawe nkwinginga, Uwiteka Mana yanjye, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe nkusengera imbere, kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, n’ahantu wavuze ko uzashyira izina ryawe, ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya nsenga nerekeye aha. Nuko ujye wumva kwinginga k’umugaragu wawe n’ukw’abantu bawe b’Abisirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha hantu; ni koko ujye wumva uri mu buturo bwawe ni bwo ijuru; kandi uko uzajya wumva, ubabarire.AnA 30.4

    “Abantu bawe b’Abisirayeli nibirukanwa n’ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bingingira imbere yawe muri iyi nzu; nuko ujye wumva uri mu ijuru, ubabarire abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, ubagarurire mu gihugu wabahanye na ba sekuruza.AnA 31.1

    “Ijuru, nirikingwa, imvura ntigwe, kuko bagucumuyeho, nyuma bagasenga berekeye aha, bakubaha izina ryawe, bakareka igicaniro cyabo, kuko uzaba ubahannye, nuko ujye wumva uri mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe n’abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.AnA 31.2

    “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro cyangwa inzige cyangwa kagungu; cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hatera ibyago cyangwa indi ndwara yose; maze umuntu wese nagira icyo asaba cyose yinginze cyangwa abantu bawe b’Abisirayeli bose, uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara ye n’umubabaro we ku bwe, akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu; nuko ujye wumva uri mu ijuru ni ryo buturo bwawe, ubabarire, witure umuntu wese, ukurikije ibyo yakoze byose, wowe uzi umutima we (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu); kugira ngo bakubahe bagendere mu nzira zawe, iminsi bazamara yose mu gihugu wahaye ba sogokuruza bakiriho.AnA 31.3

    “Kandi iby’umunyamahanga, utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure, azanywe n’izina ryawe rikuru, n’amaboko yawe akomeye, n’ukuboko kwawe kwagirije; nibaza basenga berekeye iyi nzu, nuko ujye wumva uri mu ijuru, ni ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe, nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse, yitwa iy’izina ryawe.AnA 32.1

    “Abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n’ababisha, mu nzira zose uzabagabamo, maze bakagusenga berekeye uyu murwa watoranije n’inzu nubakiye izina ryawe; nuko ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwanira.AnA 32.2

    “Nibagucumuraho (kuko ari nta muntu udacumura) ukabababarira, ukabahana mu babisha babo, bakabajyana ari imbohe mu gihugu cya kure cyangwa icya hafi, ariko bakisubiriramo mu gihugu bajyanywemo ari imbohe, bagahindukira bakagutakambira bari mu gihugu banyagiwemo, bavuga bati: ‘Twaracumuye, tugira ubugoryi, dukora nabi’; nibakugarukira n’umutima wose n’ubugingo bwabo bwose, bari mu gihugu bari banyagiwemo, aho bajyanywe ari imbohe, bagasenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, n’umurwa watoranyije, n’inzu nubakiye izina ryawe, nuko ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ni ryo buturo bwawe, ubabarire abantu bawe bagucumuyeho, ubakiranurire ibyabo.AnA 32.3

    “Nuko Mana yanjye, ndakwinginze, amaso yawe arebe, n’amatwi yawe yumve isengesho ryose rizasengerwa aha. Nuko rero none, Uwiteka Mana, haguruka winjire mu buruhukiro bwawe; wowe ubwawe n’isanduku y’icyubahiro cyawe: abatambyi bawe, Uwiteka Mana, bambikwe agakiza, abakunzi bawe banezererwe amahirwe. Uwiteka Mana, ntiwime uwo wimikishije amavuta; ujye wibuka imbabazi wagiriye umugaragu wawe Dawidi.” 2 Ngoma 6:14-42.AnA 32.4

    Nuko Salomo amaze gusenga, “umurimo umanuka uva mu ijuru, wotsa igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo.” Abatambyi ntibabasha kwinjira mu nzu y’Uwiteka, kuko “icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Uwiteka.” “Abisirayeli bose babonye uko umuriro wamanutse, icyubahiro cy’Uwiteka kikaba ku nzu, barunama bubika amaso hasi ku mabuye ashashwe, bararamya, bahimbaza Uwiteka bati: ‘Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.’”AnA 33.1

    “Maze umwami n’abantu bose batambira ibitambo imbere y’Uwiteka.” “Uko ni ko umwami n’abantu bejeje inzu y’Imana.” (2 Ngoma 7:1-5). Nuko icyo gihe Salomo agira ibirori by’iminsi irindwi hamwe n’Abisirayeli bose, bari iteraniro rinini cyane, baturutse mu gihugu cyose uhereye aharasukirwa, i Hamati ukageza ku kagezi ka Egiputa. Icyumweru cyakurikiyeho bakimaze bari mu iteraniro rinini rinejeje bizihiza Iminsi mikuru y’Ingando. Ibirori byo kwishima no kongera kwiyegurira Imana bisoje, abantu basubiye iwabo “banezerewe kandi bishimiye mu mitima yabo ibyo Uwiteka yari yeretse Dawidi na Salomo n’ubwoko bwe bwa Isirayeli.” 2 Ngoma 7:8,10.AnA 33.2

    Umwami yari yarakoze uko ashoboye kose kugira ngo ashishikarize abantu kwiyegurira Imana burundu n’umurimo we, no guhesha ikuzo izina ryayo ryera. Hanyuma nanone nk’uko byamugendekeye i Gibeyoni mu myaka ibanza y’ingoma ye, umwami w’Abisirayeli yongera guhabwa ikimenyetso cy’uko Imana imwemeye kandi ko imuhaye umugisha. Mu iyerekwa rya nijoro Uwiteka yiyereka Salomo amuzaniye ubutumwa buvuga buti: “Numvise gusenga kwawe; maze nitoraniriza aha hantu ngo habe inzu yo gutambiramo ibitambo. Nindamuka nkinze ijuru, imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye; maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nuko nanjye nzumva ndi mu ijuru, mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu. Uhereye none amaso yanjye azajya areba, n’amatwi yanjye azajya yumva gusenga kuzasengerwa aha hantu. Kuko ubu ntoranije iyi nzu nkayereza kugira ngo izina ryanjye riyiberemo iteka ryose; n’amaso yanjye n’umutima wanjye bizayihoramo iminsi yose.” 2Ngoma 7:12-16.AnA 33.3

    Iyo Abisirayeli bakomeza kuba indahemuka ku Mana, iyo nzu y’Uwiteka y’igitangaza yari kubaho iteka ikaba ikimenyetso gihoraho cy’ubuntu budasanzwe Imana yagiriye ubwoko bwayo bwatoranyijwe. Imana yaravuze iti: “Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye, bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice, agakomeza isezerano ryanjye, abo nabo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero; ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye; kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” Yesaya 56:6, 7.AnA 34.1

    Ku bijyanye n’uko guhamirizwa ko yemewe, Uwiteka yasobanuye neza inzira umwami agomba gukurikiza. Uwiteka yaramubwiye ati: “Kandi nawe, nugendera imbere yanjye nk’uko so Dawidi yagendaga, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n’amateka yanjye; nanjye nzakomeza ingoma yawe, nk’uko nasezeranye na so Dawidi, nkamubwira nti: ‘Ntabwo uzabura umuntu wo gutegeka Abisirayeli.’” 2 Ngoma 7:17, 18.AnA 34.2

    Iyo Salomo akomeza gukorera Uwiteka yicishije bugufi, ubutegetsi bwe bwari kuba bwarateje ingaruka zikomeye ziganisha ku cyiza mu bihugu byari bimukikije kandi byari byaranyuzwe n’ingoma ya se Dawidi ndetse n’amagambo yuje ubwenge n’ibikorwa bitangaje Salomo yari yarakoze mu myaka ye ya mbere ari ku Ngoma. Imana yarebye ibishuko bikomeye bijyana no kugubwa neza ndetse n’icyubahiro cy’isi maze iburira Salomo kwirinda ibibi bizanwa no guhakana Imana kandi inamubwira ingaruka z’icyaha ziteye ubwoba. Uwiteka yamubwiye ko ndetse n’ingoro nziza cyane yari yamaze kumwegurirwa yari kuzahinduka “iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose” igihe Abisirayeli bari kwimura “Uwiteka Imana ya ba sekuruza” bakinangirira mu gusenga ibigirwamana. 2 Ngoma 7:20, 22.AnA 34.3

    Salomo amaze gukomezwa kandi ashimishijwe cyane n’ubutumwa buturutse mu ijuru bumubwira ko isengesho yasabiye Abisirayeli ryumviswe, noneho yatangiye igihe kinejeje bihebuje cy’ubutegetsi bwe, ubwo “abami bo mu isi bose bashakaga kureba Salomo ngo bamenye ubwenge Imana yashyize mu mutima we.” 2 Ngoma 9:23. Benshi bazaga kureba uko ubutegetsi bwe bukora kandi bakamwigiraho ibyerekeye uko agenza ibintu bikomeye.AnA 35.1

    Uko abo bantu basuraga Salomo ni ko yabigishaga ko Imana ari Umuremyi wa byose, maze bagasubira iwabo basobanukiwe neza Imana ya Isirayeli ndetse n’urukundo ikunda inyokomuntu. Noneho urwo rukundo n’ihishurirwa y’imico y’Imana bashaboraga kubibona mu byaremwe; kandi benshi byabateye kuyiramya nk’Imana yabo.AnA 35.2

    Kwicisha bugufi kwa Salomo igihe yatangiraga kuyobora igihugu, ubwo yavugiraga imbere y’Imana ati: “Ndi umwana muto” (1 Abami 3:7), urukundo rutangaje yakundaga Imana, uko yubahaga bikomeye ibyerekeye Imana, kutiyiringira kwe ndetse n’uko yahaye ikuzo Umuremyo wa byose, iyo mico yose ikwiriye gushimwa yagaragariye mu mihango yerekeye kuzuzwa k’urusengero, igihe yapfukamaga yicishije bugufi asenga isengesho ryeguriraga Imana iyo ngoro. Muri iyi minsi, abayoboke ba Kristo bagomba kwirinda icyabatera kubura umwuka wo kubaha no gutinya Imana. Ibyanditse byera byigisha abantu uko bakwiriye kwegera Umuremyi wabo — bicishije bugufi kandi bahinda umushitsi, kubwo kwizera Umuhuza wacu wo mu ijuru. Umunyezaburi yaravuze ati: AnA 35.3

    “Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye
    Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose…
    Nimuze tumuramye twunamye,
    Dupfukamire Uwiteka, Umuremyi wacu.” Zaburi 95:3, 6.
    AnA 36.1

    Haba muri gahunda yo kuramya mu ruhame cyangwa mu rwiherero, ni amahirwe yacu gupfukama imbere y’Imana igihe tuyisaba. Yesu we cyitegerezo cyiza, “yarapfukamye arasenga.” Luka 22:41. Abigishwa be na bo bavugwaho ko “bapfukamye bagasenga.” Ibyakozwe 9:40. Pawulo nawe yaravuze ati: “Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese” Abefeso 3:14. Igihe yaturiraga ibyaha by’Abisirayeli imbere y’Imana, Ezira yarapfukamye. Soma Ezira 9:5. Daniyeli “yapfukamaga gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira.” Daniyeli 6:10.AnA 36.2

    Kubaha Imana by’ukuri guturuka ku kumva ugukomera kwayo kutagerwa no gusobanukirwa ko iri kumwe nawe. Kubw’uko kuzirikana Itabonwa, umuntu wese yagombye gukorwa ku mutima mu buryo bwimbitse. Igihe cyo gusenga n’ahantu hasengerwa ni ibyera, kuko Imana iba ihari. Kandi iyo kubaha kugaragarijwe mu myifatire n’imyitwarire, umwuka utera uko kubaha uzarushaho kwimbika. Umuhimbyi wa Zaburi aravuga ati: “Izina rye ni iryera n’iryo kubahwa.” (Zaburi 111:9). Iyo abamarayika bavuze iryo zina bitwikira mu maso. Mbega icyubahiro twebwe abanyabyaha bacumuye twari dukwiriye kugaragaza igihe tuvuga iryo zina!AnA 36.3

    Byaba byiza abato n’abakuze batekereje ku magambo y’Ibyanditswe Byera yerekana uko ahantu Imana iba mu buryo bwihariye hakwiriye gufatwa. Ubwo Mose yari ahagaze ku gihuru cyaka kidakongoka Imana yaramutegetse iti: “Kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze aho ari ahera” Kuva 3:5. Yakobo amaze kwerekwa umumarayika mu nzozi yaravuze ati: “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu; nanjye nari ntabizi… Aha hantu nta kindi, ni inzu y’Imana, aha ni ho rembo ry’ijuru” Itangiriro 28:16, 17.AnA 37.1

    Mu magambo yavugiwe mu muhango wo kwegurira Imana urusengero, umwami Salomo yashakaga gukura mu ntekerezo z’abari aho imyumvire yerekeye Umuremyi ariko ishingiye ku bupfumu yari yarijimishije intekerezo z’abapagani. Imana yo mu ijuru itandukanye n’ibigirwamana by’abapagani biba mu ngoro abantu babyubakiye; nyamara Imana yifuzaga guhura n’ubwoko bwayo kubw’Umwuka wayo igihe bari guteranira mu nzu yerejwe kugira ngo isengerwemo.AnA 37.2

    Nyuma y’imyaka amagana menshi, Pawulo nawe yigishije uko kuri muri aya magambo: “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, Iyo kuko ari yo Mwami w’ijuri n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’abantu; kandi ntikorerwa n’amaboko y’abantu, nk’ugira icyo akennye, kuko ari yo yahaye bose ubugingo no guhumeka n’ibindi byose. . . . kugira ngo bashake Imana, ngo ahari babashe kuyibona bakabakabye; kandi koko ntiri kure y’umuntu wese muri twe, kuko ari muri yo dufite ubugingo bwacu, tugenda, turiho.” Ibyakozwe n’Intumwa 17:24-28.AnA 37.3

    Umuhimbyi wa Zaburi aravuga ati:AnA 37.4

    “Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo; Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.
    Uwiteka arebera mu ijuru,
    Areba abana b’abantu bose.
    Ari mu buturo bwe, areba
    Ababa mu isi bose.”

    “Uwiteka yakomeje intebe ye mu ijuru:
    Ubwami bwe butegeka byose.”

    “Mana, inzira yawe iri ahera;
    Ni nde mana ikomeye, ihwanye n’Imana Rurema?
    Ni wowe Mana ikora ibitangaza;
    Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga.” Zaburi 33:12-14; 103:19; 77:13, 14.
    AnA 37.5

    Nubwo Imana idatuye mu nsengero zubatswe n’amaboko y’abantu, yubahiriza kuba mu materaniro y’ubwoko bwe. Yasezeranye ko igihe bazateranira hamwe baje bayigana, bakicuza ibyaha byabo kandi bagasabirana, izaza aho bari kubw’Umwuka wayo. Ariko abantu bateranywa no kuyiramya bakwiriye kuzibukira ikibi cyose. Keretse gusa nibayisenga mu mwuka, mu kuri no mu butungane, naho ubundi guterana kwabo nta gaciro kuzagira. Bene abo Uwiteka abavugaho ati: “Ubu bwoko bunshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure.” Matayo 15:8, 9. Abasenga Imana bagomba kuyisenga “mu Mwuka no mu kuri; kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.” Yohana 4:23.AnA 38.1

    “Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.” Habakuki 2:20.AnA 38.2

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents