Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 21 — UMURIMO USOZA WA ELISA

    Kubera ko yahamagariwe umurimo w’ubuhanuzi igihe Ahabu yari akiri ku ngoma, Elisa yari yararamye kugira ngo abone impinduka nyinshi zabaye mu bwami bwa Isirayeli. Ibyago bikurikirana byajyaga biba ku Bisirayeli mu gihe cy’ingoma ya Hazayeli umwami w’i Siriya wari warasigiwe amavuta kugira ngo ahane ishyanga rya Isirayeli ryari ryarahakanye Imana. Ingamba zikomeye z’ivugurura zari zarashyizweho na Yehu zari zaratumye ab’inzu ya Ahabu bose bicwa. Mu ntambara z’urudaca Isirayeli yarwanaga na Siriya, Yehoyahazi wasimbuye Yehu ku ngoma yari yaranyazwe imwe mu midugudu yari mu burasirazuba bwa Yorodani. Hari igihe byasaga n’aho Abasiriya bagomba kwigarurira ubwami bwose bwa Isirayeli. Ariko ivugurura ryatangijwe na Eliya kandi rikaza gukomezwa na Elisa ryari ryarateye abantu benshi gushaka Imana. Ibicaniro bya Bali byagendaga birekwa kandi umugambi w’Imana wagendaga usohozwa buhoro buhoro mu mibereho y’abahitagamo kuyikorera n’umutima wabo wose.AnA 232.1

    Urukundo Imana yakundaga Isirayeli yari yarayobye ni rwo rwatumye Imana yemera ko Abasiriya bahana Isirayeli. Impuhwe Imana yagiriye abari bafite integer nke mu mico mbonera ni rwo rwatumye ihagurutsa Yehu akica inkozi y’ibibi Yezebeli ndetse n’ab’inzu ya Ahabu bose. Na none kandi kubw’ubuntu bwayo, abatambyi ba Bali na Ashitoreti baje kwigizwayo kandi ibicaniro byabo bya gipagani birasenywa. Imana mu bweneg bwayo yaboneraga ibintu kure ko igihe ibigeragezo bikuweho, abantu bamwe bazareka imigenzo ya gipagani maze amaso yabo bakayahanga mu ijuru, kandi iyi ni yo mpamvu yemeye ko ibyago by’urudaca byajyaga bibageraho. Ibihano yabahanishaga byacubywaga n’imbabazi zayo; kandi ubwo umugambi wayo wabaga ugezweho, Imana yahinduraga ibihe mu rwego rwo kugirira neza ababaga baramenyee kuyishaka.AnA 232.2

    Mu gihe imbaraga z’icyiza n’iz’ikibi zarwaniraga gutegeka, kandi na Satani akaba yarakoraga ibishoboka byose mu mbaraga ze zose kugira ngo arangize kurimbura yari yaragiye akora ku ngoma ya Ahabu na Yezebeli, Elisa na we yakomeje gutanga ubuhamya bwe. Yahuye n’abamurwanya ariko nta muntu n’umwe washoboraga kuvuguruza amagambo ye. Mu bwami bwose bwa Isirayeli yarubahwaga kandi agatinywa. Abantu benshi bazaga kumugisha inama. Igihe Yezebeli yari akiriho, Yoramu umwami wa Isirayeli yaje kugisha Elisa inama; kandi igihe kimwe ubwo yari i Damasiko, yasuwe n’intumwa zari zivuye kwa Benihadadi umwami w’i Siriya washakaga kumenya niba indwara aryaye izamuhitana. Umuhanuzi Elisa yagejeje ku bantu bose ubuhamya bwo kwiringirwa mu gihe ahantu hose ukuri kwagendaga kugorekwa kandi umubare munini wa rubanda ukaba wari warigometse ku Mana weruye.AnA 233.1

    Imana ntiyigeze itererana intumwa yayo yatoranyije. Umunsi umwe ubwo Abasiriya bayogozaga igihugu, umwami w’Abasiriya yashatse kwica Elisa bitewe n’ibyo yakoraga aburira umwami w’Abisirayeli iby’imigambi y’umwanzi. Umwami w’i Siriya yari yagiye inama n’abagaragu be ati: “Ibunaka ni ho hazaba urugerero rwanjye.” Uwo mugambi Imana yaje kuwuhishurira Elisa, maze Elisa “agatuma ku mwami w’Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukana kugutera.” Umwami w’Abisirayeli na we agatuma umuntu aho ngaho umuntu w’Imana yabaga avuze amuburira. Nuko akajya akira muri ubwo buryo, si rimwe si kabiri. Ibyo bituma umwami w’i Siriya ahagarika umutima cyane, ahamagaza abagaragu be arababaza ati “Mbese ntimwambwira umuntu wacu wifatanije n’umwami w’Abisirayeli?” Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “Oya nyagasani mwami, ahubwo Elisa umuhanuzi wo muri Isirayeli ni we ubwira umwami w’Abisirayeli amagambo uvugira mu murere.”AnA 233.2

    Umwami w’Abasiriya yiyemeza gukuraho umuhanuzi maze arategeka ati: “Nimugende murebe aho ari, ntume abo kumufata.” Umuhanuzi Elisa yari i Dotani; kandi umwami w’Abasiriya abimenye “Aherako yoherezayo amafarashi n’amagare n’ingabo nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu. Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu.”AnA 234.1

    N’ubwoba bwinshi, umugaragu wa Elisa ajya kumubwira iyo nkuru. Maze aramubwira ati: “Biracitse, databuja; turagira dute?”AnA 234.2

    Umuhanuzi Elisa ni ko kumusubiza ati: “Witinya; kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe nabo.” Kandi noneho kugira ngo uwo mugaragu abyimenyere ubwe, “Elisa arasenga ati: ‘Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso, arebe.’” “Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore, arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.” Hagati y’umugaragu w’Imana n’ingabo z’abanzi hari abamarayika bo mu ijuru bakoze uruziga rugose. Bari bamanutse bafite ububasha bukomeye, batazanwe no kurimbura cyangwa kwihesha icyubahiro, ahubwo bari bazanwe no gukikiza no gukorera [abagaragu b’Imana] bari abanyantege nke kandi badafite kirengera.AnA 234.3

    Igihe abantu b’Imana bagejejwe ahantu bibakomereye cyane, kandi uko bigaragara bakaba badafite aho bahungira, Uwiteka wenyine ni we ni we bagomba kwishingikirizaho.AnA 235.1

    Ubwo ingabo z’abasirikari b’Abasiriya zajyaga imbere zifite isheja, zititaye ku ngabo zitaboneshwa amaso zo mu ijuru, “Elisa yinginga Uwiteka ati “Ndakwinginze huma amaso y’izi ngabo.” Uwiteka aherako azihuma amaso nk’uko Elisa yasabye. Elisa arazibwira ati “Iyi si yo nzira, kandi uyu si wo mudugudu. Nimunkurikire ndabageza ku muntu mushaka.” Nuko azijyana i Samariya.AnA 235.2

    “Bageze i Samariya Elisa arasenga ati: “Uwiteka, humura amaso y’izi ngabo zirebe.” Nuko Uwiteka azihumura amaso zirareba, zigiye kubona zibona ziri i Samariya hagati. Umwami w’Abisirayeli abonye izo ngabo abaza Elisa ati: “Data, mbatsinde aha? Mbatsinde aha?” Aramusubiza ati: “Wibatsinda aha. Mbese abo waneshesheje inkota n’umuheto ukabafata mpiri, wabica? Ahubwo babazanire ibyokurya n’amazi babibashyire imbere, barye banywe babone gusubira kwa shebuja.” Nuko abatekeshereza ibyokurya, bamaze kurya no kunywa arabasezerera, basubira kwa shebuja” Soma 2Abami 6.AnA 235.3

    Nyuma y’ibyo, Isirayeli yamaze igihe kirekire idaterwa n’Abasiriya. Nyamara hashije iminsi ubwo umwami Hazayeli yiyemezaga agatanga amabwiriza akomeye, ingabo z’Abasiriya zagoze Samariya zirayisakiza. Ntabwo Isirayeli yari yarigeze igera mu bihe bikomeye cyane nk’icyo gihe cy’uku kugotwa. Ibyuha by’ababyeyi byaryozwaga abana babo n’iby’abana nabyo bikaryozwa abuzukuru. Igihe Elisa yahanuraga ko bukeye bw’aho bagiye gucungurwa, imiborogo itewe n’inzara yamaze igihe kirekire yari igiye gutera umwami w’Abisirayeli gufata ingamba mbi cyane.AnA 235.4

    Ubwo umuseke w’umunsi ukurikiyeho wari ugiye gutambika, Uwiteka “yumvishije ingabo z’Abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi n’icy’ingabo nyinshi,” maze bafatwa n’ubwoba “bahera ko barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi, bata amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo, uko urugerero rwakabaye barahunga ngo badashira,” kandi urwo rugerero rwarimo ububiko bw’ibyokurya. Birutse umuhashya kugeza ubwo bambutse uruzi rwa Yorodani.AnA 236.1

    Muri iryo joro ryo guhunga kw’Abasiriya, abagabo bane b’ababembe bari ku marembo y’umurwa bari benda kunogorwa n’inzara, bari biyemeje kujya gusura urugerero rw’Abasiriya maze baritanga basanga abari bagose umurwa biringiye ko bashobora kubagirira impuhwe kandi bakabaha n’ibyokurya. Mbega uko batangaye cyane ubwo binjiraga mu nkambi maze bagasanga “nta muntu n’umwe urimo!” Kubera ko nta muntu n’umwe wo kubabuza amahoro cyangwa kubakumira wari uhari, “binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza n’izahabu n’imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha. Hanyuma baravugana bati: “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w’inkuru nziza tukicecekera.” Barihuse basubira ku murwa bajyanye inkuru nziza.AnA 236.2

    Hbayeho iminyago myinshi; ibyokurya byari byinshi cyane ku buryo uwo munsi “ibiro cumi na bibiri by’ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by’ingano bigurwa igikoroto kimwe cy’ifeza,” nk’uko Elisa yari yabivuze ku munsi ubanziriza uwo. Na none izina ry’Uwiteka ryongeye gushyirwa hejuru imbere y’abapagani “nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze” binyuze ku muhanuzi w’Uwiteka muri Isirayeli. Soma 2Abami 7:6-17.AnA 236.3

    Nuko umuntu w’Imana akomeza gukora umwaka ugahita undi ugataha, akegera abantu akora umurimo uzira amakemwa, kandi mu bihe by’amakuba akajya aba hafi y’umwami akamubera umujyanama mwiza. Imyaka myinshi yo gusubira inyuma bagasenga ibigirwamana ku ruhande rw’abatware na rubanda, yari yarasize ingaruka zayo mbi. Umwijima w’ubuhakanyi wari ukiboneka ahantu hose, nyamara hirya no hino hari hakiri abantu bari barashikamye banga gupfukamira Bali. Uko Elisa yakomezaga umurimo we w’ivugurura, abantubenshi bavaga mu bupagani, kandi bene abo bishimiraga gukorera Imana nyakuri. Umuhanuzi Elisa yanezezwaga n’ibyo bitangaza by’ubuntu bw’Imana, kandi akifuza cyane kugera ku bantu bose bari inyangamugayo mu mitima. Aho yabaga ari hose yihatiraga kuba umwigisha wo gukiranuka.AnA 236.4

    Mu mirebere ya kimuntu, ibyagaragaraga byerekeye kugirwa bashya mu by’umwuka kw’ishyanga ry’Abisirayeli byari urucantege nk’uko ibigaragara muri iki gihe bimeze imbere y’abagaragu b’Imana bakorera mu turere tw’isi tubudikiwe n’umwijima. Ariko itorero rya Kristo ni igikoresho cy’Imana cyo kwamamaza ukuri; rihabwa imbaraga n’Imana kugira ngo rikore umurimo udasanzwe; kandi niba itorero ribaye indahemuka ku Mana, rikumvira amategeko ya Yo, muri ryo hazaba gukorera gukomeye k’imbaraga y’Imana. Itorero niriba indahemuka ku kumvira kwaryo, nta mbaraga ibasha kurihangara. Ingabo z’umwanzi ntizizongera na hato gushobora kuryiganzura nk’uko umurama utananirwa guhuhwa n’umuyaga w’ishuheri.AnA 237.1

    Itorero ryambaye ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo kandi rikitandukanya no kuyoboka isi uko ari ko kose, imbere yaryo hazaba umuseke w’umunsi urabagirana kandi uhebuje.AnA 237.2

    Imana ihamagarira indahemuka zayo ziyiringira kubwira amagambo atera ubutwari abatizera n’impezamajyo. Nimugarukire Uwiteka mwebwe mbohe zibuze ibyiringiro. Nimusabe Imana imbaraga, yo Mana ihoraho. Nimwerekane ko mwizera imbaraga ze n’ubushake bwe bwo gukiza mufite kudacogora kandi mwicisha bugufi. Iyo tugundiriye imbaraga zayo mu kwizera, ibyagaragaraga ko nta byiringiro bibirimo ndetse ko ari urucantege, Imana izabihindura mu buryo bw’igitangaza. Ibyo Imana izabikora kubw’ukuzo ry’izina ryayo.AnA 237.3

    Igihe cyose Elisa yashoboraga kujya hirya no hino mu bwami bwa Isirayeli, yakomezaga kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere amashuri y’abahanuzi. Aho yajyaga hose, Imana yabaga iri kumwe na we, ikamuha amagambo yo kuvuga n’ububasha bwo gukora ibitangaza. Igihe kimwe “abana b’abahanuzi babwira Elisa bati: “Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato. Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodani umuntu wese akureyo igiti, twiyubakire aho kuba.” 2Abami 6:1,2. Elisa yajyanye nabo kuri Yorodani, abatera umwete kubwo kubana nabo, akabaha amabwiriza, ndetse agakora n’ibitangaza kugira ngo abafashe mu murimo wabo. “Umwe muri bo agitema igiti, intorezo irakuka igwa mu mazi, arataka ati: “Mbonye ishyano databuja, kuko yari intirano.” Uwo muntu w’Imana aramubaza ati: “Iguye he?” Arahamwereka. Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba. Aramubwira ati: “Yisingire.” Arambura ukuboko arayisingira” 2Abami 6:5-7.AnA 238.1

    Umurimo we wari waragize umumaro cyane kandi ububasha bwe bwari bwaramamaye ku buryo igihe yari aryamye ku gisasiro cye yenda gupfa, na Yehowasi wari umwami ariko ukiri muto akaba yarasengaga ibigirwamana ariko kandi akagira kubaha Imana guke, yabonaga ko uwo muhanuzi ari we mubyeyi w’ishyanga rya Isirayeli, kandi yazirikanaga ko kuba Elisa ari mu Bisirayeli byari iby’agaciro gakomeye mu bihe by’amakuba kuruta kugira ingabo zigendera ku mafarashi n’amagare. Ibyanditswe biravuga biti: “Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w’Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati: “Ye baba data we, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isirayeli!” 2Abami 13:14.AnA 238.2

    Ku bantu benshi babaga bafite umutima wihebye ukeneye ubufasha, umuhanuzi Elisa yari yaragiye ababera umubyeyi mwiza kandi w’umunyampuhwe. Muri icyogihe Elisa yari arwaye ntiyateye umugongo uwo musore utarubahaga Imana wari imbere ye, ndetse utari ukwiriye umwanya ukomeye yarimo, nyamara kandi yari akeneye umugira inama. Imana mu buntu bwayo yari ihaye umwami amahirwe yo gukosora amakosa yo mu gihe cyahise ndetse no gushyira ubwami bwe ahantu hirengeye heza. Icyo gihe Abasiriya bari barigaruriye akarere ko mu burasirazuba bwa Yorodani bagombaga gusubuzwa inyuma bagatsimburwa. Ububasha bw’Imana bwagombaga kongera kugaragarizwa Isirayeli yari yarataye inzira.AnA 239.1

    Nuko uwo muhanuzi wendaga gupfa ategeka umwami ati: “Enda umuheto n’imyambi.” Yehowasi yaramwumviye. Maze umuhanuzi aravuga ati: “Fata umuheto mu kuboko.” Yehowasi “awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by’umwami. Aherako aravuga ati: ‘Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.’” Iryo dirishya ryari ryerekeye imidugudu yo hakurya ya Yorodani yari yarigaruriwe n’Abasiriya. Nuko umwami amaze gukingura rya dirishya, Elisa amutegeka kurasa. Ubwo umwambi wafataga inzira, umuhanuzi yabwirijwe n’umwuka w’Imana kuvuga ati: “Ni umwambi w’Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya; kuko uzatsinda Abasiriya mu Afeka, kugeza aho uzabatsembera.”AnA 239.2

    Maze umuhanuzi Elisa asuzuma ukwizera k’umwami. Ategeka Yehowasi gufata imyambi, maze aramubwira ati: “Yikubite hasi.” Umwami ayikubita hasi gatatu maze arekera aho. Umuntu w’Imana aramurakarira, aramubwira ati: “Iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira; ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa.” 2Abami 13:15-19.AnA 239.3

    Iki ni icyigisho ku bantu bose bari mu myanya y’ubuyobozi. Igihe Imana ikinguye inzira kugira ngo umurimo runaka ukorwe kandi igatanga icyizere cyo gutsinda, umuntu uba watoranyijwe ngo akoreshwe agomba gukora mu bushobozi bwe bwose ngo umusaruro wasezeranwe ugerweho. Intsinzi izatangwa izaba ihwanye n’ubwuzu no kwihangana umurimo wakoranwe. Imana ishobora gukorera ubwoko bwayo ibitangaza igihe gusa bakoze uruhare rwabo badacogora. Umurimo wayo iwuhamagaramo abantu bitanga, abantu bagira ubutwari, abantu bakunda abandi cyane, kandi bagira umuhati udacogora. Bene abo bakozi ntibazabona ko hari inshingano ikomeye kandi iruhije, ntibazabona ko hari umugambi w’ahazaza udashoboka; bazakomeza gukora, bashiritse ubwoba kugeza ubwo ibyagaragaraga ko byatera gutsindwa bihindurwamo intsinzi itangaje. Haba inkuta za gereza cyangwa imbago zo gutoterezwaho, ntibizigera bibatera guteshuka ku mugambi wabo wo gukorana n’Imana mukubaka ubwami bwayo. AnA 240.1

    Umurimo wa Elisa wasoresheje inama yahaye Yehowasi no kumukomeza. Uwo umwuka wari waravuye kuri Eliya yari yarajeho ku rugero rwuzuye, yakomeje kuba indahemuka kugeza ku iherezo. Ntabwo yigeze acogora. Ntabwo kandi yigeze areka kwiringira ububasha bw’Ishoborabyose. Igihe cyose iyo inzira yabaga iri imbere ye yasaga n’ifunzwe rwose, yakomezaga kujya mbere kubwo kwizera, kandi Imana yagiye yihesha icyubahiro kandi igakingura inzira imbere ye.AnA 240.2

    Ntabwo Elisa yahawe gukurikira shebuja mu igare ryaka umuriro. Uwiteka yemeye ko afatwa n’uburwayi bwamumazeho igihe kirekire. Mu masaha maremare yo gucika intege kwa muntu no kubabara kwe, ukwizera kwa Elisa kwakomeje komatana n’amasezerano y’Imana, kandi iteka ahamukikije yahabonaga intumwa ziturutse mu ijuru zije kumuhumuriza no kumukomeza. Nk’uko ubwo yari mu mpinga z’i Dotani yari yaritegereje ingabo zo mu ijuru zari zimugose, akabona amagare y’umuriro y’Abisirayeli ndetse n’abagendera ku mafarashi, ni ko [ubwo yari arwaye] yari azi ko iruhande rwe hari abamarayika bamwitaho, kandi yarakomezwaga. Mu mibereho ye yose, yari yararanzwe no kwizera gukomeye, kandi kuko yari yaragiye atera imbere mu gusobanukirwa ubuntu bw’Imana n’ineza yayo yuje imbabazi, ukwizera kwe kwari kwarakuze kumutera kwiringira Imana ubudatezuka, kandi igihe urupfu rwamugeraga amajanja yari yiteguye kuruhuka imiruho ye.AnA 240.3

    “Urupfu rw’abakunzi be ni urw’igiciro cyinshi mu maso y’Uwiteka.” Zaburi 116:15. “Umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe.” Imigani 14:32. Elisa yashoboraga kuvugana ibyiringiro byose kimwe n’umuhimbyi wa Zaburi ati: “Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye, ibukure mu kuboko kw’ikuzimu: kuko izanyakira.” Zaburi 49:15. Yashoboraga kandi guhamya afite ibyishimo byinshi agira ati: “Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.” Yobu 19:25. “Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka, mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe.” Zaburi 17:15.AnA 241.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents