Loading...
Larger font
Smaller font
Copy
Print
Contents
ABAHANUZI N’ABAMI - Contents
  • Results
  • Related
  • Featured
No results found for: "".
  • Weighted Relevancy
  • Content Sequence
  • Relevancy
  • Earliest First
  • Latest First
    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents

    IGICE CYA 26 — “DORE IMANA YANYU!”

    Mu gihe cya Yesaya imyumvire y’abantu mu by’umwuka yari yijimye bitewe no kudasobanukirwa Imana neza. Satani yamaze igihe kirekire ashaka gutera abantu gufata ko Umuremyi wabo ari we nkomoko y’icyaha, imibabaro n’urupfu. Abantu yashutse muri ubwo buryo batekerezaga ko Imana ari inyabukana kandi ikaba intanyurwa. Bafataga Imana nk’aho ihora yiteguye kujora umuntu no kumuciraho iteka, ko idashaka kwakira umunyabyaha kubera ko hariho urwitwazo rushingiye ku mategeko rwo kudafasha umuntu. Itegeko ry’urukundo rikoreshwa mu guteka ijuru ryagaragajwe nabi n’umushukanyi ruharwa avuga ko ari uburyo bwo kubangamira umunezero w’umuntu, rikaba ari umutwaro uremereye abantu bashimishwa no gutura. Yavuze ko amahame [agize iryo tegeko ry’urukundo] adakwiriye kubahirizwa kandi ko ibihano bijyana no kuyica byatanganwe igitugu.AnA 284.1

    Abisirayeli nta rwitwazo na ruke bari bafite rwo kudasobanukirwa neza imico nyakuri y’Uwiteka. Imana yari yarabihishuriye inshuro nyinshi ibiyereka ko ari Imana “y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.” Zaburi 86:15. Imana yarahamije iti: “Isirayeli akiri umwana, naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave mu Egiputa.” Hoseya 11:1.AnA 284.2

    Uwiteka yari yaragararije Abisirayeli ineza mu byo yabagiriye ubwo yabacunguraga ibakura mu bubata bwa Egiputa ndetse no mu rugendo rwabo bajya mu Gihugu cy’Isezerano. “Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura, yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera.”Yesaya 63:9.AnA 284.3

    Isezerano Abisirayeli bari barahawe mu rugendo rwabo rwo mu butayu ryari iri ngo: “Ubwanjye nzajyana na we.” Kuva 33:14. Iri sezerano ryongeweho guhishurwa gutangaje kw’imico y’Uwiteka, ari nabyo byabashishije Mose kubwira Abisayeli bose kugira neza kw’Imana, ndetse no kubigisha rwose ibyerekeye imico y’Umwami wabo batarebeshaga amaso. “Uwiteka anyura imbere ye arivuga ati “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi, igumanira abantu imbabazi ikageza ku buzukuruza babo b’ibihe igihumbi, ibababarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha. Ntitsindishiriza na hato abo gutsindwa, ihōra abana gukiranirwa kwa ba se ikageza ku buzukuru, n’abuzukuruza n’ubuvivi.” Kuva 34:6,7.AnA 285.1

    Kuba Mose yari azi ukwihangana k’Uwiteka n’urukundo rwe n’imbabazi bye bitagerwa, ni byo yashingiyeho gusaba kwe gutangaje asabira Abiisirayeli ngo badapfa igihe bari bageze ku ngabano z’Igihugu cy’Isezerano maze bakanga gukomeza urugendo ngo bumvire itegeko ry’Imana. Kubera kwigomeka kwabo Uwiteka yari yavuze ati: “Ndabateza mugiga, mbakureho umwandu wabo;” kandi yari yasezeranye ko Mose abazamukomokaho izabagira “ubwoko bubaruta ubwinshi, bubarusha amaboko.” Kubara 14:12. Ariko Mose asaba imbabazi z’Imana n’amasezerano yayo atangaje asabira ishyanga ryatoranyijwe. Icyo gihe yasabye gusaba kurenze uko yigeze asaba, yinginze Imana ashingiye ku rukundo ikunda umuntu wacumuye. Soma Kubara 14:17-19.AnA 285.2

    Uwiteka yamusubije mu buryo bwuzuye ubuntu agira ati: “Ndababariye nk’uko usabye.” Ibyo birangiye, mu buryo bw’ubuhanuzi, Uwiteka amenyesha Mose umugambi we ku byerekeye kunesha guheruka kwa Isirayeli. Uwiteka yaravuze ati: “Ariko ni ukuri ndahiye guhorao kwanjye n’uko isi yose izuzura icyubahiro cy’Uwiteka.” Kubara 14:20,21. Ikuzo ry’Imana, imico yayo, kugira neza kwayo n’urukundo rwayo (ari nabyo Mose yari yarasabiye Abisrayeli) byagombaga guhishurirwa abantu bose. Kandi iri sezerano ry’Uwiteka ryaje kongera kwemezwa; bityo rishimangirwa n’indahiro. Nk’uko Imana ihoraho kandi iganje ku ngoma, icyubahiro cyayo gikwiriye kogezwa “mu mahanga,” imirimo itangaza yakoze ikwiriye kogezwa “mu mahanga yose.” Zaburi 96:3.AnA 285.3

    Kubwo kuzasohora k’ubu buhanuzi, Yesaya yari yarumvise abaserafi barabagirana baririmbira imbere y’intebe y’ubwami bavuga bati: “Isi yose yuzuye icyubahiro cye.” Yesaya 6:3. Kubera umuhanuzi Yesaya yari afite ishema kubw’ukuri kw’ayo magambo, nyuma yaho we ubwe yavuze ashize amanga avuga ku bapfukamira ibishushanyo by’ibiti n’amabuye agira ati: “Bazareba ubwiza bw’Uwiteka, n’igikundiro cy’Imana yacu.” Yesaya 35:2.AnA 286.1

    Muri iki gihe ubu buhanuzi buragenda busohora mu buryo bwihuse. Ibikorwa by’ivugabutumwa by’itorero ry’Imana ku isi biragenda byera imbuto nyinshi, kandi bidatinze ubutumwa bwiza buzaba bumaze kubwirizwa amahanga yose. Kubwo kogezwa kw’ikuzo ry’ubuntu bwayo, abagabo n’abagore bo mu moko yose, indimi zose n’amahanga yose, bemererwa muri “Yesu Kristo,” “kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.” Abefeso 1:6; 2:7. “Uwiteka Imana ni yo Mana y’Abisirayeli ihimbazwe, ni yo yonyine ikora ibitangaza. Izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo.” Zaburi 72:18, 19.AnA 286.2

    Mu iyerekwa Yesaya yagize ubwo yari mu rugo rw’urusengero, yeretswe neza imico y’Imana ya Isirayeli. “Iri hejuru cyane, ituye ahahoraho . . . izina ryayo ni Uwera,” yabonekeye imbere ya Yesaya mu ikuzo ryinshi; nyamara umuhanuzi yabashishijwe gusobanukirwa kamere yuje impuhwe y’Uwiteka Umwami we. Utuye hejuru kandi hera abana “n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi.” Yesaya 57:15. Umumarayika wari watumwe gukora ku minwa ya Yesaya yari yamuzaniye ubutumwa bugira buti: “Gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.” Yesaya 6:7.AnA 286.3

    Ubwo yitegerezaga Imana ye, umuhanuzi Yesaya kimwe na Sawuli w’i Taruso ubwo yari ku marembo y’i Damasiko, ntabwo yari yareretswe uburyo adakwiriye gusa; ahubwo mu mutima we wicishije bugufi yari yarahawe ibyiringiro byo kubabarirwa, ibyiringiro byuzuye kandi aharewe ubuntu; ndetse yahagurutse yahindutse. Yari yabonye Umwami we. Yari yarabutsweho gato ubwiza bw’imico y’Imana. Yashoboraga guhamya guhinduka kubaho binyuze mu kwitegereza Rukundo rutagira iherezo. Kuva ubwo, yuzujwe icyifuzo gikomeye cyo kubona Abisirayeli bayobye inzira bakurwaho umutwaro n’igihano cy’icyaha. Umuhanuzi Yesaya yarabajije ati: “Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome?” “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.” “Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi mwige gukora neza.” Yesaya 1:5, 18, 16,17.AnA 287.1

    Imana bari baragiye bavuga ko bakorera, nyamara bakaba baribarasobanukiwe imico yayo nabi, yashyizwe imbere yabo bayibona ari Umuvuzi ukomeye w’indwara yabo y’iby’umwuka. None se byari bimeze bite kugira ngo umutwe wose ube urwaye kandi umutima wose ube utentebutse? Byari bimeze bite se kugira ngo kuva mu bworo bw’ikirenge kugeza mu gitwariro habe nta hazima, ahubwo habe ari inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka bitigeze gukandwa? Soma Yesaya 1:6. Uwari usanzwe agenda yinagiriye mu nzira y’iby’umutima we ushaka yagombaga gukira binyuze mu kugarukira Uwiteka. Uwiteka yravuze ati: “Nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubize ibyo kumumarana umubabaro hamwe n’abamuborogeye. Ni jye urema ishimwe ry’imirwa, ngo ‘Amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku uwo hafi, nanjye nzamukiza.” Ni ko Uwiteka avuga.” Yesaya 57:18,19.AnA 287.2

    Umuhanuzi yerereje Imana Umuremyi wa byose. Ubutumwa yagejeje ku midugudu y’Ubuyuda bwari ubu ngo: “Dore, Imana yanyu.” Yesaya 40:9. “Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n’ibiyivamo, abayituramo ikabaha umwuka kandi abayigendaho ikabaha ubugingo.” “Uwiteka Umucunguzi wawe ari we wagukujije uhereye ukiri mu nda aravuga ati: “Uwiteka ni jyewe waremye byose, mbamba ijuru jyenyine, ndambura isi. . . .” “Ni jye urema umucyo n’umwijima, nkazana amahoro n’amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose.” “Naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n’intoki zanjye, n’ingabo zaryo zose ndazitegeka.” Yesaya 42:5; 44:24; 45:12. “Nuko rero mwangereranya na nde twahwana?” Ni ko Uwera abaza. Nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya, agashora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.” Yesaya 40:25, 26.AnA 288.1

    Abari bafite ubwoba bw’uko batazakirwa nibaramuka bagarukiye Imana, umuhanuzi yarababwiye ati: AnA 288.2

    “Yewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti: “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka. Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.” Yesaya 40:27-31.AnA 288.3

    Umutima w’Imana ufitiye impuhwe abantu bumva badafite imbaraga zo kwikura mu mitego ya Satani; kandi ibasezeranira kubaha imbaraga zo kugira ngo babeho ku bwayo. Irababwira iti: “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.” “Kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti: ‘Witinya, ndagutabaye.’ Witinya, Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b’Abisirayeli, ni jye uzagutabara.” Ni ko Uwiteka avuga kandi ni we Uwera wa Isirayeli Umucunguzi wawe.” Yesaya 41:10,13,14.AnA 289.1

    Abaturage bose b’Ubuyuda ntibari bakwiriye, nyamara Imana ntiyajyaga kubatererana. Ni bo bajyaga kuzererezwa izina ryayo mu bapagani. Abantu benshi batari baramenye rwose imico y’Imana bari kuzabona ikuzo ry’imico yayo. Kubw’intego yo kumenyekanisha imigambi yayo yuje imbabazi, Imana yakomeje kujya yohereza abagaragu bayo b’abahanuzi ikabaha ubutumwa buvuga buti: “Nimuhindukire ubu; umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu.” Yeremiya 25:5. Imana yari yaravugiye mu muhanuzi Yesaya iti: “Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho” “Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.” Yesaya 48:9, 11.AnA 289.2

    Irarika ryabahamagariraga kwihana ryavuganwe ijwi ryumvikana kandi abantu bose bararikiwe guhindukira. Umuhanuzi yarabinginze ati: “Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.” Yesaya 55:6, 7.AnA 289.3

    Mbese musomyi wihitiyemo iyawe nzira? Mbese wahabiye kure y’Imana? Mbese washatse kurya ku mbuto zo gukiranirwa, maze amaherezo ukabona zibereye ubusa ku minwa yawe? Mbese ubu imigambi y’ubuzima bwawe yaragwabiye kandi ibyiringiro byawe byarapfuye, mbese wicaye mu bwigunge wihebye? Rya jwi ryamaze igihe kirekire rivugana n’umutima wawe ariko nturyumvire ubu rikugezeho ryumvikana neza rivuga riti: “Nimuhaguruke, mugende; kuko aha hatari uburuhukiro bwanyu; haranduye, hazabarimbuza kurimbura gukaze.” Mika 2:10. Garuka mu rugo rwa So. Arakurarika akubwira ati: “Ibyaha byawe mbikuyeho nk’igicu; ngarukira kuko nagucunguye.” “Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe.” Yesaya 44:22; 55:3.AnA 290.1

    Ntiwumvire ibyongerero by’umwanzi bikubwira kuguma kure ya Kristo kugeza igihe uzaba umaze kwigira mwiza; kugeza ubwo uzaba uri mwiza bihagije kugira ngo usange Imana. Nutegereza kugeza icyo gihe, ntabwo uzigera uza rwose. Igihe Satani akweretse imyambaro yawe y’ubushwambagara bwuzuye ibizinga, subiramo isezerano ry’Umukiza rivuga riti: “Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.” Yohana 6:37. Bwira umwanzi ko amaraso ya Yesu Kristo yeza ibyaha byose. Isengesho Dawidi yasenze rigire iryawe uti: “Unyejeshe ezobu, ndera: unyuhagire, ndaba umweru ndushe urubura.” Zaburi 51:9.AnA 290.2

    Ukwinginga k’umuhanuzi ararikira Ubuyuda guhanga amaso Imana ihoraho no kwemera impano zayo zuje ubuntu ntikwabaye imfabusa. Hariho abantu bamwe bumviye bamaramaje, kandi bahindukiye bakareka ibigirwamana bakaramya Uwiteka. Basobanukiwe kubona urukundo, n’ubuntu n’imbabazi mu Muremyi wabo. Kandi mu minsi y’umwijima yajyaga kuzabaho mu mateka y’Ubuyuda, ubwo mu gihugu hajyaga kuzasigara abasigaye bake, amagambo y’umuhanuzi yagombaga gukomeza kwera imbuto agatuma habaho uvugurura rikomeye. Yesaya yaravuze ati: “Uwo munsi umuntu azatumbīra Umuremyi we, amaso ye azita ku Uwera wa Isirayeli. Kandi ntazatumbira ibyotero byaremwe n’intoki ze, ntazita ku bukorikori bw’intoki ze cyangwa Ashera n’ibishushanyo by’izuba.” Yesaya 17:7,8.AnA 291.1

    Abantu benshi bagombaga kuzitegereza Umwiza Uhebuje ibihumbi n’ibihumbi. Isezerano ryiza bahawe ryari iri ngo: “Amaso yawe azareba Umwami afite ubwiza bwe.” Yesaya 33:17. Ibyaha byabo byari kuzababarirwa, kandi bari kuzirata Imana yonyine. Muri uwo munsi unejeje wo kubaturwa mu gusenga ibigirwamana, bari kuzatera hejuru bavuga bati: “Uwiteka azabana natwe afite icyubahiro, habe ah’inzuzi n’imigezi . . . . Kuko Uwiteka ari we Mucamanza wacu, Uwiteka ni we utanga amategeko, Uwiteka ni we Mwami wacu azadukiza.” Yesaya 33:21,22.AnA 291.2

    Ubutumwa Yesaya yagejeje ku bahisemo kureka inzira zabo mbi bwari bwuzuye ihumure no gukomezwa. Umva amagambo Uwiteka yavugiye mu muhanuzi we:AnA 291.3

    “Nuko Yakobo we, Isirayeli we,
    Wibuke ibyo kuko uri umugaragu wanjye.
    Ni jye wakuremye uri umugaragu wanjye,
    Isirayeli sinzakwibagirwa. Neyuye ibicumuro byawe nk’igicu cya rukokoma,
    Ibyaha byawe mbikuyeho nk’igicu,
    Ngarukira kuko nagucunguye.” Yesaya 44:21,22.

    AnA 291.4

    “Uwo munsi uzavuga uti:
    ‘Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga,
    Uburakari bwawe bushize ukampumuriza.

    “Dore Imana ni yo gakiza kanjye
    Nzajya niringira ne gutinya,
    Kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye
    N’indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.”
    Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y’agakiza.

    “Kandi uwo munsi muzavuga muti:
    ‘Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye,
    Mwamamaze imirimo ye mu mahanga,
    Muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru.
    Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose,
    Ibyo nibyamamare mu isi yose.
    Wa muturage w’i Siyoni we,
    Shyira ejuru uvuge cyane,
    Kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.” Yesaya 12.
    AnA 292.1

    Larger font
    Smaller font
    Copy
    Print
    Contents